Nyarugenge: Umusaza w’imyaka 85 arakekwaho kurarana umwana w’imyaka irindwi

Sangiza iyi nkuru

Umusaza witwa Munyampanzi  Dominique ugeze mu kigero cy’imyaka 85 arakekwaho kurarana n’umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 7.

Ibi byagaragaye ku wa 2 Ukwakira 2019, ku  isaha ya 07h30’ mu kagari ka Gasharu, mu mudugudu wa Kagunga, nyuma y’aho abaturanyi batanze amakuru.

Radiotv10  dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mwana ari mwene Kubwimana Jean de Dieu na Tuyizere Chantal.

Uwo mwana ntabana n’ababyeyi be ahubwo abana na nyirakuru witwa Nakabonye Consiliya w’imyaka 67.

Uwo musaza aremera ko yasambanije uwo mwana kandi abisabira imbabazi.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Aya makuru avuga ko umwana ndetse n’umusaza bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB Sitasiyo ya Rwezamenyo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *