Paris: Abapolisi bane bishwe n'umugabo witwaje icyuma
Umugabo witwaje icyuma yishe abapolisi bane kuri station ya polisi mu mujyi wa Paris nk’uko ibinyamakuru muri iki gihugu bibivuga. Uyu mugabo, utaratangazwa amazina, bivugwa ko ari umwe mu bakozi b’aho, nawe yarashwe na polisi arapfa. Polisi ntacyo iratangaza ku byabaye. Aho byabereye mu gace kitwa à ®le de la CitĂ© hagati mu murwa mukuru Paris […]
Nyamasheke: Imyigire y’abana b’incuke iracyabangamirwa n’urusobe rw’ibibazo
Ibibazo by’ingutu biracyabangamira uburezi bw’abana b’incuke bamwe bakaba bacyigira mu nsengero no mu byumba by’amasengesho kubera kubura amashuri bigiramo hafi y’amashuri abanza aba abegereye. Ibindi bibazo harimo kuba hari aho n’aboneka ari kure y’abana ntibabashe kuyagana, ababyeyi benshi batarazamura imyumvire mu gutanga agahimbazamusyi k’abarezi bayigisha,n’ibindi, akarere n’abafatanyabikorwa bako bagasabwa kongera imbaraga mu gukemura izi mbogamizi […]
Leta ya Tanzania irashinjwa kwimana amakuru ajyanye n'umuntu byavuzwe ko yishwe na Ebola
Leta ya Tanzania yiyemereye ko itigeze igeza ku ishami rya ONU ryita ku buzima – OMS – amakuru yerekeranye n’abantu babiri baketsweho indwara ya Ebola mu kwezi kwa cyenda. Minisitiri ushinzwe ubuzima, Ummy Mwalimu, yavuze ko leta yabonaga atari ngombwa ngo kubera ko ibizamini byakorewe kuri abo bantu byerekanye ko nta Ebola banduye. Ku itariki […]
Tanasha yabyaye ku munsi Diamond yizihizaho isabukuru ye y'amavuko
Umuhanzi Diamond Platnumz n’umukunzi we, Tanasha Donna bungutse umwana w’umuhungu kuri uyu wa 2 Ukwakira 2019, itariki n’uyu muhanzi wo mu gihugu cya Tanzania yizihirizaho umunsi mukuru we w’amavuko. Diamond atangariza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga iyi nkuru nziza, yashyizeho ifoto ateruye uruhinja, ndetse anagaragaza ko bahuje itariki y’amavuko. Diamond yagize ati “Isabukuru nziza kuri […]
Byinshi ku muhango wa 'Nine Emperor Gods' urangwa n'ibitambo biteye ubwoba muri Thailand
Ibitambo byagiye bivugwa mu mateka y’Isi ndetse no muri Bibiliya, aho uwitwa Abrahamu yemeye gutamba umwana we Isaka, ari na ko byagenze kuri Efuta wahiguye umukobwa we ku Mana nk’uko bigaragara mu gitabo cy’Abacamanza 11:34-40. Mu Itangiriro 22 havuga ukuntu Aburahamu yemeye itegeko yahawe n’Imana ryo gutamba Isaka yari ikinege, ubwo yari agiye kumusogota, Imana […]
MINISANTE yasubije abavuga ko kwemerera kuboneza urubyaro abakobwa bari munsi y’imyaka 18 ari ukwimakaza ubusambanyi
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Diane Gashumba  aribaza impamvu abantu bakomeje kuvuga ko kugenera abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko uburyo bwo kuboneza urubyaro ari ugutiza umurindi ubusambanyi. Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) utatangajwe amazina yabwiye RBA ko hari itegurwa ry’umushinga w’itegeko rikubiyemo ingingo yemerera abari mu nsi y’imyaka 18 gukoresha uburyo bwo […]
Perezida Kagame mu kiganiro n'abagize umuryango washinzwe n'umuherwe Bill Gates- AMAFOTO
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’umufasha we kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Ukwakira 2019, yagiranye ikiganiro n’abagize umuryango Gates Foundation washinzwe n’umuherwe ku Isi, Bill Gates. Muri iki kiganiro cyabereye mu Mujyi wa Seattle muri Leta ya Washington, Perezida Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, yaganiriye na Bill Gates n’umufasha we Melinda […]
Iyo dukora imibonano mpuzabitsina umugore wanjye aba arimo gusenga, yanze kumbwira ikibimutera- Nkore iki?
Amahoro kuri mwese, ndi umugabo ufite umugore tumaranye amezi make, kuva twabana akora ikintu cyo gusenga turi mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina bikanyobera. Turi abakirisitu dusengera mu idini Gaturika, bwa mbere nabonye akoze ku kimenyetso cy’umusaraba ndatungurwa, ndamubaza nti ubitewe n’iki, ansubiza ko asengeye rimwe atari bwirirwe yongera gusenga tugiye gusinzira, mbifata nk’ibisanzwe. Na nyuma yaho […]
Nyarugenge: Umusaza w’imyaka 85 arakekwaho kurarana umwana w’imyaka irindwi
Umusaza witwa Munyampanzi  Dominique ugeze mu kigero cy’imyaka 85 arakekwaho kurarana n’umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 7. Ibi byagaragaye ku wa 2 Ukwakira 2019, ku  isaha ya 07h30’ mu kagari ka Gasharu, mu mudugudu wa Kagunga, nyuma y’aho abaturanyi batanze amakuru. Radiotv10  dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mwana ari mwene Kubwimana Jean de […]
Teta Sandra agiye gutangiza akabari n’umusore ushinjwa gukunda irahaÂ
Umunyarwandakazi, Teta Sandra aravugwaho kuba yafunguye akabari mu Mujyi wa Kampala n’undi mugabo witwa Urban Ratibu, wagiye ushinjwa n’abakobwa bakundanaga kwikundira iraha. Amakuru yatangajwe na Bigeye ni Teta n’uyu uko uyu musore, Ratibu Urban bateganya gutangiza akabari kitwa  Luxe Club, aha aba bombi bazaba bafite imirimo bahakora. Ratubu yari asanzwe afite akandi kabari kitwa Starbucks […]
Murangwa Hadidja atorewe gusimbura Salama wangiwe kuba Senateri
Kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ukwakira 2019, Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe gukorera mu Rwanda, ryatoye Madamu Murangwa Ndangiza Hadidja gusimbura Uwamurera Salama muri Sena, nyuma y’aho urukiko rw’ikirenga rumwanze. Tariki ya 01 Ukwakira 2019, nibwo Urukiko rw’ikirenga rwanze Uwamurera Salama wa PDI wari watanzwe n’ihuriro ry’imitwe ya Politike kuba senateri. Byatangajwe […]
Urubanza rwa 25 bashinjwa gukorana n'umutwe urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda rurasubitswe
Urukiko rwa Gisirikare rusubitse urubanza rw’abantu 25 bashinjwa kwinjira mu mutwe utemewe, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugirana umubano n’ibindi bihugu hagamijwe gushoza intambara. Ejo ku wa 2 Ukwakira, aba baburanyi bari bemeye kuburana nta babahagararira mu mategeko bafite. Uyu munsi bavuze ko bataburana nta babahagarariye, urukiko rukurikiza amategeko […]
Perezida Museveni yategetse ko abari bafungiwe ubunebwe no guteza akavuyo bafungurwa
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yategetse ko harekurwa abantu bose batawe muri yombi kubera imyitwarire y’”ubunebwe no guteza akavuyo” hagendewe ku itegeko ryo mu gihe cy’ubukoloni. Umukuru wa polisi Martin Okoth Ochola yandikiye abakuru ba polisi mu turere, abategeka gukurikiza iryo tegeko rya Perezida. Mu cyegeranyo cyo mu mwaka wa 2016, umuryango utegamiye kuri leta […]
Abashinzwe iperereza mu Burundi baratungwa agatoki mu rubanza rw’abakekwaho gukorana na Kayumba Nyamwasa
Abasirikare bakora mu nzego z’iperereza mu Burundi bagarutsweho mu rubanza rw’abantu 25 bashinjwa gukoragana Kayumba Nyamwasa. Kuwa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2019, abantu 25 baregwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bagejejwe imbere y’Urukiko rwa gisirikare ruri i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Umushinjacyaha muri uru rubanza, Maj. Dennis Rutonza ubwo yasomaga […]
Mu Bitaro bya Kibuye icyumba cy’imbagwa kizamo imyanda ivuye mu musarani
Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Kibuye, Dr. Ayingeneye Violette atangaza ko ibi bitaro bitagitanga serivisi yo kubaga byihuse bitewe n’inyubako y’ahatangirwa iyi serivisi yubatse nabi ku buryo izamo imyanda ivuye mu musarani. Dr Ayingeneye avuga ko ko rwiyemezamirimo yubatse nabi inyubako nshya z’ibyo bitaro, bituma bahagarika serivisi zirimo kugaba byihuse bitewe n’uko bahise bava muri iyo […]
Menya abahanzi bazaririmba muri Rwanda Day 2019 izabera mu Budage -Amafoto
Kuri uyu wa kane tariki 03 Ukwakira 2019 abahanzi bagera kuri batandatu bahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali berekeza mu Mujyi wa Bonn mu gihugu cy’u Budage aho bagiye gususrutsa abazitabira Rwanda Day 2019 iteganyijwe kubera muri uwo mujyi. Jules Sentore, Bruce Melodie, King James,Intore Masamba, Charly na Nina na Igor Mabano nibo bahanzi […]
Rwigyema yaradutabaye- Janet Museveni
Umufasha wa Perezida wa Uganda, Janet Museveni Kataaha avuga ko Maj. Gen. Fred Gisa Rwigyema yabatabaye ubwo bari bagotewe mu muhanda mu 1980. Rwigyema nk’uko abandi basirikare bagiye babigarukaho, ni umwe mu bayobozi ba gisirikare NRA ya Museveni yari ifite bashoboye. Uyu kandi ngo yari indatana na murumuna wa Museveni, Gen. Caleb Akandwanaho uzwi nka […]
Muvandimwe Jya uhora usengera igihugu cyawe
Mariko 3:25 “ Inzu iyo yigabanyije ubwayo ntibasha kugumaho.” Ibyaba biri kubera mu Rwanda bose, turasabwa kubaho mu bumwe nk’Abakirisitu. Aha hari isengesho ryagufasha kwizera ubumwe mu Rwanda. Politiki n’amatora bisa n’aho ari byo byabogamira ubumwe mu Rwanda no mu nsengero kurusha ibindi byose. Ariko nta gishya kirimo. Kugira ishyari, urwango n’amacakubiri byasubije Abakorinto b’Abakirisitu […]