Perezida Kagame n'umufasha bahawe ikaze muri Namibia-amafoto
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’umufasha, Jeannette Kagame basesekaye mu murwa mukuru wa Namibia, Windhoek ku mugoroba w’uyu wa 19 Kanama, 2019. Mu ruzinduko rw’iminsi itatu bagiye kugirira muri iki gihugu, bakiriwe na Perezida wa Namibia, Hage Geingob na Monica Geingos, umufasha we. Â Â
Mu gihe gito umutima w'umuntu uzajya usimbuzwa uw'ingurube-Ubushakashatsi
Umuhanga mu gusimbuza ingingo z’umubiri w’umuntu mu Bwongereza yatangaje ko mu myaka itatu, umutima w’ingurube uzajya usimbura uw’umuntu. Yitwa Sir. Terence English. Kuri uyu wa 18 Kanama, yatangarije The Telegraph ibi mu birori by’isabukuru y’imyaka 40 amaze asimbuje umutima Keith Castle (yabikoze mu 1979) bigakunda. Ibi birori byateguwe n’ibitaro bya Papworth Terence yakoreyemo igihe kirekire […]
Ntabwo dosiye ya 'Supermaketing Global' twayihoreye-RIB
‘Dosiye ya Supermarkenting iri mu nkiko, ntabwo twabyihoreye’ ni cyo gisubizo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwatanze ku muturage wari ubajije ikibazo cy’ubu bucuruzi bwahagaritswe, ababutangije bagatabwa muri yombi. Yabarije ku rubuga rwa Twitter ati: ” Ese koko byararangiye Supermarketing yambuye abantu murabyihorera ntimwagira n’icyo mubafasha nkaho amafaranga uwayatwaye atazwi? Ni ikihe cyaha bakoze cyatumye mudakurikirana […]
RDC: Abaturage ba Mwenga bavuga ko batemererwa kwinjira ku butaka bw'u Rwanda
Abaturuka ku bataka bwa Mwenga muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bavuga ko ubu batemererwa kwambuka imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda. Mwenga ni yo iherutse gutangazwamo abarwayi babiri ba Ebola muri Bukavu ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ijwi rya Gislain Watongoka, umunyamakuru wa Radio na Televiziyo ya Ngoma ya Kivu (RTNK) mu nkuru […]
Hari n'abanyifurije gupfa kubera ko ntaririmbye ibishingiye ku iyobokamana-Mani Martin
Maniraruta Martin azwi nka Mani Martin mu muziki, haba mu Rwanda no hanze. Yatangiriye uyu mwuga ku ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, nyuma ahitamo kujya avangamo n’umuziki usanzwe (secular music) ahanini ushingiye ku rukundo, amahoro, umuco w’u Rwanda n’Afurika. Avuga ko abantu cyane cyane bo mu idini yabagamo batamwifurije ineza ubwo yahinduraga umujyo. Bamugiriye urwango rukabije, […]
Ese umutwe wa 'Sena' uvuyeho twahomba iki?-Ibitekerezo
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015, ku mutwe waryo wa 7 uvuga ku nzego z’ubutegetsi, kuva ku ngingo ya 80 kugeza ku ya 87 zivuga ku nteko ishinga amategeko, umutwe wa sena. Izi ngingo zose zivuga ku ku mubare w’abagize sena (26), manda y’abagize sena (imyaka 5 yongerwaho manda […]
Pudence watorewe kuyobora Kigali si umunyabyaha-Busingye Johnson asubiza Dr. Kayumba
Byakuruye impaka hagati ya Dr. Kayumba Christopher wigisha muri kaminuza y’u Rwanda na Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnson hejuru y’inkuru yavuze ku mateka ya Pudence Rubingisa watorewe kuba umuyobozi w’umugi wa Kigali arimo n’ayo gufungwa. Tariki ya 10 Kanama, Ikinyamakuru Dr. Kayumba Christopher yashinze akaba anakibereye umuyobozi cyanditse inkuru ivuga ko Pudence Rubingisa ari mu bahatanira […]
Kizza Besigye yahawe igihembo nk'intwari y'Afurika
Col. Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yahawe igihembo nk’umuntu wahirimbaniye ukwishyira ukizana kw’abaturage. Iki kihembo cyitwa ‘African Hero Award’ yagiherewe i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 16 Kanama yaherekejwe n’umugore we, Winnie Byanyima n’umuhungu we, Anselm Besigye. Besigye avuga ko ari Imana yamufashije kuba akiriho n’ibihe bikomeye yanyuzemo arwanirira aheza ha […]
Abafana ntiboroheye Harmonize nyuma y'inkuru zo kuva muri Wasafi
Nushakisha amakuru ya Rajab Abdul Kahali (Harmonize) muri iyi minsi, urabona ajyanye no gutandukana n’inzu ikora umuziki ya Wasafi (Wasafi Classic Baby) yashinzwe na Diamond Platinumz. Abafana bamushyizeho igitutu nyuma yo kumva ko amakuru ashobora kuba yabaye impamo. Hashingiwe ku bimenyetso bitandukanye ari byo: Mu minsi yashize Harmonize ntiyagaragaye mu iserukiramuco rya WCB. Byavuzwe ko […]
Rayon Sports yasubijwe ku mpungenge z'umutekano muke muri Sudani
Ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, bwandikiye Rayon Sports ku bw’impungenge z’umutekano muke yagize muri Sudan mu gihe yazaba ikina na Al Hilal. Aya makipe ari mu irushanwa ry’amakipe y’Afurika yabaye aya mbere muri shampiyona z’iwabo (CAF Champions League), yanganyirije igitego 1-1 i Kigali. Bitewe n’ibibazo by’umutekano muke umaze igihe muri Sudani, Ubuyobozi bwa […]
Tanzania: Umubare w'abaguye mu mpanuka i Morogoro ugeze kuri 93
Kuri uyu wa 16 Kanama, abandi bantu bane bakomerekeye mu mpanuka y’iturika ry’ikamyo itwara esansi bapfuye mu ntara ya Morogoro, umubare w’abamaze kuyigwamo ugera kuri 93. Ku wa 10 Kanama ni bwo abantu biganjemo abatwara moto bahutse imodoka itwara esansi yaguye hasi, batangira kuyivoma. Umwe muri bo wanywaga itabi ni we wabaye intandaro yo kwaka […]
Amakimbirane kuri Kashmir ashobora kubura intambara ya kane hagati y'Ubuhinde na Pakistan
Jammu-Kashmir ni leta iri mu majyaruguru y’Ubuhinde, ikaba igenzurwa n’Ubuhinde, Pakistan n’Ubushinwa ho agace gatoya, ndetse igira n’amategeko ayigenga. Amakimbirane y’Ubuhinde na Pakistan hejuru ya Kashmir yatangiye mu 1947, ubwo ibi bihugu bitumvikanaga ku mategeko agomba kuyigenga. Ibi byateje intambara eshatu(1947, 1965, 1971) hagati y’ibi bihugu n’ubu bitumvikana ku miyoborere ya Kashmir. Ubusanzwe Pakistan n’Ubuhinde […]
Diamond Platinumz abanje mu Rwanda mbere yo kujya mu Burundi-amafoto
Kuri uyu wa 16 Kanama mu gitondo, Diamond Platinumz yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe. Yabanje kugera mu Rwanda mbere y’uko ajya mu Burundi gutaramira abakunda ibihangano bye, akazagaruka kuri uyu wa 17 Kanama. Diamond afite igitaramo i Burundi kuri uyu wa 16 Kanama, akazakurikizaho ikizasoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika hano mu Rwanda […]
Amerika yananiwe guhagarika irekurwa ry'ubwato bwa Iran muri Gibraltar
Leta ya Gibraltar yarekuye ubwato bwa Iran, Grace 1, yari yarafashe muri Nyakanga ku bufatanye n’Ubwongereza, irenga ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ubu bwato bwafashwe kubera ko Iran yarenze ku bihano yari yarahawe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ibwohereza kujyana amavuta muri Syria. Icyakoze Iran yo ntiyemeye ibyo yashinjwaga. Ubwongereza bwari bwatangaje ko burekura ubu […]
Amenshi aracyavugwa ku ndirimbo 'Vazi' ya The Ben-amafoto & amashusho
Mugisha Benjamin tuzi nka The Ben yasohoye indirimbo ‘Vazi’ mu majwi n’amashusho kuri uyu wa 15 Kanama. Hashize amasaha agera ku icumi iyi ndirimbo igeze ku rubuga rwa YouTube. Kuva ubwo yatangiye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Instagram, ibitekerezo ku mashusho yayo biba byinshi kuri YouTube. Amashusho y’iyi ndirimbo abenshi bayafashe nk’adasanzwe, ku […]
Pologne: Umugi umaze imyaka 10 utabyara abahungu
Hashize hafi imyaka 10 ababyeyi bo mu mugi wa Miejsce Odrzanskie muri Pologne batabyara abana b’abahungu. Byatumye umuyobozi w’aka gace, Rajmun Frischko avuga ko uzabyara umwana w’umuhungu mbere y’abandi azahabwa igihembo gishimishije. ” Umwana w’umuhungu uzavuka tuzamwitirira umuhanda hano kandi tuzatera igiti tucyitirire izina rye. Azahabwa kandi n’impano nziza.” Krystyna Zydziak, avuga ko kuva mu […]
Musanze: Muganga yamubwiye ko imyaka 7 ayimaze atwite inyamaswa
Kambera Peragie atuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Nkotsi, akagari ka Bikara. Avuga ko we n’umuryango we baturutse mu karere ka Gakenke, umurenge wa Rusasa, akagari ka Rurembo. Ngo amaze imyaka hafi 7 atwite, muganga yamubwiye ko ari igisimba kimuri mu nda. Babanje kuba muri Nyabihu, bahamaze imyaka 3 n’amezi 4 bari mu bukode, […]
Liverpool vs Chelsea: Byasabye penaliti kugira ngo igikombe kibone nyiracyo-amafoto
UEFA Super Cup ni irushanwa rihuza ikipe yatwaye igikombe cya UEFA Champions League n’iyatwaye Europa League. Livepool yatwaye Champions League (UCL), Chelsea itwara Europa Cup (UEL) mu mwaka w’imikino wa 2018/2019. Amakipe yombi yakinanye ishyaka kuri iki kibuga cya VJK Vodafone Park muri Istanbul, ashaka iki gikombe. Byahiriye Chelsea ku munota wa 36 w’umukino ubwo […]
Sugira yahesheje APR FC insinzi mu irushanwa rya gisirikare
Rutahizamu Sugira Ernest yafashije APR FC kwegukana amanota atatu mu mukino wa mbere yakinaga mu irushanwa ry’imikino ya gisirikare iri kubera mugihugu cya kenya. Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama ni bwo ikipe ya APR FC yakinaga umukino wayo wa mbere n’ikipe y’ingabo ihagarariye Uganda mu irushanwa ry’imikino ya gisirikare ibera i Nairobi muri […]
Syria: Indege y'igisirikare cy'igihugu yarashwe, umupilote arafatwa
Tahrir al-Sham, umutwe w’iterabwoba ushamikiye kuri Al Qaeda watangaje ko warashe indege ya gisirikare ya Syria, Sukhoi 22, umupilote wayo wagerageje guhunga arafatwa. Iyi ndege yakorewe mu Burusiya yavaga mu birindiro by’ingabo z’igihugu mu ntara ya Homs, irasirwa muri Khan Sheikhoun ubwo yari hafi y’intara ya Idlib yiganjemo imitwe irwanya ubutegetsi, cyane nk’umutwe wa Tashrir […]
Uganda: Icupa rya 'Gaze' ryishe babiri, 6 biganjemo abana barakomereka
Uyu wa 14 Kanama mu gace ka Mikka mu karere ka Wakiso, abantu babiri bishwe n’icupa rya gaze yifashishwa mu guteka ryaturitse, abandi 6 biganjemo abana barakomereka. Ikinyamakuru The New Vision dukesha iyi nkuru kivuga ko abapfuye ari Tadeo Jagenda w’imyaka 51 y’amavuko na Suleiman Kinobe w’imyaka 73. Mu bakomeretse 6 harimo n’umwana w’amezi 6. […]
Uganda: Abarimu bahagaritse gahunda y'imyigaragambyo nyuma yo guhura na Museveni
Kuri uyu wa 14 Kanama 2019, abarimu bigisha muri kaminuza bahagaritse gahunda y’imyigaragambyo nyuma yo guhura n’umukuru w’igihugu, Yoweri Museveni. Museveni yahuriye n’abarimu bigisha mu byiciro bitandukanye mu ngoro ye iri muri Entebbe., baganira ku kibazo cy’imishahara yabo yatinze. Gutinda kw’imishahara kwatumye aba barimu bareka akazi, bapanga na gahunda yo kwigabiza imihanda, bagakora imyigaragambyo. Amakuru […]
RDC: Abarinzi ba pariki bahanganye n'ubwoko bw'abasangwabutaka (Pygmées)
Mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Congo, abarinzi ba pariki ya Kahuzi-Biega bamaze igihe bugarijwe n’ubwoko bw’abasangwabutaka (PygmĂ©es) buvugwaho kuba ari bwo bwabaye mbere ku butaka bw’iki gihugu. Aba basangwabutaka bavuga ko bashaka gusubira mu mashyamba kuko ari bwo butaka bwabo bwa gakondo. Muri uyu mwaka ho bakajije umurego bashaka ko icyifuzo cyabo […]
Menya ubwoko bw'amaraso bufite ibyago bike byo kwandura kanseri-Ubushakashatsi
Ikiremwamuntu kigira ubwoko bw’amaraso bune, ari bwo A, B, AB na O ariko umwe akagira bumwe, undi akagira ubundi. Mu mitangire y’amaraso, ufite A aha mugenzi we bahuje, ufite B bikaba bityo, AB bikaba uko, O yo iha bose ariko ikakira O gusa. AB na yo igira umwihariko wo kwakira buri bwoko bw’amaraso. Ubushakashatsi bwakozwe […]
Magufuli yashyizeho iminsi 3 yo kuzirikana 64 baguye mu mpanuka
Perezida wa Repubulika ya Tanzania, John Pombe Magufuli yashyizeho iminsi itatu yo kunamira abaguye mu mpanuka y’iturika ry’imodoka yari itwaye lisansi mu gace ka Msamvu mu ntara ya Morogoro. Uyu mwanzuro ugaragara mu ibaruwa yanditswe n’ushinzwe amakuru n’itumanaho mu biro bya Perezida. Kuri uyu wa 10 Kanama 2019, ni bwo ikamyo yari itwaye lisansi yatembagaye […]
Inzara yatumye umwana ahuruza polisi, imuzanira umugati
Umwana w’imyaka itanu y’amavuko muri leta ya Florida ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yari ashonje, ahamagara nimero ya polisi (911), na bo bamutabaza umugati. Uyu mwana yitwa Manuel Beshara. Yahamagaye polisi ku wa 9 Kanama, ayibwira ko ashonje cyane, akaba yarashakaga gutumizaho umugati wo mu bwoko bwa ‘Pizza’. Aya makuru ava kuri polisi ikorera […]
Ikindi kimenyetso kigaragaza ko Harmonize ashobora gutandukana na Wasafi bidatinze
Harmonize (Rajab Abdul Kahali) ni umuhanzi wamamaye mu muziki wa Tanzania n’Afurika y’Iburasirazuba. Yamenyekaniye mu nzu ikora umuziki ya WCB (Wasafi) ibamo Diamond Platinumz, Rayvanny, Mbosso, Lava Lava na Queen Darleen. Amakuru benshi bise ibihuha amaze iminsi avuga ko uyu Harmonize ashobora gutandukana n’uru rugo (music label), akiyubakira urwe. Na we ubwe yahakanye aya makuru […]
Saido Berahino yerekeje muri shampiyona y'Ububiligi
Umukinnyi w’umupira w’amaguru mpuzamahanga wo mu Burundi, Saido Berahino yasinye amasezerano yo gukinira Zulte Waregem yo mu Bubiligi. Saido Berahino yakiniraga Stoke City yo mu Bwongereza mbere y’uko imanuka mu kiciro cya kabiri. Amasezerano Berahino yasinye n’iyi kipe azamara imyaka ibiri. Yahise ahabwa umwenda uriho nimero 38. Biteganyijwe ko uyu mukinnyi atangira gukina kuri uyu […]
Ndi mwiza, ndi umunyabwenge kandi nta wundi nsabye kubindebera-Zari
Zari Hassan (The Boss Lady) aragira inama abakobwa bashaka kumwigana mu migirire. Avuga ko byashoboka ko umubiri w’inyuma baba nka we ariko badashobora kugira imitekerereze cyangwa ubwenge nk’ubwe. Ubwo yaganiraga na Ayo TV, Zari yavuze ko ku isi hari ba Zari benshi ariko abafite ubwenge bakaba babarika (ni bake). Ati : ” Yego rwose uburanga […]
Rayvanny yashyize hanze 'Tetema' afatanyije n'ibyamamare mu muziki ku isi-Yumvire hano
Raymond Shaban Mwakyusa ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki w’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba. Tumuzi nka Rayvanny cyangwa se Vanny Boy nk’uko yiyita. Araririmba, akandika ndetse akagira n’impano yo kubyina. Ibikorwa bye by’umuziki abikorera mu nzu ya Wasafi Classic Baby yatangijwe na Diamond Platinumz. Yakoze indirimbo nyinshi zirakundwa ariko biba akarusho ubwo yashyiraga hanze iyo […]