Gufunga insengero, hari izishobora kwisanga zifunzwe burundu

Sangiza iyi nkuru

Hirya no hino mu gihugu hari gukorwa umukwabu hafungwa insengero zitujuje ibisabwa,aya makuru BWIZA ikaba yayamenye kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024.

Aya makuru yo gufunga insengero akaba ashimangirwa na bamwe mu bakora mu buyobozi bw’inzego z’ibanze,bamwe muri bo batangarije BWIZA ko barimo kuzifunga, ni abo mu Ntara y’amajyaruguru,Iburengerazuba n’Iburasirazuba.

Bimwe mubishingirwaho kugirango urusengero rufungwe

Insengero zubatswe inyubako zazo ntizuzure,kutagira imirindankuba,ubwiherero butujuje ibyangombwa,abayobozi batize cyangwa badafite ubumenyi mu bya Tewolojiya,kutagira Sound Proof,Parking,ibigega bifata amazi,ubukarabiro ndetse n’izifite umwanda.

Ibindi abantu bagomba kwitondera ndetse bakanagendera kure ni abantu bajya gusengera mu buvumo(Caves) n’abandi bajya gusengera aho bita mu butayu,munsi y’ibiti,ku misozi n’ahandi hatemewe.

Ibi ariko hari bamwe babyishimiye aho bavuga ko hari aho wasangaga insengero zubatse mungo,ugasanga zajyaga zibangamira umutuzo wabo.

Biteganyijwe ko urusengero rumaze gufungwa bahita baruha ibaruwa igaragaza ko rufunzwe ndetse bikamenyeshwa n’inzego z’ubuyobozi kugera ku rwego rw’umudugudu.

Amakuru BWIZA ifite ni uko muri izi nsengero zifungwa harimo izizafungwa burundu kabone niyo zakuzuza ibisabwa mu rwego rwo kugabanya akavuyo n’akajagari by’insengero n’amadini bimaze kuba byinshi.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Gufunga insengero, hari izishobora kwisanga zifunzwe burundu
    Nukuri rwose harebwe ibitujujwe ku nsengero bimwe cyangwa ibindi mu rwego rwo kubungabunga ituze rya bamwe na bamwe bakikije insengero cyane cyane zisohora amajwi asakuriza abantu harebwa uko bashyiramo sound proof mu rwego rwo guca urusaku no mu byangiza ikirere harimo n’urusaku.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *