Imirambo ikomeje kuboneka mu mugezi wa Rusizi iteye inkeke
Mu gice cy’umugezi wa Rusizi giherereye mu Burundi hakomeje kuboneka imirambo. Abaturage bafite ubwoba nyuma y’indi mirambo itanu iziritse yabonetse muri uyu mugezi kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2019. Iyi mirambo yabonywe n’abasare bari muri aya mazi bageze ku musozi wa Rusiga, Komine ya Rugombo mu ntara ya Cibitoke. Aba basare bavuze ko basanze imirambo […]
Menya uko mudasobwa yabika amashusho y’ibiri kuyikorerwaho

Mudasobwa kimwe n’amaprogramu dushyiramo bikora byinshi. Yaba igendanwa (Laptop) cyangwa iyo ku meza (Desktop) zishobora gufata amashusho y’ibiri kuzikorerwaho, akaza ari video irebwa nk’indirimbo cyangwa amafilime. Nufata telefone yawe igezweho (Smart Phone) urashobora gufata amafoto y’ibiyigaragaramo, tubizi nka Screenshot. Telefone ifata amafoto, mudasobwa na yo irayafata ariko ikaba yakwifatira n’amashusho. Aya mashusho arakenerwa cyane nk’iyo […]
Musanze: Inzu nziza yatumye umugabo agarukira umugore yari amaze imyaka ibiri yaramutaye

Kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2019, Karekezi Syridio utuye mu kagari ka Bukinanyana, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, yagarukiye umugore we yari amaze imyaka ibiri ataye ubwo yamaraga guhabwa inzu n’urugaga rw’abagore bari mu muryango wa RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru. Uyu mubyeyi wari waratawe aba mu icumbi yitwa Muhawenimana Assuma, akaba yarasigiwe […]
Bisate Lodge ni yo hoteli rukumbi yinjiye mu zifite inyenyeri eshanu

Icumbi ry’ubukerarugendo riherereye mu karere ka Musanze hafi na Pariki y’Ibirunga, Bisate Lodge ni imwe rukumbi yazamuwe ihabwa inyenyeri eshanu mu muhango wateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) i Kigali kuri uyu wa 1 Ugushyingo. Iri cumbi rije ku rutonde rw’izindi hoteli zirimo Radisson Blue, Kigali Marriot Hotel, Kigali Serena Hotel na Nyungwe One and Only. […]
Bosco Ntaganda arakatirwa mu cyumweru gitaha
Nyuma yo guhamwa ibyaha 18 by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Bosco Ntaganda arakatirwa kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2019. Ku wa 8 Nyakanga 2019 ni bwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwahamije Bosco Ntaganda ibi byaha yakoreye mu Ntara ya Ituri kuva mu 2002 kugeza mu 2003. Ntaganda ashinjwa ibyaha birimo kwica […]
Umunyarwenya ukomeye imbere y’ubutabera ku bwo kwiyitirira Perezida Magufuli
Ubutabera bwa Tanzania bukurikiranye umunyarwenya Idris Sultan wiyitiriye Perezida John Pombe Magufuli akoresheje ikoranabuhanga. Nyuma yo gufungwa akaza kurekurwa atanze ingwate, Idris Sultan arasubira imbere ya polisi kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2019 kugira yisobanure kuri iki cyaha ashinjwa. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Sultan akurikiranweho icyaha kifashishije ikoranabuhanga. Itegeko rivuga ko kwiyitirira umuntu […]
Imigenzo 7 yo gushyingura idasanzwe, ubusobanuro n’impamvu
Urupfu ni ikintu kibabaza abantu benshi mu buzima ariko imigenzo ikorwa mbere yo gushyingura ikaba mu buryo butandukanye. Hari abishimira imyitwarire y’uwapfuye mu buryo butandukanye ariko hari n’abababazwa no kubura uwo bakundaga. Imigenzo 7 yo gushyingura idasanzwe ijyana n’imico y’ibihugu cyangwa uduce tw’ibihugu. 1.Gushyingura mu kirere Uyu muhango ukorwa n’abo muri Tibet mu Bushinwa bagendera […]
Imboga zavamo ubusitani bwiza-Guverineri Gatabazi

Mu nama yahuje abayobozi batandukanye baturutse mu turere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa 30 Ukwakira 2019 mu karere ka Musanze, Guverineri Gatabazi JMV yavuze ko ikibazo cy’imirire mibi kitakabaye kibarizwa muri iyi ntara. Iyi nama yigaga ku mirire mibi n’itegurwa ry’ibiruhuko by’abanyeshuri muri gahunda y’Intore mu Biruhuko, ku bufatanye n’Umuryango nyarwanda wa SUN […]
Cameroon: Inkangu yatwaye ubuzima bw’abarenga 40, abandi ntibaraboneka

Nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu gace ka Gouatchié mu ntara ya Bafoussam muri Cameroon kuri uyu wa 29 Ukwakira 2019, inkangu yishe abantu 42, abandi bakomeje kubura. The Citizen TV dukesha aya makuru ivuga ko ababuze bagera muri 30, mu gihe abakomeretse babarirwa muri 70 harimo 6 bakomeretse bikabije. Amazu agera muri 20 ni yo […]
Perezida Museveni n’umufasha ntibabona kimwe intandaro y’imyigaragambyo ya Makerere
Minisitiri w’Uburezi na Siporo muri Uganda, Janet Museveni na Perezida Museveni bagize ibyo batangaza ku myigaragambyo imaze icyumweru ikorwa n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Makerere bisa n’ibivuguruzanya. Mu butumwa bw’impapuro eshanu yageneye Abagande, Janet Museveni avuga ko abakora imyigaragambyo bishyuwe (bahawe ruswa) n’abantu batazwi kugira ngo bakore imyigaragambyo yitiriwe ko yamagana iyongezwa ry’amafaranga yishuri kuri 15 […]
Umwana w’imyaka 12 yemerewe kwiga muri kaminuza
Viemens Bamfo w’imyaka 12 y’amavuko yemerewe kwiga muri Kaminuza ya Ghana ku bw’ubumenyi yakomoye kuri se. Uyu mwana watsinze ikizamini kimwererera kwiga muri iyi kaminuza, yigishirizwaga mu rugo na se witwa Robert Bamfo. Ubu bumenyi yakuye mu rugo ngo ni bwo akesha iyi nsinzi ku kigero cy’imyaka idasanzwe. Viemens wahisemo kwiga ibijyanye n’imiyoborere (Public Administration) […]
J.P. Magufuli wagiriye uruzinduko rwa mbere mu Rwanda nka Perezida yujuje imyaka 60 y’amavuko, ni muntu ki?
John Pombe Magufuli ni Perezida wa gatanu wa Repubulika ya Tanzania. Yagiye ku butegetsi ku wa 5 Ugushyingo 2015. Yavukiye mu karere ka Chato ku wa 29 Ukwakira 1959. Ubu yujuje imyaka 60 y’amavuko. Amashuri abanza yayigiye ku ishuri ribanza rya Chato kuva mu 1967 kugeza mu 1974. Mu 1975 kugeza mu 1977 yize amashuri […]
Bobi Wine na Museveni bahanganiye kuba ‘aba ghetto’
Umunyamuziki akaba n’umudepite, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda bahanganiye kuba abo muri ghetto bitewe n’ifoto yasohotse mu minsi ishize. Ghetto ni inzu ifatwa nk’iciriritse, abenshi nk’urubyiruko babamo bakodesha. Izi nzu zibamo abanyabushobozi buke bashakisha ubuzima. Mu Rwanda, iri jambo rivugwa cyane mu banyeshuri biga muri kaminuza baba mu […]
Nyarugenge: Abaturage birirwa baryamye ku kagari kubera kubura umuyobozi

Abaturage bo mu kagari ka Kavumu, umurenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge barasaba guhindurirwa ubuyobozi kuko uwo bafite aboneka rimwe mu cyumweru. Ni amakuru dukesha Radiotv10 yasuye aba baturage ku biro by’akagari. Yasanze bamwe bategerereje umuyobozi baryamye ku ntebe z’icyumba cy’inama cy’akagari, abandi barambiwe baryamye mu busitani buhari. Aba baturage bavuze ko bageze kuri […]
Wamenya indege ziri kugendera mu kirere cy’igihugu urimo

Ikoranabuhanga ryaje rifite impamvu nyinshi zirimo koroshya ibikorwa byacu bya buri munsi hakabamo no kutumara amatsiko. Ku isi twibaza byinshi, ahanini bishingira ku byo tubwirwa twafashe nk’amakuru atuzuye ari na cyo gituma duhaguruka tukabaza abandi, tugasoma inyandiko, tukareba amashusho, amafoto cyangwa tukumva amajwi. Twibajije uburyo indege iguruka mu kirere n’uburyo igaruka ku butaka, twibaza niba […]
Imikorere y’abasirikare bigenga bazwi nka ‘Mercenaries’
‘Mercenaries’ ni abasirikare bigenga bahabwa akazi ko kurwanirira igihugu cyane cyane mu mahanga cyangwa bagafasha umutwe runaka, bategamiye kuri politiki cyangwa inyungu z’abanyagihugu ahubwo ku bw’inyungu zabo. Batangiye kuvugwa mu myaka ya mbere y’ivuka rya Yesu/Yezu gusa twe turahera mu kinyejana cya 14. Haba impungenge ko aba basirikare bigenga baba ikibazo kuri politiki y’ibihugu bibahaye […]
Goma: Moise Katumbi yavuze ku bwiyunge na Kabila n’impamvu abona yatumye atemererwa kwiyamamaza
Ubwo yagiriraga uruzinduko rwe mu mugi wa Goma kuri uyu wa 26 Ukwakira 2019, Moise Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yakomoje ku makuru avuga ku bwiyunge bwe na Joseph Kabila n’impamvu abona yatumye atemererwa kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Moise Katumbi wari warahunze igihugu ku bwa Kabila akakigarukamo ku bwa […]
Ese koko kuba MONUSCO itazafasha akarere mu kurwanya inyeshyamba bivuze ko ntacyo imaze?
MONUSCO ni ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ribungabunga amahoro n’umutekano rimaze imyaka 20 muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Ku wa 30 Ugushyingo 1999 ni bwo yashinzwe muri iki gihugu igamije guhashya imitwe y’inyeshyamba yibasira igice cy’uburasirazuba bw’igihugu ariko bigaragara nk’aho byarananiranye. Harakemangwa imikorere ya MONUSCO ishinjwa kugenda biguru ntege mu kibazo cy’umutekano muke. Ahanini imbarutso y’iki […]
Si ngombwa kubaza umuntu aho aherereye hariho Google Live Location, ikora ite?
Ikoranabuhanga ryoroheje byinshi harimo n’itumanaho. Byinshi tubifashwamo na programu ziboneka kuri murandasi cyane nk’iza Google harimo Google Location yifashisha ikarita kugira ngo tumenye ahantu runaka. Ikarita tuyibona binyuze kuri programu ya Google Maps ishobora kukwereka ahantu yifashishije ifoto y’icyogajuru. Mu 2018 ni bwo kuri Google Location hiyongereyeho uburyo bwo gusangiza bagenzi bacu aho turi cyangwa […]
Burundi: FIJ iramagana itabwa muri yombi ry’abanyamakuru bafatiwe ahagabiwe igitero
Ishyirahamwe Mpumahanga ry’Abanyamakuru, FIJ (Fédération International des Journalistes) ryamaganye itabwa muri yombi ry’abanyamakuru bane bafatiwe mu ntara ya Bubanza/Burundi aho umutwe witwaje intwaro wagabye igitero ku wa 22 Ukwakira 2019. Aba banyamakuru bafashwe bose bakorera ikinyamakuru Iwacu ni Christine Kamikazi, Agnes Ndirubusa, Egide Harerimana, Terence Mpozenzi ndetse n’umushoferi wabo, Adolphe Masabarakiza. Aba banyamakuru bakekwaho kuba […]
Australia: Ibinyamakuru bikomeye byasohoye ibinyamakuru biriho ubusa
Ibinyamakuru bikomeye muri Australia byifatanyije kuri uyu wa 21 Werurwe 2019, bitangaza ibinyamakuru biriho ubusa mu rwego rwo kwamagana ikandamizwa n’itegeko ritabemerera kubona amakuru. Nk’uko bigaragara mu mafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru mpuzamahanga byinshi, impapuro z’imbere (cover pages) zigaragaraho inkuru nyamukuru ziriho imirongo y’umukara gusa. Ibi binyamakuru byandika birimo The Sydney Morning […]
Meddy yatawe muri yombi
Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy mu muziki ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yasinze rukerera rw’uyu wa 21 Ukwakira 2019. Uyu muhanzi usanzwe akorera umuziki we muri Amerika afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Remera, akarere ka Gasabo mu mugi wa Kigali. Igihe.com dukesha aya makuru bavuganye n’Umuvugizi wa Polisi […]
Qaddafi mu ishusho y’imitwe y’iterabwoba no gufatirwa ibihano kenshi
Muammar al-Qaddafi (Khadafy, Gadhafi, Qadhdhafi) yavukiye muri Surt, Libya mu 1942. Yishwe n’abarwanyaga ubutegetsi bwe bifatanyije n’ingabo z’umuryango wa NATO ku wa 20 Ukwakira 2011 ahiritswe ku butegetsi yari yaragiyeho mu 1969. Qaddafi wavukiye mu butayu muri Libya yarangije muri Kaminuza ya Libya mu 1963, mu 1965 na bwo arangiza amasomo ya gisirikare mu kigo […]
Manchester United yaguye miswi na Liverpool FC
Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2019 ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’ikigoroba ni bwo umukino wahuzaga Manchester United na Liverpool wari utangiye, urangira amakipe yombi anganyije 1-1. Wari umukino wavuzweho byinshi cyane, nta mahirwe Manchester United ihabwa yo kuba yatsinda cyangwa ikanganya na Liverpool bitewe n’uburyo imaze iminsi yitwara. United yaje […]
RDC: Tshisekedi yasubitse uruzinduko mu Buyapani kubera impanuka ya bisi
Impanuka ya bisi yatwaye ubuzima bw’abantu 30 yatumye Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo asubika umuhango wo kwimika Umwami mushya w’Ubuyapani yari yaratumiwemo. Iyi mpanuka yabereye mu murwa mukuru wa Kinshasa, hafi y’agace ka Mbanza Ngungu mu ntara ya ‘Congo Central’. Iyi bisi yari itwaye abagenzi biganjemo abacuruzi yari ivuye ku isoko ry’umupaka […]
Afurika: Abaperezida 9 bo muri Africa bayoboye manda zirenze ebyiri hahinduwe itegekonshinga
Afurika ni umugabane ufite Abakuru b’Ibiguhu bayoboye igihe kirekire ahanini bitewe n’icyizere abaturage baba bakibafitiye ariko kandi hakaba abavuga ko bo ubwabo bagira uruhare mu ihindurwa ry’itegekonshinga ribahesha amahirwe bwo kuyobora manda zirenze ebyiri. Abayoboye igihe kinini bakiriho ubu ngubu ni nka Teodoro Obiang Ngwema wa Guinée Equatorial amaze imyaka 40, Paul Biya wa Cameroun […]
Rusizi: Hatewe 'grenade' ikomeretsa bane
Mu masaa moya n’igice y’umugoroba wa tariki ya 19 Ukwakira 2019, mu mugi wa Kamembe umuntu utaramenyekana yateye ‘grenade’ ikomeretsa abantu bane. Aya makuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda avuga ko aba bantu bajyanwe ku bitaro, bitabwaho ubu bakaba basubiye iwabo mu ngo. Inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hashakishwe uwaba yagize uruhare muri iki […]
Syria: Perezida Erdogan ngo azamena impanga z'aba-Kurdes
Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turkiya yavuze ko abarwanyi b’aba-Kurdes bahungabanya umutekano wa Syria nibatuhiriza amasezerano bagiranye azabamena impanga. Ibi Erdogan yabitangarije itangazamakuru ku wa kane tariki ya 18 Ukwakira ubwo yemeraga guhagarika ibitero mu majyaruguru ya Syria cyane mu gace ka Ras Al-Ain; agace uyu mutwe w’abarwanyi uherereyemo. Bemeranyije ko bagomba kuvamo bitarenze ku […]
Rusizi: Abayobozi bashinjwa gukubita abaturage babita abarozi batawe muri yombi
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje kuri uyu wa 19 Ukwakira 2019 ko abayobozi bashinjwa gukubita abaturage mu karere ka Rusizi bamaze gutabwa muri yombi. Iyi Minisiteri ivuga ko abatawe muri yombi ari DASSO ndetse n’Ushinzwe Imibereho myiza n’Ubukungu (SEDO). Aya makuru ashimangira ayatangajwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB yatangaje mu gitondo ko aho ikibazo kimenyekaniye cyatangiye gukurikiranwa. […]
Ubumwe bw'Afurika buzashoboka mu gihe ibihugu bikomeje gufungirana imipaka?
Ibihugu by’Afurika bikomeje gufungirana imipaka ku mpamvu zitandukanye harimo n’iza politiki, bikaba bihabanye na zimwe mu ntego z’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe. Ibi bituma umuntu yibaza niba ubu bumwe n’abakurambere baharaniye buzagerwaho. Kuva mu 1963 umuryango witwa ‘Organisation of African Unity’ kugeza mu 2002 ubwo witwaga African Union, ufite intego zo guteza imbere ubumwe, ubufatanye ndetse […]
Amwe mu mafoto y'irushanwa rya 'World Military Games 2019' RDF yitabiriye
Irushanwa ry’Imikino ya gisirikare ku rwego rw’isi ( CISM World Summer Games 2019) ryatangijwe kuri uyu wa 18 Ukwakira mu mugi wa Wuhan mu Bushinwa. Riri kuba ku nshuro ya karindwi kuva ryatangira mu 1995. Iri rushanwa ritegurwa n’Akanama Mpuzamahanga k’Imikino ya Gisirikare, CISM/IMSC (International Military Sports Council), ryitabiriwe n’abasirikare basaga ibihumbi icyenda (9000) baturuka […]
Kubera iki Injangwe imara amasaha agera kuri 20 isinziriye?
Injangwe ni imwe mu nyamaswa z’inyamabere zirya inyama, zikaba zishobora kororerwa mu rugo cyangwa se ku gasozi. Mu Kinyarwanda izororerwa mu ngo zitwa ipusi, iziba ku gasozi zikitwa injangwe cyangwa inturo. Iziba mu ngo zigira umwihariko wo kudatinya abantu no kwisanzura, inyagasozi zo zihunga iyo zibonye abantu cyangwa hari ikindi zikanze, cyane ko n’icyo zibonye […]
Breaking: Uwari uyoboye abajepe barinda Tshisekedi, Gen. Gaston Ilunga Kampete yegujwe ku mpamvu ya Antonov 72.
Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yeguje Gen. Gaston Ilunga Kampete wari uyoboye umutwe wihariye ushinzwe kumurinda (Republican Guard) ku mpamvu ifitanye isano n’iraswa ry’indege ya Antonov 72. Aya makuru tutaremeza niba ari ukuri ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihugu kiri mu burengerazuba bw’u Rwanda. Turabagezaho andi makuru uko agenda aboneka… […]
Perezida Museveni avuga ko ibyo yaganira na Perezida Kagame atabitangariza itangazamakuru
Perezida Museveni wa Uganda avuga ko ibibazo igihugu cye gifitanye n’u Rwanda bitakemurirwa mu itangazamakuru kandi hari ubundi buryo bwakwifashishwa. Ibi abitangaje nyuma y’ibibazo bitandukanye buri gihugu gishinja ikindi ndetse no kutubahiriza amasezerano yo muri Kanama 2019 yasinyiwe i Luanda muri Angola, agamije kubikemura. Mu kiganiro yagiranye na BBC, Museveni yavuze ko adashobora kubwira itangazamakuru […]
Tanzania: Impunzi z’Abarundi zitewe ubwoba n'amasezerano yemerera igipolisi cy’iwabo kwinjira mu nkambi
Umutekano w’impunzi z’Abarundi muri Tanzania urakemangwa nyuma y’aho ibipolisi by’ibihugu byombi bisinyiye amasezerano aha uburenganzira icy’iwabo (Burundi) kwinjira mu nkambi ishakisha abanyabyaha. Aya masezerano yashyizweho umukono na Simon Siro uhagarariye igipolisi cya Tanzania na Melchade Ruceke w’u Burundi ku wa 12 Ukwakira ku mu mupaka wa Kigoma uhuza ibihugu byombi. Amagambo akubiye muri aya masezerano […]
Uganda: Leta yasabwe kurekura Abanyarwanda barimo ushinjwa gushimuta Lt. Joel Mutabazi
Abanyamategeko basabye Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare muri Uganda (CMI) kurekura Abanyarwanda bivugwa ko harimo n’ushinjwa kugira uruhare mu ishimutwa rya Lt. Joel Mutabazi wari mu barindaga Perezida Kagame. Eron Kiiza na Mugisha bahagarariye abashinjwa mu by’amategeko, bavuga ko kuva mu 2017, Iyakaremye Claude, Emmanuel Rwamucyo, Augustine Rutayisire na Rene Rutagungira batigeze bagezwa imbere y’urukiko kuva […]
CIA iravuga ko 'Antonov 72' yari buhitane Perezida Tshisekedi, yarashwe misile nk'iyahanuye iya Perezida Habyarimana
Urwego rw’Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (CIA) rwagaragaje ibimenyetso ku iraswa ry’indege yari itwaye ibikoresho bya Felix Tshisekedi (Antonov 72), runamusaba kwirinda cyane nyuma y’aho bivugwa ko indege ya ‘Antonov 72’ yarashwe ari we yari buhitane ndetse bakemeza ko iyi misile yarashwe imeze nk’iyarashe indege Habyarimana wabaye Perezida w’u Rwanda, bikarangira inamuhitanye. Iyi ndege […]
Perezida Nkurunziza yacitse ate igihano cy’urupfu yari yarakatiwe?
Perezida Nkurunziza Pierre yavutse ku wa 18 Ukuboza mu murwa mukuru wa Bujumbura mu Burundi, avuka kuri se witwaga Eustache Ngabisha wabaye mu nteko ishingamategeko mu 1965, akaba n’umuyobozi w’intara ebyiri. Yize amashuri abanza mu ntara ya Ngozi ari na ho yakuriye, amashuri yisumbuye ayiga ku ishuri rya Athénée riherereye muri Gitega. Yize muri Kaminuza […]
Impamvu Forbes yashyize u Rwanda ku mwanya wa 5 mu hantu heza ho gutemberera mu 2020
U Rwanda ruri ku mwanya wa gatanu mu hantu 20 heza ho gutemberera mu 2020, rukaza ku mwanya wa kabiri muri Afurika, inyuma ya Cape Town muri Afurika y’Epfo yaje ku wa gatatu muri rusange. Uru rutonde iki kinyamakuru, Forbes cyarushize hanze kuri uyu wa 16 Ukwakira 2019 ku makuru gikesha Ovation Travel Group, ikigo […]
Perezida Nkurunziza yacitse ate igihano cy'urupfu yari yarakatiwe?
Perezida Nkurunziza Pierre yavutse ku wa 18 Ukuboza mu murwa mukuru wa Bujumbura mu Burundi, avuka kuri se witwaga Eustache Ngabisha wabaye mu nteko ishingamategeko mu 1965, akaba n’umuyobozi w’intara ebyiri. Yize amashuri abanza mu ntara ya Ngozi ari na ho yakuriye, amashuri yisumbuye ayiga ku ishuri rya Athénée riherereye muri Gitega. Yize muri Kaminuza […]
Kenya: Akurikiranweho kuruma igitsina cy'umwana w'amezi ane
Salim Mwaluma Chongo w’imyaka 23 y’amavuko utuye muri Mwingoni/Voi muri Kenya akurikiranweho icyaha cyo kuruma igitsina cy’umwana w’amezi ane yibyariye. Uyu mugabo yagejejwe imbere y’urukiko rwa Voi kuri uyu wa 16 Ukwakira kugira ngo aburanishwe kuri iki cyaha bivugwa ko yakoze ku wa 13 Ukwakira. The Citizen TV ivuga ko iki cyaha cyakozwe ubwo uyu […]
Mobutu, umutware w’igitugu, ubugambanyi no kwigwizaho ubutunzi
Joseph Desire Mobutu, Marshal Mobutu cyangwa se Mobutu Sese Seko…yari umukuru w’igihugu wihaye ububasha bwo guhindura izina ry’igihugu, Congo akita Zaire, ategeka abaturage bose kwivanaho amazina y’amazungu ndetse akaba avugwaho kwigwizaho imitungo no kwimika abo ashaka ko bayobora. Yavukiye ku butaka bwa Lisala mu cyahoze ari Congo Mbiligi ku wa 10 Ukwakira 1930, yinjira mu […]
Umugabo ankunda turi mu rugo, twagera mu birori no mu rusengero akampunga
Nge n’umugabo wange twakundaye cyane turi abasore n’inkumi, dupanga gukora ubukwe na byo bigenda neza ndetse no mu minsi ya mbere duhuje inzu ndetse n’uburiri gusa ubu ndemerewe n’uburyo asigaye anyitwaraho iyo tugeze mu ruhame. Nta kibazo nzi mfitanye n’umugabo wange ariko nibaza impamvu iyo tugiye mu birori nko mu bukwe mu miryango ndetse n’inshuti […]
Kubera iki Mwalimu Nyerere asa n'uwateye igiti kitazashiraho imbuto?
Julius Kambarage Nyerere cyangwa se Mwalimu Nyerere yavukiye ku butaka bwa Butiama muri Tanganyika muri Werurwe 1922. Yabaye Minisitiri w’Intebe wa Tanganyika yigenga mu 1961, nyuma aba Perezida wa Tanzania yari yihuje na Tanyanyika biba igihugu kimwe (Tanzania) mu 1964. Se wa Nyerere yari umuyobozo w’ubwoko bwitwa Zanaki. Yize amashuri yisumbuye muri Tabora, kaminuza ayiga […]
Abakinnyi 18 ba RDF bagiye kwitabira Irushanwa rya Gisirikare ku rwego rw’isi
Igisirikare cy’u Rwanda cyohereje abakinnyi 18 mu Irushanwa rya Gisirikare ku rwego rw’isi rigiye kubera mu Bushinwa mu mugi wa Wuhan. Aba bakinnyi bari mu makipe ane; ayo kwiruka, Beach Volley, Taekwondo no kurasa bagiye baherekejwe na Brig. Gen. Jean Bosco Ngiruwonsanga uri mu Kanama Mpuzamahanga k’Imikino ya Gisirikare. Brig. Gen. Ngiruwonsanga yabanje yasaba aba […]
Sankara, intwari y'Afurika imaze imyaka 32 itabarutse yasize uwuhe murage?
Hashize imyaka 32 Thomas Isidore Sankara waharaniye impinduramatwara iganisha ku kwigira kw’Afurika atabarutse. Yabaye umusirikare, aba umunyamabanga wa leta mu bijyanye n’amakuru, aba Minisitiri w’Intebe mu cyahoze ari Haute Volta. Thomas Sankara ni we Perezida wa mbere w’igihugu kuva yacyira Burkina Faso kuva mu 1983 kugeza ku wa 15 Ukwakira ubwo yicirwaga mu ihirikwa ry’ubutegetsi […]
FARDC yamaganye amakuru ya gahunda yo kugaba ibitero kunyeshyamba ku bufatanye n'u Rwanda,…
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kiramagana amakuru yashyizwe hanze agaragaza gahunda y’ibitero ku nyeshyamba ku bufatanye n’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi, Uganda ndetse na MONUSCO. Iyi gahunda yashyizwe hanze n’uwitwa Jean-Jacques Wondo Omanyundu igaragara itya: ” Gahunda y’ibitero ku bufatanye bw’ibisirikare bya (RDC, Rw (Rwanda), Oug (Uganda), Bur (Burundi) na MONUSCO bigamije guhashya […]
RDC: Umupilote yarokokeye mu mpanuka y'indege yari itwaye ibikoresho bya Perezida
Ibisigazwa by’indege yari itwaye ibikoresho bya Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo byabonetse giturage cya Okoto mu gace ka Bakutshu Lokenye/Kole mu ntara ya Sankuru, basangamo umupilote ukiri muzima. Nk’uko Politico.CD yabitangaje, itangazo ryaciye kuri Radio Top Congo ubwo yavugaga ko akanama k’umutekano ka Kole kagiye aho iyi ndege yaguye kugira ngo […]
Impunzi z'Abarundi ziri kuva Tanzania zatangiye guhungira muri Congo
Komisiyo ishinzwe impunzi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo itangaza ko kuva leta ya Tanzania yafata umwanzuro wo gusubiza impunzi z’Abarundi mu gihugu cyabo, buri munsi yakira izigera ku gihumbi. Iyi komisiyo ivuga ko izi mpunzi zicumbikiwe mu nkambi za Sange na Kavimvira ziri mu gace ka Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, gusa ngo […]
Perezida wa Nigeria yahagaritse ingendo mpuzamahanga z'abayobozi bakuru
Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria yahagaritse ingendo mpuzamahanga z’abaminisitiri n’abayobozi b’ibigo bya leta kugira ngo babanze bashyigikire ingengo y’imari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko. Perezida Buhari yashyize hanze iyi ngengo y’imari ya 2020 ku wa 8 Ukwakira, Sena imusaba ko abaminisitiri n’abayobozi b’ibigo bya leta baba baramaze kuyisobanura no kuyishyigikira bitarenze ku wa 31 Ukwakira. Iyi […]
Turabagaya, Imana irabagaya kandi niba bayemera izabibabaza- Min. Busingye
Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston yitabiriye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 104 y’Abatutsi bishwe muri Genocide muri Mata 1994 yabonetse mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe. Minisitiri Busingye aranenga abakirisitu banze gutanga amakuru y’iyi mibiri yari imbere ya kiliziya ya Cyanika. ” Ni ikintu kibabaje cyane kubona imyaka 25 ishira hari imibiri y’abishwe […]
Umenya gukona abasambanya abana ari cyo gihano cyabashobora-Ingabire Immaculée
Gusambanya abana ni icyaha gihanyayikishije ibihugu byinshi n’umuryango nyarwanda bitewe n’ingaruka bigira nko gutwita bakiri bato, kuva mu mashuri ndetse no gutakaza ikizere cy’ubuzima. Izi ngaruka zose ni izigera kuri aba bana b’abakobwa. Ingabire Marie Immaculée uhagarariye Urwego rushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane (Transparent International Rwanda) ari mu baganiriye kuri iyi ngingo biciye ku rubuga rwa […]
Perezida Kagame yakiriye Didier Drogba na David Luiz mu biro bye-amafoto
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yakiriye Didier Drogba wakiniye Chelsea ndetse na David Luiz ukinira Arsenal mu biro bye (Village Urugwiro). Didier Drogba yaje mu Rwanda mu ihuriro ry’urubyiruko rwari ruturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika rizwi nka Youth Connekt Africa 2019, asura n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. David Luiz we yazanye n’umubyeyi […]
RDC: Abaturage bigaragambije ku bw'impungenge z'uko Félix Tshisekedi yaba yagabweho igitero
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukwakira, abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo babyutse bafunze umuhanda ugana ku kicaro k’ishyaka riri ku butegetsi bw’Igihugu (UDPS) ndetse bahatwikira n’amapine y’imodoka. Ibi byatewe n’umutekano utari wizewe w’Umukuru w’Igihugu Félix Tshisekedi. Bamwe bakekaga ko yatewe nyuma y’inkuru y’indege ya gisirikare yaburiwe irengero yari itwaye ibikoresho […]
Musanze: Abasirikare 36 n'abapolisi 2 basoje amasomo-amafoto
Abasirikare 36 n’abapolisi 2 bo mu Rwanda basoje amasomo yo ku rwego rw’abasirikare n’abapolisi bato mu ishuri rikuru rya gisirikare riri mu karere ka Musanze kuri uyu wa 11 Ukwakira 2019. Ubwo yatangizaga uyu muhango, Maj. Gen. Jean Bosco Kazura uyoboye iri shuri riherereye i Nyakinama yavuze ko aba banyeshuri babonye ubumenyi buzabafasha mu kazi […]
Mani Martin abona MINISPOC ihohotera uwo yakarengeye
Maniraruta Martin uzwi ku izina rya Mani Martin mu muziki abona ko iyo Minisiteri y’Umuco na Siporo itumiye abaririmbyi mu bitaramo bakaririmba indirimbo z’abandi haba harimo gukandagira itegeko ry’uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge, avuga ko ari ‘uguhoterwa n’uwakakurengeye.’ Mani Martin ashingiye ku banyeshuri bo ku Ishuri ry’Umuziki n’Ubugeni rya Nyundo batumiwe mu Iserukiramuco rya Jama […]
Hari icyo FDLR yavuze ku gitero cyagabwe mu karere ka Musanze mu minsi ishize
Umuvugizi w’umutwe wa FDLR utavuga rumwe n’Ubutegetsi bw’U Rwanda, Pierre Cure Ngoma yagize icyo avuga ku gitero cy’abitwaje intwaro cyagabwe mu mirenge ya Kinigi, Musanze na Nyange mu karere ka Musanze, kigatwara ubuzima bw’abaturage 14. Iki gitero cyagabwe n’abagera kuri 45. Muri bo hishwemo 19 abandi 5 bafatwa mpiri nk’uko tubikesha amakuru ya polisi y’igihugu […]
Sobanukirwa byinshi ku 'Munsi w'Igikoma' umaze imyaka 10 wizihizwa
Buri tariki 10 Ukwakira, ibihugu nka Scotland, Leta Zunze Ubumwe z’America, Malawi, Ubufaransa, Bosnia, Haiti, Kenya, Romania, Liberia na Swede byizihiza Umunsi w’Igikoma. Uyu munsi watangirijwe muri Scotland mu 2009, ugamije gufasha abana bahura n’ikibazo cy’imirire mibi no kubura ibyo kurya mu bihugu biri mu nzira y’iterambere. Kugeza ubu muri Malawi, abana bagera ku 320,000 […]
Patoranking ahishuye ko ari gukorana indirimbo na Meddy
Umuhanzi w’Umunyanigeria witwa Patrick Nnaemeka Okorie uzwi nka Patoranking ari mu ihuriro ry’ubyiruko rwaturutse impande zitandukanye z’Afurika (Youth Connekt Africa 2019). Patoranking yavuze ko akunda gukorana indirimbo na bagenzi be b’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’Afurika. Ikimenyimenyi ngo ni uko bidasubirwaho, uyu muhanzi ari gukorana indirimbo n’umuhanzi w’Umunyarwanda, Ngabo Medard uzwi ku izina […]