N’ubwo Gén. Cirimwami yanyakiriye mu cyubahiro, sinshobora kumwunamira: Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakuriye inzira ku murima Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamenyesheje ko adashobora kunamira na rimwe Général-Major Peter Nkuba Cirimwami wahoze ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nduhungirehe yasubizaga mugenzi we, Thérèse Wagner Kayikwamba wa RDC wamushinje kuba ubwo kuri uyu wa Kabiri ubwo habaga inama y’akanama gashinzwe […]
SANDF yavuze ku by’uko ingabo zayo zarwanaga na M23 zaba zayamanitse

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyahakanye ko Ingabo zacyo ziri muri Kivu y’Amajyaruguru zitamanitse amaboko imbere ya M23 barwanaga, ko ahubwo zazamuye ibendera ryera mu rwego rwo kubahiriza agahenge. Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 27 Mutarama, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza abasirikare b’abanya-Afurika y’Epfo barwaniraga mu mujyi wa Goma bazamura ibendera […]
Abandi basirikare 4 ba Afurika y’Epfo bishwe barwana na M23

Afurika y’Epfo yemeje ko abandi basirikare bayo bane bapfiriye mu ntambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bituma umubare w’abo imaze gupfusha kuva mu cyumweru gishize ugera kuri 13. Inkuru y’urupfu rw’aba basirikare yemejwe na SABC News, igitangazamakuru cya Leta ya Afurika y’Epfo. Afurika y’Epfo iri mu bihugu bigize umuryango wa […]
Iby’ingenzi kuri ‘Iron Dome’ RDF yakoresheje ipfubya ibisasu bya FARDC na FDLR

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama ubwo imirwano ikomeye yarimo ijya mbere hagati i Goma hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC, u Rwanda rwarashweho ibisasu gusa ibyinshi muri byo biraswa n’ingabo zarwo. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko ibi bisasu byarashwe mu karere ka Rubavu […]
Tuzi ko ibintu bishobora guhinduka imirwano ikaba yagera mu Rwanda: Brig. Gen. Rwivanga

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko kibizi neza ko ibintu bishobora guhinduka imirwano ikomeje gusakiranya umutwe wa M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC ikaba yagera mu Rwanda, gusa kivuga ko cyiteguye mu buryo bushoboka guhangana n’igitero icyo ari cyo cyose cyakwambuka umupaka. Byatangajwe n’umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, mu kiganiro yagiranye na RBA. […]
RDF yemeje ko FARDC na FDLR barashe mu Rwanda, bica 5

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama cyemeje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa FDLR barashe ku butaka bw’u Rwanda. Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga. Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu duce tw’akarere ka Rubavu by’umwihariko mu […]
Abasirikare ba FARDC batangiye guhungira mu Rwanda (Amafoto)

Abasirikare bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), batangiye guhungira mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa n’inyeshyamba za M23 mu mujyi wa Goma. M23 iragenzura uwo mujyi kuva mu ijoro ryacyeye. Kuri uyu wa Mbere ni bwo abasirikare ba FARDC babarirwa muri 20 binjiye mu karere ka Rubavu, bishyikiriza inzego z’umutekano z’u Rwanda […]
Goma: M23 yakiriwe nka Yesu i Yeluzalemu

Abarwanyi bo mu mutwe wa M23 kuri uyu wa Mbere bakiranwe ubwuzu n’ibyishimo n’abatuye umujyi wa Goma, ubwo bawinjiragamo. Mu ijoro ryacyeye ni bwo uyu mutwe wemeje ko ‘wabohoye’ uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kuwambura ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuri uyu wa Mbere […]
Ruto yahamagaje Kagame na Tshisekedi mu nama y’igitaraganya

Perezida William Samoei Ruto wa Kenya akanaba umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yahamagaje ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu nama y’igitaraganya. Ni nyuma y’uko imirwano mu burasirazuba bwa RDC ikomeje gufata indi ntera hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa. […]
M23 yafashe Umujyi wa Goma

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama watangaje ko wabohoye Umujyi wa Goma, usaba abawutuyemo gutuza. M23 yabyemeje mu itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki, ubwo yatangazaga ko nyirantarengwa y’amasaha 48 uriya mutwe wari wahaye ingabo za Leta ngo zibe zamaze gushyira intwaro hasi yarangiye. Yagize ati: “Kuri […]
M23 yigaruriye ikibuga cy’indege cya Goma, ifunga ikirere

Umutwe wa M23 kuri iki Cyumweru wigaruriye ikibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Goma, uhita unafunga ikirere cyo muri uyu mujyi. M23 yigaruriye ikibuga cya Goma ku manywa yo kuri iki Cyumweru, nyuma yo kucyirukanaho Ingabo za Leta za kirindaga. Itangazo uyu mutwe wahise usohora wavuze ko ikirere cya Goma kuri ubu gifunzwe, ibisobanuye ko […]
Nyuma ya SANDF, MDF na yo yemeje ko hari abasirikare bayo bishwe na M23

Igisirikare cya Malawi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama, cyatangaje ko hari abasirikare batatu bo mu ngabo zacyo biciwe mu mirwano n’inyeshyamba za M23. Umuvugizi w’Igisirikare cya Malawi (MDF), Major Emmanuel Calvin Mlelemba, yavuze ko abo basirikare “bapfuye ubwo barimo bakora umukoro wabo, mu mirwano n’umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa RDC.” […]
M23 yahaye Ingabo za FARDC ziri i Goma igihe ntarengwa cyo kuba zashyize intwaro hasi

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wasabye imgabo z’iki gihugu ziri mu mujyi wa Goma gushyira hasi intwaro bitarenze amasaha 48 ari imbere. Ni ubutumwa uyu mutwe watanze biciye mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wawo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka. Kuva ku wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama, ibice bitandukanye by’Umujyi […]
Afurika y’Epfo yemeje ko hari abasirikare bayo M23 yishe

Ihuriro ry’abasirikare bo mu ngabo za Afurika y’Epfo (SANDU), ryatangaje ko hari abasirikare batatu bo mu ngabo z’iki gihugu baguye mu mirwano bari bahanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Iri huriro ryabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025, risobanura ko abo basirikare bishwe ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama. Usibye […]
Gén. Omega wayoboraga FDLR yapfuye

Gén. Ntawunguka Pacifique ‘Omega’ wari Umuyobozi Mukuru w’Igisirikare cy’umutwe wa FDLR (FDLR-FOCA), birahwihwiswa ko yaba yishwe na bombe yatewe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 mu kibaya cya Kibumba. Amakuru agera kuri BWIZA yemeza ko Gén. Omega yaba yishwe n’ibikomere byaturutse kuri bombe yatewe ubwo yari mo gupanga urugamba mu kibaya cy’ikirunga cya Nyiragongo. Urupfu […]
Abasirikare ba MONUSCO bakomerekeye mu mirwano na M23

Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwatangaje ko hari abasirikare icyenda bo mu ngabo zabwo bakomerekeye mu mirwano n’umutwe wa M23. MONUSCO mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu yavuze ko abo basirikare bakomerekeye mu mirwano yabereye i Sake ku wa Kane no ku wa Gatanu; mbere yo kujya […]
Muhanga: Polisi yafunze 5 bamburaga abaturage bakoresheje amayeri

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Muhanga, yafashe abantu batanu bakurikiranyweho kwambura abaturage amafaranga bakoresheje amayeri, arimo kubizeza imfashanyo no kubavura indwara n’amarozi. Iri tsinda rigizwe n’abagabo batatu n’abagore babiri bari hagati y’imyaka 36 na 53 y’amavuko, ryafatiwe mu mudugudu wa Nyarucyamo, akagari ka Gahogo, mu murenge wa Nyamabuye, mu […]
Tshisekedi yazamuye mu ntera Gén. Cirimwami, asaba FARDC guhorera urupfu rwe

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yazamuye mu ntera Général-Major Peter Nkuba Cirimwami amuha ipeti rya Lieutenant-Général. Tshisekedi yabikoze mu rwego rwo kumuha icyubahiro. Cirimwami wari Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yarasiwe ku rugamba ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2025, mbere y’uko FARDC yemeza urupfu rwe […]
FARDC yemeje ko Gen Cirimwami yishwe na M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyemeje ko Général-Major Peter Nkuba Cirimwami wari Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yishwe na M23. FARDC yemeje aya makuru kuri uyu wa Gatanu biciye mu muvugizi wayo, Général-Major Sylvain Ekenge. Byari nyuma y’inama nkuru ya gisirikare yayobowe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Ekenge yavuze ko […]
Ubuzima bwa Ndikuriyo uheruka gutera FDLR icyuhagiro bwaba buri hagati y’urupfu n’umupfumu

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi muri iki gihugu arembye cyane, ndetse ko yajyanwe kuvurizwa mu gihugu cya Kenya. Ibinyamakuru by’i Burundu birimo SOS Médias Burundi biravuga ko Réverien Ndikuriyo yaba yarafatiwe muri Tanzania, aho ku wa 19 Mutarama yari yagiye mu butumwa bw’akazi. Iki gitangazamakuru […]
Nyuma y’u Bwongereza, ibindi bihugu 2 na byo byasabye abaturage babyo guhunga Goma

Leta Zunze Ubumwe za n’u Bufaransa kuri uyu wa Gatanu byasabye guhunga Umujyi wa Goma, mu rwego rwo kwirinda kugirwaho ingaruka n’imirwano ya M23 na FARDC ikomeje kuwusatira. Kuri uyu wa Gatanu M23 yasohoye irindi tangazo ivuga ko iri mu nzira zo gutera uriya mujyi, mu rwego rwo kubohora abanye-Congo bamaze igihe barababajwe n’ubutegetsi bw’i […]
U Bwongereza bwasabye abaturage babwo bari i Goma guhunga

U Bwongereza biciye muri Minisiteri yabwo y’Ububanyi n’Amahanga, bwasabye abaturage babwo bari mu mujyi wa Goma kuhava mu maguru mashya. Iyi Minisiteri mu butumwa yashyize hanze, yasabye Abongereza bari i Goma “gukoresha uburyo bushoboka” bakahava, abatarahinjira nabo bagahagarika ibyo bikorwa. U Bwongereza bwasabye abaturage babwo kuva i Goma, mu gihe imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za […]
Erdogan yemeye guhuza u Rwanda na RDC

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Türkiye yasabye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukemura ibibazo bifitanye mu mahoro, yemera kuba umuhuza hagati y’ibihugu byombi mu gushakira amahoro akarere k’ibiyaga bigari. Erdogan yabitangaje ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama, ubwo yari kumwe na Perezida Paul Kagame wagiriraga uruzinduko rwe rwa mbere muri Türkiye. […]
M23 yivuganye Général-Major Peter Cirimwami

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2025, watangaje ko wivuganye Général-Major Peter Nkuba Cirimwami wari Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. M23 biciye mu muvugizi w’Ishami ryayo rya Politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko yiciye Gen Cirimwami mu gace ka Kasengezi, agace kari hafi ya Mugunga mu burengerazuba bw’Umujyi wa […]
M23 yemeje ko iri mu nzira ijya ‘kubohora Goma’

Umutwe wa M23 nyuma yo kwigarurira Umujyi wa Sake, wemeje ko uri mu nzira ujya kwigarurira Umujyi wa Goma mu rwego rwo kubohora abaturage bawutuyemo. Byatangajwe na Lawrence Kanyuka uwuvugira mu bya Politiki, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Abaturage ba Goma baratesetse cyane kimwe n’abandi banye-Congo. AFC/M23 iri mu nzira […]
Kamerhe wajyaga muri Vietnam yagarukiye mu nzira kubera M23

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe, yasubitse ikitaraganya uruzinduko yari yatangiye kugirira muri Vietnam kubera intambara ikomeje guca ibintu mu burasirazuba bwa RDC. Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yatangaje ko mu masaha ari imbere Kamerhe agaruka i Kinshasa, mu rwego rwo “kunga imbaraga ku za Perezida Félix Tshisekedi na […]
Kera kabaye M23 yafashe Sake, Goma ijya mu bibazo

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama wigaruriye Umujyi wa Sake wo muri Teritwari ya Masisi, nyuma y’igihe kirekire urwanira n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo mu bice biwukikije. Ni imirwano yari imaze hafi umwaka wose ibera mu nkengero z’uriya mujyi. Imirwano yasize Sake igeze mu maboko ya M23 yatangiye mu […]
M23 yasabye FARDC na Wazalendo kuyitiza amaboko

Umutwe wa M23 wasabye abasirikare bo mu ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo kuwiyungaho, bagafatanya urugamba rwo kubohora RDC ubutegetsi bubi. Uyu mutwe biciye mu bavugizi bawo, washinje ba Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba bahuriye mu […]
Perezida Kagame i Ankara

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame baraye i Ankara muri Türkiye, aho batangiye uruzinduko rw’akazi. Ni uruzinduko rugomba kumara iminsi ibiri nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje. Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama, biteganyijwe ko Perezida Kagame yakirwa na mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan wa Türkiye bari bugirane ibiganiro byo mu muhezo. Biteganyijwe […]
RDC yatangaje ko iteganya kujya mu ntambara n’u Rwanda

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko iteganya kuba yajya mu ntambara n’u Rwanda. Byatangajwe na Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho akanaba Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, mu kihaniro yahaye Televiziyo ya France 24. Minisitiri Patrick Muyaya yavuze ko “amahitamo y’intambara [n’u Rwanda] ari mu yo turi guteganya. Mu by’ukuri tunayirimo.” Uyu icyakora yavuze ko […]
2025: Ibihugu 10 bya Afurika bifite Igisirikare karahabutaka kurusha ibindi

Urubuga Global Firepower rukora ubushakashatsi mu bya gisirikare, mu ntangiriro z’uku kwezi rwasohoye urutonde rwerekana uko ibihugu bitandukanye byo ku Isi birutana mu mbaraga za gisirikare. Ni urutonde ruriya rubuga rwasohoye nyuma yo gukora ubushakashatsi ku gisirikare cy’ibihugu 145 byo hirya no hino ku Isi. Global Firepower mu gukora uru rutonde igendera ku ngingo zitandukanye, […]
Perezida Kagame yafashe mu mugongo Erdoğan wa Türkiye

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yihanganishije mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan wa Türkiye, nyuma y’inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye igihugu cye igahitana abatari bake. Perezida Paul Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko u Rwanda rwifatanyije n’imiryango y’ababuriye ababo muri iriya nkongi yibasiye imwe muri Hoteli zo mu ntara ya Bolu ndetse […]
Cyamunara: Abadepite bagaragaje amanyanga akorwa n’abakozi ba Banki n’abagenagaciro

Abadepite kuri uyu wa Kabiri bagaragarije Minisitiri w’Ubutabera amanyanga akorwa n’abakozi baza banki ndetse n’abagenagaciro, aho batesha agaciro umutungo banki igiye guteza cyamunara bigatuma ugurishwa ku giciro kiri hasi. Babigarutseho ubwo Minisitiri Dr. Emmanuel Ugirashebuja yagiranaga ibiganiro n’abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore. Impande zombi zaganiraga kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi ya 2023/2024 […]
Musenyeri Mugisha Samuel arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufunze Musenyeri Mugiraneza Mugisha Samuel wahoze ari Umushumba w’Itorero Anglikani, Diyosezi ya Shyira. RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko imukurikiranyeho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Diyosezi mu nyungu ze bwite. Yagize iti: “RIB yafunze Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel weguye ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, itorero […]
Nyuma ya Minova, M23 yigaruriye utundi duce tw’ingenzi

Umutwe wa M23 nyuma yo kwigarurira Umujyi wa Minova wo muri Teritwari ya Karehe muri Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Mbere wigaruriye utundi duce tw’ingenzi. Uduce uyu mutwe wigaruriye turimo Centre ya Bweramana iherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, ku muhanda munini uhuza imijyi ya Goma, Sake na Bukavu. Amakuru kandi avuga ko izi nyeshyamba […]
M23 yigaruriye Umujyi wa Minova

Umutwe wa M23 wamaze kwigarurira Umujyi wa Minova wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kuwirukanamo Ingabo za Leta ya RDC n’abambari bawo. Amakuru y’ifatwa ry’uyu mujyi muto uherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu yatangiye kuvugwa mu ijoro ryacyeye, mbere y’uko M23 iyemeza kuri uyu wa Kabiri. Amashusho ari guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana […]
RDC igiye guteza cyamunara imitungo yose ya Nangaa wihuje na M23

Minisiteri y’Ubutabera ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko igiye kugurisha muri cyamunara imitungo yose ya Corneille Nangaa. RDC isanzwe yarafatiriye imitungo yose y’uyu mugabo wahoze akuriye Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kumukatira urwo gupfa azira kwihuza n’umutwe wa M23. Mu Ukuboza 2023 ni bwo Nangaa yihuje n’uriya mutwe […]
Donald Trump yarahiriye kuyobora Amerika

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 yarahiriye kuyobora iki gihugu nka Perezida wacyo wa 47. Ibirori byo kumurahiza byabereye mu nyubako ya Capitol isanzwe ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Byitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye, barimo Barack Obama na Joe Biden babaye […]
Kagame na Tshisekedi iminsi ikiri myiza (Amafoto)

Perezida Kagame ku wa Kane tariki 16 Mutarama yongeye kuvuga nabi mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; ibyaciye amarenga y’uko umubano w’aba bombi ukomeje kugana ahabi. Umukuru w’Igihugu ubwo yakiraga mu musangiro abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga itandukanye mu Rwanda, asa n’ukomoza kuri Tshisekedi yavuze ko hari abayobozi […]
M23 iri gukoza imitwe y’intoki kuri Minova yigaruriye umusozi indege zikatiraho

Umutwe witwaje intwaro wa M23 waraye wigaruriye umusozi wa Buragiza wo muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo. Umusozi wa Buragiza ni ingenzi cyane, bijyanye no kuba ari wo indege ziturutse mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari wo zikatiraho mbere yo kugwa ku kibuga cy’indege cya Goma. Ifatwa ry’uyu musozi risobanuye […]
Tshisekedi yatakambiye abadipolomate asabira u Rwanda ibihano

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye gutakambira amahanga ayasaba gufatira u Rwanda ibihano. Kinshasa ishinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma y’umutwe wa M23 bamaze imyaka irenga itatu bari mu ntambara, n’ubwo rwo rwakunze gutera utwatsi ibyo birego. Tshisekedi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo yakiraga abadipolomate bahagarariye […]
U Rwanda rwanyomoje Amerika

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirushinja kwitambika umushinga wa Lobito zihanganyemo n’ibihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu Cyumweru gishize Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi na Afurika, Molly Phee, yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa ko u Rwanda rwanze ko uriya mushinga w’inzira ya gari ya […]
P. Kagame yavuze ku bari gushyira hanze amashusho y’ubwambure bwabo

Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru yanenze abiganjemo urubyiruko bamaze iminsi bashyira hanze amashusho abagaragaza bambaye ubusa, agaragaza ko ibyo bakora byerekana ko no mu mitwe yabo nta kirimo. Umukuru w’Igihugu yakomoje kuri kiriya kibazo, nyuma y’uko muri iki Cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’ubwambure bwa bamwe mu bantu bivugwa ko ari ay’abantu bazwi […]
M23 yigaruriye Bitonga Lumbishi, isatira ku kuniga Goma burundu

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama wigaruriye uduce twa Bitonga, uhirukanye ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Lumbishi na Bitonga twombi ni uduce duherereye muri Teritwari ya Kalehe, hafi nanone y’agace ka Minova gaherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu. Nka Bitonga si ubwa mbere M23 iyigeramo, […]
Amerika irashinja u Rwanda kwitambika umushinga wa Lobito

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje u Rwanda kwanga ko umushinga wo kubaka inzira ya gariyamoshi uzwi nka Lobito Trans-Africa Corridor railway wagurwa ukagera mu burasirazuba bwa Congo. Umushinga wo kubaka uyu muhanda, Amerika iwuhuriyemo n’ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola na Zambia. Umunyamanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije wa Amerika […]
Nyuma ya RDC, u Rwanda na rwo rwagaragaje umurongo utukura warwo

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niramuka itagiye mu mishyikirano n’umutwe wa M23, itazarenga umurongo utukura wo kongera kwitabira ibiganiro bya Luanda. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Gatandatu. Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yasubizaga Perezida Félix Antoine […]
Kujya mu mishyikirano na M23 ni umurongo utukura RDC idashobora kurenga: Tshisekedi

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye gukurira inzira ku murima umutwe wa M23; avuga ko Leta y’igihugu cye idateze kujya mu mishyikirano na wo. Tshisekedi kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari kumwe n’abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye i Kinshasa, yavuze ko kuba RDC yajya mu mishyikirano na M23 yita umutwe w’iterabwoba […]
Kagame Cup: Umukino wa Remera na Muhoza wanze kurangira kubera amahane

Umukino w’irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’ wahuzaga ikipe y’imurenge ya Remera na Muhoza yombi yo mu karere ka Musanze, wahagaze utarangiye kubera ubwumvikane buke. Ku wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2025 amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa ¼ cy’irangiza wabereye ku kibuga cy’i Nyakarambi, mu murenge wa Rwaza. Kapiteni wa Remera, Tumazimpaka Richard, yabwiye […]
Ibigo birimo REB, HEC na NESA byahawe abayobozi bashya

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2025, yashyizeho abayobozi bashya mu bigo birimo Inama Nkuru y’Amashuri Makuru (HEC), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) ndetse no mu cya NESA gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri. Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryerekana ko Dr. Edward Kadozi ari we wagizwe Umuyobozi Mukuru wa HEC. Ni inshingano […]
Aho kwitaba biriya bigoryi by’abadepite, byose nzabita muri yombi: Gen Muhoozi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko aho kwitaba Inteko Ishinga Amategeko yamutumijeho azafunga abadepite bose bayigize yise ibicucu. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Komisiyo ishinzwe Igisirikare mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda yategetse Minisitiri w’Ingabo gusaba Gen Muhoozi kuyitaba, kugira ngo atange ibisobanuro ku butumwa bwe butavugwaho rumwe akunze gucisha […]
Macron yasabye ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hagati y’u Rwanda na RDC

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yasabye ko hasubukurwa ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutwe wa M23. Macron yabitangaje ku wa Kane tariki ya 16 Mutarama, ubwo we na mugenzi we João Lourenço wa Angola wari wasuye u Bufaransa baganiraga n’abanyamakuru. […]
Gen Muhoozi byamwanze mu nda, agaruka ‘gutigisa Isi’ yifashishije Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagarutse ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter yari amaze iminsi mike atangaje ko ahagaritse gukoresha. Ku wa Kane tariki ya 16 Mutarama ni bwo uyu musirikare yanditse kuri ruriya rubuga ati: “Ndagarutse!” Gen Muhoozi wavuze agarutse “gutigisa Isi”, ubutumwa bw’uko yagarutse kuri X bwakurikiwe n’uruhererekane rw’ubundi […]
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko Tshisekedi yibiwe amajwi

Perezida Paul Kagame yongeye gutangaza ko n’ubwo mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ayobora iki gihugu atigeze atsinda amatora, yaba ayo muri 2018 n’ayo mu mwaka ushize. Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bakiraga mu musangiro abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo […]
FNDB yigaramye imirambo y’abasirikare bayo M23 yivuganye

Igisirikare cy’u Burundi (FNDB), cyigaramye imirambo y’abasirikare bacyo bamaze iminsi bicirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwira amafoto ya bamwe mu basirikare b’u Burundi inyeshyamba za M23 ziciye muri Teritwari ya Masisi, ahamaze iminsi habera imirwano izisakiranya n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa ririmo Abarundi. Nko mu mirwano […]
Perezida Kagame yahaye gasopo ibihugu by’inyembaraga

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane yakuriye inzira ku murima ibihugu by’ibihangange, abimenyesha ko nta mbaraga na nkeya zishobora gutuma u Rwanda rwishyura ikiguzi nk’icyo rwishyuye mu myaka 30 ishize ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga mu musangiro abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda. Ijambo rye ryibanze ku kibazo cy’umutekano […]
Napfiriye he, ryari?: Lt Col Willy Ngoma

Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Lt Col Willy, yanyomoje inkuru zimaze iminsi zivuga ko Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zamuteze igico zikamwica. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo abanye-Congo babogamiye ku ruhande rwa Leta batangiye gukwirakwiza inkuru z’uko Lt Col Willy Ngoma na Henri Maggie bishwe na FARDC na Wazalendo, nyuma […]
Nta mahoro azigera agerwaho RDC nitaganira na M23: Amerika yahinduye imvugo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahinduye imvugo, zisaba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kujya mu biganiro n’imitwe irimo M23, nk’inzira yatuma iki gihugu kigera ku mahoro. Amerika yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama, biciye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri yayo y’Ububanyi n’Amahanga. Ni itangazo ryagarukaga kuri raporo impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri […]
U Rwanda rwasubije Congo ikomeje kwigamba kurugira nyakamwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Congo Kinshasa itigeze ituma u Rwanda ruhezwa nk’uko ibivuga, agaragaza ko abayobozi bayo basigaye birirwa mu makinamico ndetse no kuvugira ibidafite ishingiro mu itangazamakuru aho kwibanda ku gukemura ibibazo by’ingenzi bibangamira inzira yo gushakira igisubizo kirambye amakimbirane mu gihugu cyabo. Nduhungirehe yasubizaga ku biheruka gutangazwa na mugenzi […]
Gusabiriza Videwo z’urukozasoni no kuzitanamo, umwanda ukwiye umuti urura kugira ngo ucike

Kuva ku wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama, imbuga nkoranyambaga by’umwihariko urwa X rwahoze rwitwa Twitter ndi mu bakoresha cyane, zaramukiyeho inkuru z’uko hari amashusho y’urukozasoni ya bamwe mu byamamare yashyizwe hanze. Bigitangira, bamwe mu baba ku mihanda bagiye bigamba ko bafite amashusho ya Adonis Filer usanzwe akinira ikipe ya APR BBC acigatiye igitsina cye; […]
M23 ikomeje gusatira Goma yisubije Nditi

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama, wisubije agasozi k’ingenzi ka Nditi ko muri Teritwari ya Nyiragongo, ukirukanyeho ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama ni bwo FARDC n’abambari bayo bari bigaruriye aka gace gaherereye muri Parike ya Virunga. Nditi ni […]