Mu Karere ka Rwamagana Umurenge wa Kigabiro, mu Kagari ka Sibagire, mu gasantere kazwi nko kwa Shyaka kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, inkongi yâumuriro yafashe inzu yâumuturage yangiza ibintu byâagaciro kâamafaranga yâu Rwanda asaga Miliyoni 12.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara yâIburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana yatangaje ko iyi nkongi yangije igisenye cyâinzu ndetse nâibyarimo byose birashya birakongoka.
Ati: âInkongi ntawe yahitanye cyangwa ngo akomereke gusa yangije ibintu bifite agaciro ka Miliyoni 12 nâibihumbi 700.”
SP Twizeyimana avuga ko hataramenyekana icyateye iyi nkongi hagikorwa iperereza ariko amakuru yatanzwe na nyiri nzu akeka ko byaba batewe nâinsinga zâamashanyarazi zakoranyeho zigateza âcourt circuitâ.
SP Twizeyimana avuga ko mu rwego rwo kurwanya inkongi Polisi yâu Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi nâubutabazi (FRB) rikora ubukangurambaga bwo gukumira inkongi zâumuriro, abantu bibutswa gufata ingamba zo kwirinda uburangare nâindi myitwarire ishobora guteza inkongi.
Ati: âNi byiza ko abantu birinda inkongi kuko bishoboka kuko impanuka nyinshi zâumuriro ziterwa nâabantu bagenda bashyira umuriro wâamashanyarazi mu nzu zabo bikozwe nâabatabifitiye ubumenyi, gukoresha insinga zitujuje ubuziranenge, ahandi ugasanga nkâinzu yo guturamo ikorerwamo ubucuruzi ndetse ugasanga bacometse ibikoresho byâamashanyarazi byinshi ahantu hadafite ubushobozi bwo kubirahurira, uburangare mu gukoresha gazi zifashishwa mu guteka nâibindi.â
SP Twizeyimana yibukije abantu ko bagomba kugira za kizimyamwoto ndetse nâibindi bakwifashisha mu kuzimya inkongi birimo umucanga kugira ngo Polisi ibatabare nabo bagize icyo bakora.


