Yago agiye kwiyunga na Bruce Melody na Sabin

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi ku izina rya “Yago Pon Dat”, yatangaje ko yiteguye kwicarana n’abarimo Bruce Melodie na Murungi Sabin avuga ko bamuhemukiye bakarangiza amakimbirane bafitanye. Mu kiganiro cyanyuze kuri ‘Yago Tv Show’ uwitwa Safari ufatwa nk’umujyanama wa Yago, yavuze ko yavuganye na Bruce Melodie na Sabin, bose bakemera ko biteguye kuganira na […]

Toni 1000 za kawunga nizo u Rwanda rwahaye Zimbabwe

Guverinoma y’u Rwanda yahaye iya Zimbabwe toni 1000 za kawunga mu kuyifata mu mugongo nyuma yo kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga wa El Nino ugateza amapfa. Iyi nkunga yatanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, na Ambasaderi Musoni James ayishyikiriza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Zimbabwe, Daniel Garwe. Minisitiri Daniel Garwe yashimiye u Rwanda ku […]

Nyamasheke: Imodoka itwaye abanyeshuri ikoze impanuka 2 barapfa

gx2qlpbweaavw33.jpg

Mu Karere ka Nyamasheke,umurenge wa Ruharambuga habereye impanuka y’imodoka yo mubwoko bwa Toyota Hiace yari itwaye abanyeshuri ubwo barimo bava kwiga babiri bahita bapfa. Iyi modoka itwara abanyeshuri yari itwaye abanyeshuri biga ku ishuri rya St. Matthews Ishami rya Ntendezi, muri kano karere ka Nyamasheke. Abanyeshuri babiri bapfuye, mu gihe abandi 9 bakomeretse bahise bajyanwa […]

Ruhango:Umwiherero wabaye ipfundo ry’ubumwe mu ishoramari rirambye

Kuri uyu wa 17 Nzeri 2024 mu Karere ka Ruhango habereye Umwiherero wahuje komite nyobozi y’akarere abacuruzi,abikorera n’abahagarariye ibigo by’abikorera by’umwihariko abafite ibikorwa mu Mujyi wa Ruhango no mu nkengero hagamijwe kwihutisha iterambere ry’akarere no kwimakaza gukorera hamwe n’ubufatanye.Uyu mwiherero witabiriwe n’abahagarariye abandi basaga 100. Habarurema Valens,Meya w’Akarere ka Ruhango, avuga ko aba ba nyaruhango […]

Muhanga:Umugabo yateye icyuma mugenzi we ahita atoroka

Mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, haravugwa inkuru y’umugabo wasanze mugenzi we mu kabari aho we n’abandi bareberaga umupira, amutukiramo, ndetse anamutera icyuma bamaze kugasohokamo, ahita acika. Uwatewe icyuma yitwa Maniraguha Donat, akaba arwariye mu Bitaro bya Kabgayi, mu gihe uwakimuteye witwa Ndizihiwe Jean de la Paix bakunda kwita Fils, aho babanje gutongana […]

Rubavu:Umugore yafatanywe amacupa 418 ya mukorogo

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu bikorwa byo kurwanya magendu n’ibicuruzwa bitemewe mu Karere ka Rubavu, umugore w’imyaka 37 y’amavuko, wari ufite amacupa 418 yo mu bwoko butandukanye bw’amavuta yo kwisiga yangiza, uruhu azwi ku izina rya Mukologo. Yafatiwe mu mudugudu wa Mubuga, akagari ka Gikombe, mu murenge wa […]

Ba Diregiteri barusha imbaraga Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho

Kuva Minisiteri y’Uburezi yatangaza amabwiriza ajyanye n’uruhare rw’ababyeyi mu burezi bw’abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano yagombaga gutangira gukurikizwa mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2022/2023 ariko ntiyubahirizwe,NESA yongeye kwiyama ibigo. Icyo gihe Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara amabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya leta, ay’incuke, abanza […]

Kera kabaye Gare ya Nyanza igiye kubakwa

Gare ya Nyanza ni imwe mu zimaze igihe zivugisha abaturage bitewe n’uko bamwe bajyaga banavuga ko iyi wagirango ntabwo ari gare ahubwo wagirango ni imbuga y’umuturage. Kuri ubu bikaba byamaze gutangazwa ko iyi gare ibikorwa byo kuyubaka biratangira mu mwaka utaha wa 2025,kuko inyigo n’ingengo y’imari byose bihari. Hari abo usanga bagira bati :“Gare ni […]

Donald Trump yongeye kurusimbuka

Donald Trump, wahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yahungishijwe igitaraganya, avanwa ku kibuga cye akoreraho siporo, cyitwa Trump National Golf Club, kiri muri West Palm Beach muri Leta ya Florida, nyuma y’urufaya rw’amasasu rwahumvikaniye. Byabaye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, aho Trump yahise ahavanwa igitaraganya agahungishwa. Umuvugizi […]

Gatsibo:Ingendo ndende zatumye ababyeyi batajyana abana mu ishuri

Mu Karere ka Gatsibo hari ababyeyi batewe impungenge zo kubura aho bajyana abana babo kwiga by’umwihariko abajya kwiga mu mashuri y’incuke kuko atabegereye bibasaba gukora urugendo rurerure rugera muri Km 7. Abafite iki kibazo ni abatuye mu Karere ka Gatsibo,Umurenge wa Rwimbogo,Akagari ka Rwikiniro mu mudugudu wa Rwiminazi.Ishuri ririhafi ni irya Ndama,kuri ubu abana bato […]

Karongi:Yatawe muri yombi nyuma yo gushaka kwihekura ubugira kabiri

Mu Karere ka Karongi mu murenge wa Gitesi,Akagari ka Nyamiringa mu mudugudu wa Kivuruga haravugwa inkuru y’umubyeyi gito witwa Muhoza Clemantine ufite imyaka 20 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma yo gukubita bikabije uruhinja rufite amezi atatu aruziza ko ngo uwo bamubyaranye yamututse amutera umujinya,aho yanahoraga avugako azarwica. Hari amakuru avugako uru ruhinja nyina yigeze no […]

Nyamasheke: Umusore yafunzwe azira gusambanya inka

Mu karere ka Nyamasheke,umurenge wa Gihombo,Akagari ka Gitwa mu mudugudu wa Nyagahinga haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 19 yamavuko wafatiwe ku nka ayisambanya. Ibi bikaba byarabaye kuri uyu wa 11 Nzeri 2024, ku isaha ya saa tanu z’amanywa ni bwo uyu musore ubana na nyina yacunze abaturanyi bagiye guhinga agasimbuka urugo agasanga inka mu kiraro arayurira. […]

Rusizi: Diregiteri, Mwarimu na Animateri bafungiwe gusambanya abanyeshuri

Mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’umwarimu uri mu kigero cy’imyaka 40,Diregiteri na Animateri bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho gutera inda abana bigishaga n’ubufatanyacyaha muri icyo cyaha. Uyu mwarimu akaba yitwa Bukuru Aaron,Umuyobozi w’ikigo Ndahayo Ernest na Animateri Ndahimana Jean de Dieu bakaba bose bakorera kuri GS Murira. Amakuru BWIZA ifite ni uko uyu mwarimu […]

Musanze:Umugabo watorokanye Miliyoni 9 z’ikibina arahigwa bukware

Umugabo witwa Ntawugayurwe Desire wo mu kagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro akarere ka Musanze. Mu Karere ka Musanze,Umurenge wa Shingiro,Akagari ka Gakingo, haravugwa unkuru y’umugabo witwa Ntawugayurwe Desire wabikirga amafaranga ikibina,bikaba bivugwa ko yajyanye na bagenzi be kuyabikuza kuri banki abaca mu rihumye ahita atorokana Miliyoni 9. SP Mwiseneza Jean Bosco ,Umuvugizi wa Polisi […]

Rusizi: Hari amashuri ari kwaka amafaranga ngo yo gukora imbuga bitegura yubile y’ishuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buraburira ibigo by’amashuri byaka ababyeyi imisanzu irenga ku mafaranga Leta yateganyije bagomba kwishyura, bikababera umutwaro ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa. Ni nyuma y’uko hagaragaye ibigo birimo kwaka ababyeyi amafaranga menshi bavuga ko ababangamiye. GS ST Bruno na G S Gihundwe B birimo gutungwa agatoki n’ababyeyi bahafite abana n’abaje kubandikisha, ko basabwa […]

Nyanza:Umubyeyi aratabaza nyuma y’uko umwana we ahiye agaterwa ubwoba

Mu Karere ka Nyanza,Umurenge wa Muyira,Akagari ka Kiniga mu mudugudu wa Nyamiyaga haravugwa inkuru y’umwana w’umukobwa witwa Imanishimwe Ange ufite imyaka 3 y’amavuko watwitswe n’umuntu bavuga ko ari umukire nta muntu wamukoraho. Uyu mwana amakuru BWIZA yamenye ni uko yahiye ku wa 1 Nzeri 2024 agahira aho uwitwa Obed ufite uruganda rukora imigati amena amakara. […]

Umupasiteri wamenyekanye muri Zion Temple, RIB yamutaye muri yombi azira kwambura Hotel

Pasiteri Ntambara Felix wabaye Umuyobozi wa ‘Asaph Music International’ yo muri ‘Zion Temple’, mu Gatenga, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwaka icyo utari bwishyure n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Uyu mugabo bivugwa ko ibi byaha bishingiye ku kuba yaragiye kuba muri hotel iminsi 25 ariko ntiyishyure. Umugore we nawe akurikiranyweho ibi byaha, gusa […]

Kirehe:Umuyaga wasambuye ibyumba 11 by’amashuri

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Nzeri 2024, imvura ivanze n’umuyaga yasambuye ibyumba by’amashuri 11. Ibi byabereye mu murenge wa Nyarubuye,Akagari ka Nyarutunga ku ishuri rya GS Migongo mu karere ka Kirehe. Nzirabatinya Modetse,Meya wungirije ushinzwe iterambere r’ubukungu mu Karere ka Kirehe yavuze ko ubu batangiye ibikorwa byo kureba uko basana […]

Rubavu: Hari amashuri 11 ya Nyakiliba yafunzwe, yakoreraga mu bipangu nta byangombwa agira

Mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Nyakiliba hari amashuri 11 atazakingura imiryango bitewe n’uko yakoraga ntabyangombwa afite ndetse aya mashuri akaba yakoreraga ahantu bigaragara ko hadakwiriye kuba ishuri mu bipangu by’abantu. Mu itangazo BWIZA ifitiye Kopi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba yandikiye ababyeyi ababurira, Ati:”Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakiliba,bushingiye ku nama zitandukanye zakozwe ndetse n’ibaruwa […]

Aba Motari ntibemerewe gutwara abagenzi n’imizigo ibabangamiye

Gutwara umugenzi n’umuzigo bigaragara ko ari mu nini kuri moto ntibyemewe aho biba bigaragara ko uwo muzigo abangamiye umugenzi n’ibindi binyabiziga bikoresha umuhanda. Ibi Polisi y’u Rwanda yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024, mu nama yahuje abamotari bo mu Mujyi wa Kigali n’izindi nzego zirimo Polisi y’u Rwanda, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, […]

Muri Nyungwe habereye impanuka y’imodoka yari itwaye ibikoresho byo kwa muganga

Imodoka yavaga i Kigali yerekeje i Rusizi yo mubwoko bwa Daihatsu yari itwaye ibikoresho byo kwa muganga yakoze impanuka igeze mu ishyamba rya Nyungwe. Iyi mpanuka ikaba yabaye kuri uyu wa 6 Nzeri 2024,nimugoroba,bibera mu Murenge wa Kitabi,Akagari ka Kagano,aho iyi modoka yabuze feri ikarenga umuhanda. SP Kayigi Emmanuel yagize ati: “Uwari uyitwaye yatabawe n’Ingabo […]

Abasirikare 22 ba RDF basoje amahugurwa bahawe na Rwanda Forensic Institute, RFI

Hasojwe amahugurwa y’abantu 22 barimo Abashinjacyaha b’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, Abagenzacyaha ndetse n’Abacamanza, bahuguwe mu gukusanya ibimenyetso bya gihanga. Ni amahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeri 2024, yabereye mu Mujyi wa Kigali yateguwe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda na Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bya gihanga, Rwanda Forensic Institute (RFI). Muri aya mahugurwa, abayitabiriye bahawe […]

Anita Pendo ubu ni umunyamakuru wa Kiss Fm

Anita Pendo umaze iminsi asezeye muri RBA,kuri ubu yamaze gutangira akazi kuri Radio ya KISS FM. Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024, Anita Pendo yatumiwe mu kiganiro ‘Celebs Breakfast’ binahita byemezwa ko yinjiye mu muryango w’abanyamakuru b’iyi radiyo aho azatangirira akazi ku wa Mbere tariki 9 Nzeri 2024. Anita Pendo wari umaze imyaka […]

Kigali: Abamotari bagiye kubakirwa izindi Parking eshanu

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024-2025, Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kubakira izindi parking eshanu abamotari. Ni ibyagarutsweho na Meya w’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024 ubwo abamotari bahuriraga mu naman a Rura,RCA na Polisi. Meya Dusengiyumva yavuze ko Umujyi wa Kigali ufite gahunda y’uko inzu zihuriramo abantu […]

Hatangajwe igihe ibizamini byo gutwara imodoka za “Automatique” bitangizwa

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024, ryatangaje ko gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bya Otomatike (Automatic Transmission) bizatangira kuva ku wa 09 Nzeri 2024. Iryo shami ryavuze ko ibyo bizamini bizakorerwa ku bibuga bya Busanza na Gahanga mu Karere ka Kicukiro, […]

Kuva muri Werurwe,Polisi imaze gufata moto zikabakaba 2000

Kuri uyu wa 4 Nzeri 2024, muri Kigali Pelé Stadium habereye inama yahuje abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali,Polisi y’u Rwanda, RURA n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Amakoperative, RCA. Muri iyi nama,abamotari bibukijwe ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda yose. DIGP Vincent Sano, Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije Ushinzwe Ibikorwa,yatangaje ko kuva muri Werurwe 2024 kugeza uyu […]

Polisi yemeye ko igiye guha gilets abamotari mu buryo buhoraho

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 4 Nzeri 2024,ubwo abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri Moto bahuraga n’inzego zifite aho zihurira no gutwara abantu n’ibintu n’umutekano wo mu muhanda mu Mujyi wa Kigali,Rura,RCA,na Polisi. DIGP Vincent Sano,yasabye aba Motari kubahiriza amategego y’umuhanda uko yakabaye yose,bakarangwa n’ikinyabupfura mu kazi bakora,ubunyangamugayo ndetse bakanakora umwuga wabo batekanye. Ku ngingo […]

Yago yatorotse ubutabera akurikiranyweho ibyaha biremereye

Dr. Murangira B. Thierry,Umuvugizi wa RIB,kuri uyu wa 3 Nzeri 2024, yavuze ko Nyarwaya Innocent,uzwi ku izina rya Yago yahunze bitewe n’ibyaha akurikiranweho,yongera kuvuga ko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera ko abantu nka Yago bakorera ibyaha hanze baburirwa. Yago wari umaze iminsi atangaza ibintu bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga ze aho yavuze koahunze igihugu . Ati:“Rwanda nkunda, […]

Gasabo: Karate mu bato,yabaye igisubizo ku babyeyi akanyamuneza ni kose

Umukino wa Karate ni umwe mu mikino umaze kwigarurira imitima y’abantu benshi,aho kuri ubu uyu mukino watangiye kwigishwa abakiri bato kugirango bakure bawuzi neza ndetse unabafashe kuzamura urwego rwabo mu kinyabupfura. Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) rikaba rishimira ababyeyi uruhare rukomeye bagaragaza mu gushyigikira abana babo babashishikariza gukunda Karate,bakizezwa ko bazahabwa ubufasha bushoboka […]

Abantu umunani nibo bapfiriye muri Bus Jaguar yerekezaga i Kigali ivuye Kampala

Imodoka ya Bus Jaguar yari iturutse i Kampala yerekeje i Kigali, yakoreye impanuka mu gihugu cya Uganda igeze mu Burengerazuba bwa Uganda mu Karere ka Kalungu ahitwa Kabaale igongana na Fuso nayo ifite ibirango bya Uganda. Iyi Bus amakuru agera kuri BWIZA ni uko ubwo yari ikimara gukora impanuka yibaranguye abantu 8 mu bari bayirimo […]

Bugesera: Umukino wa Karate ukomeje gufasha abana babo gutsinda mu ishuri n’ikinyabupfura

Peace Karate Academy ni Club ya Karate ibarizwamo abana,ikorera mu murenge wa Mayange,Akarere ka Bugesera,Intara y’Iburasirazuba.Ababyeyi bafite abana muri ino Club bakomeje kuvugako kuva abana babo batangira gukina uyu mukino wa Karate byahinduye byinshi mu buzima bw’abana babo. Ubuyobozi bwa Peace Karate Academy bwahamirije BWIZA ko butazatezuka gushyira imbaraga mu gufasha no kuzamura impano z’abato […]

Gasabo: Bane barimo n’umugore batawe muri yombi bazira gukora inzoga zitemewe

Mu Karere ka Gasabo,Umurenge wa Bumbogo,mu Kagari ka Ngara,Umudugudu wa Birembo hafatiwe abantu bane bakoraga bakanacuruza mu baturage inzoga zitujuje ubuziranenge zingana na litiro 3500. Abafashwe ni abagabo batatu n’umugore umwe, bafatiwe mu cyuho bazicururiza mu tubari duherereye muri uyu murenge wa Bumbogo,bakaba barafashwe ku isaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo cyo kuri […]

Umuyobozi wa NESA yavuze ku bahawe kwiga amasomo babonyemo zeru

Dr Bahati Beranard,Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri,(NESA) yemeye ko icyo kigo cyakoze amakosa mu guha abanyeshuri ibigo n’amashami baziga ibi bikaba bayaratumye abantu benshi babyibaza. Dr Bahati,yabigarutseho mu kiganiro yahaye Radio one, ku wa 28 Kanama 2024, asubiza bimwe mu bibazo byateye kwibaza cyane, benshi mu babyeyi bafite abanyeshuri bagiye boherezwa kujya kwiga […]

Rulindo: Hari abakozi bamaze imyaka isaga icyenda mu kazi, nta baruwa abandi barazibonye rwihishwa

Mu Karere ka Rulindo haravugwa inkuru y’abakozi 76 bakorera mu bigo Nderabuzima bamaze imyaka isaga 9 mu kazi nta mabaruwa abemeza mu kazi bagira, kuri ubu bikaba binavugwa ko imyanya bari gukoramo yashyizwe ku isoko kandi barayigiyemo bayikoreye ibizamini. Aba bakozi ni ababarizwa mu bigo Nderabuzima bya Bubangu,Burega,Kajevuba,Kinini,Kiyanza,Masoro,Murambi,Muyanza,Remera-Mbogo ndetse na Rwahi bakaba bavuga ko batangiye […]

Minisitiri Utumatwishima kwandika cyane kuri X bishobora kuzamutura mu rubuga rw’amahina

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yabaye akabarore mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu yandi magambo mu mvugo y’iki gihe ikibuga cya munyereranye, nyuma yo gusiba igitekerezo yari yatanze ku kibazo cy’umunyeshuri wahawe kwiga ‘section’ yiganjemo amasomo yatsinzwe. Ku mugoroba wo ku Kabiri tariki 27 Kanama 2024, nyuma y’amasaha make Minisiteri y’Uburezi itangaje […]

Dr Karangwa yagaragaje ingano y’umusaruro wangirikira mu murima

karangwa

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko umusaruro w’ibigori wangirikira mu nzira z’isarura ugeze kuri 13%, ndetse ku bihingwa byangirika vuba nk’inyanya byo biri hejuru ya 33% kubera ikoranabuhanga rikiri hasi mu isarura no mu kubika umusaruro. Ibi byatangajwe na Dr Karangwa Patrick,Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Ushinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi buvuguruye, ubwo yari mu kiganiro […]

Kamonyi: Abantu 40 barozwe barimo kwitabwaho n’abaganga

Mu Karere ka Kamonyi haravugwa inkuru y’abantu bikekwa ko bahumanyijwe biturutse mu birori bari bitabiriye by’ababyeyi bari basuye abana babo bari bashyingiwe. The Chronicles ivuga ko ari abantu 40 bariye bakananywa ibikekwa ko birimo amarozi, bamaze kugezwa kwa muganga bo mu murenge wa Nyamiyaga,Akarere ka Kamonyi,aho bamwe bajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma abandi bakaba […]

Abagore bakora Ubuhinzi barishimira Intambwe bamaze kugeraho

Bamwe mu bagore bakora Ubuhinzi bibumbiye mu makoperative atandukanye bagiye bafashwa kwiteza imbere na Leta ndetse n’imishinga itandukanye irimo Women for Women Rwanda, barashima ko batekerezwaho bagafshwa kwiteza imbere, bakaba bavuga ko bamaze kugera kuri byinshi mu iterambere. Aba bagore bigishijwe gukora ubuhinzi aho bahinga imboga n’imbuto, bavuga ko biteje imbere ubu bakaba bateganya kongera […]

Minisitiri w’Uburezi ibyo asabwa kwibandaho mu gukemura, azahura ireme ry’uburezi

minisitiri w uburezi gaspard twagirayezu yavuze ko amashuri ayobowe n abagore atsindisha cyane ed1d6

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho abarimu, ku nkuta za X z’inzego zifite aho zihurira n’uburezi mu Rwanda, hakomeje kugaragara abarimu bavuga ko bavutswa uburenganzira bwabo ku kintu runaka kigahabwa abo kitagenewe, ahanini bishingiye ku cyenewabo, ikimenyane, munyangire, n’ibindi. Twabakusanyirije ibintu 7 biri kuvugwa cyane mu kudindiza ireme ry’uburezi,umuti ugashakirwa aho utari. Minisiteri y’uburezi […]

Rwezamenyo: Umukobwa yasanzwe ku muhanda yishwe yanogowe amaso

Mu Karere ka Nyarugenge,Umurenge wa Rwezamenyo,akagari ka Kabuguru II mu mududugudu w’Ubusabane haravugwa inkuru y’urupfu rw’umukobwa wishwe agakurwamo amaso. Aya makuru akaba yaramenyekanye mu gitondo cyo ku wa 19 Kanama 2024 ngo nibwo umuntu wa mbere yahanyuraga ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo agatungurwa no kubona umukobwa wari uryamye ku muhanda yamaze […]

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku nama abayobozi birirwamo

Kuri uyu wa 19 Kanama 2024, ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z’abagize Guverinoma,yasabye abayobozi bo mu nzego zose z’igihugu kugabanya igihe bamara mu nama. Izitari ngombwa zigahagarikwa, izikozwe nazo ntizirenze isaha imwe. Perezida Kagame wavuze ko uyu muco wo kwirirwa mu nama ukwiriye gucika, yagaragaje ko hari abitwaza izi nama bakica inshingano. Kuri Perezida Kagame […]

Kamonyi: Umubyeyi yatawe muri yombi azira gutwika umunwa w’umwana we

Mu Karere ka Kamonyi haravugwa inkuru y’umubyeyi uvugwaho gutwika umunwa w’umwana yibyariye akoresheje umuhoro yabanje gucana ugatukura. Ibi byabereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga,akagari ka Bibungo,umudugudu wa Nyamweru,aho umubyeyi witwa Mukanyandwi Marie Grâce ufite imyaka 37 y’amavuko ngo yatwitse umwana we w’umukobwa w’imyaka 5 y’amavuko amuziza ko ngo yavuzeko bibye urukwavu mu baturanyi […]

Bugesera: Babiri barwaye Ubushita bw’inkende barimo kuvurwa

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyamata,mu Karere ka Bugesera, butangaza ko hari kuvurirwa abarwayi babiri b’indwara y’ubushita bw’inkende(MonkeyPox) muri 13 bakekwaho iyi ndwara. Dr Jean Marie Vianney Sebajuri,Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata,yatangaje ko  ku wa Mbere tariki ya 5 Kanama 2024,  abarwaye indwara y’ubushita bw’inkende bari babiri barimo uri mu Bitaro bya Nyamata ndetse n’undi uri i Ntarama. […]

Gufunga insengero: Umuyobozi wa mbere muri ADEPR yafunzwe

Mu gihe hamaze iminsi havugwa inkubiri yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa nk’uko bitangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB),bamwe banyuranya n’amabwiriza yashyizweho batangiye gutabwa muri yombi. Nsengiyumva Francois, Umuyobozi w’itorero ADEPR Ngarama mu Karere ka Gatsibo,Umurenge wa Kabarore,Akagari ka Nyabikiri mu mudugudu wa Ngarama yatawe muri yombi ku wa 4 Kanama 2024 azira kunyuranya n’amabwiriza ya Leta. Nsengiyumva […]

Gufunga insengero, hari izishobora kwisanga zifunzwe burundu

Hirya no hino mu gihugu hari gukorwa umukwabu hafungwa insengero zitujuje ibisabwa,aya makuru BWIZA ikaba yayamenye kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024. Aya makuru yo gufunga insengero akaba ashimangirwa na bamwe mu bakora mu buyobozi bw’inzego z’ibanze,bamwe muri bo batangarije BWIZA ko barimo kuzifunga, ni abo mu Ntara y’amajyaruguru,Iburengerazuba n’Iburasirazuba. Bimwe mubishingirwaho kugirango urusengero rufungwe […]

Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko imihigo y’ingo atari ngombwa

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko atumva gahunda y’imiterere y’imihigo y’umuryango kuko ibyo ari gahunda zisanzwe zireba buri muryango bitabaye ngombwa ko hazamo uruhare rw’inzego z’ibanze, cyane ko izo nzego ziba nta n’ingengo y’imari zigenera imiryango ku buryo zajya kuyibaza inshingano itujuje. Ubwo Abasenateri bagezwagaho ibikubiye muri Raporo yakozwe na Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena […]

Kenya:Abashyigikiye Leta bahanganye n’abarimo kwigaragambya

Muri Kenya abari mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bahanganye n’itsinda ry’abigaragambya babushyigikiye ryavutse nyuma y’ibyumweru by’imyigaragambyo muri iki gihugu. Abantu babarirwa mu magana bigabije umurwa mukuru wa Nairobi batwika ipikipiki y’umwe mu bashyigikiye Perezida William Ruto uru rubyiruko rukomeje gusaba ko yegura. Igisirikare cya Kenya cyagabye ingabo zo guhosha imyigaragambyo ubu yibanze ku kibuga cy’indege […]

VIDEO – Rulindo: Ikirombe kigwiriye abantu 10 bamwe bahita bapfa

Mu karere ka Rulindo,umurenge wa Cyinzuzi mu kagari ka Budakiranya,umudugudu wa Kamatongo ikirombe kigwiriye abantu 10 bane bavamo bajyanywe kwamuganga abandi 6 bakaba bakirimo. Iki kirombe amakuru BWIZA ihabwa n’abantu bari bahari ni uko cyabaridukiye kuri uyu wa 24/6/2024 saa tanu z’amanywa,ariko kugeza magingo aya hakaba hari gushakishwa uko aba 6 bakirimo bahabwa ubutabazi. Benda […]

Kamala Harris ikusanyabitekerezo rigaragaza ko ari imbere ya Donald Trump

Ibipimo by’ikusanyabitekerezo ryerekeye amatora ateganijwe muri Amerika mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka bigaragaza ko Visi Perezida Kamala Harris ari imbere ya Donald Trump ibice bibiri ku ijana. Iri kusanyabitekerezo ryakozwe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, n’ikigo gikora ubushakashatsi gifite ibiro bikuru i Paris mu Bufaransa kitwa Ipsos. Iri kusanyabitekerezo ryakozwe ku wa Mbere […]

NEC yatangaje burundu ibyavuye mu matora ya perezida wa Repubulika n’ay’ Abadepite

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024, ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) yatangaje burundu ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite, yabaye ku matariki ya 14, 15 na 16 Nyakanga 2024. Abandi bakandida bahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ari bo Frank Habineza wari watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party […]

Rulindo: Impanuka ikomeye yaguyemo 3 abandi barakomereka bikomeye

Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024 ahagana ku isaha ya saa saba n’igice ahazwi nka Kajevuba mu murenge wa Ntarabana ku muhanda Kigali-Gicumbi, habereye impanuka yaguyemo abantu batatu abandi bane barakomereka bikabije. Ni impanuka yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-benz (Actros) ifite ibirango byo mu gihugu cya Kenya yaturukaga mu Karere ka Gicumbi (Gatuna) […]

Rwamagana: Inzu y’umuturage yahiye irakongoka

Mu Karere ka Rwamagana Umurenge wa Kigabiro, mu Kagari ka Sibagire, mu gasantere kazwi nko kwa Shyaka kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, inkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuturage yangiza ibintu by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 12. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana yatangaje ko iyi nkongi yangije igisenye cy’inzu […]

Nyabihu: Gitifu w’Umurenge yatawe muri yombi akekwaho gukubita inzego z’umutekano

RIB yatangaje ko yataye muri yombi Gitifu w’Umurenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu witwa Mugabekazi Donathile,afunzwe akekwaho icyaha cyo gukubita no kugirira urugomo abashinzwe umutekano mu nzego za Leta. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko Mugabekazi yakoze iki cyaha ku wa 06 Nyakanga 2024, atabwa muri yombi ku wa 10 Nyakanga […]

Polisi yataye muri yombi ukekwaho kwica abagore 42

Igipolisi cya Kenya cyataye muri yombi umugabo bivugwa ko ari “umwicanyi ruharwa” ukekwaho kuba ari we wihishe inyuma y’urupfu rukabije rw’abagore icyenda,aho imibiri yabo yatemaguwe yabonetse muri ahacukurwaga kariyeri hatagikoreshwa hari hasigaye hajugunywa imyanda. Polisi ivuga ko Jomaisi Khalisia w’imyaka 33, yemeye ko yishe abagore 42 kuva mu 2022, harimo n’umugore we bwite. Ukekwaho icyaha […]

Green Party yemeje ko yareze kuri NEC uturere twa Rulindo na Ngoma

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr Frank Habineza, kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yongeye kwikoma Akarere ka Ngoma mu Ntara y’iburasirazuba na Rulindo mu majyaruguru anashimangira ko ibibazo yahuriye nabyo muri utwo turere yamaze kubigeza kuri komisiyo y’Igihugu y’amatora ngo bikurikiranywe. Yavuze ko kugeza magingo […]

Twarafunzwe, turakubitwa, ababivuga n’abanzi b’Igihugu: Dr Habineza asubiza ku bamwitirira FPR

Kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024,Umukandida akaba na Perezida w’Ishyaka DGPR Dr Frank Habineza, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho by’umwihariko yari agamije kwiyamamaza binyuze mu ikoranabuhanga ku banyarwanda babarizwa muri diaspora. Muri iki kiganiro cyanyuraga ku muyoboro wa BWIZA TV yagarutse kuri byinshi yitegura gukorera abanyarwanda igihe azaba amaze gutorwa nka Perezida w’u Rwanda. Muri kino […]

Polisi yatangaje icyatumye Impanuka zitewe n’amagare zaragabanutse

Ingamba zo kubuza amagare kugenda nijoro zatumye impanuka zakorwaga n’abanyonzi ndetse n’abagenda ku magare zigabanuka bitewe no kubahiriza amategeko. ACP Boniface Rutikanga,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko nyuma yo kubona ko amagare ari mu binyabiziga biteza impanuka mu masaha ya nijoro hagashyirwaho ingamba zo kuba bamaze kuva mu muhanda mu masaha ya nimugoroba byagabanyije […]

Nyanza: Dosiye ya Diregiteri ukekwaho kwiba ibiryo by’abana yageze kwa Porokireri

Dosiye ya Diregiteri n’umuzamu bo ku ishuri ribanza rya Nyakabuye mu Karere ka Nyanza bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri yashyikirijwe ubushinjacyaha. Tariki ya 24 Kamena 2024 nibwo ahagana saa cyenda z’igicuku umuzamu w’ishuri ribanza rya Nyakabuye w’imyaka 62 yafashwe asohokanye ibiryo by’abanyeshuri akavuga ko yabitumwe n’umuyobozi w’ishuri witwa Jean de Dieu. Byabereye mu karere ka Nyanza […]