Nagize amateka y’ubuzima burura, niswe ikinyendaro, umutwaro n’ibindi. Imana yaramfashije ndiga nyuma mbona n’akazi keza ariko ubu mfite ikibazo kindaza amajoro ndeba kuko nakiburiye igisubizo.Â
Navutse mu 1993 ariko sinigeze menya data. Nkimara kugira imyaka ine, yatangiye kuntererana, akajya ansigira ababyeyi na bo batari banyishimiye.
Ba marume na bo byari uko. Nta wifuzaga gusigarana uwo mutwaro (ngewe), dore ko ari rimwe mu mazina banyitaga.
Nkimara kumenya ubwenge, numvishe banyita âikinyendaroâ kitagira se (umukwe wari kuzabaha inka).
Nafashwe nabi ariko nta kintu nari kurenzaho kuko nari mutoya.
Nagize imyaka 8 yâamavuko ntaratangira ishuri, ubuzima na bwo bwakomeje kumbera bubi muri urwo rugo rutari rubuze ibyo kurya cyangwa ngo rubure amafaranga yo kungurira amakayi, ikaramu ndetse nâimpuzankano ngo ntangire amashuri abanza. Byageraga nâaho nirirwa ubusa, bikaba akarusho ubwo nabaga naterebutse nagiye gukina nâabandi bana.
Nagize imyaka icyenda yâamavuko, njya gushakira ubuzima mu rundi rugo mu murenge twari dutuyemo. Nge wâabandi nabasabye kubaragirira ihene nâintama eshanu bari bafite, na bo banyemerera kungurira imyenda yo kwambara, bakanangaburira, ubundi nkararana nâabana babo babiri.
Uyu muryango warankunze cyane kandi atari uko nakoraga akazi banshinze neza; ahubwo banyakiriye nkâumwana wabo. Narakosaga bakankosora nkâabana babo, nakora neza bakanshima.
Nagize imyaka 10 yâamavuko, baranyitegereza, babona ko nkwiriye kwiga. Banguriye impuzankano za kaki, inkweto, amakayi nâikaramu, banyohereza kwiga mu ishuri ribanza ryari mu bilometero 3 uvuye mu rugo.
Nagiye ku ishuri ariko mu gihembwe cya mbere ntangira nsindwa. Nagize amanota 45 %, mba uwa 27 mu banyeshuri 40. Mu gihembwe cya kabiri ubwenge bwatangiye kuza, mba uwa 8, icya gatatu mba uwa kabiri, ngira amanota 72 %.
Kuva ubwo, mu wa kabiri kugeza mu wa gatandatu, buri mwarimu watwigishaga yafataga amazina yange kuko nahindutse umuhanga, igihe nabaga ntabaye uwa mbere mu ishuri, nabaga uwa kabiri. Igihe kimwe nabaye uwa gatatu (hari mu wa kane) narababaye cyane. Nâubwo byagenze bitya, iyi myaka itanu sinigeze njya munsi yâamanota 70%.
Ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza naragitsinze, mba uwa mbere ku ishuri, yemwe ubanza no mu murenge iwacu nta mwana wandushije amanota.
Andi mahirwe yaransenkeye mbona umushinga wakoreraga mu gace kâiwacu, wanyemereye kundihira amashuri yisumbuye bitewe nâamanota nagize no kuba nsa nâutagira ababyeyi keretse abemeye kundera.
Nari ngeze aho nari nsobanukiwe icyo kwiga bivuze. Mu wa mbere kugeza mu wa gatatu amashuri yisumbuye nashije umwete ku masomo, nkundwa nâabanyeshuri benshi kuko nabasobanuriraga amasomo batumva. Amanota yange yakomeje kuba meza, bigera mu kizamini cya leta na bwo ngitsinda ku manota yanshimishije cyane.
Nakomereje ikiciro kisumbuye mu mashuri yisumbuye ku ishuri nari narasabye mu bijyanye nâubumenyi. Nageze mu wa gatandatu, mfatanyije na bagenzi bange twiganaga, twiteguye ikizamini cya leta neza. Cyaraje turagikora, kandi twese twaratsinze.
Mva mu yisumbuye, njya muri Kaminuza yâu Rwanda, ishami ryâuburezi. Naharaniye gukomereza kuri wa muhate natangiriyeho mu wa mbere wâamashuri yisumbuye kandi byatanze umusaruro kuko nkirangiza, nahise mbona akazi ko kwigisha mu mashuri yisumbuye. Ubu nitwa mwarimu, nange nakira umushahara wa buri kwezi.
Ubwo nageraga muri kaminuza, wa muryango wa ba sogokuru na ba marume watangiye kungarukira, rimwe na rimwe bakampamagara kuri telefone bambaza niba amasomo agenda neza, nkabasubiza nkâuko nsubiza uwo ari we wese umbajije (nti: âamasomo aragenda nezaâ).
Vuba aha, ntunguwe nâuko uyu muryango unsuye aho ntuye, urambwira ngo wafashe inguzanyo muri banki, ubura ayo kwishyura none ngo ingwate yabo yâubutaka igiye kugurisha. Barashaka ko mbaguza amafaranga 100,000 RWF kandi ndayafite ariko umutima umwe urambwira uti : âyabaheâ, undi uti : âyabime kuko nta ho bazayakura kandi bakwanze ukiri mutoâ.
Mumbararire inkuru yâamateka yange yaba ndende cyane ntayihinnye ariko nimungire inama nabuze umwanzuro mfata.


