Abanyeshuri biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa REGA Catholique mu Murenge wa Bigogwe bavuga ko biga nabi bitewe n’amashuri yabo atagira amadirishya n’inzugi.
Bavuga ko iyo imvura iguye amasomo ahagarara kuko buri wese ahita yiruka ashaka aho yikinga kugira ngo atanyagirwa.
Prince Mico wiga kuri iri shuri ati “ Iyo imvura iguye, ruhita tujya gushaka aho twugama. Iyo ihise nabwo ntidusubira mu myanya yacu kuko haba hakonje. Mu gihe cy’imvura biba bigoye ko twiga amasaha yose.”
Pascal Simpenzwe, Visi-Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yabwiye ikinyamakuru Rwanda Tribunedukesha iyi nkuru ko iki kibazo bakizi ariko ko bateganije kugikemura.
Ati “ Iki kibazo turakizi. Ariya mashuri arashaje cyane ariko twabishyize mu ngengo y’imari ya 2019/2020. Agomba kubakwa kuko abana ntibiga neza cyane mu gihe cy’imvura.Umwaka utaha bizaba byakemutse.”
Uyu muyobozi aravuga ko iki kibazo kizakemuka mu mwaka utaha mu gihe aya mashuri bigaragara ko ashaje cyane ku buryo byakurura n’izindi mpanuka zitunguranye zahitana n’ubuzima.
FRED MASENGESHO


