Minisitiri w’Uburezi ubu yamenye ko hari amashuri yatumye abanyeshuri amapave n’imirindankuba

Sangiza iyi nkuru

Ku itariki ya 14 Nzeri 2022 – Mu rwego rwa gahunda ya Guverinoma yo guteza imbere uburezi bufite ireme kuri bose, Minisiteri y’Uburezi ishyigikira amashuri ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano itanga inkunga kuri buri mwana, mu kunganira uruhare rw’ababyeyi. Ibi bikaba bishingiye ku itegeko No 010/2021 ryo ku wa 16/02/2021 rigenga uburezi mu Rwanda.

Mu rwego rwo guca ubusumbane bwagaragaraga mu mafaranga y’ishuri ababyeyi bishyuriraga abana babo hirya no hino mu Rwanda, bikaba n’imbogamizi ku miryango ifite amikoro make, Minisiteri y’Uburezi yari yatanze amabwiriza mu rwego rwo guhuza urwo ruhare rutangwa n’ababyeyi mu burezi bw’abana babo mu mashuri ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano; mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye y’uburezi rusange no mu mashuri ya tekiniki.

Ariko kuri iyi nshuro ntabwo ariko bikimeze,kuko hari aho usanga batagikurikiza aya mabwiriza,ababyeyi bamwe bakibaza uwaba arangaye mu gukurikirana ko ibisabwa byubahirizwa,abandi bakavuga ko hari Minisiteri zishyiraho amabwiriza ariko bakaba babizi neza ko bitazakurikizwa ahubwo ari ukugirango abaturage batamenya ibirimo kuba.

Kuri ubu amashuri yitegura gufungura,ubujura n’amanyanga menshi bugaragara mu mpapuro zisaba ababyeyi amafaranga bazatanga, zigenda zitangwa rwihishwa,ibimenyekanye ko birimo ubujura,inzego bireba nazo zikaruca zikarumira.

Mu Karere ka Huye hari ishuri ryigenga ryitwa Mubiligi Catholic,Technical secondary school, ariko rikaba rifitanye amasezerano na Leta kuko hari aboherezwayo na Leta batsinze,aba bakaba banagomba kuba bakwishyura amafaranga nk’uko Leta ibiteganya ariko ntibikorwa.

Amafaranga baca ababyeyi akomeje kurikoroza cyane ni amafaranga ibihumbi 25 bise agaseke k’umubyeyi,ibi rero bimaze kumenyekana, akarere ka Huye kabivuzeho
Bati:”Mu mashuri yigenga nayo ibisabwa nk’uruhare rw’ababyeyi nabyo bibanza gusuzumwa no kwemezwa ababyeyi baharerera babigizemo uruhare.Birakurikiranwa”.

https://x.com/sam_kabera/status/1828832026478477410

Mu karere ka Rubavu naho hari ikindi kigo EP Mahoko, giherereye mu murenge wa Nyakiliba,mu Kagari ka Kanyefurwe umuyobozi wacyo yatangije umushinga wo kunyunyuza ababyeyi abinyujije mu kiswe kwandika abanyeshuri aho bacibwa mafaranga ibihumbi 3 byo kwiyandikisha.

Iki kigo cyasabwe n’Akarere kubihagarika bagasubiza mafaranga batse ababyeyi,ariko ubwo BWIZA yakoraga iyi nkuru twamenye amakuru ko umuyobozi wa kino kigo yabihinduyemo ko arimo kubishyuriza rimwe amafaranga y’igihembwe cya mbere.

https://x.com/sam_kabera/status/1831688934968922522

Mu majyepfo hari ikindi kigo ubu cyatumye abanyeshuri amapave ndetse kinabatuma n’Umurindankuba.

Iyi nkuru iracyakomeza gukurikirana ngo turebe uko mu bigo byifashe…

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Minisitiri w’Uburezi ubu yamenye ko hari amashuri yatumye abanyeshuri amapave n’imirindankuba
    Mbega inkuru nziza ariko ku mpera zi nteruro amagambo aracika

  2. Minisitiri w’Uburezi ubu yamenye ko hari amashuri yatumye abanyeshuri amapave n’imirindankuba
    Muraho neza?ahubwo ministere nakomeze ubugenzuzi no mubindi bigo hari babyeyi nabonye yo kukigo cyitwa Hanika Anglican TS nabo utuntu batuma abana turimo kuduca intege rwose mugenzure turi hafi kubakura mu mashuri.

  3. Minisitiri w’Uburezi ubu yamenye ko hari amashuri yatumye abanyeshuri amapave n’imirindankuba
    Ibi nibyo baravuga ngo barigenga bagakabya wubaka ishuli ute Kandi ikigob cyishyuza minerval muzarebe EPMA yo mu rugunga mu babikira baduca Ayo kubaka . Minisiteri ikore nka rgb

  4. Minisitiri w’Uburezi ubu yamenye ko hari amashuri yatumye abanyeshuri amapave n’imirindankuba
    Ibi wabyishemo inyamdiko yaje igice

  5. Minisitiri w’Uburezi ubu yamenye ko hari amashuri yatumye abanyeshuri amapave n’imirindankuba
    Iki kibazo cyo kohereza abanyeshuri batsinze neza mumadhuri yigenga kirimo utubazo tunyuranye:
    – Abana bishyurirwa nababyeyi 100% ntibumva ukuntu babaho kimwe muri internat naboherejwe na Leta kdi batishyura frw angana.
    – Nagiye mu nama yababyeyi kukigo kimwe, abafite abana boherejwe na Leta badushyira hamwe twenyine batumenyesha ko nitutongera frw abana bacu bazajya bategurirwa amafunguro yabo banyine, ngo
    Kubera ko batagomba kubaho nkabana bishyura frw menshi.
    – ubu muri uryo shuri ntashatse kuvuga tugeze ku frw 145k, kdi ntibashobora kubyandika ahubwo babituma abana mumagombo
    – Ikindi amashuri yigenga agira standards yihariye, urugero umwana agiye gutangira S4 muri iryo shuri, twasabwe kwishyura uniformes za 80k. Ayo frw mbona ari menshi cyane, kuburyo wagirango ni ugihano abana bacu bahawe kdi bararanguje tronc commun bafite amanita neza cyane.
    Icyifuzo: Minisiteri ijye ibanza gusuzuma neza imikorere yibigo byigenga (standards) mbere yo koherezamo abana.

  6. Minisitiri w’Uburezi ubu yamenye ko hari amashuri yatumye abanyeshuri amapave n’imirindankuba
    Igihe ko mwanditse ku buryo bidasomeka?ku rupapuro ntabwo interuro irangira.

  7. Minisitiri w’Uburezi ubu yamenye ko hari amashuri yatumye abanyeshuri amapave n’imirindankuba
    MURAKOZE PE MUKURIKIRANE NA GS Rilima HARI AMAFARANGA ARENGA KURI MINERVAL YATEGANIJWE NA MINISTERI AGERA KURI 7,000 ADASOBANUTSE

  8. Minisitiri w’Uburezi ubu yamenye ko hari amashuri yatumye abanyeshuri amapave n’imirindankuba
    Ubundi se amafaranga y’ishuri ni angahe,ko mperuka Mineduc ishyiraho amafaranga ntarengwa yanganaga n’ibihumbi 85000,ubu akaba amaze kurenga 130,ayo basaba y’ibikoresho bindi bigirwa itegeko akaba amaze nayo kungana hafi n’ariya 85,irindi tekinika ngo ababyeyi bemeje ibi n’ibi (urugero: ngo ayo kuzarya imbuto n’inyama),yose hamwe amaze kugera hafi 300; bu koko uburezi n’ibibuberamo,bigira ubikurikirana? Abana benshi bava mw’ishuri kubera izompamvu zose!
    Mubiga mumyaka 9 muri gahunda y’uburezi kuri bose byatangiye ari Ubuntu,ariko bimaze kuba itegeko ko nabo bishyura ibihumbi 19500 kuko ngo biga bataha,ubu abenshi bavuyemo!
    Cyera amafaranga y’ishuri Leta yayanganyaga byibuze n’umushahara umwe w’ukwezi wa mwarimu kuko ariwe wafatirwagaho urugero rw’abakozi bato kugira abana babo nabo bashobore kwiga. None ubu umwana w’umukozi uhembwa munsi y’ibihumbi 100 kwiga ni ingorabahizi! Kandi ntacyizere gihari cy’uburyo bizahabwa umurongo! Ni ibintu bisa n’ibidafite ababitekerezaho!?

  9. Minisitiri w’Uburezi ubu yamenye ko hari amashuri yatumye abanyeshuri amapave n’imirindankuba
    Ndibaza niba abashinzwe uburezi bakibahobilanyobera I igobyamashuli byikorera ibyo ishayse ntagikurikirana ibaze kwaka abana Amafaranga ngo yokongera umusaruro mumyigire narinziko umukozi ugenerwa umushahara nareta agombagukoraneza mugihe atabyubahirije akabisabirwa ibisobanuro

  10. Minisitiri w’Uburezi ubu yamenye ko hari amashuri yatumye abanyeshuri amapave n’imirindankuba
    Nigute ibigo bimwe bya Leta usanga abanyeshuri badatsinda ikizami cya Leta( amashuri abanza)bikaba gutyo igihe kirekire? Ese Ministry y’uburezi irateganya iki kugirango abana barererwa muribyo bigo babone ireme ry’ uburezi bubaha ikizere cy’ejo huje ikizere cyo guhatana mu bizami nabo bagatsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *