cpt_1.png

Menya uko mudasobwa yabika amashusho y’ibiri kuyikorerwaho

Sangiza iyi nkuru

Mudasobwa kimwe n’amaprogramu dushyiramo bikora byinshi. Yaba igendanwa (Laptop) cyangwa iyo ku meza (Desktop) zishobora gufata amashusho y’ibiri kuzikorerwaho, akaza ari video irebwa nk’indirimbo cyangwa amafilime.

Nufata telefone yawe igezweho (Smart Phone) urashobora gufata amafoto y’ibiyigaragaramo, tubizi nka Screenshot. Telefone ifata amafoto, mudasobwa na yo irayafata ariko ikaba yakwifatira n’amashusho.

Aya mashusho arakenerwa cyane nk’iyo mwarimu ashaka gutanga amasomo, ibyo akoze byose intambwe ku yindi bikibika, akaba yabyoherereza abanyeshuri. Ni kimwe n’uwigisha cyangwa uhugura abandi.

Bikorwa bite?

Mudasobwa igira udukoresho twinshi tuyigize uko tuyiha agaciro. Capture Device ni agakoresho kaba muri mudasobwa gafata amashusho. Ako gakoresho ntigashobora gukora konyine hatitabajwe izindi programu zifite aho zihuriye n’amashusho nka VLC Media Player.

• VLC na Ace bigira ibice birindwi by’ingenzi ari byo: Media, Playback, Audio, Video, Tools, View na Help.
• Ukanda ahanditse Media.
• Jya ahanditse ‘Open Capture Device’.
cpt_1.png
• Muri Capture Mode habamo uburyo butatu (Direct Show, TV (Digital) na Desktop. Uhitamo Desktop.
• Umanuka hepfo ukajya ahanditse ‘Play’, ukanda ku kamenyetso ka mpandeshatu icuramye, ugahitamo Convert.
cpt_1.png
• Igikurikiraho ni uguhitamo aho ubika ayo mashusho (Destination File). Ubibonera kuri ‘Browse’, urahakanda ubundi ugahitamo aho ushaka, ukita izina amashusho yawe nyuma ugakanda kuri save.
capt_3.png
• Hirya kuri Profile hari akamenyetso ka Create New Profile. Ugakoraho, ukita izina ubwo buryo, ugahabwa ubwiza bw’amashusho n’amajwi bwisumbuye bigaragara muri Video Codec na Audio Codec, byarangira ugakanda kuri ‘Save’ bivuze ko uba ubibitse. Kugira ngo ubone uburyo muri Video na Audio Codec, bisaba ko ubanza gukanda mu gashusho gato ka kare kaba kari mu ruhande rw’ibumoso, kakazamo akamenyetso ka ‘v’.Imiterere y’amashusho meza muri Capture Mode ni H.264 cyangwa MP4. Ku majwi ho ni MP3.
cpt_4.png
• Iyo umaze kubibika bagusubiza kuri bwa buryo bwa ‘Convert’. Aha ngaha uba wemerewe gutangira gufata amashusho yawe, ukanze kuri ‘Start’.
• Kugira ngo umenye ko mudasobwa yawe yatangiye gufata amashusho, ubona muri VLC cyangwa Ace Player hejuru mu ruhanderw’ibumoso handitse ijambo Streaming, hasi iba yatangiye kubara ibihe.
capt5.png
• Uva kuri iyo programu, ugakomeza ibikorwa byawe nk’uko bisanzwe. Mu gihe ushaka guhagarika ya mashusho, ujya kuri VLC cyangwa Ace Player, ugakanda kuri Stop. Imashini ihagarika gufata amashusho, ukajya kuyareba aho wahisemo kuyabika.

Hari igihe usanga mudasobwa yabitse amashusho ariko ugasanga ntabwo ari muri ya miterere ya MP4, ikaza nko muri PS, WAV, MPG cyangwa TS. Wifashisha programa zihindure imiterere y’amashusho nka Format Factory, amashusho yawe ukayashyira muri MP4. Imiterere nka TS na PS ntabwo yemera gufunguka muri mudasobwa ariko kuri MPG.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *