Hagaragaye indi nyemezabwishyu y'amande ya RRA itavugwaho rumwe
Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu yabonye inyemezabwishyu y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) igaragaza ko uwitwa Bigirimana yishuye amande ku bwo gusibya umwana ishuri. Nk’uko Bigaragara ku nyemezabwishyu, Bigirimana atuye mu murenge wa Bungwe, akarere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru. Kuri uyu wa 10 Nzeri yishyuye amande 2000 y’Amafaranga y’u Rwanda ku bw’impamvu twavuze haruguru. Haribazwa niba muri […]
Kenya: Umunyeshuri yiyahuye nyuma yo kujya mu mihango ari mu ishuri, ababyeyi barigaragambya
Umunyeshuri w’imyaka 14 y’amavuko muri Kenya yiyahuye nyuma yo gusohorwa n’umwarimu ubwo yari amaze kugirira imihango mu ishuri, bituma ababyeyi bigaragambya. Umubyeyi w’uyu mukobwa yavuze ko ku wa gatanu w’icyumweru gishize, umwarimu yamubwiye ko ari umwanda (umunyamwanda) kuko yanduje impuzankano, amutegeka gusohoka mu ishuri agahagarara hanze. ” Nta gikoresho yari afite cyo kwifashisha muri ibyo […]
Dr Francis ushinjwa guhohotera yatawe muri yombi nyuma y'ubutumwa bwa Perezida Kagame
Dr Habumugisha Francis yatawe muri yombi nyuma y’aho Perezida Kagame avuze ko agiye gukurikirana ikibazo cya Diane Kamali umushinja kumukubita yitwaje amafaranga no kumenyana n’abayobozi. Perezida Kagame yanditse ubu butumwa ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 11 Nzeri, ubwo yavugaga ko yatungurwa no kuba Urwego rw’Ubugenzacyaha nta kintu rwaba rwarakoze kuri iki kibazo. Yavuze […]
Amavubi yandagaje Seychelles mu mukino wo kwishyura-amafoto
Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yihanangirije ibirwa bya Seychelles, ibinyagira ibitego 7-0 ku mukino wo kwishyura mu majonjora y’ibanze y’irushanwa ry’igikombe cy’Isi ku mugabane w’Afurika. Bizimina Djihad ni we wabanje gutsinda igitego ku munota wa 18, Kagere Meddie atsinda bibiri ku munota wa 28 na 50, Jacques Tuyisenge atsinda bibiri ku munota wa 29 na […]
Trump yeguje umujyanama mu by'umutekano ku bwo kutumvikana
Umukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yirukanye umujyanama we mu by’umutekano, John Bolton, atangaza ko azashyiraho umusimbura mu cyumweru gitaha. ” Namenyesheje Bolton mu ijoro ryashize ko inshingano ze zitagikenewe mu ‘Ngoro Yera (White House). Ntabwo nemeraga na gake ibitekerezo bye nk’uko byagenze no kuri bagenzi be, bityo musaba kwegura.” Ubutumwa bwa Trump […]
Ubwato bwa Koreya ya Ruguru butwara imodoka bwarohamye- Amafoto & amashusho
Ubwato butwara imodoka bwo muri Koreya y’Epfo bwarohamiye ku nkombe y’ikirwa cya St. Simons hafi ya Georgia, itsinda ry’ubutabazi rirokora amagara y’abarimo bose. Ubu bwato bwarohamye kuri uyu wa 8 Nzeri, ubutabazi buratangira ariko kamwe mu duce twabwo kafashwe n’umuriro, abatabazi barabihagarika ubwo bari bategereje ko ucogora. Bakomeje kuvugana n’abashinzwe imigendere y’ubu bwato bane ari […]
Abadepite ntibanyuzwe n'ibisobanuro ku bihombo bigera kuri miliyari 5 WASAC yateje
Kuri uyu wa 9 Nzeri 2019, Inteko Ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite ntiwanyuzwe n’ibisobanuro by’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) ku bihombo cyateje leta bigera kuri miliyari eshanu ubwo cyemera enye. Nk’uko Tv1R1 ibivuga, ibi bihombo byaturutse mu kutageza amazi ku bayagenewe no gutanga amasoko adakurikije amategeko, ntihagire igikorwa. Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, […]
Ubwongereza: Ingendo z'indege zahagaritswe
Ikigo cy’Ubwongereza gishinzwe indege zitwara abagenzi cyahagaritse ingendo hafi ya zose bitewe no kwivumbura kw’abapilote ku bw’imishahara bahabwa. Iki kigo cyafahe uyu mwanzuro kuri uyu wa 9 Nzeri, nyuma y’aho ishyirahamwe ry’abatwazi b’indege (abapilote), BALPA (British Airline Pilots Association) rivuze ko nta mupilote waryo wongera gutwara iki kibazo kidakemutse. Inkuru ya AFP mu ijwi ry’iki […]
Ukuri ku musore witiranyijwe n'umukunzi w'umukobwa wiyahuriye kwa Makuza
Mu gitondo kare ku wa 6 Nzeri 2019 ni bwo muri Uganda hasakaye inkuru y’umukobwa warasiwe hamwe n’umusore, byatangiye bivugwa ko uyu mukobwa ari Umunyarwandakazi Fiona Kamikazi ariko amakuru avuguruzwa na Polisi ya Uganda ndetse na uhagarariye u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen. Frank Mugambage. Uyu mukobwa si Kamikazi ahubwo ni Merinah Tumukunde wari utuye […]
Ubwongereza: Abanyarwanda 5 bashinjwa uruhare muri Jenoside bahawe inkunga y'asaga miliyoni eshanu
Bajinya Vincent w’imyaka 57 y’amavuko, Celestin Ugirashebuja wa 65, Munyaneza Charles wa 61, Nteziryayo Emmanuel wa 56 na Mutabaruka Celestin wa 61, bose bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze guhabwa ubufasha bw’Amayero 5,351,612 mu Bwongereza. Aba bose uko ari batanu bafite ubuhungiro mu Bwongereza. Ubu bufasha babuhabwa byemewe n’amategeko mu mafaranga aturuka […]
Umuhanzi Harmonize akoze ubukwe mu buryo butunguranye-amafoto +amashusho
Mu maha y’igitondo cy’uyu wa 7 Nzeri ni bwo hagagaraye amabaruwa y’ubutumire bw’ubukwe bw’umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize n’Umutaliyani Sarah Michelotti, abenshi batungurwa no kumenya aya makuru ku munsi ubukwe buri bubereho. Byatangiye abantu bagira ngo ni inkuru y’impimbano ariko ibitekerezo bihinduka ubwo uwitwa Jay Mauda yasakazaga amashusho y’uko ubukwe buri kugenda muri […]
Kizito Mihigo yiyemeje gukora amasengesho y'iminsi 9 mbere y'uko amara umwaka afunguwe
Uyu wa 7 Nzeri 2019, umuhanzi Kizito Mihigo uzwi mu ndirimbo zo gushima no guhimbaza Imana ndetse n’uburere mboneragihugu yiyemeje amasengesho y’iminsi icyenda ibanziriza tariki ya 15 Nzeri, igihe azaba amaze umwaka afunguwe. Ni amasengesho asabamo na bagenzi be bamusengeye ubwo yari muri gereza kugiramo uruhare. ” Bavandimwe, maze umwaka abantu banyuranye bambwira ngo igihe […]
USA: Umugore yibeshye yirasira umwana
Umugore w’Umunyamerika yarashe umwana we w’imyaka 18 y’amavuko ubwo yagiraga ngo ni umujura umuteye. Byabaye ku wa 4 Nzeri, ubwo umwana yavaga ku ishuri agiye gusura uyu mubyeyi we mu buryo butunguranye. Uyu mubyeyi avuga yari mu rugo wenyine, yumva urusaku rw’umuntu uri mu gikoni, nyuma yumva afunguye umuryango w’icyumba cyo kuryamamo yari aherereyemo. Acyumva […]
Uriya mukobwa ni intwari, nange nzabikora-Karasira avuga ku mukobwa wiyahuriye ku igorofa
Ubwo yaganiraga na Ukwezi Online TV, Karasira Aimable uzwiho imyumvire n’amagambo bidasanzwe yabwiye iki kinyamakuru ko ‘kwiyahura ari byiza’ ku buryo na we azabikora. Imbarutso y’aya magambo ya Karasira Aimable ni Hatangimana Scolastique wasimbutse igorofa rya kane ry’inyubako yo kwa Makuza, iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umugi wa Kigali. Karasira yavuze icyo yakora abonye umuntu […]
Tanzania: Magufuli yashyizeho iminsi itatu yo kuzirikana Robert Mugabe watabarutse
Umukuru w’Igihugu cya Tanzania, John Pombe Magufuli yashyizeho ikiruhuko cy’iminsi itatu mu rwego rwo kuzirikana umusaza Robert Mugabe watabarutse kuri uyu wa 6 Nzeri 2019 afite imyaka 95 y’amavuko. Magufuli ni umwe mu bababajwe cyane n’urupfu rw’uyu musaza wabaye Umukuru w’Igihugu cya Zimbabwe igihe kirekire. Yihanganishije umuryango we, Perezida Emerson Mnangagwa uyoboye Zimbabwe akaba ari […]
Ubu ni ubutumwa bivugwa ko yanditse mbere y'uko yiyahura
Mbere y’uko Hatangimana Scolalistique asimbuka igorofa rya kane ry’inyubako yo kwa Makuza, M-Plaza, yabanje kwandika ubutumwa yageneye umukunzi we, umuryango ndetse n’inshuti bukubiye ku dupapuro dutanu. Impamvu nyamukuru yatumye Hatangimana yiyahura nk’uko bigaragara ku gapapuro ka mbere, ni iy’uko umukunzi we, Kubwimana yakinishije umutima we. Amakuru avuga ko uyu musore yamwanze. Hari izindi mpamvu nko […]
Kigali: Umukobwa yasimbutse ku igorofa ryo 'Kwa Makuza' Imana ikinga akaboko
Mu gitondo cy’uyu wa 6 Nzeri, umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko, yagerageje gusimbuka ava ku igorofa rya mbere mu nyubako ya M-Plaza izwi nko kwa Makuza ariko Imana ikinga akaboko. Kigali Today yavuganye n’ushinzwe umutekano muri iyi nyubako ibarizwa mu karere ka Nyarugenge, Munyaneza Peter yayitangarije ko amazina yagaragaye ku ndangamuntu y’uyu mukobwa ari Scolastique Hatangimana […]
Ubutabera bwa Diane bugeze he nyuma y'amezi abiri akubitiwe mu ruhame n'uwo yita umunyamafaranga?
Diane Kamali yanditse ubutumwa abucishije ku rubuga rwa Twitter aho abaza RIB aho ubutabera bwe bugeze nyuma yo gukubitirwa mu ruhame n’uwitwa Dr Francis (GoodRich TV), hakaba hashize amezi abiri. Diane avuga ko yakubiswe ku wa 16 Nyakanga 2019, abimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha. Arabaza niba kuba Dr Francis afite amafaranga, aziranye n’abayobozi bakomeye bimwemerera guhohotera […]
Ibitero ku banyamahanga: Nigeria igiye kuvana abaturage bayo muri Afurika y'Epfo yifashishije indege ku buntu
Ibitero byibasira abanyamahanga, ibikorwa n’imitungo yabo biracyakomeje muri Afurika y’Epfo. Kompanyi y’indege itwara abagenzi ya Nigeria yiyemeje kuvana abenegihugu muri iki gihugu ku buntu. Aya makuru yemezwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ivuga ko guhera kuri uyu wa gatanu, tariki ya 6 Nzeri, umuturage wa Nigeri uri muri Afurika y’Epfo, wifuza gusubira mu gihugu cye, azafashwa […]
Ibitero ku banyamahanga: Nigeria na Zambia batangiye kwihimura kuri Afurika y'Epfo
Mu gihe Abanya-Afurika y’Epfo bagaba ibitero ku banyamahanga baba mu gihugu cyabo, Abanya-Nigeria na Zambia batangiye kwihorera. Abanya-Afurika y’Epfo batangije ibikorwa by’urugomo byibasira ibikorwa by’abanyamahanga harimo ubucuruzi, ndetse abandi bagahohoterwa, babakubitwaa, bakanangiririzwa umutungo urimo amazu n’imodoka. Abo muri Nigeria na Zambia bari barahiriye kwihorera bituma amwe mu maduka muri ibi bihugu afunga. Muri ibi bihugu […]
Icyamunara cy'inka 157 zafatiwe mu kigo cya Gabiro kigiye gushyirwa mu bikorwa
Nyuma y’aho urukiko rwahagaritse icyamunara cy’inka 157 zafashwe zavogereye ikigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro, zongeye gushyirwa ku isoko. Nk’uko bigaragara mu itangazo rya cyamunara, izi nka zizatangira kugurishwa ku wa 11 Nzeri guhera saa tanu z’amanywa. Ku bw’ubusabe bw’abafatiwe inka, urukiko rwahagaritse uyu mwanzuro w’akarere ka Kayonza mu ntango za Kanama 2019, na ko […]
Umweyo muri ba Meya uhatse iki?-ibitekerezo by'abaturage
Mu minsi itarenze ibiri, komite nyobozi mu turere twa Karongi, Ngororero , Muhanga, Burera ,Gisagara na Musanze, bamaze kwegura abandi bareguzwa. Ibi byatumye abaturage bibaza, bavuga ndetse batekereza byinshi ndetse bamwe babona ko bishobora gukomereza no mu tundi turere nk’uko byagenze mu nkubiri yiswe ‘Tour du Rwanda’ mu buyobozi bw’uturere. Kuri uyu wa 2 Nzeri […]
Amabuye y’agaciro y’u Rwanda yatakaje agaciro ku isoko mpuzamahanga
Amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda yatakaje agaciro ugereranyije n’umwaka wa 2018. Kuri ubu amabuye nka Tini, Koruta na Wolofuramu ni yo avugwaho guta agaciro. Toni imwe y’Itini irikugura amadolari 15,700 ivuye ku bihumbi $21,000 yaguraga mu mwaka ushize ku isoko rya Londre mu Bwongereza. Toni imwe ya Wolofuramu iragura amadorali 110 mu gihe yagauraga 180 […]
Musanze: Abagize Komite nyobozi y'Akarere bose begujwe
Amakuru agera kuri Bwiza.com kuri uyu wa 3 Nzeri 2019, avuga ko Komite nyobozi y’Akarere ka Musanze yegujwe. Radio/TV1 yavuganye na Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Musanze, Abayisenga Emile yavuze ko ruswa n’imyitwarire mibi y’aba bayobozi mu maso y’abo bayobora ari zimwe mu mpamvu zatumye beguzwa. Ubu mu `cyumba cy’inama cy’akarere ka Musanze hari kubera […]
Nyabihu: Abanyeshuri barataka kwiga banyagirwa, ubuyobozi buti “ Turabizi.”
Abanyeshuri biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa REGA Catholique mu Murenge wa Bigogwe bavuga ko biga nabi bitewe n’amashuri yabo atagira amadirishya n’inzugi. Bavuga ko iyo imvura iguye amasomo ahagarara kuko buri wese ahita yiruka ashaka aho yikinga kugira ngo atanyagirwa. Prince Mico wiga kuri iri shuri ati “ Iyo imvura iguye, ruhita tujya gushaka aho […]
Abayobozi batatu b'Akarere ka Ngororero beguye ku mirimo yabo
Visi Meya ushinzwe ubukungu, Madame Kanyange Christine, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bwana Kuradusenge Janvier na Rukazambuga Gilbert, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, bose ba Ngororero beguye ku mirimo yabo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Nzeri 2019, ni bwo habaye Inama Njyanama idasanzwe. Ku murongo w’ibyigwa hari ugusuzuma ubusabe bwo kwegura ku mirimo yabo, […]
Umusaruro w'isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi ku mugabane w'i Burayi
Tariki ya 2 Nzeri ni wo munsi isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryafunze ku mugabane w’i Burayi. Abakinnyi nka Mauro Icardi na Kaylor Navas bisanga muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa. Bamwe mu bakinnyi bahabwaga amahirwe yo kwerekeza ahandi, byarangiye bagumyemo mu makipe babarizwamo, abandi baratungurana nk’uko hari abo byagenze nk’uko abenshi babitekerezaga. Umuzamu wafashije […]
Umwana wa Knowless na Clement yashyizwe ahagaragara ku nshuro ya mbere- AMAFOTO
Nyuma y’imyaka ikabakaba itatu Ishimwe Clement na Butera Knowless babyaranye umwana w’umukobwa bise Ishimwe Or Butera, bamushyize ahagaragara. Se w’umwana, Clement yashyize amashusho ku rubuga rwa Instagram acurangira uyu mwana, akoresheje Piano. Mu magambo uyu mugabo usanzwe atunganya umuziki mu buryo bw’amajwi, yavuze ko ari uwa mbere mu b’ingenzi acurangiye. Abenshi bibazaga impamvu aba babyeyi […]
Byinshi ku kirwa cya Ibiza cyigaruriye imitima y'ibyamamare ku Isi
Niba warumvishe indirimbo yitwa ‘We are going to Ibiza’ cyangwa se ‘Tugiye kuri Ibiza’ ndagusuhuje. Nawe utarayumva cyangwa se ngo uyirebe, nkurarikiye kubikora. ” Tugiye kuri Ibiza, dusubiye ku kirwa, turagirira ibirori mu nyanja ya Mediterane.” Aya ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo ibyinitse mu buryo bunyura buri wese uyumvishe. Ibiza ni kimwe mu […]
Mnangagwa yahishuye uburyo Perezida Kagame yagejeje kuri G7 igitekerezo cyo kuvana ibihano kuri Zimbabwe
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 30 Kanama, Perezida wa Zimbabwe, Emerson Mnangagwa yahishuye uburyo Perezida Kagame yagejeje ku bari bahagarariye ibihugu mu nama ya G7 igitekerezo cyo kuvanaho ibihano kuri Zimbabwe. Perezida Kagame yitabiriye inama y’ibihugu 7 bikize ku isi (G7): USA, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubutaliyani, Ubudage, Ubuyapani na Canada, yabereye muri Canada ku […]
Kwizera washyingiranwe n'umurusha imyaka 27 yakatiwe imyaka 10
Ku wa 30 Kanama, urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye Kwizera Evariste washyingiranwe na Mukaperezida imyaka 10 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana akanamukuramo inda y’ibyumweru 12. Kwizera w’imyaka 21 y’amavuko yarezwe n’umubyeyi w’uyu mwana (wavutse mu 2004) witwa Gwizimpundu Alice wavuze ko iki cyaha cyakozwe ku wa 3 Mata 2019. Yahakanye iki cyaha […]
Uwitwaga 'ikinyendaro' nabaye mwarimu, ariko se?
Nagize amateka y’ubuzima burura, niswe ikinyendaro, umutwaro n’ibindi. Imana yaramfashije ndiga nyuma mbona n’akazi keza ariko ubu mfite ikibazo kindaza amajoro ndeba kuko nakiburiye igisubizo. Navutse mu 1993 ariko sinigeze menya data. Nkimara kugira imyaka ine, yatangiye kuntererana, akajya ansigira ababyeyi na bo batari banyishimiye. Ba marume na bo byari uko. Nta wifuzaga gusigarana uwo […]
RIB ihakana amakuru avuga ko Nsengiyumva (Igisupusupu) yatawe muri yombi
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruhakana amakuru avuga ko umuhanzi Nsengiyumva Franà §ois wamamaye ku izina ry’Igisupusupu yatawe muri yombi. Inkuru yageze ku mbuga nkoranyambaga (Twitter na Facebook) kuri uyu wa 31 Kanama, yavugaga ko Igisupusupu yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa urumogi. Ni amakuru yahise yamaganirwa kure na benshi babarizwa kuri izi mbuga bitewe n’uko batizeraga […]
Nakundanye n'umukobwa, anca kuri byinshi, dutandukana ku bw'idini none ngo twongere dukundane?
Bwiza.com dukomeje kubashimira umusanzu w’ibitekerezo mukomeje gutanga, munatwereka ko mudukurikiye. Umukunzi wacu yatwandikiye adutekerereza ikibazo inshuti ye (JMV) ifite cyayibereye amayobera, biba ngombwa ko ikenera inama zanyu. JMV agira ati: Nakundanye n’umukobwa, ariko we ntiyankundaga nk’uko nabigenzaga. Yambujije ibintu byinshi harimo no gukora siporo, anca no ku nshuti twari tumaranye imyaka ibiri. Ejo bundi nagiye […]
Maroc: Umwuzure wasanze abafana mu kibuga, utwara ubuzima bwa 7
Ubwo umugezi wuzuraga ku wa 28 Kanama, watembanye abafana 7 bareberaga umupira ku kibuga cya Taroudant giherereye muri Tizert mu nta ntara ya Taroudant, ho mu majyepfo ya Marroc. Abafana bamwe bagerageje guhunga, abandi burira inkuta z’iki kibuga (stade) ariko biba iby’ubusa, amazi yari afite imbaraga, byose arabisenya. Mbere y’uko ibi biba, ikigo cya Marroc […]
Abayobozi bakuru b'u Rwanda na Uganda bagiye kwiga ku masezerano baherutse gusinyana
Abayobozi bakuru b’u Rwanda na Uganda barimo Abaminisitiri bari gutegura guhura bakiga ku masezerano abakuru b’ibihugu byombi basinyiye muri Angola, yagombaga kuvana umwuka mubi hagati y’impande zombi. Ikinyamakuru The East African (TEA) gitangaza ko ari amakuru cyakuye ahantu hizewe, kivuga ko iyi nama izaba mu byumweru bike biri imbere ariko kikavuga ko itariki n’ahantu izabera […]
Umukinnyi wa UEFA 2018/2019: Van Dijk ahigitse Messi na Ronaldo
Umuholandi ukinira Liverpool FC, Virgil Van Dijk ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka UEFA ahigitse Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bahataniraga uyu mwanya. Iki gihembo gishingira ahanini ku myitwarire y’umukinnyi mu irushanwa rya UEFA Champions League. Byashingiwe ku y’umwaka w’imikino wa 2018/2019. Ryaranzwe n’ishyaka ku makipe abenshi batahaga amahirwe yo kuyitwara kubera ko yari amaze […]
Messi na Ronaldo bongeye guhurira i Monaco-amafoto
Mu rwego rwo kwitabira umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza mu irushanwa rya UEFA Champions League(UCL) mu mwaka w’imikino wa 2018/2019, Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bahuriye mu mugi wa Monaco mu Bufaransa. Aba bakinnyi b’umupira w’amaguru ni babiri mu batatu bagomba kubonekamo uwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa UCL. Uwa gatatu ni Virgil […]
UCL Play-offs: Abafana bazanye igifaru ku kibuga-amafoto
Mu mukino wa kabiri w’amajonjora ya shampiyona y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League), abafana ba Crvena Zvezda izwi nka Red Star Belgrade bazanye igifaru ku kibuga. Ni umukino Red Star yo muri Serbia yakiramo Young Boys yo mu Busuwisi nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu cyumweru gishize. Iki gifaru […]
Kutamenya Icyongereza byatumye agurira umwana we indege ebyiri zitwara abagenzi
Urukundo bamwe mu babyeyi bakunda abana babo rutuma bumva ko icyo bakenera cyose bagifitiye ubushobozi bakibaha. Impano zi kimwe mu by’ingenzi biranga ibirori cyangwa se ubukwe. Iyo tugiye gutanga impano, dutekereza ku by’agaciro cyangwa se ibyashimisha abo tuzigenera. Dushobora kwibeshya icyo twashakaga kugurira bagenzi bacu cyangwa se abana bacu ku munsi w’ibirori, ntibibe ari byo […]
Tetema ya Rayvanny na Diamond na Wamlambez ya Sailors zahagaritswe muri Kenya
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe iby’amafilime muri Kenya, Mutua Ezekiel yahagaritse indirimbo Tetema ya Rayvanny yafatanyije na Diamond ndetse na Wamlambez y’itsinda rya Sailors kubera amagambo ateye isoni azigize. Yavuze ko izi ndirimbo nta ho zitandukaniye n’iz’urukozasoni. Yahagaritse kuzicurangira mu ruhame, yemera ko zijya zikinirwa mu tubari ndetse n’utubyiniro kuko ngo haba hari abantu bakuze gusa. “Tetema […]
Umunabi wa Zari ku mufana wamusabye gusubiza abana be muri Tanzania
Zari Hassan wahoze afatanyije urugo na Diamond Platinumz yananiwe kwihanganira umufana wamubwiye ko agomba gusubiza abana babiri yabyaranye n’uyu muhanzi muri Tanzania. Diamond n’Umugandekazi Zari uba muri Afurika y’Epfo batandukanye mu 2018, bari bamaze kubyarana Tiffah na Nillan Dangote. Diamond ashinja uyu mugore kudaha aba bana uburenganzira bwo kumusura nka se ndetse akaba atabamwemerera kubabona […]
Kenya: Abaturage n'abatwazi ba moto batwitse imodoka ya polisi-amashusho
Abaturage n’abatwazi ba moto ba Kirinyanga muri Kenya batwitse imodoka ya polisi nyuma y’impanuka yabaye igatwara ubuzima bw’abantu babiri, undi agakomereka. Iyi mpanuka yabaye ubwo iyi modoka yagonganaga na moto yari itwaye abagenzi babiri, umutwazi n’umugenzi umwe barapfa. Undi wakomeretse cyane ari mu bitaro bya Kerugoya. Alfred Ng’eno wungirije uhagarariye polisi mu gashami ka Gichugu […]
CAFCL 2019/2020: Rayon Sports isezerewe rugikubita
Rayon Sports yari ihagarariye igihugu mu irushanwa ry’Afurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League izerewe na Al Hilal yo muri Sudani. Ku mukino wo kwishyura wabereye i Khartoum muri Sudan, aya makipe yombi yanganyije 0-0, amahirwe asigarana Al Hilal Omdurman yanganyije na Rayon Sports 1-1 mu Rwanda. Igitego cyo hanze ni cyo gihaye […]
Uburusiya bwagerageje ibisasu birasa mu ntera zirenga 11,000 km-amafoto
Minisieri y’ingabo mu Burusiya yatangaje ko kuri uyu wa 24 Kanama yatangaje ko igisirikare cy’igihugu cyagerageje ibisasu bibiri bya ‘misile’ birasa mu ntera irenga ibilometero 11,000, Kimwe muri ibi bisasu cyageragejwe cyitwa Bulava, cyoherejwe n’ubwato bwa Yuri Dolgoruky mu nyanja ya Arctic ku ntera y’ibilometero bisaga 9,000. Bulava ni kimwe mu bisasu bishya iki gihugu […]
Burundi: Abanyonzi ntibahawe amafaranga bemerewe ngo bitabire imyigaragambyo
Abanyonzi bo mu murwa wa Bujumbura bavuga ko babwiwe ko bahabwa amafaranga yo kwitabira imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa 24 Kanama n’ubu bakaba batarayahabwa. Iyi myigaragambyo yakoze n’Abarundi bakora imirimo itandukanye, barimo n’aba banyonzi, yamaganaga itsinda ry’impunzi z’Abarundi rya ‘Himbaza Drummers’ ryahawe ubuhungiro mu Rwanda, riherutse kwitabira irushanwa rya East Africa’s Got Talent riri kubera […]
Algeria: Minisitiri yeguye, umuyobozi wa polisi arirukanwa ku bw'abapfiriye mu gitaramo
Uyu wa 25 Kanama 2019, Minisitiri w’Umuco muri Algeria, Meriem Merdaci yeguye akurikiye umuyobozi wa polisi nyuma y’igitaramo cyo ku wa 20 cyapfiriyemo abantu batanu, abandi barenga 20 bagakomereka. Iki gitaramo cyakozwe n’umuhanzi Abderraouf Derradji (Soolking) wamamaye mu njyana ya Rap. Soolking azwi cyane ku ndirimbo yitwa ‘LibertĂ©’ cyangwa se ‘Freedom’ bisobanuye ‘Ukwishyira Ukizana’ iririmbwa […]
Abarundi mu myigaragambyo yamagana abakaraza bo mu Rwanda bitabiriye EAGT-amafoto
Abarundi bigabije imihanda y’i Bujumbura bamagana abakaraza bafite ubuhungiro mu Rwanda bitabiriye irushanwa rya East Africa’s Got Talent. Ku cyumweru tariki ya 18 Kanama, nibwo itsinda ry’abakaraza ryitwa ‘Himbaza Drummers’ ryagaragaye muri iri rushanwa riri kubera muri Kenya, rigaragaza uburyo bwo gukaraza ingomba ziremereye kandi zitakishijwe amarangi. Abarundi ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru bavuze […]
Amafoto yaranze ibirori bidasanzwe byo guha ikaze umwana wa Diamond na Tanasha
Ku wa 22 Kanama ni bwo habaye ibirori bidasanzwe byo guha ikaze umwana (Baby Shower) w’umuhanzi Diamond Platinumz n’umunyakenya, Tanasha Donna. Ni ibirori byabereye kuri Best Western Coral Beach Hotel iherereye mu murwa wa Dar es Salaam muri Tanzania. Kuririmba, kubyina, kunywa no kurya ni byo byaranze ibi birori byari byitabiriwe n’abantu batandukanye, barimo nyina […]
Nimwifashe natwe turananiwe-Igisubizo cy'ubuyobozi ku baturage
Abaturage bo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bavuga ko ntacyo bafashwa ku nzu zamaze gusaza bubakiwe n’akarere ku nkunga y’abanyarwanda baba mu mahanga. Nk’uko RBA ibivuga, Abanyarwanda baba mu mahanga bari bariyemeje gukusanya amafaranga agera kuri miliyari ebyiri yari kubaka inzu zigera kuri 504 ariko haboneka ubushobozi bw’amafaranga miliyoni 22 n’ibihumbi 400 […]
USA: Umunyakenya yakatiwe azira gufata ku ngufu umukecuru w'imyaka 74
Anthony Mamboleo Nyakeo wari umuvuzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakatiwe igifungo cy’ubuzima bwe bwose nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 74 y’amavuko wari ufite uburwayi bwo kwibagirwa. Umuvuzi witaga kuri uyu mukecuru wari urwariye mu ivuriro rya Woodridge Health and Rehabilitation Center yasanze mu mwambaro w’imbere harimo amaraso, akeka Nyakeo […]
Ni nge mugore ufite amafoto menshi kuri murandasi nambaye ubusa-Miley Cyrus
Mu minsi ishize, inkuru ivuga ku gutandukana kw’umuhanzi w’icyamamare Miley Cyrus n’umugabo we Liam Hemsworth nyuma y’amezi umunani bashakanye. Benshi mu bamenye aya makuru bashinje uyu muhanzi guca inyuma umukunzi, ngo ikaba ari na yo mpamvu yatumye batandukana. Miley Cyrus yashyize hanze icyo bamwe bakwita ukuri, atanga ubutumwa butandukanye ku bakunzi n’abafana be. “Icyo ntakwemera […]
EAGT yasubije u Burundi bushinja Abanyarwanda kwigana uburyo bwo gukaraza ingoma
Ikinyamakuru cya Clouds International cyerekana irushanwa rya East Africa’s Got Talent riri kubera muri Kenya na Rapid Blue yariteguye, byasubije u Burundi bwashinje u Rwanda kwigana uburyo bwo gukaraza ingoma. Ni ubutumwa bwagenewe itangazamakuru bugira buti: ” Ni impunzi z’Abarundi zakaraje muri iri rushanwa mu buryo bwa gakondo. Umunyakenya, Umunyarwanda, Umugande n’Umunyatanzaniya bari bemerewe kwinjira […]
RDC: Umuryango w'abanyamakuru urasaba leta gufata ingamba zihuse ku ihohoterwa ribakorerwa
Umuryango utegamiye kuri leta uharanira inyungu z’abanyamakuru urasaba ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo gufata ingamba zihuse ku ihohoterwa rikorerwa abanyamakuru rimaze kuba akamenyero. Mu nyandiko uyu muryango wa Journaliste En Danger (JED) wanditse uvuga ko iri hohoterwa ryisubira ari nayo mpamvu usaba leta kurihagarika. Uvuga ko mu byumweru bibiri, abanyamakuru nibura 6 ari […]
Perezida Uhuru Kenyatta yahagaritse kongera kwibuka se mu ruhame
Nyuma y’imyaka 41 Jomo Kenyatta yibukwa ku rwego rw’igihugu, umuhungu we Uhuru Kenyatta yavuze ko bubaye ubwa nyuma uyu muhango ubaye mu ruhame. Ibi yabitangaje kuri uyu wa 22 Kanama 2019, umunsi wibutsweho uyu musaza watabarutse mu 1978 yaravutse mu 1891. Kenyatta yavuze ko byabaye nyuma y’ubwumvikane n’umuryango we. ” Umuryango wa Muzehe Jomo Kenyatta […]
Koreya ya Ruguru ihamya ko ibiganiro n'Amerika ntacyo byatanga
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yavuze ko igihugu cye kitifuza ibiganiro na Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu gihe zo na Koreya y’Epfo bikigambiriye guhungabanya umutekano mu karere. Ibi byakurikiwe n’igerageza ry’ibisasu ry’Amerika ndetse na Koreya y’Epfo ndetse no guhura k’umujyanama wa Koreya y’Epfo mu by’umutekano, Kim Hyun Chong, n’intumwa y’Amerika muri iki […]
APR FC yongeye amahirwe yo gutwara irushanwa rya gisirikare
APR FC ni yo kipe yagiye ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya gisirikare mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Nyuma yo gutsinda imikino itatu, ibashije kongera amahirwe yo gutwara igikombe imbere y’ikipe ya Tanzania, TPDF, iyitsinze ibitego 3-1. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 10, Ishimwe Kevin atsinda icya kabiri ku munota […]
Namibia: Perezida Kagame yagarutse ku nkuru ya FT ishinja u Rwanda guhimba imibare ku bukene
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ari muri Namibia hamwe n’umufasha we ruzinduko rw’iminsi itatu rwatangiye kuri uyu wa 19 Kanama, 2019. Yagarutse ku nkuru ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, The Financial Times (FT) cyanditse kivuga ko u Rwanda rwahimbye amakuru ku bukene. Mu kiganiro we na Hage Geingob wa Namibia bagiranye n’itangazamakuru muri iki gihugu, Perezida […]
Dar es Salaam: Umuyobozi ashishikariza abakobwa kujyana Diamond mu rukiko
Umuyobozi w’intara ya Dar es Salaam muri Tanzania, Paul Makonda yasabye abakobwa bose bari mu ntara ayoboye babeshywe kurongorwa ko bakwitabaza inkiko. Umuhanzi Diamond Platinumz yaje mu majwi y’aba bagabo. Mu nama yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 20 Kanama, 2019, Makonda yavuze ko ashaka guca ububeshyi n’ubushurashuzi abagabo badukanye mu ntara ya Dar, barangiza bakishakira […]
Didier Drogba na mugenzi we barashaka kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru
Umunya-CĂ´te d’Ivoire wabaye ikirangirire mu mupira w’amaguru, Didier Yves TĂ©bily Drogba na Bonaventure Kalou barashaka kwiyamamariza umwanya wa perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu, FIF. Drogba w’imyaka 41 y’amavuko yakiniye Chelsea, anayifasha gutwara igikombe cya UEFA Champions League mu 2012. Yatangaje ko azatanga ibisabwa kugira ngo aziyamamarize uyu mwanya mu mpera z’uyu mwaka w’2019. […]