Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Kibuye, Dr. Ayingeneye Violette atangaza ko ibi bitaro bitagitanga serivisi yo kubaga byihuse bitewe n’inyubako y’ahatangirwa iyi serivisi yubatse nabi ku buryo izamo imyanda ivuye mu musarani.
Dr Ayingeneye avuga ko ko rwiyemezamirimo yubatse nabi inyubako nshya z’ibyo bitaro, bituma bahagarika serivisi zirimo kugaba byihuse bitewe n’uko bahise bava muri iyo nyubako basubira aho bakoreraga mbere.
Avuga ko iyi nzu yubatse nabi ku buryo umwanda ubasanga mu byumba batangiramo serivisi.
Ati “Duhereye kuri serivisi y’imbagwa yihutirwa, iyo tugize umurwayi uyikeneye biba ngombwa ko tumwohereza i Kigali kandi dufite abaganga b’inzobere bagomba kumwitaho, kuko salle yabigenewe irava cyane izamo ya myanda iva mu ma toilette, icya kabiri n’ibagiro ry’ababyeyi ntirikora kuko na ho twajya tubaga ukabona umwanda uraguye, n’ahandi hafi ibibazo nk’ibyo nk’aho nko muri urgence na ho dusuzumira.”
Uyu muganga avuga ko bishoboka ko iyi nzu yafatwa n’inkongi akurikije uko abona imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi inyuranamo.
Ati “Icya mbere harimo imiyoboro y’amazi n’iy’amashanyarazi bihura bikaba byatera inkongi y’umuriro. Harimo amatiyo avana umwanda mu ma toilette anyura aho atagomba kunyura ku buryo usanga ajya atoboka agatobokera aho abarwayi barwariye cyangwa bari gusuzumirwa. Hari n’aho atobokera aho tubagira ababyeyi bari kubyara, hariho na ascenseur na zo zarapfuye zitamaze kabiri, ugasanga nk’ababyeyi bamaze kubagwa tubura uko tubazamura kugira ngo tubageze aho bajya, kimwe n’abafite ubumuga. Kuko n’igisenge ahantu henshi harava tugahora twimura abarwayi.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase ubwo yasuraga Akarere ka Karongi, yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi gukurikirana icyo kibazo na rwiyemezamirimo wakoze iyo mirimo kandi hakirindwa ko amakosa nk’ayo yakongera kugaragara.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko abagize uruhare mu kubaka nabi ibi bitaro bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Yagize ati “Abakozi bashobora kuba barabigizemo amakosa, ndetse n’amafaranga agomba kugaruzwa icyo kibazo kiri munzego z’ibishinzwe icyo tuzakora tuzakomeza gufatanya ni zo nzego no kubikurikirana aho bigeze kugira ngo na byo bikemuke.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko ibyo bitaro byubatswe nabi byari byatanzweho isoko rya miliyari ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ubu bukaba barongeye gutanga izindi miliyoni zirenga 250 z’amafaranga y’u Rwanda yo gusana ibyo bitaro kugira ngo abaturage bongere guhabwa serivisi.


