Byinshi ku muhango wa 'Nine Emperor Gods' urangwa n'ibitambo biteye ubwoba muri Thailand

Sangiza iyi nkuru

Ibitambo byagiye bivugwa mu mateka y’Isi ndetse no muri Bibiliya, aho uwitwa Abrahamu yemeye gutamba umwana we Isaka, ari na ko byagenze kuri Efuta wahiguye umukobwa we ku Mana nk’uko bigaragara mu gitabo cy’Abacamanza 11:34-40.

Mu Itangiriro 22 havuga ukuntu Aburahamu yemeye itegeko yahawe n’Imana ryo gutamba Isaka yari ikinege, ubwo yari agiye kumusogota, Imana yaramubujije, nyuma abona imfizi y’intama.

Ibitambo byari ikimenyetso cyo kubaha, kwemera gushitse no guha agaciro isezerano nk’uko bigaragara mu nkuru ya Aburahamu na Efuta wari umaze kunesha Abamoni.

IMINSI ICYENDA Y’IBITAMBO BYA PHUKET MURI THAILAND

Ubundi Puphet ni umugi ukaba n’ikirwa kiri mu nyanja ya Andaman muri Thailand. Ikirwa cyose gifite ubuso bwa kilometero kare 576 (576
km²). Mu 2015 cyari gituwe n’abaturage basaga 386,000.

Aba baturage bo muri Phuket baracyafite imwe mu myizerere idasanzwe nk’iyi twakomojeho yo mu Isezerano rya Kera muri Bibiliya ariko ku rundi ruhande inateye ubwoba.
Umuhango w’iminsi icyenda y’ibitambo  (Phuket Vegetarian Festival cyangwa se Nine Emperor Gods) itangira mu mugoroba w’Ukwezi kwa Cyenda ‘k’Ukwezi’ (Lunar Moon). Birumvikana ko guhera ubwo abaturage bamara iminsi icyenda batamba ibitambo, bibabaza kandi byose bakabikorera ahagaragara. Iyi myemerere igirwa n’abanyamadini muri uyu mugi.
Nine Emperor Gods tugenekereje mu Kinyarwanda ni ‘Imana Icyenda z’Inyabubasha. Imana icyenda zijyana n’iyi minsi icyenda; bivuze ko buri ‘mana igira umunsi wayo’. Bitewe n’uburyo Abanya-Thailand babara amezi yabo, umuhango watangiye kuri uyu wa 3 Ukwakira.
Mu buryo buteye ubwoba, abakuru n’abatoya, abagabo n’abagore bifashisha ibyumba bityaye bakikebagura, bakipfumura cyane cyane ku minwa. Bifashisha inshinge, imikasi, inkota, imishyo n’ibindi bikoresho buri wese aba yabonye ku buryo byabasha guhinguranya igice cy’umubiri yagishinzemo.
Ibi byose babikora biyeza ibyaha bakoze ndetse bitangira abandi baba bananiwe kwihana ibyaha byabo, bisa n’inkuru ya Yesu wiyemeje gupfira abari mu Isi kubera ibyaha byabo.
Uyu muhango watangijwe mu 1825 wizihizwa buri mwaka, ugahuza abantu bo muri Phuket ndetse n’abandi Banya-Thailand babyifuza, bagasaga bagenzi babo aha ngaha, bagahurira mu mihanda buri wese agaragaza uburyo yibabajemo.
Aya ni amafoto yaranze uyu munsi i Phuket muri Thailand ubwo batangizaga uyu muhango (AFP/Daily Mail).
f60799499d46e9ef812194b7375b7338 a2ec2fa194b1a4ea30a8bdca2ef43f2d 4d5af230433c67d9db3d64cad550b7e2 3c0e401bf49d5f5106b07f4789665cb8 3a87dddd2df94de931e6e9c893225473 076760bc2b631d5b0e611d52d28cd00f

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *