Minisitiri Utumatwishima kwandika cyane kuri X bishobora kuzamutura mu rubuga rw’amahina

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yabaye akabarore mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu yandi magambo mu mvugo y’iki gihe ikibuga cya munyereranye, nyuma yo gusiba igitekerezo yari yatanze ku kibazo cy’umunyeshuri wahawe kwiga ‘section’ yiganjemo amasomo yatsinzwe.

Ku mugoroba wo ku Kabiri tariki 27 Kanama 2024, nyuma y’amasaha make Minisiteri y’Uburezi itangaje amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, haje kuvuka ikibazo cy’umunyeshuri wahawe kwiga PCB (Physics, Chemistry, Biology).

Icyazamuye impaka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ni uburyo uyu mwana yahawe kwiga aya masomo kandi ariyo yatsinzwe cyane kuko yose yayabonyemo zeru.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, ni umwe mu batanze ibitekerezo kuri iki kibazo.

Yanditse ati: “Mubyeyi ukibona amanota y’umunyeshuri wumvise warira? Ni irihe somo yatsinzwe ukumva wamuryamisha hasi ukamukubita? Ukibona se ko bamuhaye kwiga Math na Physique kandi byose yarabonyemo zeru ntiwabonye ko abonye isomo?”
Minisitiri Utumatwishima yasoje ubu butumwa bwe avuga ko mugenzi we w’Uburezi “Gaspard Twagirayezu araza kubitangaho umucyo. Twihangane.”

Ubu butumwa bwa Minisitiri Utumatwishima bwari buri mu nyandiko isa n’itebya ashingiye ku buryo bw’imibarize y’umunyamakuru na we umaze iminsi avugisha benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, gusa ibya Minisitiri byo byakiriwe mu buryo butandukanye.

Hari abishimiye ibyo yatangaje, ariko abandi batangira kubinenga bagaragaza ko atari imvugo ikwiriye Minisitiri. Nyuma y’igihe gito Utumatwishima yahise asiba ubu butumwa.
Icyemezo cyo gusiba ubu butumwa cyabaye nko gukongeza umuriro kuko umubare w’ababutanzeho ibitekerezo warushijeho kwiyongera.

Umunyamakuru Richard Kwizera yagize ati :“Ya tweet igiye he se? Ukuntu yari itumye twishima kubera sarcasm [gutebya] yari iyirimo!”.

Uwitwa Bruno Sugira na we yahise asubiza ati: “Buriya se akimara kuyisiba yumvishije yarira?”
Mugenzi Felix we yagize ati: “Cyakoze uriya mupapa social media akwiye kubanza akiga neza ibyayo.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *