Kamera zigenzura ibinyabiziga zitanga amahirwe y’umuvuduko w’inyongera ungana na 10% mbere yo guhana
Imyaka itanu irashize, Polisi y’u Rwanda itangiye kwifashisha camera zigenzura umuvuduko muri gahunda yo kurushaho kwimakaza umutekano wo mu muhanda hifashishijwe ubwenge karemano buzwi nka ‘Artificial intelligence’ mu rurimi rw’icyongereza. Kuva camera ya mbere yashyirwa i Kanzenze mu Karere ka Bugesera muri Nyakanga 2019, ikaza gutanga umusaruro, iki gikorwa cyarakomeje, Polisi y’u Rwanda mu minsi […]
Kagugu hiciwe undi muturage nyuma y’umukozi wa RIB
Mu Karere ka Gasabo,umurenge wa Kinyinya, akagari ka Kagugu ahazwi nko mu kinyamerika, haravugwa inkuru y’umurambo w’umusore witwa Umuhire Valantin uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko wahasanzwe bikaba bikekwa ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi. Amakuru avuga ko ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024. Abaturage bo muri kano […]
Umuhanda Muhanga-Karongi ugiye gusanwa vuba-Perezida Kagame Paul
Umuhanda Muhanga-Karongi umaze igihe ushyirwa mu majwi kubera ko udakorwa, Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yijeje abaturage b’i Karongi ko uyu muhanda umaze igihe warangiritse ugiye gusanwa mu gihe cya vuba. Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki 30 Kamena 2023, ubwo yari mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera aho Umuryango […]
Kamonyi-Nyarubaka: BRD na ZOE Foundation binjiye mu kibazo cy’abangavu baterwa inda

Kuri uyu wa 27 Kamena 2024 mu Karere ka Kamonyi,Umurenge wa Nyarubaka,Akagari ka Kigusa mu mudugudu wa Rugarama,umuryango ZOE Foundation ku bufatanye na BRD Banki nyarwanda itsura Amajyambere, bahaye inyigisho ku buzima bw’imyororokere no kwirinda inda zidateganyijwe abanyeshuri biga kuri GS St Albert Nyarubaka. ZOE Foundation ni umuryango utegamiye kuri Leta ufasha abangavu batewe inda […]
Akarere ka Ngoma kateye utwatsi Dr Habineza Frank wavuze ko yabangamiwe yiyamamaza
Akarere ka Ngoma kahakanye ibyatangajwe n’Umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR, ku mwanya w’umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza, ko ibikorwa bye byo kwiyamamaza byabangamiwe. Ku wa Mbere tariki ya 23 Kamena 2024 nibwo Dr Frank Habineza yakoreye ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Ngoma umurenge wa Kibungo asaba abaturage kumutora ndetse anabizeza […]
Rubavu: Umwe yapfuye 37 barakomereka mu kwiyamamaza kwa RPF – Inkotanyi
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yihanganishije umuryango wabuze umuntu wabo ubwo habaga umuvundo w’abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza i Rubavu. Ni mu butumwa bwihanganisha bwashyizwe kuri X ya MINALOC, kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, nyuma y’uko umuntu umwe yitabye Imana, abandi 37 bagakomereka ubwo bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya FPR-Inkotanyi […]
Gakenke:Imodoka yari itwaye Meya wa Rulindo yagonganye n’igare umwe arapfa
Mu Karere ka Gakenke,Umurenge wa Gashenyi mu kagari ka Nyacyina,Umudugudu wa Ruhore ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Kamena 2024 ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice habereye impanuka bivugwako yaguyemo umuntu wari utwaye igare. Iyi mpanuka ikaba ari imodoka ifite Pulake RAF 300E yari itwaye Meya w’Akarere ka Rulindo,itwawe na Ihimbazwe Olivier yavaga […]
Birababaje kuzana umwana ku ishuri agataha yapfuye-Minisitiri w’Uburezi Gaspard
Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu kuri uyu wa 21 Kamena 2024, mu nama yahuje Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho n’Ubunyamabanga bw’Abepiskopi bushinzwe amashuri Gatolika mu rwego rwo kurebera hamwe ingamba zo kurinda ubuzima bw’abana ku mashuri. Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri,Irere Claudette, Umuyobozi mukuru wa […]
Rulindo: Urujijo ku rupfu rw’umusore wasanzwe amanitse mu giti
Mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Cyungo, Akagari ka Burehe mu mudugudu wa Kibogora haravugwa inkuru y’urupfu rw’umusore w’imyaka 21 y’amavuko wasanzwe amanitse mu giti cy’ipera. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2024, nibwo inkuru yabaye kimomo ko Ishimwe David bamusanze mu giti cy’ipera anagana ku mugozi yapfuye, abantu bakeka ko […]
U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ Ubushinwa mu buhinzi bw’ikoranabuhanga
I Kigali habaye inama ku iterambere ry’ubuhinzi ya Afurika n’Ubushinwa, yibanze ku kuvugurura ubuhinzi hagamijwe gukemura ikibazo cy’umusaruro muke w’ibiribwa muri Afurika. Ni gahunda yateguwe n’ikigo cy’ububanyi n’amahanga cy’u Rwanda (RIIA) ku bufatanye na Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda, iki gikorwa cyagaragaje ingamba z’ingenzi zo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, kwihaza mu biribwa, n’ubucuruzi. Uzamukunda Yukunda, ni umuyobozi […]
Rulindo:Abagitifu bane bari bahagaritswe mu kazi birukaniwe rimwe
Mu kwezi kwa Mata 2024 BWIZA twabagejejeho inkuru ya ba Gitifu bane bari bahagaritswe mu kazi by’agateganyo mu gihe cy’amezi 3, kuri ubu amakuru yizewe BWIZA ifite ni uko bamaze kwirukanwa mu kazi. Mu nkuru yabanje twari twababwiye ko mu Karere ka Rulindo hari hamaze iminsi havugwa inkuru yo guhagarikwa by’agateganyo mu kazi kwa ba […]
Urubyiruko rw’Afurika rwasabwe kwigira k’u Rwanda gukemura amakimbirane

Kuri uyu wa 19 Kamena 2024, ku biro by’Akarere ka Gasabo hatangiwe amahugurwa yibanze ku kwigisha urubyiruko rwo ku mugabane w’Afurika kwiga “ Gukemura amakimbirane mu mahoro” bafatiye urugero ku gihugu cy’u Rwanda. Ni igikorwa gitegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga ‘Pan-African Organisation for Peace and Conflicts Resolutions’ ukorera mu bihugu bitandukanye 12 bya Afurika, uyu Muryango ukaba […]
Gakenke:Batatu bakomerekeye mu mpanuka yabereye Kivuruga
Imodoka ya Bus itwara abagenzi yavaga i Musanze yerekeza i Kigali ya mu bwoko bwa YUTONG ifite Pulake RAH 276 D,yakoze impanuka igonga igiti. Iyi mpanuka ikaba yabaye kuri uyu wa 19 Kamena 2024 ku isaha ya saa saba n’igice z’amanywa,Ibera mu karere ka Gakenke,mu murenge wa Kivuruga mu kagari ka Gasiza. Umuvugizi wa Polisi […]
Gatsibo: Amayobera ku musaraba w’uwashyinguwe wasanze ubambye mu muryango w’umuturage
Mu Karere ka Gatsibo, umurenge wa Muhura, akagali ka Rumuli mu mudugudu wa Rweza hari umukecuru witwa Nzamugurisuka Madarina w’imyaka 70 y’amavuko yabyutse asanga umusaraba w’umuntu bashyinguye ubambye mu muryango w’inzu abamo. Ibi bikaba byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 18 Kamena 2024. Kuri ubu uyu Nzamugurisuka Madarina akaba avuga ko yumva […]
Rwamagana: Abana bavuye mu ishuri barahangayikishije, babaye inzererezi
Mu Karere ka Rwamagana,umurenge wa Mwulire,hakomeje kugaragara abana b’inzererezi bataye ishuri bakagombye kuba biga ariko kuri ubu bakaba baramaze kuba inzererezi. Iki kibazo kikaba kigaragara mu bice bitandukanye byo muri uyu murenge wa Mwulire by’umwihariko mu kagari ka Ntunga. Bamwe muri abo bana bavugako ikibibatera ari inzara iba mu miryango yabo,ndetse n’amakimbirane aba hagati y’ababyeyi […]
Gasabo: Umukozi wa RIB yishwe n’abataramenyekana,iperereza ryatangiye
Mu Karere ka Gasabo,Umurenge wa Kinyinya,Akagari ka Kagugu mu mudugudu wa Nyakabingo haravugwa inkuru y’urupfu rw’Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB bikekwako yishwe n’abantu bataramenyekana. Ibi bikaba byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 mu isibo y’Ubumanzi nibwo ku nkengero z’umuhanda bahabonye umurambo w’umukozi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bikekwa ko yishwe […]
Mu Rwanda hatanzwe imbangukiragutabara 80, mu minsi ya vuba zirikuba kabiri
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024, abajyanama b’ubuzima bo hirya no hino mu gihugu ubwo bahuraga na Perezida Paul Kagame kuri BK Arena, hatanzwe imbangukiragutabara 80 mu mavuriro atandukanye. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yabitangarije mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abajyanama b’ubuzima basaga ibihumbi 8,000 baturutse hirya no hino mu gihugu. […]
Hatangajwe igihe umuhanda Kigali-Muhanga uzatangira kuvugururwa unahabwe ibice bine
Umuhanda Kigali-Muhanga ugiye kuvugururwa no kwagurwa,iyi mirimo nk’uko biteganyijwe ikaba izatangira umwaka utaha muri Nyakanga 2025. Ibi bikazaba biturutse ku nguzanyo Banki ya EximBank yo muri Korea y’Epfo yemereye u Rwanda ya Miliyoni 120 z’Amadorari ya Amareka. Biteganyijwe ko hazasanwa ibilometero 45, hanagurwe igice cy’inzira enye kireshya n’ibilometero 12,2. Iyi mirimo izasozwa mu myaka ibiri […]
Ubwongereza bwafunguye abimukira basaga 70 bari mu bazaza mu Rwanda
Leta y’u Bwongereza yafunguye by’agateganyo abimukira 79 badafite ibyangombwa bari mu bazoherezwa mu Rwanda, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye mu Ukuboza 2023. Abasaba ubuhungiro benshi barafunzwe kuva mu mpera ya Mata (4) uyu mwaka, nyuma y’uko Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak avuze ko indege zizabajyana mu Rwanda mu byumweru bya mbere bya Nyakanga 2024. […]
Agatereranzamba i Muhanga: Abantu 23 bajyanywe mu ngororamuco, biravugwamo umusirikare
Kugira ngo usobanukirwe neza iby’iyi nkuru biragusaba kureba VIDEO yose twashyizemo. Mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, akagari ka Ruli mu mudugudu wa Murambi, haravugwa inkuru y’uwitwa Uwineza Jean Maurice ukora ubucuruzi bw’akabari muri Centre ya Misizi uvuga ko yakorewe akagambane na Mudugudu kanatumye abantu 23 bajyanwa mu kigo cya Transit center cya Mushubati […]
Nyanza: Mu ishuri rya GS Mater Dei haravugwa “Banki Lamberi” hagati mu banyeshuri
Mu Kigo cy’amashuri yisumbuye cya GS Mater Dei riherereye mu murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo haravugwa inkuru y’icuruzwa ry’amafaranga hagati mu banyeshuri ibizwi nka “Banki Lamberi” cyangwa “Urunguze”. Mu nama rusange yahuje ababyeyi barerera muri iki kigo mu kwezi kwa Gicurasi 2024, bamwe mu babyeyi baganiriye na BWIZA barerera muri iki […]
Nzizera Aimable wamenyekanye muri Dosiye y’Umunyamakuru Manirakiza Theogene yafunzwe
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko Nzizera Aimable yatawe muri yombi tariki 5 Kamena 2024 akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Ibyaha Nzizera Aimable akurikiranweho bifitanye isano n’imitangire y’amasoko ya sosiyete yitwa Amarebe Investiment Ltd akaba yarabikoze mu Ukwakira 2023. Nzizera akurikiranweho ibyaha […]
Rubavu: Umugabo yishe umugore we yigeze gufungirwa ahita ajya kwirega
Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero, mu Kagari ka Gisa mu Mudugudu wa Gisa, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Niyomukesha Evariste w’imyaka 42 bikekwa ko yishe umugore we witwa Mukeshimana Claudine. Uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we ngo yari amaze imyaka 2 afunze azira gukubita umugore we bityo ngo bakaba bari basanzwe babana mu […]
Uganda: Urubyiruko rwabyukiye mu myigaragambyo basaba ko Museveni yongera kwiyamamaza
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 08 Kamena 2024, urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi NRM(National Resistance Movement),mu gihugu cya Uganda rwibumbiye muri Yellow Youth Movement (YYM), rwabyutse rwigaragambya mu mahoro mu mujyi wa Mbarara,rusaba ko Perezida w’iki gihugu Yoweri Kaguta Museveni yakongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe muri 2026. Perezida Museveni ayoboye Uganda […]
Muri Mexique umuntu wa mbere yishwe n’ibicurane by’ibiguruka
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko umugabo w’imyaka 59 wo muri Mexique yishwe n’ibicurane byo mu bwoko bwa ‘H5N2’ bifata ibiguruka, aba uwa mbere byishe ku Isi, ibyo bicurane bikaba bitari byarigeze bishyirwa mu cyiciro cy’indwara zibasira abantu. Ibinyamakuru Mpuzamahanga birimo The Guardian, kuri uyu wa 06 Kamena 2024, byatangaje ko bimwe […]
Habimana niwe wagizwe umunyamabanga mushya wa RALGA
RALGA yabonye umunyamabanga mushya uje gusimbura Ladislas Ngendahimana uherutse kwegura kuri uwo mwanya. Habimana Dominique niwe wemejwe nk’umunyamabanga mushya w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA). Ku wa 1 Kamena 2024, nibwo Ngendahimana Ladislas wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA), yeguye ku mirimo yari amazeho imyaka itandatu. Mu Nteko […]
Birutwa no kugenda n’Amaguru – Senateri Evode Uwizeyimana agaruka ku ruhuri rw’ibibazo biri mu mihanda mu Rwanda
Inzego zitandukanye zemeza ko kuva hagatangira gukoreshwa camera zo ku muhanda mu kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga byagabanyije ku rugero runini impanuka zo mu muhanda zahitanaga abantu. Cameras zo mu muhanda zikomeje kuvugisha abantu cyane cyane izashyiriweho kugabanya impanuka mu mihanda, avuga ko hari izishyirwa mu bihuru cyangwa mu myaka bisa n’ibigamije gushaka amafaranga kuko zihishwa nyamara […]
Bugesera gusenya inzu z’abaturage birakomeje, Meya ati “Ntabwo ari ukuzisenya ahubwo ni ukuzikuraho”
Mu Karere ka Bugesera,umurenge wa Ntarama,Akagari ka Kanzenze mu mudugudu wa Cyeru haravugwa inkuru y’abaturage barimo gutegekwa n’akarere gusenya amazu batuyemo abandi bakavugako babibonamo akarengane. KURIKIRA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MEYA WA BUGESERA Aba baturage bamwe baganiriye na BWIZA bifuje ko imyirondoro yabo yagirwa ibanga bavugako bibaza aho bazerekeza nyuma y’uko bamwe bagiye bava hirya no […]
Mu Rwanda hari kubera inama y’ibihugu 9 yiga ku mahoro, umutekano n’ubutabera
Mu Karere ka Musanze hatangijwe inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yiga ku mutekano, amahoro n’ubutabera yafunguwe kuri uyu wa kabiri tariki 05 ikazasozwa ku wa 06 Kamena 2024. Iyi nama ikaba iri kubera mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, ijyanye na gahunda y’amasomo amara umwaka ahabwa ba Ofisiye bakuru baturuka […]
Nkundineza Jean Paul yabuze abunganizi mu Rukiko agiye kuburana ubujurire asanga n’Ubushinjacyaha bwarajuriye
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse iburanisha ry’urubanza mu bujurire rw’Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul,nyuma yo kugaragaza ko atigeze abonana n’abamwunganira mu mategeko ngo bamusobanurire umwanzuro w’ubujurire bwe ndetse agasanga n’ubushinjacyaha bwarajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge. Nkundineza Jean Paul wabanje guhagarara wenyine imbere y’urukiko nta mwunganizi afite yagaragarije urukiko ko mu Rukiko rw’Ibanze yaburanaga yunganiwe ariko […]
Gakenke: Meya yihanangirije bamwe mu bayobozi baguza amafaranga abaturage bakabambura
Mu Karere ka Gakenke haravugwa amakuru ya bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bakunda kugaragarwaho n’umuco w’ubwambuzi bakunda kuguza abaturage bayobora bakabambura amafaranga.Meya w’Akarere ka Gankenke yagiriye inama abaturage.Ibi bikaba bigaragara mu mirenge ya Muhondo, Gashenyi. Bamwe mu baturage bemeza ko ibijyanye no kuguriza amafaranga abayobozi babikora batazi ko ari amakosa, abandi bakabikoreshwa n’ubumenyi […]
Kwibuka30:Urubyiruko rwaturutse Dodoma basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Ku wa 24 Gicurasi 2024, bamwe mu bayoboke bo mu Itorero rya ba Luther biganjemo urubyiruko baturutse mu Mujyi wa Dodoma mu gihugu cya Tanzania basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Kigali. Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bavugako babonye amakuru ajyanye n’amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo,aho bavugako bitandukanye n’amakuru bari […]