Umubyibuho ni ubwiza bw’Abahimakazi, hari imigenzo bakora ngo bawugire
Inka ni rimwe mu matungo yororerwa mu rugo ahabwa agaciro gakomeye, ikaba ikimenyetso cy’ubukungu, imibereho y’umuryango n’umuco muri tumwe mu duce n’ibihugu ku isi harimo n’u Rwanda. Inka ifite aka gaciro bitewe n’impamvu zitandukanye: Mu Buhinde hari abazifata nk’ibigirwamana, hari abazikundira ko zitanga inyama, umukamo, amavuta, ifumbire, impu zazo zikora ibikoresho nk’intebe ariko kandi hari […]
RDC: Urupfu rw’umuganga rwakoze kuri batanu barimo Minisitiri na ofisiye

Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2019, Urukiko rukuru rwa gisirikare rwakatiye Minisitiri uhagarariye intara muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Dolly Makambo n’abandi bane bakatiwe igifungo gitandukanye bazira urupfu rw’umuganga wari uyoboye ikigo nderabuzima cya Vijana. Minisitiri Makambo yakatiwe imyaka 10 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutegeka umurinda kurasa Muganga Belvis Nkulu Ilo. Radio […]
Nyanza: Gitifu yafungiwe gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rubanza rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri iyi tariki ya 22 Ugushyingo 2019, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, Habineza Jean Baptitse ukurikiranweho kuzimaganya ibimenyetso no gutanga ubuhamya bw’ikinyoma mu rubanza rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nk’uko RIB imaze kubitangariza ku rubuga rwayo rwa Twitter, Habineza ugiye gushyikirizwa ubushinjacyaha, ubu afungiwe […]
Inama ya ba Minisitiri babiri muri UTAB isize Dr. Ndahiro yeguye
Kuri iyi tariki ya 21 Ugushyingo 2019, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugene Mutimura na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase bagiriye inama muri Kaminuza ya UTAB mu rwego rwo kwiga ku kibazo cy’umwuka mubi hagati y’abayobozi bayo, basiga Dr. Ndahiro Alfred wari ukuriye Inama y’Ubutegetsi yeguye. Umwuka mubi wumvikanye ubwo Musenyeri wa Diyoseze ya Byumba, Mgr. […]
Amafoto: Guverineri Gatabazi arahirira inshingano mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko mu 1999

Tariki ya 10 Ukwakira 1999, ni bwo Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yashizweho. Gatabazi Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kuva mu 2017 agaragara arahirira inshingano z’Umuhuzabikorwa Wungirije (Vice Coordinator) ku rwego rw’igihugu. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Guverineri Gatabazi, iyi Nama yari iyobowe na Rusimbi John muri icyo gihe. Yashyizeho ubu butumwa mu rwego […]
RDC: Abarwanyi ba ADF bishe abaturage 19, batwika urusengero na farumasi
Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2019, abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba wa ADF bishe abaturage 19, batwika urusengero na farumasi muri teritwari ya Beni muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Inkuru y’ibiro Ntaramakuru by’Ubwongereza (Reuters) ivuga ko ADF yashimuse n’umubare munini w’abaturage mu bitero bibiri yagabye mu duce dutandukanye tugize teritwari ya Beni. […]
Mu gihe nk’iki: M23 yafashe Goma, ingabo za FARDC zirahunga, ONU ishinjwa kurebera
Ku wa kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2012 ni bwo umutwe wa M23 (March 23 Movement) warwanyaga ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo wafashe umugi wa Goma, ingabo z’igihugu (FARDC) zirahunga, iziri mu butumwa bw’amahoro z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) na zo zirarebera. Kuva mu mpera z’icyumweru no ku wa mbere, ingabo za M23 zarwaniraga ku […]
Umuturage yafatanwe intwaro zirimo n’izahanura indege n’umurima w’urumogi mu nzu-amafoto

Minisitiri wa Polisi, Aaron Motsoaledi n’Umuyobozi wa Polisi, Gen. Khehla John Sitole bo muri Afurika y’Epfo babyukiye ahabereye Operasiyo yavumbuye intwaro ziremereye mu rugo rw’umuturage utuye mu mugi wa Pretoria, zimwe zari zibitse munsi y’umurima w’urumogi wabaga mu nzu. Ni intwaro z’ubwoko butandukanye, inyinshi muri zo ziremereye harimo n’izahanura indege byabonetse muri uru rugo ruherereye […]
Amerika ikura he ububasha bwo gufatira ibihugu imyanzuro?

Intambara ya Kabiri y’Isi yatangiye mu 1939 irangira mu 1945, nyuma yaho ni bwo ijambo ‘Super Power’ cyangwa se ‘Igihugu gifite ububasha’ ni bwo ryadutse gusa Ubumwe bw’Abasoviyete na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ni byo bihugu byari bifite iyi ntebe. USA ubu iyobowe na Donald Trump, Perezida wayo wa 45, intebe y’ubuhangange mu 1991, […]
Burundi: Abasirikare bakuru batunguwe n’ibikoresho abaherutse gutera Mabayi bari bitwaje
Bamwe mu basirikare bakuru bavuze ko batunguwe n’ibikoresho abaherutse gutera ibirindo byabo mu gace ka Mabayi mu ntara ya Cibitoke bari bitwaje. Bahamya ko igitero nkacyo bari bagiheruka kera. Aya makuru tuyakesha ikinyamakuru Sunday Times ku makuru cyakuye kuri bamwe muri aba bofisiye batigeze batangarizwa amazina. Iki gitero cyagabwe ku musozi wa Twinyoni mu gace […]
Colette, umugore washakanye na Sedar Senghor w’umwirabura mu gihe byari umuziro yatabarutse

Colette Senghor, umugore wemeye gushakana n’umwirabura Sedar Senghor wabaye Perezida wa mbere wa Senegal, Leopord Sedar Senghor mu gihe byari ikizira yatabarukiye mu Bufaransa kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2019. Iyi nkuru yababaje cyane Perezida wa Senegal Macky Sall ndetse n’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (Francophonie/OIF) ivuga ko Colette yapfiriye mu rugo iwe muri Verson/Normandi […]
Umutekano w’ingabo z’u Burundi waba uri mu kaga?
Ubutumwa bw’Umugaba w’Ingabo z’u Burundi. Lt. Gen. Prime Niyongabo bwo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2019 bwatumye hibazwa niba umutekano w’ingabo z’iki gihugu waba uri mu kaga. Gen. Niyongabo yagiranye inama n’ingabo z’u Burundi, azisaba kutivanga muri politiki. Amagambo ye asanishwa n’amakuru yatangajwe mu minsi ishize yavugaga ko hari ingabo z’u Burundi ziri guhungira muri […]
Nigeria: Intare imaze amezi abiri irinda urugo rw’umuturage

Ubusanzwe tuzi ko ingo za benshi zirindwa n’imbwa ariko umuturage wo muri Nigeria mu murwa wa Lagos we yari amaze amezi abiri arindisha urugo rwe intare ubu yamaze kujyanwa mu rwororero rw’inyamaswa z’inyagasozi. Abaturage bavuga ko babonye iyi ntare y’imyaka ibiri y’amavuko ku rugo rw’uwafashishaga nk’umurinzi bamenyesheje inzego z’umutekano na Minisiteri y’Ibidukikije kugira ngo harebwe […]
Niba uri inkumi cyangwa umusore, nguyu uwo ukwiye gufata nk’impano itagomba kugucika
Kubana ni ikintu cy’agaciro mu buzima. Buri wese yifuza kubona inshuti nziza babana ariko ntibyoroha kuko ahanini tutabigiramo uruhare bitewe n’ububabashaka buke dufite nk’ikiremwamuntu. Ni byo hari igihe duhura n’inshuti mbi tugatandukana mu gihe gito gishoboka ariko tujye ducunga neza tutazatakaza n’izidufitiye umumaro cyane ko ngo ‘uwambaye ikirezi, atamenya ko cyera‘. Hari abasobanura neza ko […]
Inkuru ikora ku mutima ya Perezida Putin uvugwaho kuvuka ku mubyeyi wari ugiye gushyingurwa amutwite

Inkuru yasakaye ku isi ivuga ku buzima kuva mu mavuko ya Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin. Igitangaje kivugwamo ni uko yavutse ku mugore wari ugiye gushyingurwa mu mirambo y’abaguye mu ntambara (ntabwo yigeze ivugwa). Abizera bavuga ko icyo umuntu azaba bagendana. N’iyo wanyura mu nzira z’inzitane; za zindi twita iz’urupfu, uba uzagera aho ugana. Inkuru twabonye […]
Kenya: Hakozwe udukoresho dufasha ab’igitsina gore kwihagarika nk’abagabo
Umunyakenyakazi Njeri Muthaka yakoze udukoresho dufasha abakobwa cyangwa abakobwa kwihagarika nk’abagabo mu rwego rwo gukuraho imbogamizi bahuraga na zo nk’igihe bari kure y’ubwiherero. Njeri yatangiye gukora ubukangurambaga bwo gukoresha utu dukoresho yise ‘Susu Cups’ mu mwaka ushize. Ngo abakobwa cyangwa abagore bakwiye kudukoresha ni ukugira ngo birinde ubwandu bw’umuyoboro w’inkari cyangwa ibindi bibazo biterwa no […]
Umutoza yirukanwe azira ko ikipe ye yatsinze indi ibitego 27-0
Umutoza Massimiliano Riccini watozaga ikipe y’ingimbi ya Invicta Sauro mu Butaliyani yirukanwe ku mirimo ye nyuma y’uko iyi kipe yatsinze Marina Calcio ibitego 27-0. Inkuru y’Ikinyamakuru La Repubulica ivuga ko icyemezo cyo kwirukana Riccini cyafashwe n’umuyobozi wa Invicta Sauro, Paulo Brogelli amuhoye kutubaha (gusuzugura) indi kipe ayitsinda ibitego byinshi. Umukino warangiye Perezida Brogelli afata ijambo […]
Col. Kagoma yabaye umuyobozi mushya wa RUD Urunana asimbuye Gen. Afurika Jean Michel uherutse kuraswa
Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2019, Col. Mpiranya Leon Cyprien uzwi ku izina rya Kagoma yabaye umuyobozi mushya w’umutwe wa RUD Urunana urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda asimbuye Gen. Afurika Jean Michel uherutse kwicwa arashwe. Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo avuga ko urwego rukuru rwa RUD Urunana rwateranye ku cyumweru tariki ya 17 […]
AMAKURU Y’INGENZI YARANZE ICYUMWERU GISHIZE
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 11 Ugushyingo kirangira ku ya 17 muri uku kwezi. Cyaranzwe n’amakuru mu byiciro bidatundukanye: politiki, umutekano, imikino, imyidagaduro n’utuntu n’utundi. Twateguye inkuru z’ingenzi zaranze icyumweru gishize kandi zavuzweho cyane, duhereye ku ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Perezida Kagame yihanangirije abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abakorana na bo bari mu […]
Padiri Dr. Nyombayire wayoboraga UTAB arashinja Musenyeri kumurenganya no kwica amategeko nkana
Padiri Dr. Faustin Nyombayire, Umuyobozi mukuru wa kaminuza ya UTAB iri mu karere ka Gicumbi arashinja Musenyeri wa Diyoseze ya Byumba, Mgr. Seliviliyani Nzakamwita kumurenganya no kutubahiriza amategeko mu ibaruwa yamusabye kwegura. Nk’uko bigaragara mu ibaruwa y’impapuro itanu yo ku wa 13 Ugushyingo 2019, Padiri Dr. Nyombayire yandikiye Mgr. Nzakamwita, yamenyeshejwe Inteko Rusange y’Umuryango wa […]
Bill Gates yongeye kuyobora urutonde rw’abaherwe mu 2019
Umunyamerika ufite ikigo cy’ikorabuhanga cya Microsoft akanayobora ikigo cya Bill & Melinda Gates Foundation yongeye kuyobora urutonde rw’abaherwe ku isi mu ahigitse Jeff Bezos, nyiri Amazon. Urutonde rwa 2019 dukesha The Bloomberg Billionaire Index rugaragaza ko umutungo wa Bill Gates wiyongereyeho agaciro karenga miliyari 10 z’amadolari y’Amerika. Agaciro k’ibyo atunze kazamuwe n’amasezerano yagiranye na Pentagon […]
Udushya twaranze ubukwe bw’ibyamamare bwatumiwemo abantu 11

Umuhanzi w’Umuganda, Heli Loyce Agaba uzwi nka Heli Esli ku izina ry’ubuhanzi ndetse na Sunshine Melody uyoboye Kanta Group bakoze ubukwe kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019 bwatumiwemo abantu 11, burangwa n’udushya gusa. Ubu bukwe bwabereye muri kiliziya yitiriwe Mutagatifu Pawulo iri mu karere ka Kasese, bwatumiwemo ababyeyi bombi b’umukwe n’umugeni ndetse n’inshuti za hafi […]
RDF izakomeza kurinda ibyo abanyarwanda bagezeho harimo n’umutekano-Paul Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Paul Kagame kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2019 yabwiye abofisiye bashya 320 barangirije amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Gako mu karere ka Bugesera ko bafite inshingano zo kurinda ibyo abanyarwanda bagezeho harimo n’umutakano wabo. Perezida Kagame yabwiye aba bofisiye ko kugira ngo igihugu kigere aho […]
Imikorere y’uburyo bwa Iron Dome bupfubya misile+Amafoto

Uko isi itera imbere mu ikoranabuhanga ni ko n’igisirikare kigenda gikora intwaro zigezweho gifatanyije n’ibigo n’inganda zitandukanye. Hagiye hakorwa ibitwaro bya kirimbuzi, indege z’intambara zigendera ku muvuduko udasanzwe, amato agendera munsi y’inyanja, ndetse n’ubwirinzwi butuma ibisasu bitewe ahantu runaka bipfubira mu kirere. Iron Dome System ni ubwirinzi buhambaye bw’ibisasu bituruka mu kirere bwakozwe n’ikigo cya […]
Pasiteri yinjira mu rusengero abayoboke babanje kumupfukamira

Bishop Emmanuel Esezobor uyoboye itorero rya Fire House Church International Worship Centre amaze kwandika izina muri Nigeria bitewe n’ibikorwa bitandukanye akora bivugwa ko bihabanye n’iyobokamana harimo kwinjira mu rusengero abayoboke babanje kumupfukamira. Mu mezi make ashize, ifoto ya Bishop Esezobor yashyizwe hanze n’umukobwa wavuze ko pasiteri ubwe yigeze kumuha amafaranga kugira ngo baryamane. Iyi foto […]
Uganda ntizizihiza isabukuru ya EAC bitewe n’ibibazo ifitanye n’ibihugu by’ibituranyi
Abadepite bo muri Uganda banze ubusabe bw’umunyamabanga wa leta mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba bwo gutegura isabukuru y’umuryango y’imyaka 20 kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019 bitewe n’ubunyangamugayo buke bavuga ko ibihugu biwugize bigaragaza. Idindira ry’umushinga w’umuhanda wa gari ya moshi uhuriweho na Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda n’u Burundi, umubano utagenda neza hagati ya […]
Uganda: Ingabo zarangije amahugurwa zigaragaza ibitwaro biremereye-Amafoto

Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019, Umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda, Yoweli Museveni yayoboye umuhango wo kurangiza amahugurwa y’ingabo zirasisha ibifaru. Abasirikare 300 ni bo barangije aya mahugurwa amaze umwaka akorerwa ku ishuri ry’imyitozo ya gisirikare rya Karama mu karere ka Mubende. Chimp Reports ivuga ko Perezida Museveni yanyuzwe n’uburyo aba basirikare bigaragajemo ndetse n’imikorere […]
Igitutu kuri Victoire Ingabire n’ icyatumye ava mu ishyaka FDU-Inkingi
Uwahoze ari umuyobozi w’ishyaka rya FDU Inkingi ritemerewe gukorera mu Rwanda, Victoire Ingabire Umuhoza yatanze ubutumwa buziguye nyuma yo kotswa igitutu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019. Igitutu kuri Ingabire Victoire cyaturutse ku ijambo Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yagejeje ku banyarwandanda ku munsi w’irahira ry’abashya muri guverinoma n’abayobozi b’ingabo bashya. […]
Papa Francis arasaba ibigo bikoresha murandasi guhagarikira abana amashusho y’urukozasoni
Mu nama y’iminsi ibiri n’abayobozi b’ibigo bikorera kuri interineti, abayobozi b’amadini n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga yatangiye kubera i Vatican kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019, Umushumba mukuru wa kiliziya, Papa Francis arasaba ibigo bikomeye bikorera kuri internet kuvanaho amashusho n’amafoto y’urukozasoni y’abana. Ibi yabisabye ibigo nka Google, Facebook, Apple, Microsoft, Paramount Pictures n’ibindi bikoresha internet muri […]
Umuhanzi Prezzo biravugwa ko yajyanwe mu bitaro nyuma yo gufatwa ku ngufu na ba ‘slay queens’
Umuraperi w’Umunyakenya, Jackson Ngechu Makini uzwi nka Prezzo wo mu gihugu cya Kenya, yashyize ukuri ku makuru avuga ko abagore bazwi nka slay queens batatu bamuhaye ibiyobyabwenge maze bakamusambanya bikamuviramo kujyanwa mu bitaro. Slay queen ni izina rikunda gukoreshwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane nka Instagram, rigahabwa ab’igitsina gore bazihoraho basa n’aho ari ko kazi bakora. […]
Perezida Kagame yahaye amahitamo abasubiye mu byaha bari barafungiwe
Mu butumwa yatanze kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019 mu muhango wo kurahira kw’abaminisitiri, abanyamabanga ba leta n’abayobozi b’ingabo mu ngoro y’inteko ishinga amategeko, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahaye amahitamo abiri abafunguwe bahawe imbabazi bagasubira mu byo bari barafungiwe. Perezida Kagame yihanangirije abihisha inyuma ya politiki,ubwisanzure,… bafashwa n’abahungabanya umutekano bari hanze. “Ndashaka […]
Inama yari guhuza u Rwanda na Uganda ntikibaye
Inama ya kabiri yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Angola abyutsa umubano hagati y’u Rwanda na Uganda ntikibaye kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2019. Aya makuru yemejwe kuri uyu wa 14 Ugushyingo n’Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe. Avuga ko iyi nama yimuriwe ku munsi utaramenyekana ku busabe […]
Ingabo z’Ubufaransa zigiye gufasha RDC mu guhashya imitwe y’inyeshyamba

Ingabo z’Ubufaransa zigiye gufasha iza Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu guhashya imitwe yitwaje intwaro n’inyeshyamba ibangamiye umutekano w’uburasirazuba bw’igihugu. Ibi byatangajwe na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ari kumwe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2019, i Paris. Iki kiganiro cyavugaga ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego […]
Special Forces kabuhariwe ku isi mu 2019 -Amafoto

Amagambo ‘Special Force’ ari mu rurimi rw’Icyongereza, twagenerekera mu Kinyarwanda agasobanura ‘umutwe w’ingabo zidasanzwe’. Ziba ingabo zidasanzwe kuko zihabwa imyitozo idasanzwe ugereranyije n’ihabwa abandi basirikare. Hari ababivuga neza ngo ni imyitozo y’urupfu bitewe n’ibikorwa ndengakamere bakora kugira ngo bazavemo abarwanyi b’ibitangaza. Zitwa Special Forces kabuhariwe bitewe n’ibitero zagabye, zigatahukana icyazijyanye, zikabasha gutabara imbohe mu isenga […]
Uganda n’u Rwanda: Ingaruka z’umubano mubi ku baturage n’izindi nzego
Imyaka ibiri irirenze umubano w’ibihugu byari inshuti kuva mu bihe byo ha mbere ( u Rwanda na Uganda) utifashe neza. Impande zombi zishinjanya kugira uruhare mu guhindanya uyu mubano ku mpamvu zitandukanye, ahanini zishingiye ku mutekano w’ibihugu byombi. Impande enye z’ingenzi zikomeje kugerwaho n’ingaruka z’uyu mubano mu buryo turavugaho. Amateka atwereka ko u Rwanda na […]
Israel vs Islamic Jihad: Murarasa natwe tubarase-IDF

Ingabo za Israel zemeje ko zishe umuyobozi w’umutwe w’abarwanyi wa Islamic Jihad wegamiye ku idini rya kiislamu , Bahaa Abu al-Ata mu gitero cy’indege cyagabwe mu mugi wa Gaza muri Palestine. Aya makuru yemejwe n’uyu mutwe w’aba ‘jihadist’ Bahaa Abu al-Ata yari ayoboye, yakiranywe umujinya mwinshi, bisembura n’indi mitwe yegamiye kuri Isilamu. Na wo watangiye […]
Amafoto adasanzwe ya ‘Cheetah’ yabwaguye ibyana 7

Cheetah ni ubwoko bw’injangwe nini zo ku gasozi, ziba mu itsinda ry’inyamaswa z’inyamabere. Mu buzima bwazo zirya inyama gusa. Ni inyamaswa zirukanka ku muvuduko uri hejuru, zikabikora ahanini ziruka ku muhigo cyangwa zihunga igishaka kuzangirirza ubuzima nk’intare. Abatamenyereye inyamaswa zo mu ishyamba bashobora kwitiranya ‘cheetah’ n’ingwe ariko ziratandukanye. Akantu gato wazitandukanyirizaho ni uko Cheetah igira […]
Umwana wavukanye amagambo, ikipe y’umudugudu ni yo mazina Sadate yise Gasogi
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate agereranya Gasogi United n’umwana wavukanye amagambo n’ikipe y’umudugudu ku buryo igomba guhabwa isomo mu mukino wa gicuti uzahuza amakipe yombi. Nk’uko Rayon Sports yabitangarije ku rubuga rwayo, Sadate yatangaje aya magambo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2019 mu kiganiro cy’abayobozi b’iyi kipe, aba Gasogi United n’itangazamakuru. Sadate yavuze […]
RDC: Imyumvire ihabanye kuri Ebola yatumye radiyo ifunga imiryango
Radio y’abaturage ya Lwemba (RCL) yakoraga ubukangurambaga bwo kurwanya Ebola yafunze imiryango bitewe n’imyumvire y’abaturage itandukanye kuri iki cyorezo. Ebola ni icyorezo cyatangiye kuvugwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuva muri Kanama 2018, ubu imaze gutwara ubuzima bw’abarenga 2100 gusa mu mbogamizi zagiye zigaragara mu kuyirwanya harimo n’abaturage batemera ko ibaho. Amakuru dukesha Radio […]
AMAKURU Y’INGENZI YARANZE ICYUMWERU GISHIZE
Icyumweru gishize cyatangiye ku wa 4 Ugushyingo 2019 kirangira ku wa 10 na none muri uku kwezi. Cyaranzwe n’amakuru yihariye muri politiki, ubutabera, ibirori,… n’ibidasanzwe. Perezida Kagame yagize icyo avuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 8 Ugushyingo, Perezida Kagame yavuze ku mubano w’u Rwanda na Uganda umaze […]
Hemejwe urupfu rwa Gen. Afrika na Col. Kagoma bayoboraga inyeshyamba ziheruka gutera u Rwanda
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC, cyemeje urupfu rwa Gen. Afurika Jean Michel wayoboraga FDLR RUD Urunana kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2019. FARDC ibicishije kuri Twitter ivuga ko Gen. Musabimena Juvenal (amazina nyakuri ya Jean Michel) yishwe nyuma ya saa sita kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2019 mu gitero ingabo zagabye hagati […]
Eswatini: Ingoma zaba zigiye guhindura imirishyo?
Amakuru avuga ko mu bwami bwa Eswatini hari gutegurwa imyigaragambyo yo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2019 ishobora kweguza Umwami Mswati wa III. Amakuru dukesha abari imbere muri iki gihugu cyahoze ari Swaziland avuga ko iyi myigaragambyo iri gutegurwa n’ishyaka rya Silungisa I Country mu rwego rwo kurwanya imiyoborere mibi iri mu gihugu. Yahwe izina […]
Gen. Jean Michel wari uyoboye FDLR RUD Urunana yagabye igitero i Musanze yishwe
Amakuru acicikana muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo avuga ko umuyobozi w’umutwe wa FDLR RUD Urunana, Gen. Musabimana Juvenal uzwi nka Afurika Jean Michel yishwe n’igisirikare cy’igihugu kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2019. Iki gisirikare (FARDC) ngo cyiciye Gen. Jean Michel mu gitero cyagabye muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko bigaragara […]
Musanze: Umuryango urara hanze nyuma yo kwisenyera inzu kugeza ishizemo ibiti

Munyaziboneye Faustin n’umuhungu we batuye mu mudugudu wa Rwabika, akagari ka Migeshi, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze barara hanze nyuma yo kwisenyera inzu bubakiwe kugeza ibiti biyishizemo. Nyuma yo kumenya iki kibazo ku mugoroba w’uyu wa 8 Ugushyingo 2019, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yasuye uyu mudugudu, ahura na Munyaziboneye. Meya Nuwumuremyi […]
Burundi: Abarwanashyaka 200 ba CNL barafunzwe, abagera kuri 50 barishwe
Abarwanashyaka 200 b’ishyaka rya CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi bafungiwe mu ntara zitandukanye harimo 100 bari mu ntara ya Bujumbura. Mu ncamake y’amakuru yo ku wa 7 Ugushyingo 2019 ikinyamakuru Iwacu cyashyize hanze, kivuga ko hari n’abagera kuri 50 bamwe muri bo batwitswe, abandi bakicwa nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga wa CNL, Depite Simon Bizimungu mu […]
RDC: Ingabo z’igihugu zimaze guhitana abarwanyi 25 ba ADF
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC kimaze kwica abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba wa ADF mu cyumweru kimwe. Nk’uko umugaba w’ibitero bya Sokola 1 bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro n’inyeshyamba, Brig. Gen. Ychaligonza Nduru Jacques yabitangarije Actualide.CD, aba barwanyi bose baguye mu mirwano yabereye mu duce tugize umugi wa Beni harimo: Vemba, Kadou, Kididiwe n’utundi […]
Uganda isobanura impamvu inama n’u Rwanda yakerewe
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kuteesa asobanura impamvu inama ya kabiri yiga ku ishyirwamubikorwa ry’amasezerano ya Angola agamije kubyutsa umubano wayo n’u Rwanda yakerewe. Iyi nama yari kubera muri Uganda ku wa 16 Ukwakira 2019, kuko iya mbere yari yabereye i Kigali ku wa 16 Nzeri 2019. Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama ya […]
Ibyamamare biratabariza Abanyamulenge bakomeje kwicwa

Ndabasuhuje nk’abavandimwe duhuje amaraso, ububabare mu bihe bikomeye, mu gihe cy’ibyishimo tukishima kimwe. Ubushize mugenzi wange yibazaga impamvu amahanga arebera Jenoside iri gukorerwa abanyamulenge. Yabahaye ubusobanuro bwa Jenoside nk’uko byemejwe n’imiryango mpuzamahanga, ari na byo yashingiyeho aha ubu bwicanyi inyito nk’iyi. Wenda nge simbitindaho nsobanura kuri iri jambo ndetse n’ubu bwicanyi bumaze gufata indi ntera […]
Video y’umwana wabyinnye ‘Kungola’ imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 8

Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo hatangiye gusakara amashusho ya Bonane Joseph w’imyaka 5 y’amavuko abyinana na bagenzi be indirimbo ‘Kungola’ ya Bruce Melodie na Sunny. Bitewe n’impano uyu mwana w’i Kirehe yagaragaje, byatumye bamwe bajya kumusura, abandi basangiza aya mashusho bamusabira ubufasha, burimo kumurihira amashuri, akiga nk’abandi, kumugurira imyenda ndetse no gutera umuryango we […]
Bosco Ntaganda agiye gufungwa imyaka 24

Kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2019, Urukiko Mpuzamahanga Mbanabyaha rwakatiye Bosco Ntaganda imyaka 30 y’igifungo izavanwaho itandatu yari amaze afunzwe. Ku wa 8 Nyakanga 2019, Bosco Ntaganda yahamwe n’ibyaha 18 birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu ntara ya Ituri iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuva mu 2002 kugeza mu 2003. Urubanza […]
Uburusiya bushyigikiye u Burundi busa n’ubwahawe akato n’amahanga
N’ubwo u Burundi busa n’ubwahawe akato n’amahanga ku bw’umutekano muke n’ihonyora ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bivugwayo, Uburusiya bwiyemeje kubushyigikira. Kuva mu 2015, ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yavugaga ko aziyamamariza manda ya gatatu, mu kwiyamamaza kwe, gutsinda amatora na nyuma yaho, mu Burundi havugwamo umutekano muke ngo uterwa ahanini n’umutwe w’urubyiruko w’Imbonerakure ushamikiye ku ishyaka rya CNDD-FDD. Bivugwa […]
Umuyobozi w’Ishuri ry’Abadivansitisite rya Gitwe yatawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukurikiranyeho Nshimiyimana Gilbert uyoboye College Adventiste de Gitwe icyaha cyo kugira uruhare mu guhatira abana kwinjira mu idini. RIB ivuga ko ibi bihabanye n’uburenganzira bw’umwana, ihame ry’uburezi ndetse n’amahame agenga idini. Ibigo by’amashuri n’abanyarwanda barakangurirwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana bw’ubwisanzure mu mitekerereze, kugaragaza ibyo batekereza, umutimanama no guhitamo idini. Amakuru y’abana bahatirwa […]
Angeli Mutabaruka yiyomoye kuri Gicumbi FC, ayoboka Gasogi n’indahiro idasanzwe
Umunyamakuru wa Radio/TV1, Mutabaruka Angelbert yahisemo gutera umugongo Gicumbi FC yari yarihebeye ayoboka Gasogi United ku mpamvu yise iyo gushaka ibyishimo yabuze. Mutabaruka yagizwe umukangurambaga ndetse n’umuvugizi wungirije wa Gasogi United. Indahiro ye nyuma yo guhabwa ubu bubasha ntabwo isanzwe. “Njyewe Mutabaruka Angelbert,nemeye kwitandukanya n’amakipe yambabazaga yose,nkaba nemeye kuba umukunzi wa Gasogi nk’ikipe itanga ibyishimo,nanjye […]
Nyuma y’imyaka 32, Compaoré yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi
Leta ya Burkina Faso yashyizeho impapuro zita muri yombi Blaise Compaoré wabaye Umukuru w’iki gihugu. Arashinjwa kuba inyuma y’urupfu rwa Thomas Sankara wiciwe mu ihirika ryabaye mu 1987. Blaise Compaoré wavuye ku butegetsi ahiritswe ku wa 31 UKwakira 2014, ubu ari mu buhungiro muri. Mu 2016, yahawe ubwenegihugu bwa Côte d’Ivoire. Blaise Compaore ni we […]
Bivugwa ko umunyamakuru Constantin Tuyishimire wari warabuze yakubitiwe mu Burundi akagirwa intere

Amakuru avuga ko umunyamakuru wa Radio/TV1 wavuzweho kuburirwa irengero yakubiswe n’abo mu mutwe w’Imbonerakure mu Burundi, akamenwa ijisho ry’iburyo. Inkuru zanditswe mbere kuri uyu munyamakuru zavugaga ko yaburiwe irengero yari aho yakoreraga mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, nyuma haza andi makuru avuga ko ari muri Uganda. Ubutumwa bwakirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bwasembuwe n’ubwabanje […]
Burundi : Abarenga 80 barimo Abanyarwanda 10 batawe muri yombi
Igipolisi n’igisirikare cy’u Burundi byakoze umukwabu gifata abantu 80 barimo Abanyarwanda bagera ku 10 n’abo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Uyu mukwabu wabaye nyuma y’amakuru yavugaga ko hari abaturutse hanze y’igihugu binjiye mu mugi wa Rugombo mu Ntara ya Cibitoke. SOS Media ivuga ko abanyarwanda bafashwe harimo abamaze muri komine ya Rugombo mu Burundi […]
Gen. Nyamvumba, Eduard Bamporiki,… bahinduriwe imirimo, Dr. Sezibera arasimbuzwa
Ashingiye ku biteganywa n’itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 4 Ugushyingo 2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobobozi mu buryo bukurikira: -Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ni Dr Vincent Biruta wasimbuye Dr Richard Sezibera. -Minisitiri w’bidukikije ni Dr Jeanne Dárc Mujawamariya. […]
Uganda:Amerika ihakana gutera inkunga abanyeshuri bigaragambya
Ambasade y’Amerika muri Uganda irahakana amakuru avuga ko itera inkunga abanyeshuri bigaragambiriza iyongezwa ry’amafaranga y’ishuri muri Kaminuza ya Makelele. Ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2019, iyi ambasade ivuga ko ibyo ishinjwa ari ibinyoma kandi ntaho ihurira na politiki ya Uganda. “Amakuru y’uko dufasha abakora imyigaragambyo ni ibinyoma. Ntabwo politiki […]
Kizza Besigye yajyanwe ahantu hatazwi nyuma yo kuva mu Busuwisi

Polisi ya Uganda yoherejwe guhagarika inama y’ishyaka rya FDC (Forum for Democratic Change) ku kibuga cy’igihugu cyitiriwe Mandela giherereye muri Nambole, ita muri yombi Dr. Kizza Besigye wari mu Busuwisi kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2019. Nk’uko The Daily Monitor ibivuga, kuri uyu wa 4 Ugushyingo, polisi yamennye ikirahuri cy’imodoka ya Besigye maze imukuramo. Besigye […]
RDC: Ikiganiro kuri Ebola cyatumye umunyamakuru yicwa, atwikirwa n’inzu
Abantu batamenyekanye bari bitwaje ibyuma bishe umunyamakuru Papy Mahamba Mumbere wakoraga ikiganiro kuri Ebola, bakomeretsa umugore we ndetse banamutwikira n’inzu. Actualite.CD ivuga ko aya makuru yatangajwe n’Umuryango Uharanira Ubwisanzure n’Uburenganzira bw’Itangazamakuru muri Afurika , OLPA (Observatory of the Freedom of the Press in Africa). Uvuga ko Mahamba Mumbere wakoreraga Radio y’Abaturage ya Lwemba , RCL […]