U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ Ubushinwa mu buhinzi bw’ikoranabuhanga

Sangiza iyi nkuru

I Kigali habaye inama ku iterambere ry’ubuhinzi ya Afurika n’Ubushinwa, yibanze ku kuvugurura ubuhinzi hagamijwe gukemura ikibazo cy’umusaruro muke w’ibiribwa muri Afurika.

Ni gahunda yateguwe n’ikigo cy’ububanyi n’amahanga cy’u Rwanda (RIIA) ku bufatanye na Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda, iki gikorwa cyagaragaje ingamba z’ingenzi zo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, kwihaza mu biribwa, n’ubucuruzi.

Uzamukunda Yukunda, ni umuyobozi wa Koperative mu Karere ka Muhanga avugako bungutse byinshi aho avugako bagiye kujya bakora ubuhinzi bashyiramo ikoranabuhanga ati:” Tuzajya duhinga ku buso buto dusarure byinshi dukoresheje abantu bakeya,Ubushinwa ni igihugu cyateye imbere tuzacyungukiraho byinshi,…”.

Musafiri Theophile,rwiyemezamirimo uyobora Company y’urubyiruko “Agriwin Ltd” nawe avuga ko bungutse byinshi aho bazajya bahinga ku buso buto bakabona umusaruro mwinshi,ndetse akanavugako bungutse byinshi birimo gukoresha imbuto nziza,imashini mu buhinzi,asoza avuga ko bazabona amahugurwa,ndetse bikazanabafasha kubona amasoko mpuzamahanga.

Ildephonse Musafiri,Minisitiri w’ubuhinzi mu Rwanda, yashimangiye ko hakenewe kongera umusaruro w’ibiribwa n’imikorere irambye. Yashishikarije ishoramari ry’Abashinwa mu rwego rw’ubuhinzi mu Rwanda. Yavuze ko Ubushinwa ari igihugu giteye imbere u Rwanda hari byinshi rugomba kubwigiraho.

Wang Xuekun, Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, yagarutse ku kamaro k’ubuhinzi bugezweho, agaragaza ko hakenewe ingufu zihuriweho zirimo ikoranabuhanga, ishoramari, no guhuza politiki.

Umugabane wa Afurika niwo u ufite ubutaka bunini bwo guhinga ariko ukaba ari nawo wa mbere mu gutumiza hanze ibikomoka ku buhinzi, Impuguke zishimangira ko umusaruro w’ibanze ushobora guhaza byinshi muri iki cyifuzo, hakabaho guhanga imirimo no kuzamuka mu bukungu.

Umuyobozi mukuru wa RIIA, Dr. Ismael Buchanan, ashimangira akamaro ko gufatanya no gusangira uburyo bwiza bw’imikorere hagamijwe gutsinda ibibazo biri mu ubuhinzi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *