Ikoranabuhanga ryaje rifite impamvu nyinshi zirimo koroshya ibikorwa byacu bya buri munsi hakabamo no kutumara amatsiko. Ku isi twibaza byinshi, ahanini bishingira ku byo tubwirwa twafashe nk’amakuru atuzuye ari na cyo gituma duhaguruka tukabaza abandi, tugasoma inyandiko, tukareba amashusho, amafoto cyangwa tukumva amajwi.
Twibajije uburyo indege iguruka mu kirere n’uburyo igaruka ku butaka, twibaza niba mu kirere haba imihanda, ubu twibaze ukuntu twamenya indege zigurukira mu kirere cyacu cyangwa mu mahanga.
Wakwifashisha urubuga rwa Flight Radar 24 (www.flightradar24.com). Si ngombwa kuyifashisha ku bw’amatsiko gusa no kwishimisha, ahubwo wakurikirana urugendo rw’inshuti, umuvandimwe cyangwa ababyeyi bawe mu ndege runaka.
FlightRadar24
Uru ni urubuga rw’abanya Swede rwo kuri murandasi rwerekana uko indege zigendera mu kirere, aho ziva n’aho zijya, aho zigeze, ubwoko bwazo, nimero zazo, umuvuduko zigenderaho ndetse n’ubutumburuke. Ikindi kandi ubona ifoto y’iyo ndege. Kugira ngo umenya aya makuru, Flight Radar yifashisha ikarita.
Twifashishe ingero:
-Mfunguye urubuga, banyereka ikarita y’isi yose n’uruvunganzoka rw’indege ruri kugendera mu kirere cyayo. Inyinshi ziri ku mugabane w’Uburayi mu bihugu by’Ubufaransa, Ubudage, Ubwongereza na Espagne. Ku mugabane w’Amerika inyinshi ndazibona muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Hari izindi nyinshi mbona ku mugabane w’Asia cyane mu karere Ubushinwa buherereyemo no mu Nyanja y’Ubuhinde aho iki gihugu giherereye.
-Ikarita yange ngiye kuyagura (Zoom In) kugira ngo ndebe uko muri Afurika bimeze. Ikigaragara ni uko indege hafi ya zose ziri mu kirere cy’Afrika ari izijya n’iziva muri Afurika y’Epfo. Imigi ya Johannesburg na Cape Town ni yo iri kwakira nyinshi.
-Botswana na yo nk’igihugu gituranyi, ifite indege nyinshi ziri kuva mu kirere cyayo zerekeza muri Afurika y’Epfo.
Mu Rwanda
-Nk’uko bigaragara ku ikarita nta ndege iri mu kirere cy’u Rwanda ariko hari imaze umwanya ivuyemo. Flight Radar 24 baratwereka indege ya Kompanyi ya RwandAir ifite nimero ya WB110. Iyi ndege yavuye ku kibuga cy’indege cya Kanombe yerekeza i Harare muri Zimbabwe, biteganyijwe ko ihagera saa 11:30 hashingiwe ku muvuduko iriho. Iyi ndege byari biteganyijwe ko iva i Kanombe saa 8:30, ikagera i Harare saa 11:10 ariko yahagurutse saa 8:41.
-Ubu ni saa 9:53. Mu Rwanda hagaragara indege ebyiri za RwandAir ariko nta makuru yazo Flight Radar 24 irakira. Iyo ntayo irakira ubona amagambo ‘no call sign’.

Hari ingendo zidatangirwa amakuru
Hari amakuru Flight Radar 24 iterekana. Wamenya aho indege yigenga iturutse n’igihe yahagurukiye ariko ntiwamenya aho igana cyangwa igihe iragerera aho ijya. Urugero rwa hafi ni urw’indege ntoya ya 5HAAQ yaturutse i Mwanza muri Tanzania saa 9:18 ku masaha yo mu Rwanda.
Biranashoboka ko indege batakwereka aho yaturutse, igihe yahagurukiye, aho igana n’igihe irahagerera ku mpamvu zo kubika ibanga ry’uyigenderamo. Urugero ni urw’indege iri mu kirere cya Uganda yitwa C55B. Ikimenyetso kigaragaza ibanga ni N/A.
Flight Radar 24 ivuga ko ibona amakuru atandukanye ku ndege zigendera mu kirere cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hanze yahoo igakorana n’abakozi ba ADS-B (Automatic Dependent Surveillance Broadcast).Ibimenyetso (signals) byifashisha GPS ADS-B bakira, babishyikiriza Flight Radar 24.
Icyitonderwa: Turisegura ku bigo bitandukanye mu gihe amakuru twakiriye yaba adahura neza n’ayo bafite mu bubiko bwabo.


