Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’umufasha we kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Ukwakira 2019, yagiranye ikiganiro n’abagize umuryango Gates Foundation washinzwe n’umuherwe ku Isi, Bill Gates.
Muri iki kiganiro cyabereye mu Mujyi wa Seattle muri Leta ya Washington, Perezida Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, yaganiriye na Bill Gates n’umufasha we Melinda Gates, ari nabo bashinze uyu muryango nyuma aganira n’abandi bawubarizwamo muri rusange.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda iterambere rumaze kugeraho mu myaka 25 ishize rurikesha politiki yashyizweho yo kubanza kwita mbere ya byose ku mibereho myiza y’abaturage.
Umukuru w’igihugu yavuze ko n’umukene uri hasi cyane, yakanguriwe akumva ko n’uruhare rwe rufite akamaro mu iterambere ry’u Rwanda. Ati “Tugomba gukora byinshi twifashishije bike. Twaharaniye ko n’icyiciro cy’abakene bo hasi, mu mitwe yabo twabigishije ko n’iyo bagira uruhare ruto batanga,…”.
Umukuru w’igihugu kandi yagarutse ku kuba u Rwanda rudakora ku nyanja ndetse n’amateka rwanyuzemo, bityo ko nta kundi rwari kugera ku iterambere hatabayeho “Uguhanga udushya”.
Mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, yatangarije abagize uyu muryango ko habanje gutezwa imbere ubuvuzi, aho buri muturage agerwaho n’ubuvuzi yifuza kandi butamuhenze, ibi ngo bikaba byaragabanije imfu z’abana n’abagore bapfaga babyara ndetse n’ikizere cyo kubaho kiriyongera.
Agaruka ku mugabane wa Afurika muri rusange, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiriye kuba aheza kurusha aho iri iyu munsi, gusa ngo bizaterwa n’imikoranire mu birebana n’ubucuruzi ndetse n’imiyoborere.






