Viemens Bamfo w’imyaka 12 y’amavuko yemerewe kwiga muri Kaminuza ya Ghana ku bw’ubumenyi yakomoye kuri se.
Uyu mwana watsinze ikizamini kimwererera kwiga muri iyi kaminuza, yigishirizwaga mu rugo na se witwa Robert Bamfo. Ubu bumenyi yakuye mu rugo ngo ni bwo akesha iyi nsinzi ku kigero cy’imyaka idasanzwe.
Viemens wahisemo kwiga ibijyanye n’imiyoborere (Public Administration) yabwiye BBC dukesha aya makuru ko ashaka kuzaba Perezida wa Ghana, ikaba igihugu cyigenga.
“Ndashaka kuzaba perezida wa Ghana, nkayiteza imbere bya nyabyo, ikaba igihugu cyigenga nk’Ubushinwa, Amerika n’Ubwongereza.” Viemens.
Umubyeyi we, Robert asobanura uko yabihenje kugira ngo umwana we abe umuhanga.
“Nashyize imbaraga n’umwanya mu kumwigisha ibyo yari akeneye byose ngo atsinde. Kuva kera namwumvishije ko agomba kurenga ku itegeko rishyira abantu mu kigero runaka. Ibyo byatumye akora bidasanzwe kandi yiteguye gukomeza.”Robert.
Abanyeshuri barenga 30,000 ni bo bamaze kwiyandikisha muri iyi kaminuza (University of Ghana).


