Mu nama yahuje abayobozi batandukanye baturutse mu turere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa 30 Ukwakira 2019 mu karere ka Musanze, Guverineri Gatabazi JMV yavuze ko ikibazo cy’imirire mibi kitakabaye kibarizwa muri iyi ntara.
Iyi nama yigaga ku mirire mibi n’itegurwa ry’ibiruhuko by’abanyeshuri muri gahunda y’Intore mu Biruhuko, ku bufatanye n’Umuryango nyarwanda wa SUN (Scaling Up Nutrition) Alliance urwanya imirire mibi.
Guverineri Gatabazi yagaragaje ukuntu ari ikibazo kuba nta mboga zitamera muri iyi ntara ariko ikaba ikigaragaramo imirire mibi.
“Nta mboga zitamera mu ntara yacu kandi hari n’izimeza. Ushobora guhinga imboga, ukazigira ubusitani bwiza ku buryo ujya no kuzibagara ukumva biragushimishije.”
Aimable Mwananawe, umuyobozi wa SUN Alliance yavuze ko ikibazo cy’imirire mibi atari icyo gukemurira mu nama, ahubwo inzego zose zigomba guhaguruka zikajya gukemurira ikibazo aho kiri.
“Dufite ubutaka bwera ariko ugasanga imirire mibi irahari. Ni ngombwa ko inzego bwite za leta, izigenga n’imiryango iharanira inyungu z’abaturage dutahiriza umugozi umwe kugira ngo dushobore kurwanya iki ikibazo.”
Abayobozi ku rwego rw’uturere bafashe ingamba nyuma y’ibiganiro byatanzwe. Uwimana Catherine ni umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije, ushinzwe imibereho myiza. Yavuze ko mu byo bagiye gukora harimo ubukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage imirire mibi n’ingaruka zayo, kwigisha uburyo bategura indyo yuzuye ndetse no kubigisha kuboneza urubyaro.
Ubushakashatsi bwakozwe ku mirire mibi mu ntara y’amajyaruguru bugaragaza ko abana 91,128 bafite ikibazo cy’igwingira, naho 77,215 bakaba bafite amaraso make aterwa ahanini no kubura ubutare mu mirire.
Mu karere ka Gakenke harimo abana bagwingiye bagera ku 20240 n’abafite amaraso make 9196, mu karere ka Burera harimo abagwingiye 19734 n’abafite amaraso make 17434, mu karere ka Musanze harimo abagwingiye 19278 n’abafite amaraso make 14892, mu karere ka Gicumbi harimo abagwingiye 19032 n’abafite amaraso make 21788 na ho mu karere ka Rulindo harimo abana bagwingiye 12844 n’abafite amaraso make 13908.




