Mu kwezi kwa Mata 2024 BWIZA twabagejejeho inkuru ya ba Gitifu bane bari bahagaritswe mu kazi by’agateganyo mu gihe cy’amezi 3, kuri ubu amakuru yizewe BWIZA ifite ni uko bamaze kwirukanwa mu kazi.
Mu nkuru yabanje twari twababwiye ko mu Karere ka Rulindo hari hamaze iminsi havugwa inkuru yo guhagarikwa by’agateganyo mu kazi kwa ba Gitifu b’imirenge n’utugari,aho hari hahagaritswe ba Gitifu bane.Abo bari ba Gitifu ni Nzeyimana Jean Vedaste wayoboraga umurenge wa Cyinzuzi na Ndagijimana Frodouald wayoboraga umurenge wa Mbogo ndetse n’abagitifu babiri b’utugari; Biringiramahoro Efasto w’Akagari ka Taba mu murenge wa Rusiga na Nsengiyumva Samuel wayoboraga akagari ka Muvumo muri Shyorongi.
Uko byatangiye BWIZA yamenye amakuru ku wa 24/4/2024 ubwo bamwe bashyikirizwaga amabaruwa abahagarika mu kazi by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu.
Ibaruwa BWIZA ifitiye kopi yabahagarikaga yari ifite impamvu y’uko bahagaritswe ku murimo by’agateganyo,muri iyi baruwa hari aho Meya w’Akarere ka Rulindo yagirgaga ati:” Nshingiye ku Itegeko No 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta,ingingo ya 40, mu gika cya (2),aho bavuga ko umukozi wa Leta ashobora guhagarikwa ku murimo by’agateganyo iyo:
a. Akurikiranyweho ikosa ryo mu rwego rw’akazi rishobora gutuma ahanishwa igihano cyo mu rwego rwa kabiri iyo:
Ihagarikwa ry’agateganyo aribwo buryo bwonyine bwo gutuma ukurikiranywe adasibanganya ibimenyetso cyangwa atotsa igitutu abatangabuhamya;
b. Uburemere bw’ikosa ryo mu rwego rw’akazi,uburyo ryakozwemo cyangwa inkurikizi ryateye byagira ingaruka ku isura y’urwego rwa Leta akorera mu gihe adahagaritswe.”
Kuri ubu amakuru BWIZA ikura muri kano Karere rwagati mu bakozi ni uko aba uko ari bane bamaze kwirukanwa aho uwa mbere yahawe ibaruwa imwirukana ku wa 14 Kamena 2024, abandi batatu bakazihabwa ku wa 19 Kamena 2024 zinyujijwe kuri imeli(email).
Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo, inshuro zose twabashatse ku nzira mugozi ntitwabashije kubabona, mu gihe bagira icyo badutangariza kuri iyi nkuru twakibagezaho.



One Response
Rulindo:Abagitifu bane bari bahagaritswe mu kazi birukaniwe rimwe
Ese ko aba ba Gitifu , urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi rwabagize abere kuwa 27/09/2024( reba Umuseke.com) ,iyo nkuru yo ko utayanditse ngo akarengane kagaragazwe ,yewe basubizwe mu kazi