Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo hatangiye gusakara amashusho ya Bonane Joseph w’imyaka 5 y’amavuko abyinana na bagenzi be indirimbo ‘Kungola’ ya Bruce Melodie na Sunny.
Bitewe n’impano uyu mwana w’i Kirehe yagaragaje, byatumye bamwe bajya kumusura, abandi basangiza aya mashusho bamusabira ubufasha, burimo kumurihira amashuri, akiga nk’abandi, kumugurira imyenda ndetse no gutera umuryango we inkunga ishoboka.
Muri aya mashusho, Bonane Joseph agaragara mu myambaro ishaje, ikabutura yacitse, ikaba iri mu mpamvu yazanye amarangamutima kuri benshi, bagatekereza kumufasha.
Ni koko uyu mwana byagaragaye ko umuryango we nta bushobozi ufite nk’uko byagaragaye mu kiganiro umunyamakuru Irene Murindahabi yagiranye na we ndetse n’umuryango we ubwo yari yabasuye mu rugo iwabo.
Benshi basabye umuhanzi Bruce Melodie n’abandi babishoboye gufasha uyu mwana wabyinnye indirimbo ye. Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na The New Times, yavuze ko aya mashusho yayabonye ariko akaba atarahura n’uyu mwana ariko yemeye ko agiye kumufasha akiga.
Uwitwa Bebble Kid ni we wasakaje aya mashusho arebwa cyane. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter, Kungola yabyinwe na Bonane na bagenzi be imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 8.1 nyuma yo kuyishyiraho tariki ya 1 Ugushyingo 2019.
Tyrese Gibson na we yamugezeho

Tyrese Gibson ni umuhanzi w’Umunyamerika ukora injyana ya Rap, akaba umubyinnyi, umwanditsi ndetse n’umukinnyi wa filime.
Filime yakinnye yamenyekanye cyane ni Fast & Furious igaragaramo icyamamare Dwayne Johnson uzwi nka The Rock. Muri iyi filime, Tyrese yitwa Roman Pearce.
Tyrese amaze iminsi itandatu na we ashyize kuri Instagram amashusho y’uyu mwana gusa indirimbo ‘Kungola’ yayisimbuje indi.
Bebble Kid afite abamukurikira kuri Twitter 883, Tyrese akagira abasaga miliyoni 13 bamukurikira kuri Instagram gusa ntitwashoboye kubona abamaze kureba aya mashusho ya Bonane kwa Tyrese. Ibi bitanga ikizere ko umwana akomeza kwamamara gusa ibyifuzo bya benshi biramusabira ubufasha kurusha ibindi byose.
Iyi ni tweet ya Bebble Kid ugaragaza ko aba muri Jamaica https://twitter.com/Bebblekid/status/1190082484257673216
Amashusho ya Bonane kuri Instagram ya Tyrese Gibson https://www.instagram.com/p/B4U9WfahwJx/


