Umukino wa Karate ni umwe mu mikino umaze kwigarurira imitima y’abantu benshi,aho kuri ubu uyu mukino watangiye kwigishwa abakiri bato kugirango bakure bawuzi neza ndetse unabafashe kuzamura urwego rwabo mu kinyabupfura.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) rikaba rishimira ababyeyi uruhare rukomeye bagaragaza mu gushyigikira abana babo babashishikariza gukunda Karate,bakizezwa ko bazahabwa ubufasha bushoboka mu guteza imbere uyu mukino.
Ibi byatangajwe ku wa 1 Nzeri 2024 ubwo ishuri Yushosha Karate Academy ryigisha uyu mukino ribarizwa mu murenge wa Gatsata,mu Kagari ka Karuruma, ryasozaga amasomo no kuzamura mu ntera(belt grading), abana bari bamaze iminsi biga bahabwa imikandara itandukanye.
Yushosha Karate Academy, ni ishuri ryigisha Karate abana bakiri bato bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri 4 kugeza ku myaka 17, aba bana bakaba bigishwa uko umukino wa Karate ukinwa ndetse bakigishwa n’uburyo bakwirwanaho(Self defence),igihe bibaye ngombwa ariko byose bigaherekezwa n’ikinyabupfura.
Ababyeyi bafite abana bigishwa uyu mukino wa Karate bavugako bishimira ibyiza uyu mukino ugaragaza ko ufasha abana babo,
Karambizi Ange,Umubyeyi ufite abana ba 2 b’abahungu muri Yushosha Karate Academy,avugako mbereye yo kuza muri iri shuri kwiga Karate abana be bari abanebwe nta mbaraga bafite,ntibanakundaga no kurya bagezemo baratinyutse.
Karambizi yanaboneyeho no kugira inama ababyeyi bagenzibe ati:”Karate ni umukino mwiza cyane,mbere yo kuba siporo,ni n’ahantu abana bahurira kandi banahakura n’uburere bwiza,bahakura disipuline,ukurikije uko bakurikirana ibyo bigishwa bigaragaza ko nyuma ya siporo hari ibindi bahakura”.
Ibi abihurizaho na Twayituriki Emmanuel,ni Umubyeyi ufite abana 3 muri Yoshosha Karate Academy by’Umwihariko akaba ari nawe uhagarariye ababyeyi avugako agerageza siporo nyinshi ariko by’umwihariko agakunda Karate.
Twayituriki avugako abana babo mbere yo gutangira kwitoza uyu mukino abana babo babagaho mu buzima bw’ubwigunge ndetse bagakunda no kujya kwamuganga inshuro nyinshi bahorana inkorora,… Akomeza avuga ko uyu mukino wazamuye imitsindire y’abana babo bazana amanita meza.
Yushosha Karate academy ubu umwana uyibarizwamo umaze kugira umukandara wo hejuru afite Umukandara w’ikigina (Chocolant),uyu mukandara uhabwa umuntu ufite umukandara w’ubururu, umaze byibura umwaka akora imyitozo ihoraho ndetse wanatsinze ikizamini.


