Gisagara: Min. Munyakazi yashyize ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa ibyumba by'amashuri

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibyumba by’amashuri bitatu, kuri GS Gikore, mu Murenge wa Kansi, Akarere ka Gisagara, anatangariza abaturage ko ari mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri ari nako hazamurwa ireme ry’uburezi. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2019, […]

RDC: Ubwicanyi bukorwa n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda bwahagurukije Perezida Tshisekedi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi yatumije inama ku wa Gatanu tariki ya 9 Kanama 2019, y’abayobozi b’inzego zitandukanye  kugira ngo bigire hamwe ikibazo cy’umutekano w’abaturage ukomeza guhungabanywa n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda. Iyi nama yitabiriwe n’abofisiye muri Polisi n’ingabo, Minisitiri w’ingabo, Michel Bongongo, Minisitiri w’imari, Henri Yav Muland, umuyobozi mukuru […]

Kenya: Abana barimo ab'imyaka 10 bahabwa ibinini birinda gusama

Bamwe mu babyeyi bo muri Kenya barimo guha abakobwa babo, bato muri bo bafite imyaka 10, ibinini birinda gusama kugira ngo batava mu ishuri. Mu gihugu hose, umukobwa umwe kuri batanu hagati y’imyaka 15 na 19 aba atwite cyangwa se afite umwana. Akarere ka Kwale kari hafi y’inkombe y’inyaja ikora kuri Kenya kari mu tubonekamo […]

‘Black Mamba’ nibwo buryo bukoreshwa mu kwica urubozo Abanyarwanda bafatiwe muri Uganda

Umunyarwanda,  Frank Bizimana wari umaze umwaka muri gereza ahitwa Ntungamo, atangaza ko we na bagenzi be bakorerwaga iyicarubozo hifashishijwe uburyo buzwi nka ‘Black Mamba’. Bizimana wari umaze umwaka muri gereza aryozwa kwinjira muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko , avuga ko aho yari afungiwe bakubitwaga hifashishijwe ubu buryo ugenekereje mu Kinyarwanda wavuga ngo ni ‘inzoka y’umukara.” […]

Huye: Abahinzi ba Soya batashye amara masa

Abahinzi ba Soya bibumbiye muri Koperative, COAGIMPA bavuga ko bahinze Soya kuri hegitari zisaga 50 ariko bakaba bararumbije. Aba bahinzi bo mu gishanga cya Mpaza barasaba ko bashumbushwa ku bw’igihombo bagize. Umwe muri bo, Erasme Budadi Rushimisha avuga ko aho yari yiteze imifuka itatu, nta n’umwe yahabonye. Ati “ Nari nziko nzakuramo nka 300,000 Rwf […]

Hashize igihe Wendy Waeni  ategereje inkunga yemerewe na Perezida Kagame

Umwana muto w’impano mu mikino ngororamubiri, Wendy Waeni atangaza ko ategereje inkunga yemerewe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ubwo bahuraga mu myaka itatu ishize. Wendy yahuye na Perezida Kagame nyuma yo kubimusaba abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter. Aganira na Televiziyo yo muri Kenya, Ktn, Wendy yavuze ko yaganiriye na Perezida Kagame ku bintu […]

Zari yahishuye icyo yifuzaga kuri Diamond mbere yo kubana na we

Uwahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz, Zari Hassan atangaza ko yifuzaga kubana n’uyu muhanzi igihe kirekire n’ubwo bitakunze. Uyu mugore yabwiye Millardayo dukesha iyi nkuru ko Diamond yamubabaje ndetse ko nibyo yatangaje ko yamuciye inyuma ari ikinyoma. Ati “ Nashakaga kubana na Diamond igihe kirekire. Arabizi ko ntigeze muca inyuma n’umugabo n’umwe.” Avuga ko atigeze […]

Ndatwite, nangiye umugabo wanjye ko dukora imibonano mpuzabitsina, ese umwana ntiyagira ikibazo?

Amahoro kuri mwese, ndi umudamu, nkaba mfite inda y’amezi atanu, ariko umugabo wanjye yifuza ko dukora imibonano mpuzabitsina nkamwangira kuko ntinya ko umwana wacu yagira ikibazo mu nda. Mu by’ukuri dutuye mu Ntara y’Amajyaruguru, twari tumaze imyaka ibiri n’igice dushakanye ntaratwita, aho bikundiye mba numva mpangayitse, noneho we nkabona ntacyo bimubwiye, ahubwo yifuza ko twakomeza […]

Abarimo abarinda Museveni barashinjwa kumena amabanga y’ibukuru no kugerageza kumuhirika ku butegetsi

Abantu 12 barimo batatu barinda umukuru w’igihugu (SFC), abapolisi n’abandi bakozi mu gisirikare bafunzwe bashinjwa gutanga amakuru y’umutekano yashoboraga gutuma habaho ihirikwa ry’ubutegetsi. Abashinjwa bagejejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare ruri Makindye, ruyobowe na Lt. Gen. Andrew Gutti kuwa 7 Kanama uyu mwaka. Mu bashinjwa harimo;  IP Peter Ayebare wari usanzwe akora mu by’ikoranabuhanga ahitwa Naguru,  […]

Kenya: Abagore bigaragambije bavuga ko abagabo babo batagitera akabariro

Abagore bo mu gace ka Limuru muri Kenya bari mu myigaragambyo yamagana ba nyir’utubari bakomeje gutuma abagabo babo badatera akabariro. Aba bagore bavuga ko abagabo bazindukira mu tubari dufungurwa mu gitondo cya kare, maze bakanywa ibisindisha, bataye abagore babo mu buriri. Aba bagore bati “ Mwubahirize amabwiriza agenga amasaha yo gucuruza cyangwa se tuzigabize inzu […]

Amarira n’agahinda mu ishyingurwa ry’abasirikare b’u Burundi biciwe muri Somalia

Ku wa 27 Nyakanga 2019, nibwo abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia bagabweho igitero na Al Shabaab, barindwi muri bo bahasiga ubuzima.   Nyuma yo kugezwa i Burundi, ku wa Gatatu tariki ya 7 Kanama 2019, bashyinguwe mu cyubahiro, umuhango waranzwe n’amarira n’agahinda ku miryango yabo ndetse n’ubuyobozi bw’ingabo butangaza ko bubabajwe […]

Col. Tawimbi ushinjwa gukorana na Kayumba Nyamwasa yafunguwe agira byinshi atangaza

Hari hashize amezi arwindwi Col Tawimbi ushinjwa gukorana na Kayumba Nyamwasa urwanya Leta y’u Rwanda, afunze, nyuma yo gufungurwa akaba avuga ko ntaho ahuriye n’ibikorwa bigamije guhungabanya u Rwanda. Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Col Tawimbi yafunzwe ariko akaba yari amaze aya mezi yose ataragezwa imbere y’ubutabera. Ku bwe ahamya ko yari afungiye ubusa kandi […]