Kuri uyu wa 17 Nzeri 2024 mu Karere ka Ruhango habereye Umwiherero wahuje komite nyobozi yâakarere abacuruzi,abikorera nâabahagarariye ibigo byâabikorera byâumwihariko abafite ibikorwa mu Mujyi wa Ruhango no mu nkengero hagamijwe kwihutisha iterambere ryâakarere no kwimakaza gukorera hamwe nâubufatanye.Uyu mwiherero witabiriwe nâabahagarariye abandi basaga 100.
Habarurema Valens,Meya wâAkarere ka Ruhango, avuga ko aba ba nyaruhango beretswe amahirwe ahari, arimo nâamasoko kandi ko ayo masoko aribo bagomba kuyahatanira hamwe nâabandi.
Meya yanavuze ko bimwe mu byo basabwa harimo kongera amashanyarazi,amazi no kubaka imihanda mito yo ku rwego rwâAkarere kugirango Umujyi urusheho gusa neza.
Pascasie Niyonshuti,ni umwe mu bikorera bo muri uyu Mujyi wa Ruhango,avuga ko ibyo akora abimazemo imyaka 16,aho ashima ko mu Rwanda hari ubwisanzure bwâimikorere aho umuntu ashobora gukorera aho ashatse.
Pascasie akaba yanashimye gahunda yâumwiherero bahawe anavuga ko kwishyira hamwe arizo mbaraga, ko ibimaze kugerwaho bibereka ko bahuje ingufu bagera ku iterambere ryiza.
Muri kano Karere ubu hari kubakwa umuhanda bise âUmuhanda wâUbukerarugendo bushingiye ku iyobokamanaâ,akarere kakaba karanavuganye na Kiliziya uburyo hakubakwa aho abantu bazajya bugama imvura nâizuba ndetse nâabikorera bo muri kano karere nâabo bagatangira ishoramari bubaka amahoteri.
Akarere ka Ruhango kakaba ari kamwe mu turere umunani tugize Intara yâAmajyepfo,kagizwe nâibice bitatu;igice cyâAmayaga kigizwe nâimirenge ya Mbuye,Kinazi na Ntongwe; Igice cyâAkabagali kigizwe nâimirenge ya Bweramana, Kabagali na Kinihira ndetse nâigice cyo hagati kigizwe nâimirenge ya Ruhango,Byimana na Mwendo.
Icyicaro cyâAkarere ka Ruhango kiri mu Murenge wa Ruhango, Akagali ka Nyamagana, Umudugudu wa Nyarusange ya I.
Akarere ka Ruhango kakaba gatuwe nâabaturage ibihumbi 359,121, bari mu ngo 94,508, barimo abagabo 172,096 nâabagore 187,025. Ubuso bwâAkarere ka Ruhango bukaba bungana na km2 626.8 ni ukuvuga abaturage 573 kuri km2.Ubukungu bwâAkarere ka Ruhango bushingiye ahanini ku buhinzi n’ ubworozi.


