Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yagize icyo avuga ku bihano IGP Kale Kayihura yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(USA) ku byaha yakoze bikavugwa ko byari mu mabwiriza ye nk’Umukuru w’Igihugu.
Kale Kayihura wahoze ari umuyobozi wa Polisi ya Uganda kuva mu 2005 kugeza mu 2018 yafatiwe ibihano byo guhagarikirwa viza, bimubuza kujya mu bihugu by’amahanga no gufatirwa umutungo afite muri Amerika, byose bitewe n’ibyaha byo guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu na ruswa, byose yakoze yifashishije ububasha yari afite.
Ibi bihano kandi byafatiwe n’umuryango we we ugizwe n’umugore we, Angel Umurisa Gabuka, umuhungu we Kale Rudahigwa n’umukobwa we, Tesi Uwibambe.
Museveni avuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bishimiye ko Kale Kayihura yambuwe uburenganzira bwo kujya i Burayi n’Amerika, akaba abibona nk’imyumvire mibi.
” Kuki mutekereza ko guhagarikwa kujya i Burayi cyangwa muri Amerika ari igihano? Ndatekereza nta gihugu cyiza kurusha Uganda. Kuri nge, biba ari ikibazo (igitambo) iyo nagiye gusura ibihugu byo hanze y’Afurika bitewe n’ikirere kibi cyangwa se amafunguro adasanzwe.” Museveni.
Yahamirije abaturage ba Uganda ko ikibazo cya Kayihura kizakemurirwa muri Uganda, atazemera ko yoherezwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha i Hague mu Buholandi kimwe n’undi wese.
” Kayihura n’undi Mugande wese uzashinjwa amakosa, bazaburanishirizwa muri Uganda. Ntabwo tuzigera tubohereza ahantu nko muri ICC. Kayihura akurikiranwa n’inkiko za Uganda, ese byakongeraho iki abo hanze babyivanzemo?”
Ku wa 13 Nzeri ni bwo Umunyamabanga wa USA, Mike Pompeo yatangaje ko Kale Kayihura afatiwe ibihano, asaba leta ya Uganda kubahiriza uburenganzira bw’ikemwamuntu no kwimakaza ihame rya demukarasi.
Inkuru bifitanye isano https://bwiza.com/2019/09/15/kale-kayihura-mwahannye-yakoreraga-ku-mwabwiriza-ya-museveni-kakeeto-james/
THE NEW VISION/UG


