Bobi Wine yiswe 'Mafia' nyuma yo gucika polisi asimbukiye kuri moto igenda-amafoto
Nyuma y’aho arengeye ku itegeko ry’igipolisi cya Uganda rimubuza gukora igitaramo ku bw’umutekano utizewe, Bobi Wine yacitse asimbukiye kuri moto (boda boda), ahabwa izina rya ‘mafia’. Uyu muhanzi w’umudepite ubusanzwe yitwa Robert Kyagulanyi. Avuga ko igipolisi cya Uganda kimaze kumuhagarikira ibitaramo birenze 150 ku mpamvu y’uko atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni. Uyu muhanzi yari yavuze […]
Ntunsembure-Hillary Clinton asubiza Trump
Hillary Clinton wabaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugeza mu 2013, akanaba ari umufasha wa Bill Clinton wabaye Perezida w’iki gihugu wa 42, yabujije Donald Trump kumusembura nyuma y’amagambo yatangaje ajyanye no kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Ubu butumwa Hillary Clinton yabutangarije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Ukwakira, […]
IPRC Ngoma iranyomoza amakuru avuga ko ishaka gutanga amahirwe yo kwigisha ku buntu
Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Ngoma riranyomoza amakuru amaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga, akangurira abana bafite impano yo gukina ‘volleyball’ kuhagana bakaba babona amahirwe yo kuhiga ku buntu. Ubu butumwa bwasakaye ku mbuga nkoranyambaga buragira buti: Uwaba azi umwana warangije kwiga akaba yifuza kwiga muri IPRC Ngoma, afite impano yo gukina volleyball, yamubwira ko […]
Dr Francis ushinjwa gukubita umukobwa yishingikirije amafaranga yongeye gufungwa
Nyuma yo kurekurwa atanze ingwate, urukiko rwategetse ko Dr Habumugisha Francis wakubise Diane Kamali yongera agafungwa. Ni nyuma y’ubujurire bw’ubushinjacyaha ku cyemezo urukiko rwa Nyarugenge rwafashe cyo kumurekura ku wa 25 Nzeri, agakurikiranwa ari hanze rushingiye ku kuba abishingizi Dr. Habumugisha yatanze bari bazwi nk’inyangamugayo, kuba atarigeze abangamira iperereza mu mezi abiri yabanjirije itabwa muri […]
RURA ivuga iki ku makuru y'ifungwa burundu rya City Radio?
Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) cyagize icyo kivuga ku makuru yavuzwe kuva kuri uyu wa 7 Ukwakira ko City Radio yafunzwe. Kuva ejo hashize kugeza uyu munsi, amakuru yavugaga ko City Radio, imwe mu maradiyo akorera mu mugi wa Kigali yafunzwe burundu kubera ko idahemba abakozi bayo. Bamwe mu bayumva bavuga ko ku munsi w’ejo tariki […]
Goma: Umuyobozi wa Gereza ya Munzenze aratabariza abafungiwemo barenga 2600 mu mwanya wa 300
Patrick Mukendi uyoboye gereza ya Munzenze mu mugi wa Goma arasaba leta kugabanya umubare w’imfungwa n’abagororwa bafungiwemo kuko ubu bagera mu 2600 hagakwiye kubamo 300. Uyu muyobozi asaba ubuyobozi bubifitiye ububasha kubikora mu buryo bwihutirwa mu rwego rwo kwirinda ingaruka zikurikiraho nk’urupfu ruterwa n’akavuyo, uburwayi, isuku nke, kwangirika kw’inyubako babamo no gutoroka. ” Minisiteri w’Ubutabera […]
Salvado yasabye imbabazi ku rwenya yateye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyarwenya w’Umugande witwa Patrick Salvado Idringi uzwi nka Salvado yasabye imbabazi ku bw’urwenya yateye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku wa 5 Mata 2019 ni bwo uyu munyarwenya ubwo yari mu gitaramo cy’umuhanzi Awilo Longomba wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyabereye muri Serena Hotel mu mugi wa Kampala muri Uganda. Yateye urwenya […]
Musanze: Umwe mu ba-FDLR bafashwe mpiri avuga ko yize muri Kaminuza y'u Rwanda na Makerere (iravuguruye)
Tariki ya 6 Ukwakira 2019 ni bwo abafashwe mpiri bagize umutwe wa FDLR bagabye igitero mu mirenge ya Kinigi, Musanze na Nyange beretswe abaturage ndetse n’itangazamakuru. Bagabye igitero barenga 40, cumi n’icyenda muri bo baricwa, abandi batanu bafatwa mpiri. Umwe muri aba batanu bafashwe bakanerekwa abaturage n’itangazamakuru ni Habumukiza Theoneste uvuga ko yinjiye muri uyu […]
Musanze: Umubare w'abaguye mu gitero wiyongereye, abagizi ba nabi 19 baricwa
Polisi y’igihugu yatangaje ko umubare w’abaguye mu gitero cy’abagizi ba nabi bibasiriye abaturage mu mirenge ya Kinigi, Musanze na Nyange wavuye ku 8 ugera kuri 14, mu gihe abagize ba nabi 19 bishwe abandi 4 bagafatwa mpiri. Itangazo ry’Umuvigizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera rivuga ko aba bagizi ba nabi bishwe abandi bane barafatwa […]
Uganda: Umurambo w'umusirikare wari umaze iminsi 4 yarabuze wabonetse mu mugezi
Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyabonye umurambo wa Alex Kasaja wari umaze iminsi ine aburiwe irengero nyuma y’umukwabu wari umaze iminsi ine. Umurambo wa Private Kasaja wabonetse mu mugezi wa Nyamwamba uri muri Rwenzori. Capt. Fideri Masumbuko ushinzwe amakuru muri UPDF muri aka gace yavuze ko uyu musirikare yari muri Batayo ya 25 mu kigo cya […]
Ni ibyishimo muri RDC nyuma y'abantu 1000 bamaze gukira Ebola bagasubira mu ngo
Amashami y’Umuryango w’Abibumbye ya OMS na UNICEF yishimiye intambwe yatewe, aho abantu 1000 bamaze gukira icyorezo cya Ebola mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Aba bose ni abavurirwaga mu bigo bitandukanye, bahawe uburenganzira bwo gusubira iwabo mu ngo nyuma yo gusanga nta kibazo bagifite. Inkuru ya BBC ivuga ko muri Kanama 2019 ari […]
Burundi: Polisi ivuga ko yabonye umurambo w'uwari ufite umwanya ukomeye muri Minisiteri y'Umuco
Polisi y’u Burundi yatangaje ko yabonye umurambo wa Jean Marie Vianney Rugerinyange wigeze kugira umwanya ukomeye muri Minisiteri y’Umuco na Siporo. Aya makuru yatanzwe na Nkurikiye Pierre, Umuvugizi muri Minisiteri y’Umutekano mu Burundi nk’uko SOS Medias ibivuga. Abaturanyi bari mu rugo rwa nyakwigendera Rugerinyange ni bavuga ko umurambo wabonetse hafi y’urugo rwe. Ikinyamakuru Iwacu kivuga […]
Byinshi ku muhango wa 'Nine Emperor Gods' urangwa n'ibitambo biteye ubwoba muri Thailand
Ibitambo byagiye bivugwa mu mateka y’Isi ndetse no muri Bibiliya, aho uwitwa Abrahamu yemeye gutamba umwana we Isaka, ari na ko byagenze kuri Efuta wahiguye umukobwa we ku Mana nk’uko bigaragara mu gitabo cy’Abacamanza 11:34-40. Mu Itangiriro 22 havuga ukuntu Aburahamu yemeye itegeko yahawe n’Imana ryo gutamba Isaka yari ikinege, ubwo yari agiye kumusogota, Imana […]
Urubanza rwa 25 bashinjwa gukorana n'umutwe urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda rurasubitswe
Urukiko rwa Gisirikare rusubitse urubanza rw’abantu 25 bashinjwa kwinjira mu mutwe utemewe, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugirana umubano n’ibindi bihugu hagamijwe gushoza intambara. Ejo ku wa 2 Ukwakira, aba baburanyi bari bemeye kuburana nta babahagararira mu mategeko bafite. Uyu munsi bavuze ko bataburana nta babahagarariye, urukiko rukurikiza amategeko […]
Burundi: Kuburirwa irengero k'uwahoze akora muri Minisiteri n'urupfu rw'umusifuzi byabaye amayobera
Kuburirwa irengero kwa Jean Marie Vianney Rugerinyange wakozeho muri Minisiteri y’Umuco mu Burundi n’urupfu rwa Deogratias Arakaza(Douglas) wari umusifuzi muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru, bikomeje kuba amayobera. Inkuru ya JMV Rugerinyange ivuga ko aheruka kugaragara ku cyumweru, kugeza ubu umuryango ndetse n’inshuti ze utazi irengero rye. Umukozi we uheruka kumuca iryera avuga […]
Bobi Wine yiyemeje gushoza intambara kuri leta n'igisirikare cya Uganda byeruye
Nyuma y’aho Leta ya Uganda ibujije abaturage kwambara ingofero zitukura harimo n’izambarwa n’abari mu ishyaka rya Democratic Party/People Power rya Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yiyemeje guhangana na yo. Leta ya Uganda yatangaje ko bene izi ngofero zigiye kujya zambarwa n’amwe mu masekisiyo (sections) y’igisirikare cya Uganda, UPDF, ishingiye ku ngingo yo mu […]
Ikigo cya RITCO kigiye kujya gifasha aba-Rayons gutera inkunga ikipe yabo
Ku wa 1 Ukwakira 2019, Ikipe ya Rayon Sports yasinye amasezerano y’umwaka n’Ikigo gitwara abagenzi cya RITCO (Rwanda Inter-Link Transport Company). Aya masezerano avuga ko buri mufana n’umukunzi w’iyi kipe uzajya atega imodoka za RITCO, mu mafaranga yatanze, amwe azajya avaho, agashyirwa muri ikipe. Umuyobozi wa RITCO, Nkusi Godfrey abona ko Rayon n’iki kigo hari […]
Amb. Peter Vrooman mu Kinyarwanda kiza, yaburiye abizezwa viza yo kujya muri Amerika
Peter Vrooman uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda , yifashishije Ikinyarwanda gitomoye yaburiye abizezwa viza yo kujya muri Amerika ndetse n’akazi. Amb. Vrooman yatangiye ubu butumwa ku rubuga rwe rwa Twitter, aho yasobanuye neza ko nta muntu ufite ububasha bwo gutanga viza. Ubutumwa bwa mbere bugira buti: ” Haba hari umuntu wakwijeje viza yo […]
Habaye ibirori bidasanzwe by'imyaka 70 ishize Repubulika y'Ubushinwa ibayeho-amafoto
Mu 1949, ishyaka ry’Abakominisite ryari riyobowe na Mao Zedong ryakoze impinduramatwara, tariki ya 1 Ukwakira muri uwo mwaka atangaza ko habayeho Repubulika y’Abaturage y’Ubushinwa. Kuri iyi tariki ya 1 Nzeri 2019, iyi Repubulika yizihize isabukuru y’imyaka 70 uyu Mao Zedong n’ishyaka rye batangaje ko habayeho iki gihugu. Ni umunsi waranzwe n’ibirori bidasanzwe haba ku rwego […]
Leta ya Tanzania yakuye urujijo ku bwenegihugu bw'abana ba Diamond na Zari
Minisiteri Ishinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Tanzania yakuye urujijo ku kibazo cy’ubwenegihugu bw’abana babiri umuhanzi Diamond Platinumz yabyaranye na Zarinah Hassan (Zari). Nyuma y’aho Diamond yatandukaniye na Zari mu 2018, uyu muherwekazi w’Umugande ubarizwa muri Afurika y’Epfo yatwaye aba bana ( Tiffah Dangote na Nillan Dangote), yima se uburenganzira bwo kubareba kuko yamushinjaga kuba umubyeyi gito […]
Ifoto ya Gen. Muhoozi ari kumwe na Mushiki we yabaye imbarutso y'ibibazo byinshi
Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umwe mu basirikare bakomeye, Gen. Muhoozi Kainerugaba atunguye benshi nyuma yo gushyira kuri Twitter ifoto ye yo mu 1996. Kuri iyi foto, Muhoozi ari kumwe na mushiki we, Natasha Karugire. Nk’abasombyi n’abareba, bavuze amagambo atandukanye kuri iyi foto ndetse no ku butumwa Gen. Muhoozi yashyize kuri iyi ‘tweet’. Amagambo aragira […]
Umurinzi wihariye w'Umwami wa Saudi Arabia yishwe arashwe, abandi barakomereka
Generali Abdelaziz al-Fagham wari umurinzi wihariye w’Umwami Salman wa Arabia Saoudite yishwe arasanywe na bagenzi be kuri uyu wa 28 Nzeri 2019. Polisi yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’igihugu, Saudi Press Agency (SPA) ko Fagham yarasiwe mu mugi wa Jeddah mu masaha y’umugoroba, nyuma apfira mu bitaro azize ibikomere by’amasasu. Fagham yarasiwe hamwe na bagenzi be barindwi […]
Musanze: Umugabo akekwaho kwica umugore we akoresheje umuhini
Nizeyimana Jean Damascene utuye mu Karere ka Musanze, umurenge wa Kinigi mu kagari ka Nyonirima akekwaho kwica umugore we Nyiramahirwe Solange amukubise umuhini mu masaa sita y’ijoro ryo kuri uyu wa 27 Nzeri 2019. Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi, Rudasingwa Agire Fred avuga ko aba bombi bavuye ku kabari basinze, umugabo ashwana n’umugore […]
Abanyarwanda mwakoze cyane-HCR yazanye n'impunzi 66 zaturutse muri Libya(amafoto)
Mu masaa tatu ashyira saa yine y’uyu wa 26 Nzeri ni bwo ikiciro kigizwe n’impunzi 66 zabaga muri Libya kigeze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ziherekejwe n’Ishami rya ONU ryita ku mpunzi, UNHCR. Iki ni ikiciro cya mbere mu mpunzi 500 zo muri Libya zizakirwa n’u Rwanda nyuma y’umutekano muke zari zifite […]
Intambara ishobora kurota hagati y'inyeshyamba na MONUSCO imaze iminsi ibiri yohereza ibitwaro bikomeye i Masisi
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (MONUSCO) umaze iminsi ibiri wohereza intwaro ziremereye i Masisi na Walikale kugira ngo uhangane n’imitwe yibasiye utu duce two mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. MONUSCO ivuga ko yohereje ‘batayo’ ya kabiri y’ingabo zo mu Buhinde mu gace ka Pinga kuva kuri uyu wa […]
Ni hehe bafata ruswa nkeya se ahubwo?-Ingabire Marie Immaculée
Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Kurwanya Ruswa n’Akarengane (Transparent International Rwanda), Ingabire Marie ImmaculĂ©e avuga ko hari ibigo byinshi birangwamo ruswa ku buryo bigoranye gusubira ku murongo. Mu kiganiro Zoom In cyatambutse kuri RTV, Ingabire yabajijwe ahantu abona hakiri ruswa nyinshi, asubiza ati: ” Ni hehe bafata nkeya se ahubwo? Polisi bakoze ibitangaza mu kurwanya ruswa ariko […]
Yatwitse Mwishywa we n'amashashi nyuma yo kubura 37,000 RWF
Polisi ya Uganda irashakisha Daphine Kembabazi watwikishije amashashi mwishywa we nyuma yo kubura amashilingi ya Uganda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 Ush). Iri hohoterwa Kembabazi yarikoreye Linda Rose w’imyaka 13 y’amavuko, ubusanzwe wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza mu ishuri rya Kagote. Linda yasobanuye ko Kembabazi ubwo yageraga mu rugo, yashatse aya mashilingi […]
Félix Tshisekedi ni igikoresho cya Kabila- Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w'Intebe
Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuva mu 2008 kugeza mu 2012 yatangaje ko Perezida FĂ©lix Tshisekedi yahinduye intego yari afite ataragera ku butegetsi, ku buryo yabaye igikoresho cya Joseph Kabila. Mu magambo Muzito yakoresheje, yagize ati: ” Tshisekedi asigaye avuga ururimi rwa Kabila ku buryo yabaye igipupe (igikoresho) cy’ingoma […]
Lion Manzi ntiyakiriye uburyo abarimu baciye imirongo mu musatsi w'umwana we
Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru, Rene Maurice Habamenshi uzwi nka MC Lion Manzi ntiyishimiye uburyo abarimu baciye imirongo mu musatsi w’umwana we. Yavuze ko umwana we yageze mu rugo arira. ” Umwana wange yageze mu rugo arira kubera ko bamuciye imirongo ibiri iteye isoni mu musatsi kandi ibintu nk’ibi bibaye ku bana bange mu bigo bitandukanye.” Manzi. […]
Nzi neza ko mu rusengero harimo abatinganyi bagenzi bange-Nabonibo uririmbira Imana
Albert Nabonibo, Umuhanzi uririmbo indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana avuga ko yahuye n’imbogamizi nyinshi nyuma y’aho atangarije mu ruhame ko ari umutinganyi harimo gutukwa no kweguzwa ku kazi. Mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) cyitwa Thomson Reuters Foundation, Nabonibo yavuze ko atitaye ku bantu nk’aba barimo inshuti ze, abakunda ibihangano bye barimo n’abo ku […]
Ibyo bakora byose ntituzarambirwa-Ingabire Victoire avuga ku rupfu rw'umuyoboke we
Victoire Ingabire uyoboye ishyaka rya FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yababajwe n’urupfu rwa Syridio Dusabumuremyi wari umuhuzabikorwa w’ishyaka, aha ubutumwa abamwishe bamuteye ibyuma n’ubwo bataramenyekana. Victoire yavuze ko Dusabumuremyi yishwe n’abantu babiri bamusanze mu kazi bamutera ibyuma nyuma gato ya saa tatu y’ijoro ry’uyu wa 23 Nzeri mu karere ka Muhanga, umurenge wa Shyogwe. […]
Musanze: Umubyeyi wari uhetse umwana yapfiriye inyuma y’ibitaro
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 24, umubyeyi wari uhetse umwana yasanzwe yapfiriye inyuma y’ibitaro bya Ruhengeri. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri buvuga ko yari yaje gusura umurwayi. Bwiza.com tuvuganye n’Umuyobozi w’ibi bitaro, Dr Muhire Philbert yemeza aya makuru. “ Ni byo koko saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo, inyuma y’ibitaro bya Ruhengeri twahasanze umurambo w’umubyeyi wari […]
Jose Chameleone agiye kwimurira umuryango we muri Amerika ku mpamvu ya politiki
Umuhanzi, umuherwe akaba n’umunyapolitiki w’Umugande, Josesh Mayanja uzwi nka Jose Chameleone mu muziki, yavuze ko agiye kwimurira umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bitewe n’uko ashaka kwiyegurira politiki. Chameleone yatangaje ko agiye gutera ikirenge mu cya mugenzi we, Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu muziki, dore ubu yamaze kuba umunyamuryango w’ishyaka rya […]
Ikipe y'Umwaka ya FIFA, amateka n'uduhigo twaciwe
Umuzamu wa Liverpool FC, Alisson Becker, myugariro Virgil Van Dijk, Frenkie De Jong ukina hagati muri FC Barcelona na Kylian Mbappe bagaragaye mu ikipe y’umwaka ya FIFA. Tugendeye ku bwenegihugu, Ubuholandi ni bwo bufitemo abakinnyi benshi (batatu) ari bo: Virgil Van Dijk ukinira Liverpool FC, Frenkie De Jong ukinira FC Barcelona na Martthjis de Ligt […]
Lionel Messi yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza wa FIFA
Umukinnyi w’Umunya-Argentine na FC Barcelona, Lionel Messi atwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka ku Isi, yahataniraga na Cristiano Ronaldo ndetse na Virgil Van Dijk. Kuri uyu wa 23 Nzeri hari gahunda yo gutanga ibihembo bitandukanye ku bakinnyi bitwaye neza ku Isi, baba abagore ndetse n’abagabo. Ni ibihembo byatangiwe mu mugi wa Milan mu Butaliyani. Hahembwe umukinnyi […]
#EAGT2019: Abana b'Intayoberana babaye aba mbere bahagarariye u Rwanda bageze ku musozo w'irushanwa
Ku mugoroba w’uyu wa 22 Nzeri muri Kenya haberaga kimwe cya kabiri cy’irushanwa rya East Africa’s Got Talent 2019, itsinda ry’abana baserukiye Itorero Intayoberana, baba Abanyarwanda ba mbere bashoboye gukatisha itike ibageza ku musozo (grand finale) w’irushanwa. Irushanwa ryatangiye saa moya z’amasaha yo mu Rwanda, abahatana batangiye kwigaragaza kugeza hafi saa mbiri. Abatora bahawe iminota […]
Museveni yavuze kuri Kale Kayihura byavuzwe ko yahaga amabwiriza yatumye afatirwa ibihano
Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yagize icyo avuga ku bihano IGP Kale Kayihura yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(USA) ku byaha yakoze bikavugwa ko byari mu mabwiriza ye nk’Umukuru w’Igihugu. Kale Kayihura wahoze ari umuyobozi wa Polisi ya Uganda kuva mu 2005 kugeza mu 2018 yafatiwe ibihano byo guhagarikirwa viza, bimubuza kujya mu bihugu […]
Tanzania: Yapfuye ubwo yajyaga guterera ivi mu nyanja
Umunyamerika wari mu kiruhuko n’umukunzi muri Tanzania yapfuye ubwo yageragezaga kumusabira mu mazi ko bazabana ubuzima bwose. Nyakwigendera Steven Weber n’umukunzi we, Kenesha Antoine bari barafashe icumbi kuri Manta Resort iri ku kirwa cya Pemba kiri mu Nyanja y’Ubuhinde. Ku wa kane tariki ya 19 Nzeri ni bwo Weber yoze ngo ajyanire Antoine ubutumwa yari […]
Bakame muri 11 babanza mu mukino uhuza Amavubi na Ethiopia
Umuzamu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame ari ku rutonde rw’abakinnyi babanza mu mukino urahuza ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) na Ethiopia. Uyu mukino uraba mu rwego rwo gushaka itike y’Irushanwa Nyafurika ry’Abakinira imbere mu gihugu (CHAN). Urabera kuri Mekelle Stadium muri Ethiopia kuri uyu wa 22 Nzeri, 2019 isaa cyenda z’igicamunsi ku masaha yo mu […]
Komisiyo y'Imisifurire yahagaritse Hakizimana Louis ibyumweru bine
Komisiyo y’Imisifurire mu Rwanda yahagaritse umusifuzi Hakizimana Louis ku bw’imisifurire yaranze umukino wa Rayon Sports na Police FC mu irushanwa ry’Agaciro. Mu ibaruwa iyi Komisiyo yanditse ifite umutwe ugira uti ‘Kumenyesha umwanzuro wa Komisiyo y’imisifurire’, yavuze yafashe uyu mwanzuro nyuma y’inama yakoze kuri uyu wa 16 Nzeri. isesengura imisifurire yaranze uyu mukino umukino Hakizimana Louis […]
Umu-FDLR wafashwe mpiri asobanura inkomoko y'urupfu rwa Gen. Mudacumura n'ibyegera
Ubwo ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (FARDC) zerekanaga abarwanyi bane ba FDLR bafatiwe mu gitero cyahitanye Lt. Gen. Sylivestre Mudacumura wari umuyobozi mukuru n’ibyegera, Sgt. Mbarushimana Faustin yasobanuye uko byagenze. Sgt. Mbarushimana ni umwe muri aba bane bafatiwe muri iki gitero. Asobanura ko Gen. Mudacumura yarashwe ubwo yari yagiye mu nama ishyiraho umusimbura […]
Minisitiri Nyirasafari Espérance mu basenateri 4 bashyizweho na Perezida wa Repubulika
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Madame Nyirasafari EspĂ©rance ari mu basenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ashingiye ku Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80, igika cya mbere, agace ka 2 n’igika cya 5, uyu munsi ku wa 20 Nzeri 2019, Perezida […]
Gucana inyuma kwatumye abagore babiri bagurana abagabo
Lilian Weta na Millicent Auma batuye muri Busia muri Kenya baguranye abagabo nyuma yo kwemeranya imbere y’amategeko, bitewe no gucana inyuma. Ni umwanzuro bafashe nyuma yo kutumvikana n’abagabo babo. Lilian avuga ko yafashe uyu mwanzuro nyuma y’aho umugabo we na Millicent baryamaniye mu nzu yabo. ” Umugabo wange yambwiye ko ntegura amafunguro n’aho kurara kuko […]
Urugamba hagati ya FARDC, FDLR na ADF rwatangiye-Omar Kavota
Umuyobozi wungirije w’Ikigo giharanira Amahoro, Demukarasi n’Uburenganzira bwa Muntu (CEPADHO), Omar Kavota arasaba ingabo za Congo(FARDC) kurinda abaturage mu rugamba rwo kurwanya imitwe irimo FDLR na ADF. Kavota yatangaje ibi kuri uyu wa 18 Nzeri, nyuma y’urupfu rw’umuyobozi mukuru wa FDLR, Lt. Gen. Sylivestre Mudacumura warasiwe mu gitero muri Bwito/Rutshuru, ndetse na Abdoul Rahman wa […]
Ni iki Olivier Nduhungirehe avuga ku rupfu rwa Gen. Mudacumura wayoboraga FDLR?
Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi ‘Amahanga, Olivier Nduhungirehe yavuze uko yakiriye inkuru y’urupfu rwa Lt. Gen. Sylivestre Mudacumura wayoboraga FDLR. Mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, Amb. Nduhungirehe yavuze ko ari inkuru nziza ku mutekano n’amahoro by’akarere. ” Urupfu rwa Sylivestre Mudacumura ni inkuru nziza ku mutekano n’amahoro by’akarere.” Amb. Nduhungirehe. […]
Gen. Mudacumura wayoboraga FDLR yishwe n’abasirikare kabuhariwe
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019, abasirikare kabuhariwe ‘Hibou’ bo mu gisirikare cya Leta (FARDC), bishe barashe Lt Gen Mudacumura Sylvestre wari umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR/FOCA. Amakuru akomeje gucicikana avuga ko abasirikare bamurashe bari muri Operasiyo Sokola2, ahaberaga imirwano […]
RIB yataye muri yombi umunyamakuru Irené Mulindahabi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB yataye muri yombi umunyamakuru wa Isango Star, IrenĂ© Murindahabi ukekwaho gutangaza amagambo y’urukozasoni yifashishije ikoranabuhanga. Ni ubutumwa uru rwego rwashyize kuri Twitter. ” RIB yafashe umunyamakuru Mulindahabi IrĂ©nĂ© ukekwaho icyaha cyo gutangaza amagambo y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.” Muri ubu butumwa kandi, RIB yakomeje isaba abakoresha ikoranabuhanga kumenya ibigomba gutangazwa n’ibibujijwe mu […]
#ValverdeOut ni yo ntero y'abafana ba FC Barcelona ihambiriza umutoza
FC Barcelona yakinaga na Borussia Dortmund umukino wa mbere mu matsinda ya UEFA Champions League 2019/2020, birangira amakipe yombi aguye miswi ku 0-0. Ni umukino waberaga ku kibuga cya Dortmund, Signal Iduna Park. Abafana ntibishimiye icyemezo cy’umutoza wa FC Barcelona, Ernesto Valverde wabanjemo abakinnyi nka Ansu Fati, umwana w’imyaka 16 n’iminsi isaga 300, mu gihe […]
Abayobozi b'amashuri ya gisirikare muri EAC bahuriye mu Rwanda-amafoto
Abayobozi b’amashuri ya gisirikare mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) bahuriye mu Rwanda muri gahunda y’ubufatanye nk’uko biteganywa mu ngingo ya 2 y’umuryango ivuga ku bufatanye mu bya gisirikare. Ni inama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa 17 Nzeri 2019, i Nyamata mu karere ka Bugesera. Maj. Gen. Aloys Muganga yavuze ko iyi nama igamije kurebera hamwe […]
Inzuki zakereje indege yari itwaye Minisitiri wa Bangladesh amasaha atatu
Uyu wa 15 Nzeri 2019, indege ya kompanyi ya ‘Air India’ yo mu Buhinde yavaga mu mugi wa Kolkata igana muri Agartala yakerejwe n’inzuki zateye abakozi bashinzwe iby’ingendo ku kibuga cy’indege. Inkuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ivuga ko izi nzuki zari nyinshi zinjiye mu cyumba cy’aba bakozi zinyuze mu idirishya. Bahanganye na zo bakoresheje umuyaga […]
Uganda yiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ya Angola-Minisitiri Sam Kutesa
Komisiyo y’u Rwanda n’iya Uganda yashyizweho mu rwego rwo kureba ishyirwamubikorwa ry’amasezerano ya Angola agamije kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda yahuriye mu biro bya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga i Kigali kuri uyu wa 16 Nzeri 2019. Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi komisiyo ihagarariwe na Amb. Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Uruhande […]
Abayobozi baravuga iki ku byavuzwe ko Perezida Kagame yifuza ko Afurika y'Epfo yava muri AU?
Ibinyamakuru ‘Benin Web TV’ na Abidjan TV byanditse inkuru zivuga ko Perezida Kagame yatangaje ko Afurika y’Epfo igomba gukurwa mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe bitewe n’ibitero byibasira abanyamahanga byabaye muri iki gihugu. Benin Web TV kivuga ko Perezida Kagame yabitangarije itangazamakuru kuri uyu wa 14 Nzeri 2019. Kivuga ko mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Perezida Kagame […]
Kale Kayihura mwahannye yakoreraga ku mwabwiriza ya Museveni-Kakeeto James
Ku wa 13 Nzeri 2019 ni bwo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika yatangaje ko afatiye ibihano Kale Kayihura wabaye umuyobozi wa polisi muri Uganda kugeza mu 2018, ashinjwa guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu. ” Uyu munsi, ntangaje mu ruhame uwahoze ari IGP Kale Kayihura ku bw’uruhare yagize mu guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Tuzakomeza duhoze ijisho ku batubahiriza […]
Ubutumwa bw'iminsi 9 Kizito Mihigo arangije ashimira Imana umwaka amaze afunguwe
Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemeje kurekura imfungwa n’abagororwa 2140 barimo na Kizito Mihigo, ku wa 14 Nzeri 2018, arekurwa ku wa 15 Nzeri. Ku wa 7 Nzeri, umuhanzi Kizito Mihigo yiyemeje kujya afata umwanya w’isengesho buri saa kenda z’igicamunsi, agashimira Imana yumvishe gutakamba kwe. Yasabye n’abamusengeye kwifatanya nawe muri […]
Zimbabwe: Perezida w'Afurika y'Epfo yavugirijwe induru
Ubwo igihugu cyari mu muhango wo gusezera kuri Robert Mugabe uherutse gutabaruka kuri Sitade y’Igihugu ya Harare kuri uyu wa 14 Nzeri, Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo yashatse gufata ijambo, abaturage bamuvugiriza induru. Agera aho yagombaga gutangira ubutumwa bujyanye n’ikiriyo cya Robert Mugabe ubu uri mu ntwari za Zimbabwe, yakirijwe induru imwamagana yatewe n’ibitero byibasira ibikorwa […]
Trump yemeje urupfu rw'ikihebe gikuru, Hamza Bin Laden rwatangiye rwitwa igihuha
Umukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Donald Trump yemeje ko Hamza Bin Laden, umuhungu wa Osama Bid Laden yiciwe mu gitero (operation) cyabereye muri Afghanistan. ” Hamza Bin Laden, umwe mu bakomeye mu mutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, akaba n’umuhungu wa Osama Bin Laden yiciwe mu gitero cy’Amerika cyari kigamije kurwanya imitwe y’iterabwoba mu […]
Amakipe atanu muri 16 yimwe uruhushya rwo kwitabira amarushanwa ya FERWAFA
Etincelles FC, Musanze FC, Sunrise FC, Espoir FC na Gicumbi FC yimwe uruhushya rwo kwitabira amarushanwa y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda harimo na Shampiyona ku bw’impamvu zo kutuzuza ibisabwa. Ni ibyavuye mu myanzuro y’akanama gashinzwe gutanga impushya zo kwitabira amarushanwa ya FERWAFA. FERWAFA ivuga ko Etincelles FC itigeze igeza ibyangombwa bisabwa, Musanze FC, Espoir, Sunrise […]
Ibitero byibasira abanyamahanga b'abirabura: Abanyanigeria 187 ba mbere bagejejwe i Lagos
Mu gihe muri Afurika y’Epfo hakomeje ibitero bigabwa ku bahanyamahanga b’abirabura, Nigeria yiyemeje kuvana abaturage bayo muri iki gihugu yifashishije indege ku buntu. Ubu abagera ku 187 ni bo bamaze kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Murtala Muhammed, Lagos. Nigeria yasabye abifuza gusubira iwabo kwegera ibiro by’abahagarariye igihugu muri Afurika y’Epfo kugira ngo babategurire uburyo […]
Umufana yiyahuye yitwitse ku bw'igifungo yakatiwe azira kujya gushyigikira ikipe kuri sitade
Umufana w’umugore muri Iran yagiye gushyigikira ikipe ya Esteghlal FC, urukiko rumukatira amezi atandatu kuko bitemewe ko umugore areba imikino y’abagabo muri iki gihugu. Byaramubabaje ahitamo kwiyambura ubuzima yitwitse. Esteghlal FC yanditse ubutumwa bw’inkuru ibabaje y’uyu mufana witwaga Sahar Khodayariku w’imyaka 30 y’amavuko ku wa 9 Nzeri. ” Sahar yapfuye yitwitse ubwo yari yakatiwe amezi […]
Umuryango w'umugabo wapfuye asambanira mu kazi ugiye guhabwa indishyi
Urukiko rukuru rw’Ubufaransa rwemeje ko umuryango w’umugabo wapfuye akora imibonano mpuzabitsinda ari mu rugendo rw’akazi ugomba guhabwa indishyi n’ikigo yakoreraga. BBC isobanura ko uyu mugabo wakoreraga ikigo cya gariyamonshi cya TSO, yagiye muri hoteli ari mu rugendo rw’akazi. Yasanzemo umugore atazi bakorana imibonano mpuzabitsinda nyuma umutima w’umugabo urahagarara, arapfa. Ikigo cya TSO nticyemeraga ko uyu […]