Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024-2025, Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kubakira izindi parking eshanu abamotari.
Ni ibyagarutsweho na Meya w’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024 ubwo abamotari bahuriraga mu naman a Rura,RCA na Polisi.
Meya Dusengiyumva yavuze ko Umujyi wa Kigali ufite gahunda y’uko inzu zihuriramo abantu benshi zagira ahantu hagenewe guparika abamotari.
Mu bundi butumwa yabahaye, Dusengiyumva yasabye abamotari kugira isuku bo ubwabo ndetse no kugirira isuku ibinyabiziga no kujya bitabira gahunda za Leta nk’umuganda no kugira uruhare muri gahunda Umujyi wa Kigali ufite yo gutera ibiti bisaga miliyoni eshatu mu rwego rwo kugira umujyi utoshye kandi urengera ibidukikije.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yanasabye abamotari kugira uruhare mu kugira isuku y’aho bakorera birinda kujugunya uducupa banyweramo jus aho babonye hose.
Dusengiyumva ati: ”Turagira ngo Kigali nk’umujyi ucyeye kandi utoshye muri Afurika namwe mubigiremo uruhare. Kubona umumotari atwaye moto yambaye sandari ntabwo bigaragara neza, ntabwo ari ‘Wane’. Umumotari w’i Kigali agomba kuba yambaye urukweto rufunze.”
Abamotari banijejwe ko Umujyi wa Kigali ugiye gufatanya n’izindi nzego mu gukemura ikibazo cy’umwambaro Bambara bari mu kazi(Gilets).


