Kigali: Abagize Koperative y'abacuruza Telefoni bashinja Perezida wayo gushaka kuyigira nk'akarima ke
Abanyamuryango ba ‘Light Business Cooperative’ ibarizwa Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko batagaragarizwa mu buryo buziguye uko umutungo wabo ukoreshwa, bagatunga agatoki Perezida wayo gufata ibyemezo uko yishakiye ijambo ry’abanyamuryango atarihaye agaciro. Ku isaha ya saa Tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2019, mu igorofa ya mbere mu nyubako […]
Ari mu bacyekwaho kwica umugabo we bakajya kumuta mu modoka i Kagugu/Kigali
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rutangaza ko rwataye muri yombi abarimo n’umugore wa Nahimana Callixte wishwe umurambo we ukabonwa mu modoka yo mu bwoko bwa Carina E, mu mudugudu wa Rukingu. Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2019, nibwo Mudugudu wa Rukingu, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo, […]
Ubugome bwo kumenanaho aside mu maso bwafashe indi ntera i Kampala
Abahuye n’akaga ko kumenwaho aside bikabagiraho ingaruka mu buzima bwabo kimwe n’abandi baturage bo mu mujyi wa Kampala, muri Uganda, bavuga ko ubu bugome bumaze gufata indi ntera, aho umuntu agenda yikandagira akeka ko byamubaho. Bamwe bavuga ko biterwa n’uko acide igura make, abandi bakemeza ko ari uko amategeko ahana ubu bugome adakazwa. Flavia Naampima […]
Yifuje ko tubana kandi azi ko nasambanye n'abagabo barenga 1000 mu myaka 6 namaze mu buraya- Nkore iki?
Nanjye nabasuhuje, ndagisha inama, nkaba ndi umukobwa w’imyaka 32, ntuye mu nkengero z’umujyi wa Kigali, nitwa Evelyne. Ntabwo mvuga byinshi, ariko reka mbanze mbabwire inzira nanyuzemo muri make. Ubwo nari maze kurangiza segonderi ubuzima bwambanye bubi cyane, mukadata twabanaga ambuza amahoro umunsi ku wundi. Naje kuba mu mujyi wa Kigali, nkorera ahantu amafaranga, akazi kageze […]
Kigali: Bababajwe n'urupfu rwa Nahimana wishwe anogowemo amaso
Abaturage bo mu Mudugudu wa Rukingu, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bababajwe n’urupfu rwa Nahimana Callixte wishwe anogowemo amaso. Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2019, nibwo hamenyekanye urupfu rwa Nahimana ariko imyirondoro ye ntiyamenyakana neza, aho akomoka n’ibindi birebana […]
Burundi: Umuyoboke wa Agathon Rwasa yishwe, batandatu barakomeretswa
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama 2019, abarwanyi b’ishyaka CNL rya Agathon Rwasa, umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta iriho ariko akaba ari Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko, batezwe mu ijoro bataha, umwe muri bo aricwa, batandatu barakomeretswa. Umuvugizi w’iri shyaka mu Ntara ya Muyinga ubu bwicanyi bwabereyemo, Terence Manirambona, avuga ko baguye mu […]
Uganda: Abantu 18 bapfiriye mu mpanuka y'ikamyo yahiye igakongoka
Igipolisi cyo mu Burengero bwa Uganda kivuga ko abantu 18 basize ubuzima mu mpanuka y’ikamyo itwara lisansi yahiye igakongoka. Ni impanuka yabaye ku cyumweru tariki ya 18 Kanama 2019, ubwo ikamyo yagonganaga n’indi modoka bityo n’izindi enye zibigenderamo, birangira ikamyo ituritse ifatwa n’inkongi y’umuriro. Iyi mpanuka yabereye mu mujyi wa Kyambura, imodoka zirashya n’abari bazirimo […]
Umwenda wa Siporo Obama yambaraga akiri mu mashuri wagurishijwe asaga miliyoni 100
Umwenda wa Siporo, Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yambaraga akiri mu mashuri yisumbuye, wagurishijwe akayabo ka Miliyoni zibarirwa mu 110. Ni umwambaro Obama yambaraga akina umukino wa Basketball, ubwo yigaga mu ishuri ryisumbuye rya Honolulu, akaba ari no mu gace yavukiyemi, ko muri Leta ya Hawai. Ikinyamakuru Foxnews gitangaza […]
Burundi: Ufite ubumuga bw'uruhu yishwe acibwa Ukuboko, ukuguru n'ururimi
Ihuriro ‘Albinos sans frontiers’ ryo mu Burundi rivuga ko ku wa Gatandatu habonetse umurambo w’umwana w’imyaka 15 wari warabuze, basanga umubiri we wakuweho ibice bimwe nk’ururimi. Umurambo wa Bonheur Niyonkuru ufite ubumuga bw’uruhu, , wabonetse kuwa Gatandatu nk’uko umuyobozi wa ririya huriro ryabo, Kazungu Kassim yabibwiye radio RFI. Si ubwa mbere mu Burundi havuzwe ihohoterwa […]
Birambabaza! Ndi mwiza kandi nteye neza umubiri wose ariko Imana yanyimye amashuri- Nkore iki?
Nitwa Diane, navutse ndi umwana umwe iwacu, nta data ngira, Mama ariho ni nawe tubana. N’ubwo bavuga ko nta nkumi y’igaya, sibyo nagenderaho kuko njye ndiyizi kandi n’abandi barabizi ko ndi mwiza, gusa ntabwo nigeze ngira amahirwe yo kwiga ngo nsoze. Maze kugira imyaka 25, narize ariko mu by’ukuri nakunze kugira amanota make, bitewe n’uko […]
RDC: Umwe mu bigaragambyaga polisi yamurashe arapfa
Umwe mu baturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigaragambyaga kubera umutekano muke, yafashwe n’isasu rya Polisi yari irashe mu kivunge, bimuviramo kwitaba Imana. Ni imyigaragambyo yabaye ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2019, i Oicha, umwe witwa Katembo Fikir w’imyaka 25, warashwe yaje gupfira mu bitaro bikuru bya Oicha. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru […]
Angola: Ikibazo cy'u Rwanda na Uganda kigiye kongera kuvugutirwa umuti
Angola irakira inama ihuza abakuru b’ibihugu bane mu murwa mukuru Luanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2019, ngo baganire ku cyazana umuti ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe yemereye New Times ibizaganirwaho. Ati “Tuzitabira inama izahuza […]
Nkurunziza yisubiyeho akiyamamaza njye n'abandi ntibyadutangaza cyane- Philippe Reyntjens
Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza yo mu Bubiligi, Philippe Reyntjens avuga ko n’ubwo Perezida Nkurunziza yatangaje ko ataziyamamaza mu matora yo mu 2020, ko aramutse yivuguruje ku ijambo nta gitangaza cyaba kirimo. Mu kiganiro Philippe Reyntjens yagiranye na BBC yagarutse cyane ku iterambere ry’u Burundi mu myaka 14 ishinze CNDD-FDD ifashe ubutegetsi by’umwihariko akaba ari […]
Wema Sepetu usohotse muri gereza arembeye mu bitaro
Icyamamare mu ruhando rwa Cinema muri Tanzania, Wema Sepetu nyuma kuva muri gereza, ubu arembeye mu bitaro byo muri iki gihugu kuva ku wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2019. Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu, ngo Sepetu umaze ukwezi afunguwe yajyanwe mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cy’uburwayi bw’umuvuduko muke w’amaraso. Uyu […]
Jose Chameleone yagaragaye ahetse umwana mu mugongo
Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Dr Jose Chameleone wo muri Uganda yagaragaye ahetse umukobwa we mu mugongo, ibintu byavugishije benshi mu bafana be bashima iyi myitwarire yiswe myiza ya kibyeyi. Chameleone wafotowe ahetse uyu mwana w’umukobwa ari na we muto mu bana be batanu, yayishyize ku rukuta rwe rwa Instagram arangije agira ati […]
Ahazwi nka Tingitingi & inzu itukura, ni akato gafungirwamo bamwe muri gereza ya Mpimba
Imfungwa zo muri gereza nkuru ya Bujumbura iherereye i Mpimba, bavuga ko uburenganzira bwabo nk’imfungwa butubahiriza. Bavuga ko bahimbirwa ibyaha na bagenzi babo bahawe ububasha bwo gucunga umutekano wa bagenzi babo. Iyo komite ishinzwe umutekano ngo ikaba ariyo ibahimbira ibyaha kugira ngo ihabwe amafaranga, utayafite agashyirwa ahantu h’umwihariko, hiswe Tingitingi n’ahandi hazwi nk’Inzu itukura. Bamwe […]
Ubuhamya bw'ikizungerezi cy'umukobwa waterewe inda mu kabyiniro ka Nyabugogo
Nitwa Jeanne, ndi umukobwa ariko wabyaye ubu nkaba mfite imyaka 28, mfite akazi keza, mbana n’umwana wanjye na mama, kuko abandi tuvukana bagiye mu bice bitandukanye gushaka ubuzima abandi barashatse, iyo mvuze ibyambayeho mba nizeye ko binabera abandi isomo kugira ngo nabo bitazababaho dore ko hari n’abo duhuje amateka. Ubwo nari nsoje kaminuza mu mwaka […]
ifoto y'umusirikare wa Congo yavugishije benshi, nawe gira icyo uyivugaho
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni kimwe mu bihugu binini ku mugabane wa Afurika, iki gihugu kikaba kinafite umubare munini w’abasirikare dore ko kinahoramo intambara z’urudaca. Ni kenshi mu binyamakuru bitandukanye usanga igisirikare cya Congo (FARDC) kivugwaho ubunyamwuga buke, kwaka ruswa, gukora ibyaha bitandukanye bitewe n’ubu bunyamwuga buke kivugwaho,… Ikinyamakuru congolibere cyashyize hanze iyi foto, […]
Perezida Kagame yashyizeho abajyanama Batanu mu nama njyanama y'Umujyi wa Kigali
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, riravuga ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho abajyanama mu Nyama Njyanama y’Umujyi wa Kigali. Ni itangazo rigira riti “Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo ya 112; Ashingiye kandi ku Itegeko No 22/2019 ryo ku wa […]
Gasabo/Gisozi: Ashinja mudugudu kugira uruhare mu ihohoterwa yakorewe
Bagirigomwa Claver utuye mu murenge wa Gisozi akagari ka Ruhango,umudugudu wa Rukeri arasaba kurenganurwa, nyuma y’aho avuze ko akubiswe Incuro ebyiri n’abagizi ba nabi babishyigikiwemo n’urwego rw’umudugudu. Uyu musaza uri mu kigero cy’imyaka 50 avuga ko yakorewe ihohoterwa inshuro ebyiri, aho yakubitwaga n’abagizi ba nabi avuga ko bari bashyigikiwe bakamukubita mu mwaka ushize wa 2018, […]
Niba ukunda gutera akabariro mu gitondo, dore amabanga 5 uzifashisha
Umugabo wese mu masaha y’igitondo aba yumva ashaka gukora imibonano mpuzabitsina kurusha umugore maze agahita amukangura niyo yaba agisinziriye. Dore inama ugirwa kandi zizagufasha kunezerwa. 1.Iyo mwembi mukangutse kandi mugifite amavunane nta mpamvu yo kwivunisha cyangwa kwihwanyagura ngo mukoreshe imbaraga nyinshi ahubwo murapfumbatana bisanzwe nk’abantu biryamiye maze umugabo agakora ikigomba gukorwa kandi birangira neza nta […]
Leta y'u Burundi irashinja Loni guhora igambiriye kuyipyinagaza
Leta y’u Burundi irashinja ibihugu by’amahanga birimo n’umuryango w’Abibumbye ko bikunze gufata ingingo zipyinagaza ibikorwa nayo. Ibi ngo bikorwa hagamijwe kurwanya Leta iriho iyobowe na Perezida Nkurunziza n’ishyaka CNDD-FDD. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2019, cyabereye i Gitega, hagarukwa cyane ku ugutegura amatora ateganywa kuba mu 2020. Icyegera […]
Umugabo anziza kutagira amavangingo kandi nkiri inkumi narayagiraga menshi- Nkore iki?
Muhorane amahoro ya Nyagasani, ndagisha inama. Ni kenshi nabwiwe ko kubaka atari imikino ariko ubu maze kubibona kuko hatabayeho ukwihangana benshi twajya turuvamo nta n’ukwezi gushize urushinze. Kera nkiri umukobwa narakubaganye, hari umusore twakundanye tukajya tunaryamana, twakoraga imibonano mpuzabitsina nkazana amavangingo menshi cyane, ku buryo yabinkundiraga cyane bishoboka ariko nyuma nza kumubonaho ingeso mbi y’ubusambanyi […]
Rwamagana: Polisi yafatiye mu cyuho umukobwa  waranguzaga urumogi
Ahagana saa Tatu z’igitondo cyo ku wa kane tariki ya 15 Nyakanga 2019, mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Cyanya, mu Murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, polisi y’igihugu ikorera muri aka karere yafatiye mu cyuho umukobwa ufite imyaka  21 witwa Uwase Fatuma  arimo kuranguza urumogi. Nyuma yo gutungurwa n’abapolisi arimo kubara urumogi yari agiye […]
Kigali: Abifuza kwiga Camera no gutunganya amajwi n'amashusho bashyizwe igorora
Ubuyobozi bw’ikigo Belgine training center (BTC) ku bufatanye na YADEN (Youth, Arts, Development and  Entrepreneurship Network) buramenyesha urubyiruko rwose rwifuza kwiga gukoresha camera, gutunyanya amajwi n’amashusho na graphic deign ko amarembo akinguye. Bahawe amezi atatu y’ubuntu m ugukurikirana aya masomo, uzemererwa kuyakurikira akayasoza akazahabwa ahantu ho kwimenyereza uyu mwuga mu gihe kingana n’ukwezi kumwe. […]
RDC: Urubyiruko rwatangiye imyitozo ya gisirikare rugamije guhashya inyeshyamba z’Abagande
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gitangaza ko cyatangiye iperereza ku myitozo bivugwa ko urubyiruko rurimo gukora rugamije guhangana n’inyeshyamba z’abagande za ADF zibarizwa muri Beni. Ubushinjacyaha bwa gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nibwo butangaza ko bwatangiye iperereza kuri iyi myitozo ya gisirikare urubyiruko rurimo gukora ngo rwihanganire na ADF, umutwe w’inyeshyamba […]
Indege yari itwaye abagenzi 233 yagonze inyoni biyiviramo gukora impanuka
Indege itwara abagenzi yo mu Burusiya yagonze itsinda ry’inyoni bituma ihanuka yisenura ku butaka hafi y’umujyi wa Moscow mu Burusiya. Abantu 23 bakomerekeye muri iyi ndege, yaguye moteri zayo zazimye ndetse n’amapine yavuyeho, nk’uko abategetsi babitangaza. Ni indege y’ubwoko bwa Airbus 321 ya kompanyi ya Ural Airlines yari igiye ahitwa Simferpol mu kirwa cya Crimea […]
Umugore wa Ndereyimana wa FDU-Inkingi avuga ko yatangiye gucika intege
Uyu munsi hashize iminsi 30 Eugène Ndereyimana wo mu ishyaka FDU-Inkingi aburiwe irengero, umugore we avuga ko amaze gucika intege, abana nabo baracyamubaza aho Papa wabo yagiye. Yabuze ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa karindwi agiye i Nyagatare guhura n’abifuzaga kumva iby’iri shyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, FDU-Inkingi, yari ahagarariye mu ntara y’iburasirazuba. […]
Ndikuriyo Reverien aranugwanugwa nk'ushobora gusimbura Perezida Nkurunziza
Nyuma y’aho Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi atangarije ko mu matora yo mu 2020 ataziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, benshi bakomeje kwibaza uwo ishyaka CNDD-FDD rizatanga nk’umukandida, bityo uwitwa Ndikuriyo Reverien akaba ashyirwa mu majwi. Kuva mu mwaka wa 2016, ubwo Perezida Nkurunziza yari amaze gutsinda amatota yo mu 2015 ya manda ye ya gatatu, […]
Abasirikare 723 ba Congo bishwe n’inyeshyamba zibarizwa ku butaka bwayo
Ibipimo byashyizwe hanze n’inzego z’umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, bigaragaza ko mu myaka ibiri ishize, abasirikare 723 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishwe n’inyeshyamba zibarizwa kuri ubu butaka bwayo. Aba basirikare bishwe mu bihe bitandukanye kuva muri Kamena 2017 kugera muri Kamena 2019. Muri raporo ifite amapaji 17 yiswe mu gifaransa “Congo, […]
Dr Mukabaramba yanenze abayobozi bishyiriraho amabwiriza n’ibihano
Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alivera Mukabaramba yanenze abayobozi bishyiriraho amabwiriza n’ibihano bidafite aho biteganywa mu mategeko, yemeza ko bigamije kubangamira ubwisanzure bw’abaturage. Dr Alivera Mukabaramba asobanura ko leta idashyiraho amabwiriza abangamiye abaturage, akemeza ko kubigisha no kubasobanurira ari byo byagashyizwe imbere. Muri iki cyumweru mu karere ka […]
Umusore nari nishimiye twararyamanye munezeza birenze uko yabyifuzaga none yanteje bagenzi be- Nkore iki?
Muraho, mumbabarire mbere yo kugira icyo mvuga izina ryanjye n’aho mperereye cyangwa se ibindi byandanga simbivuga pe, kuko ni inama nshaka kandi kubanza kumenya ndakeka ntacyo byakongera ku ushaka kuyingira. Ndi umukobwa w’imyaka 26, mu buzima bwanjye nkaba nkunda kubyina, kuva na kera nkiri muri segonderi nabarizwaga muri club z’ababyinnyi baba aba gakondo ndetse na […]
Burundi: Imyitwarire y'abanyeshuri bitaburiyeho imyenda yahagurukije inzego
Ubwo bari basoje ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye, aba banyeshuri bicagaguriyeho imyenda ndetse ngo banatuka ababareraga. Iyi myitwarire ikaba yanenzwe n’abatari bake. Aba banyeshuri bigaga mu mujyi wa Bujumbura, mu Burundi, bamwe bakoze ibi bishimira ko basoje aya mashuri yisumbuye ariko bamwe bakaba babikoze batazi niba bazanabasha kugitsinda. Nk’uko BBC ibitangaza, ngo amahuriro y’abarimu […]
U Burundi buteye ikirenge mu cy'u Rwanda, Tanzania na Kenya
Minisiteri ishinzwe kurengera ibidukikije yatangaje ko kuva tariki 22 z’uku kwezi bibujijwe kwinjiza no gukoresha amashashi atabora mu Burundi ndetse uzabirengaho azahanwa. U Burundi bukaba buteye ikirenge mu cy’ibihugu byo mu Karere, nk’u Rwanda, Tanzania na Kenya. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri, tariki ya 13 Kanama 2019, Minisitiri Dr DĂ©o-Guide Rurema yavuze ko amashashi […]
Min.Busingye yahaye impanuro abagore bafungiye muri gereza ya Ngoma
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston ubwo yasuraga gereza y’abagore ya Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba, yabahaye impanuro ko ubuzima bwa gereza butagomba kuba ubwabo bw’ibihe byose. Yasuye iyi gereza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2019, mu rwego rwo kureberera hamwe iyubahiriza ry’uburenganzira bwa muntu ndetse n’amahame mpuzahamahanga yerekeranye n’abagororwa, […]
Rwamagana: Umusaza warokotse jenoside amaze imyaka Ine asembera atagira aho kuba
Gahamanyi Augustin  ufite imyaka 77, utuye mu mudugudu wa Kabuye, mu Kagari ka Nkungu, Umurenge wa Munyaga, aratakamba asaba kubakirwa nk’utishoboye nyuma yo kumara imyaka Ine acumbikiwe mu z’abandi. Gahamanyi afite ubumuga, yemeza ko bwaturutse ku bugizi bwa nabi yakorewe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi 1994,yavuye mu nzu ye yabagamo ahungishijwe n’umuryango we watinyaga […]
Wa musore wirirwa azenguruka Kigali yambaye impu z'inyamaswa yavuze impamvu atemera Yesu
Avuga ko yitwa Cyambarantama Umwami w’umuco, ni umusore w’imyaka 28 wemeza ko mu myemerere ye, yemera ko ashobora kwemera umukurambere akamuha imbaraga zo gutsinda abanzi. Ashimangira ko Imana yatumye Ruganzi Ndori akora ibitangaza ariyo yemera. Ati “Nk’uko umuntu avuga ngo nizera ko Yesu ansindira abagome nanjye nizera ko Ruganzu ansindira abanzi banjye, niba wangambiriyeho ikintu […]
Nyamasheke: Umugabo waharitse umugore we yatawe muri yombi bisabwe n'Umuvunyi mukuru
Mu ruzinduko amazemo iminsi ibiri mu karere ka Nyamasheke akemura ibibazo by’abaturage, Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB guta muri yombi umugabo witwa Bernard Mfashabahizi, ushinjwa n’umugore we gusesagura umutungo w’urugo. Ni nyuma y’aho umugore we, Uwashema Francoise atanze ikibazo cy’uko uyu mugabo yamuharitse, yarangiza akanasahura umutungo w’urugo. Uyu muryango utuye mu […]
Pasiteri yafashwe asambana n'indaya yiregura avuga ko yayikuragamo imyuka mibi
Pasiteri Adewale Dochamo wo mu gace ka Uyo gaherereye muri Leta ya Akwa Ibom mu gihugu cya Nigeria kivugwamo indaya nyinshi, yafatiwe muri Lodge iri i Makoko, agace kegereye umurwa mukuru wa Lagos, ubwo yasambanaga n’indaya y’umukobwa, abonye nta kundi kwiregura abeshya ko basengaga ndetse agambiriye kuyivanamo imyuka mibi yari iyirimo. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Ingentaconnect.com, […]
Bamwe mu banyeshuri b'Abanyarwanda biga i Goma batinye kujya kuruhukira iwabo
Bamwe mu banyeshuri b’abanyarwanda biga i Goma bahisemo kugumayo kuko batizeye kwemererwa gusubirayo muri ibi bihe kugabanya abambuka umupaka bikomeje. Mu mujyi wa Gisenyi kandi hari gukorwa ibarura ry’abajya hakurya i Goma n’ibyo bajya gukorayo nk’uko umwe mu bayobozi b’ibanze yabibwiye BBC. Ku mipaka ya ‘petite’ na ‘grande barrière’ ku ruhande rw’u Rwanda haracyari imirongo […]
Kenya: Igipolisi cyagabye igitero mu rugo rw’umuherwe kihakura ibiyobyabwenge
Abapolisi ba Kenya bo mu ishami rishinzwe ubugenzacyaha (DCI) bagabye igitero mu rugo rw’umunyemari w’I Mombasa witwa Ali Punjani ushinjwa kuba umucuruzi kabuhariwe w’ibiyobyabwege, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuri uyu wa kabiri, itariki 13 Kanama. Uyu munyemari Ali Punjani biravugwa ko yavugaga rikijyana ku buryo yari yarahawe abapolisi 19 bo kumucungira […]
Icyayi cy’u Rwanda cyigaranzuye icya Kenya ku isoko
Icyayi cy’u Rwanda kuri ubu ni cyo gifite igiciro kiri hejuru ugereranyije n’icya Kenya ku isoko riri mu Mujyi wa Mombasa Ibi ahanini nk’uko The Eastafrican biraterwa n’uko abaguzi mpuzamahanga bashishikajwe n’ireme ry’icyayi cy’u Rwanda. Iki kinyamakuru kivuga ko icyayi cyo mu ruganda rwa Gisovu ari cyo kiyoboye kuko ikiri cyacyo kiri kugura amadolari ya […]
Nasanze ikariso y’umugore hamwe n’udukingirizo mu biro by’umugabo wanjye- Nkore iki?
Mu buzima habaho ukwihangana ariko na none hari aho bigera umuntu akumva ababajwe n’ibyo abonye, ubu nanjye maze icyumweru cyose mbabaye kandi bimwe bikomeye cyane. Nitwa Cecile nkaba ndi umugore, mfite abana babiri, umugabo wanjye tukaba tumaze imyaka 11 tubana. Yandongoye mfite imyaka 23, we afite 27, dukundana kandi twubahana ariko ubu mbona atariko bikimeze. […]
Abaturage bakuwe imitima n’imyitozo ya gisirikare Imbonerakure zirimo guhabwa
Abaturage bo muri zone Gisenyi, Komini Busoni, bavuga ko bafite ubwoba bw’umutekano wabo bitewe n’imyitozo urubyiruko rw’Imbonerakure rw’ishyaka CNDD-FDD ruhabwa. Batangaza ko izi mbonerakure iyo ziri kuri mucaka zikoresha imvugo zuzuyemo urwango n’amacakubi, zigakora siporo yo kwiruka zifite impiri. Abatuye hafi y’isoko rya Marembo muri iyi Komini ya Busoni, Intara ya Kirundo bemeza ko ibikorwa […]
Ibivugwa muri ruhago y'i Burayi; Messi yahamagaye Neymar kuri Telefoni
Abahagarariye mu mategeko rutahizamu Neymar w’imyaka 27 y’amavuko wa Paris Saint-Germain n’uwa Brezili, bafotowe binjira mu biro by’ikipe yahoze akinamo ya Barcelone. (Gol TV, via AS). Real Madrid iracyashaka kugura Neymar ndetse izareka gukomeza gushakisha Paul Pogba w’imyaka 26 y’amavuko, umukinnyi wo hagati wa Manchester United n’uw’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa. (Sun) Paris Saint-Germain isa nk’iyaretse kugurisha […]
Bwa mbere mu mateka, i Bukavu bagiye kwibuka Abanyamulenge biciwe i Gatumba
Kuva mu mwaka wa 2004 ubwo Abanyamulenge benshi bicirwaga i Gatumba mu Burundi, i Bukavu, mu murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bari bataribuka izo nzirakarengane, gusa kuri ubu uyu muhango ngo ukaba urimo gutegurwa. Muri iyi myaka 15 ishize uyu muhango ngo ugeragezwa gukorwa ariko ntibikunde kandi abayobozi b’iyi Ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’abagiye […]
Inkingo za Ebola zagejejwe i Bujumbura
Inkingo (incanco) ziri mu igeragezwa za Ebola zakiriwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima mu Burundi mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere tariki ya 11 Kanama 2019. Ebola iracyavugwa mu burasirazuba bwa Congo, impungenge z’uko iyi ndwara yakwirakwira henshi muri aka karere zariyongere kuva yagera mu mujyi wa Goma. Ibihugu bituriye Congo birimo […]
Gakenke/Ruli: Bahangayikishijwe n'uburwayi bw'amenyo
Abaturage bo mu Murenge wa Ruli, mu Karere ka Gakenke bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’indwara y’amenyo, bagasaba inzego z’ubuzima kubegereza serivise z’ubuvuzi. Bavuga ko batazi ikibatera ubu burwayi bw’amenyo mu gihe ngo baba bayakoreye isuku ariko bikaba iby’ubusa. Iki kibazo n’ibitaro bya Ruli birakizi bikaba byemeza ko birimo kugishakira umuti. Umwe mu bafite iki kibazo, […]
Gicumbi: Babiri mu banyoye ubushera bapfuye abasaga 60 bajyanwa kwa muganga
Mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga, hari abantu babiri bapfuye icyarimwe bikekwa ko bahitanywe n’ubushera bivugwa ko bwahumanye banyoye kuwa Gatandatu, aho bari bagiye mu rugo rw’uwitwa Byiringiro Alain wari waje guhembwa na sebukwe. Abagera kuri 63 ni bo bagaragaje ibimenyetso byo kuribwa mu nda ndetse bakaruka bajyanywa ku Kigo Nderabuzima cya Mulindi. […]
Umugore utwite yajyanwe mu bitaro ku bwo gukubitwa n’umugabo yanze ko baryamana
Umugore utwite witwa Winny Awino ari mu Bitaro bya Apac muri Uganda, nyuma yo gukubitwa n’umugabo we w’umusirikare wa Uganda mu cyumweru gishize. Awino nk’uko Daily Monitor ibitangaza, umugabo we yamukubise bihambaye bitewe no kwanga ko batera akabariro. Avuga ko uyu musirikare yasize bagenzi be bari ku burinzi, akaza kumusaba ko baryamana, yabyanga akamukubita. Yemeza […]
Bomboribombori hagati y'u Buyapani na Koreya y'Epfo
Koreya y’Epfo ivuga ko igiye gukura u Buyapani ku rutonde rw’ibihugu icuruzanya nabyo bya hafi. Ibi bije ari ukwihimura ku Buyapani ku cyemezo nabwo bwafashe mu ntangiriro y’uku kwezi kwa munani cyo gukura Koreya y’Epfo ku rutonde rw’ibihugu bukorana nabyo ubucuruzi bwa hafi. Minisitiri w’inganda wa Koreya y’Epfo, Sung Yun-mo, yavuze ko Ubuyapani ari bwo […]
Muganga yansabye gukora imibonano kabiri mu cyumweru kandi nta mugore mfite- Umusore w’i Kigali
Umusore witwa Robert Mugisha (amazina ahinduwe) avuga ko hari umuganga wamugiriye inama yo gukora imibonano mpuzabitsina nibura kabiri mu cyumweru. Uyu musore w’ibiro ufite metero imwe na cm 98 n’ibiro 110, avuga ko muganga yamubwiye ko uretse gukora siporo, kugira ngo umubiri we umererwe neza, yazajya akora n’imibonano mpuzabitsina. Avuga ko agira ikibazo cy’imitsi yo […]
Al-Shabab yongeye kugaba igitero ku basirikare b'u Burundi
Imirwano y’imbunda ziremereye yumvikanye mu masaha yo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2019, mu Ntara ya Lower Shabelle mu majyepfo ya Somalia. Byemejwe ko ari Al Shabaab yagabye igitero ku basirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro. Ahagana saa sita z’ijoro rishyira ku cyumweru, abarwanyi ba al-Shabab bateye ku birindiro binyuranye by’ingabo za […]
Mwituma aba bantu bakomeza kuroga abana banyu- Umuyobozi abwira abaturage
Meya Wungirije w’Akarere ka Rubavu Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Marie Grace Uwampayizina yasabye abaturage kuba aba mbere mu kurwanya abacuruza ibyobyabwenge we afata nk’abaroga abana b’u Rwanda. Mu kiganiro n’abaturage basaga 1,000 mu mpera z’icyumweru gishize, Uwampayizina yasabye abaturage gukura icyasha ku Karere ka Rubavu ngo kadafatwa nk’indiri y’ibiyobyabwenge, abasaba kudahishira ababicuruza. Ati “ Nk’abaturage […]
Uganda: Abanyarwanda 40 baravugwaho gukorana n’itsinda ry’abicanyi
Abanyarwanda 40 bafashwe n’inzego z’umutekano za Uganda baravuwaho gukorana n’abicanyi. Aba bafashwe ku wa 24 Nyakanga 2019 ubwo bari mu rusengero rwa ADPER ahitwa Kibuye mu Mujyi wa Kampala. Ikinyamakuru The New Vision mu nkuru yacyo yo ku wa 4 Kanama uyu mwaka cyatangaje ko amakuru yizewe gifite ari uko aba Banyarwanda bafashwe bashinjwa gukorana […]
Menya ibyo umuntu akora bikagaragaza ko atinya Imana – Rev. / Ev. Eustache
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Soma Umubwiriza 12:13-14 Gutinya Imana ntabwo bisobanura kuyigirira ubwoba. Bivuga kuyubaha kandi ukaba ufite imibereho ishyira […]
Kigali Arena yavugishije AbanyaKenya amangambure
Inzu y’imikino n’imyidagaduro yiswe Kigali Arena yavugishije menshi abanya-Kenya ku mbuga nkoranyambaga. Iyi nzu yakira abantu 10,000 bicaye neza yafunguwe na Perezida Kagame mu minsi mike ishize. Abanya- Kenya bakoresha Twitter bagaragaje ugutungurwa n’uburyo iyi nzu yuzuye mu gihe kitarenze amezi atandatu gusa. Uwitwa Kinyan Boy ati “ Ntiwapfa kwiyumvisha uburyo iyi nzu irangiye n’umwaka […]
Leta y’u Bufaransa yemeje ko nta faranga na rimwe izaha iy’u Burundi mu ntoki
Nyuma y’aho bitangarijwe ko u Burundi n’u Bufaransa byubuye umubano wari umaze imyaka igera muri itatu warahagaze, bamwe bakabinenga, kuri ubu Leta y’u Bufaransa yemeje ko hari ibyo igomba guteramo inkunga iki gihugu birimo uburenzi n’igisirikare ariko ko nta faranga izajya igiha mu ntoki. Ku birebana n’inkunga u Bufaransa bwemereye u Burundi ku birebana n’ibya […]
Barindwi baburiye ubuzima mu mpanuka yabereye mu Kivu
Impanuka y’ubwato yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2019, mu Kiyaga cya Kivu, ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,  yatwaye ubuzima bw’abantu barindwi abandi batabarwa bakiri bazima. Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, igaragaza ko bari abagenzi 110, barindwi bakaba bapfuye, mu barokotse iyi mpanuka 53 muri bo ngo bakaba […]
Amezi 3 arihiritse, igitsina cy'umugabo wanjye ntikigifata umurego-Nkore iki?
Mukomere cyane, amazina yanjye mumbabarire nyagire ubwiru ku bw’impamvu z’umutekano w’umuryango, ariko ndagisha inama kugira ngo niyubakire urugo neza rukomere. Mbese ndi umudamu, mfite abana babiri, mbana n’umugabo wanjye tumaranye imyaka umunani, ariko noneho ibisigaye bimubaho byanteye urujijo. Ubundi iyo yabaga yanyoye inzoga yabaga afite ubushake cyane, agatera akabariro ku buryo bunejeje pe, akaniyongeza, ariko […]