Amaze imyaka 17 asaba umugabo we ko bajya mu kwezi kwa buki

Kyeswa na Nassejje mu 2002

Pasiteri Godfrey Kyeswa na Peace Nassejje bashyingiranwe tariki ya 16 Werurwe 2002 mu rusengero rwa pantekote rwa Lugazi muri Uganda ariko ngo uyu mugore aracyasaba umugabe we ko bajya mu kwezi kwa buki. Bombi batangiye gukundana mu 1998, ubwo Godfrey Kyeswa wakoraga kuri uru rusengero yagejeje igitekerezo kuri pasiteri Tom Wanyama cy’uko yakunze Nassejje maze […]

Umupolisi aravugwaho gukora mu mufuka afande we mu itabwa muri yombi rya guverineri wa Nairobi

Tariki ya 6 Ukuboza 2019, ubwo Guverineri w’intara ya Nairobi muri Kenya, Mike Sonko yatabwaga muri yombi, umupolisi w’umwofisiye muto yashinjwe gukora mu mufuka (kwiba) afande we mukuru. Hari mu mbaga y’abantu benshi barebaga uko itabwa muri yombi rya Guverineri Sonko ryagendaga, bamwe bafotora, abandi bafata amashusho gusa ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ‘video’ igaragaza uyu […]

Uganda igiye kwinjiza urubyiruko 4000 mu gisirikare

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Richard Karemire yatangaje kuri uyu wa 7 Ukuboza ko kuva tariki ya 27 kugeza tariki ya 5 Mutarama 2020, urubyiruko rugera ku 4000 ruzaba rumaze kwinjizwa mu gisirikare. Uru rubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 ruzinjizwa muri iki gisirikare (UPDF) kugira ngo rusimbure abageze mu zabukuru bagiye gusezererwa […]

Nigeria yamuritse imodoka z’intambara zakorewe iwabo-amafoto

nig2.jpg

Perezida wa Nigeria, Muhamadu Buhari yayoboye umuhango wo kumurika imodoka z’intambara zakorewe muri iki gihugu tariki ya 3 Ukuboza 2019. Izi modoka zitwa Ezugwu Mine Resistant Ambush-Protected vehicles (Ezugwu MRAPs) zakozwe n’uruganda rwa Defence Industry Corporation of Nigeria (DICON) ku bufatanye na Command Engineering Depot (CED) zamurikiwe ahitwa Kaduna. Perezida Buhari yavuze ko zitazangira gukora […]

Burundi: Senateri aravugwaho gushaka kwica umugore we nyuma yo kumukekaho kumuca inyuma

fb_img_15757264073205734.jpg

Umusenateri wo mu Burundi witwa Gedeon Gahungu aravugwaho gukubita agafuni umugore we n’umugabo yabasanganye iwe mu rugo akabakeho kuba bamuca inyuma, arangije arahunga azi ko asize abishe agenda agonga abantu mu muhanda abagera ku 10 barakomereka barimo babiri barembye. Ibi byabereye mu gace ka Kamenge, mu Mujyi wa Bujumbura, kuri uyu wa 7 Ukuboza 2019. […]

Nta mwanya natakaza kuri Gen. Muhoozi kuko ntiyavukiye Uganda-Depite Nsereko

Ubwo yagiraga ikiganiro kuri televiziyo ya NBS muri Uganda, Depite Muhammad Nsereko yatangaje ko nta mwanya yatakaza kuri Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba ku kuba yasimbura se Museveni ku mwanya w’umukuru w’igihugu kuko atavukiye muri Uganda. Amakuru avugwa ko Museveni yateguye Gen. Muhoozi ahereye mu gisirikare, bikaba bikekwa ko ashobora kuzamubera umusimbura. Depite Nsereko uhagarariye umugi […]

Komite Nyobozi ya FERWACY iyobowe na Bayingana Aimable yose yeguye

Kuri uyu wa 6 Ukuboza 2019, Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare (FERWACY) yari irangajwe imbere na Aimable Bayingana wari umaze imyaka 11 ayiyoboye bamaze kwegura. Iyi komite igizwe na Perezida Bayingana, Benoit Munyankindi wa mbere wari umwungirije, Francois Karangwa wa kabiri wari umwungirije, abajyanama babiri, Nosisi Gahitsi Toussaint wari umunyamabanga mukuru ndetse n’umubitsi, Rwabusaza Thierry. […]

Perezida Nkurunziza yashimangiye ko u Rwanda ruri inyuma y’ibitero byibasira u Burundi

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza yashimangiye amakuru yavuzwe n’abayobozi bakomeye muri iki gihugu avuga ko u Rwanda rwagize uruhare mu bitero byagabweyo kuva mu 2015 harimo n’icyagabwe muri Komine ya Mabayi tariki ya 17 Ugushyingo 2019. Aya makuru dukesha BBC avuga ko Perezida Nkurunziza yatangarije ubutumwa mu nama y’inteko ishinga amategeko y’umuryango wa ICGLR […]

Ishusho y’ubutabera mu rubanza rwa Dr. Habumugisha Francis watorotse

Tweet ya Dr. Francis Habumugisha yo ku wa 5 Ukuboza

Tariki ya 5 Nzeri 2019 ni bwo Diane Kamali yatangarije ku rubuga rwa Twitter ko yakubitiwe mu ruhame na Dr. Francis Habumugisha tariki ya 16 Nyakanga. Uyu mukobwa yavuze ko amezi abiri agiye gushira abitangarije urwego rw’ubugenzacyaha ariko rukaba ntacyo rwari rwakabikozeho. Muri ubu butumwa, Diane Kamali yameyesheje (tag) na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame […]

Ni hehe ingabo za Congo/Kinshasa ziri gukura imbaraga zo guhashya imitwe yitwaje intwaro?

Kuva mu 1996 ku bwa Mobutu Sese Seko kugeza ubu Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo iyoborwa na Felix Tshisekedi Tshilombo, uburazirazuba bw’iki gihugu bwugarijwe n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro (inyeshyamba) yo mu gihugu n’ituruka mu mahanga. Ariko turibanda kumitwe ituruka mu mahanga. Interahamwe n’ingabo zahoze ari uz’u Rwanda nibo babimburiye indi mitwe iva mu […]

Col. Afrika Gaspard wa FDLR yishwe, Gen. Omega aracika

Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo zatangaje ko zishe Afrika Gaspard wari ukomeye muri FDLR, Gen Maj Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega usanzwe ari umuyobozi w’uyu mutwe urwaya ubutegetsi bw’u Rwanda aracika. Aya makuru yemejwe na Maj. Ndjike Kaiko Guillaume, komanda wa operasiyo Sukola 2 iri gukorerwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nk’uko Interview.CD […]

Urukiko rwa EAC rwagize Perezida Nkurunziza umwere

Tariki ya 3 Ukuboza 2019 i Arusha muri Tanzania, urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba rwanzuye ko manda yitwa iya gatatu ya Perezida Nkurunziza yakurikije itegekonshinga ry’u Burundi. Iyu manda ya Perezida Nkurunziza yatangiye mu 2015, ikaba izarangira mu 2020. Atangaza ko agiye kwiyamamariza manda yiswe iya gatatu, byakuruye impaka ndetse n’umutekano muke mu Burundi. Abatarishimiye ko […]

Abandi barwanyi 100 b’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bafashwe

Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC zatangaje ko kuri uyu wa 4 Ukuboza 2019 zafashe abandi barwanyi b’imitwe ya FDLR na CNRD 100 mu gace ka Kalehe, biyongera ku bandi 30 batangajwe ejo. Aya makuru yemezwa na Capt. Dieudonne Kasereka, umuvugizi w’igisirikare cya Congo muri operasiyo Sokola II, ibitero by’ingabo z’igihugu ziri kugaba […]

Kwihanganira inkoni biguhesha umugeni, gusimbuka imfizi no gushimuta umukobwa mu mico yo muri Afurika

Ibihugu by’Afurika bigira umuco wihariye uranga ubuzima bwa buri munsi bw’ababituye, ahanini ushingira kuri gakondo bakomeyeho. Umwihariko ugaragara no mu bukwe hagati y’umusore n’umukobwa ndetse na mbere yaho mu myiteguro. Ni ibintu umugabane wose usa n’usangiye kugira uburyo umusore cyangwa umukobwa wakubaka urugo bitabwaho mu buryo bujyanye n’umuco wa buri gihugu cyangwa agace runaka. Turakomoza […]

Kugira ngo ugere kuri Pasiteri Manyuru, usabwa kwishyura 45,000 RWF

Pasiteri Peter Manyuru yashinze itorero rya Jesus Teaching Ministries (JTM) riherereye i Nairobi muri Kenya. Kugira ngo umushaka amugereho, asabwa kwishyura amashilingi ya Kenya 5000. Aya mashilingi tuyavunje mu mafaranga y’u Rwanda, arenga 45,000. Umuntu ayishura kugira ngo abone uko asengerwa cyangwa se akorerwe ibitangaza. Nk’uko Daily Nation yabitangaje, iri torero rifatwa nk’inzu y’ubucuruzi kubera […]

Umwana w’imyaka 12 yashyingiranwe n’ufite 11-amafoto

fb_img_15754079351255328.jpg

Ni ibintu bidasanzwe kumva umwana muto cyane ashingiranwa na mugenzi we. Ibyari bisanzwe na byo biba gake ni ubwo twumvaga ngo umugore ukuze yashyingiranwe n’umuwana w’umuhungu muto cyangwa se umugabo agashyingiranwa n’umukobwa muto. Muri Afurika y’Epfo haravugwa umwana w’umuhungu ufite imyaka 12 washyingiranwe n’umukobwa w’imyaka 11 y’amavuko, bakaba bagiye kubana urw’akaramata nk’uko bigaragara mu mafoto […]

Burundi: Minisitiri avuga ko ari amahirwe mabi guturana n’u Rwanda

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi, Pascal Barandagiye avuga ko igihugu cye cyagize amahirwe mabi yo guturana n’u Rwanda. Abivuze mu gihe umubano w’ibihugu byombi udahagaze neza. Umubano w’ibihugu byombi ngo usaba ko Abenegihugu barinda buri gice ku manywa n’ijoro nk’uko Radio Ijwi ry’Amerika dukesha amwe muri aya makuru yabitangaje. “Nta we uhitamo umuturanyi. Twagize amahirwe […]

Umuyobozi wa ‘Special Force’ ya FDLR yafashwe

Kuri uyu wa 3 Ukuboza 2019, Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu bitero bya Sukola 2 yatangaje ifatwa rya Asifiwe Manudi Nshimiyimana wayoboraga umutwe w’ingabo zidasanzwe za FDLR, CRAP. Nshimiyimana yafashwe ejo ku wa 2 Ukuboza mu gace ka Ndosho gaherereye mugi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nk’uko Ndjike-Kaiko Guillaume, […]

RDC: Abarwanyi 30 b’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bafashwe ari bazima

Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo zitangaza ko mu bitera zimaze iminsi zigaba muri teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amagepfo zimaze gufata mpiri abarwanyi bagera kuri 30 b’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Aba barwanyi ni abo mu mitwe ya FDLR ndetse na CNRD (Congrès National pour la Renaissance DĂ©mocratique) bivugwa ko zirukanwe […]

Perezida Museveni watakaje ibiro 30 anyomoza abavuga ko arwaye

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yanyomoje kuri uyu wa 2 Ukuboza 2019 amakuru avuga ko ubuzima bwe butameze neza bitewe n’intege z’ubusaza no gutakaza ibiro bimugaragaraho. Aya makuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambanga, abiganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe (abo yita abatanga umusanzu mubi) bagaragaza ko ibi ari ibimenyetso by’uko nta kizere agifiwe cyo gukomeza kuyobora […]

Lionel Messi yegukanye Ballon D’or 2019-Amafoto

Iyi ni Ballon d'Or ya 6 Lionel Messi amaze gutwara

Muri iri joro ryo ku wa 2 Ukuboza, umukinnyi w’Umunya-Argentine ukinira ikipe ya FC Barcelona, Lionel Messi yegukanye Umupira wa Zahabu (Ballon d’Or) 2019. Ibi birori byaberega muri cyumba cy’inama cya théâtre du Châtelet kiri mu mugi wa Paris mu Bufaransa. Uyu mukinnyi yari ahataniye iki gihembo n’abandi bakinnyi bakomeye nka Virgil Van Dijk na […]

Mabayi: Umutekano utizewe utuma abarengeje imyaka 16 bakorana uburinzi n’abasirikare

Nyuma y’igitero cyagabwe muri Komine ya Mabayi tariki ya 17 Ugushyingo, ab’igitsina gabo barengeje imyaka 16 bari gukorana uburinzi n’abasirikare b’igihugu. Aba ni abatuye mu duce twa Gasebeyi na Ruhoro duherereye muri iyi komine mu ntara ya Cibitoke. Utu duce kandi twegereye Pariki y’Igihugu ya Kibira ivugwaho guturukamo abahungabanya umutekano w’igihugu. SOS Media ivuga ko […]

Joseph Kabila, Rambo cyangwa ibandi Shina Rambo kuri moto-Amafoto

Ubwo yari akiri mu modoka atarafata moto

Ejo tariki ya 1 Ukuboza 2019, Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yagereranyijwe na Rambo ubwo yari kumwe n’abamotari mu mugi wa Kinshasa. Abo mu mugi wa Kinshasa barebaga uburyo Kabila yatwaraga moto aherekejwe na moto, nyuma yo kuva mu modoka yari yamuzanye. Imodoka nyinshi na zo zari zaje kwiyunga […]

Museveni yanze gukorana indirimbo na Chris Brown, ahitamo Kanye West na Lionel Litchie

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni arashaka kugaruka mu muziki, agakorana indirimbo n’abahanzi bakomeye ku ruhando mpuzamahanga. Don Balaam Baruhagara ureberera inyungu z’uyu muhanzi (Museveni) yabwiye ikinyamakuru Blizz Uganda ko yanze kuzakorana na Chris Brown bitewe uburyo bw’imirimbire ye butamunyura. ” Ubu turi gukorana na Kanye West ndetse na Lionel Litchie. Twashakaga gukorana na Chris […]

Kujyana imodoka nshya mu bapfumu n’ubuhanuzi bwa Mugo wa Kibiru mu mico n’imyumvire 7 idasanzwe

Uduce cyangwa se bimwe mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika, habamo imyumvire n’imico idasanzwe. Benshi bizera imbaraga z’abapfumu n’imyuka itinywa kandi ikubahwa cyane nk’isoko y’amahirwe no gutsinda ikibi. Ntuzatungurwe no kumva hari aho umupfumu yitwa ‘muganga’ kuko ni imvugo yamaze kogera mu bantu bashakisha amahirwe uruhindu. Byavuzwe ko abakinnyi bamwe b’umupira w’amaguru bifuza guhirwa muri […]

Uwakuye indirimbo ya Harmonize kuri YouTube yatawe muri yombi

Polisi ya Kenya yataye muri yombi umuhanzi utunganya umuziki, Producer Magix Enga. Bivugwa ko byaba bifitanye isano n’indirimbo ya Harmonize yakuye kuri YouTube. Mu minsi ishize, Magix Enga yasabye Harmonize gukura kuri YouTube indirimbo ‘Uno’ kubera ko ingoma yayo yayimwiganye, arabyanga nyuma ayikuriraho akoresheje uburenganzira yahawe na YouTube nyuma yo gutanga ikirego. Iyi ndirimbo yakuweho […]

Opozisiyo, umubano w’u Rwanda na Uganda n’ibitero bya FARDC bitavugwaho rumwe, amakuru y’ingenzi yaranze icyumweru gishize

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 25 Ugushyingo 2019 kirangira tariki ya 1 Ukuboza 2019. Amakuru yakiranze yagarutse ku mubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kugana ahabi, kwitana bamwana kwa opozisiyo y’u Rwanda ndetse no ku bitero by’ingabo za Congo bitavugwaho rumwe. Itabwa muri yombi ry’abanyarwanda muri Uganda Tariki ya 25 Ugushyingo 2019, inzego z’umutekano zabyukiye […]

Amajwi yafashwe asambana na Meya muri Pretoria yatumye umugandekazi yegura ku mirimo ye

Abagize inama njyanama muri Tswane bazanye ubutumwa bwamagana ba Meya

Susan Senkubuge wari umujyanama w’akarere ka Tswane, Pretoria muri Afurika y’Epfo yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa 29 nyuma y’aho amajwi yafashwe asambana na Meya w’uyu mugi agiriye hanze. Amakuru dukura kuri Chimp Reports avuga ko Susan wari umaze imyaka itatu kuri iyi mirimo yasambaniye muri biro bye na Meya Stevens Mokgalapa. Ikinyamakuru Iol […]

Burundi: Abantu batamenyekanye bagabye igitero ku bapolisi bari ku burinzi

Abantu batamenyekanye bateye gerenade polisi y’u Burundi yari ku burinzi ahagana saa munani z’igicuku cy’uyu wa 1 Ukuboza 2019 mu gace ka Birongonzi mu ntara ya Rutana ariko ntiyaturika. SOS Media ivuga ko aba bapolisi barashe aba bagabye igitero bariruka, bahata gerenade (grenade) ebyiri. Aba bagabye igitero babyutse bashakishwa na polisi y’igihugu gusa nta makuru […]

Ubuzima bw’uducurama, inyamaswa zifite umwihariko wo kuba mu matsinda y’inyamabere n’inyoni

Uducurama dukunda kuba mu matsinda magari, ahantu nko mu buvumo

Agacurama ni yo nyamaswa rukumbi iri mu itsinda ry’inyamabere n’inyoni. Ku isi hari amoko y’uducurama turi hagati ya 800 n’1200. Ikinyamakuru CGTN cyo mu Bushinwa cyateguye icyegeranyo kivuga byinshi biranga ubuzima bw’izi nyamaswa zidasanzwe. Ku isi hari ubwoko bw’uducurama hagati ya 800 n’1200 Ushobora kubona uducurama ugatekereza ko ari ubwoko bumwe ariko si ko bimeze. […]

Urugendo rw’Abagande i Kibeho n’amakuru ku ifungwa ry’imipaka

Ubutumwa bwa Olivier Nduhungirehe na Gatabazi JMV kuri Twitter buvuga ku ruzinduko rw'Abagande i Kibeho

Hashize imyaka ibiri u Rwanda na Uganda bidacana uwaka, ifungwa ry’imipaka ihuza ibi bihugu ni imwe mu mpamvu ivugwa mu kwangiza umubano w’ibi bihugu byari bisanzwe byitwa ibivandimwe. Uganda ishinja u Rwanda gufunga imipaka iyihuza na rwo, u Rwanda rugashinja Uganda gufunga mu buryo butemewe, gukubita no kwica urubozo abanyarwanda bariyo. Ku ifungwa ry’imipaka, byatangiye […]

Ishyingurwa ry’umurambo wa mushiki wa Fred Rwigema, Joy Agabe

fb_img_15750911517910422.jpg

Biravugwa ko mushiki wa Fred Gisa Rwigema, Joy Agabe byavugaga ko yapfuye yaba yashyinguwe kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2019 . Inkuru y’urupfu rwa Joy Agabe yamenyekanye tariki ya 23 Ugushyingo, bivugwa kwinshi, ko ashobora kuba yarishwe gusa aya amakuru yateje impaka nk’uko byagaragaraga ku mbuga nkoranyambaga kuva byatangazwa. Gusa RIB yatangarije bwiza.com ko itigeze […]

Burundi: Abahagarariye Amerika babujijwe kunyura no kugera mu duce tuvugwamo umutekano muke

Ngiyi impuruza y'Amerika

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Burundi yasabye abakozi bayo kudakandagira mu duce dutandukanye turimo intara za Bubanza, Cibitoke na Pariki ya Kibira tumaze iminsi tuvugwamo umutekano muke. Aba bakozi kandi barimo na Ambasaderi w’Amerika barasabwa kutanyura umuhanda Nimero 10 (RN10) ugana mu ntara ya Kayanza uciye muri Pariki ya Kibira, mu gace k’Intara […]

Inzu y’umuryango wa Sugira Ernest igiye gutezwa cyamunara

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga yashyize hanze tariki ya 27 Ugushyingo 2019 itangazo rya cyamunara y’inzu ya Sebagande Theogene na Nyiraneza Blandine, ababyeyi ba rutahizamu wa APR FC n’Amavubi Sugira Ernest. Panorama dukesha aya makuru ivuga ko iki cyamunara kizaba tariki ya 3 Ukuboza 2019 mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Ruli, umurenge wa Shyogwe mu karere […]

Amagare:Abanyarwanda babiri mu bahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Afurika

Abanyarwanda babiri bakina umukino w’amagare bari muri 15 bahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Afurika mu 2019. Abo ni Areruya Joseph ndetse na Didier Munyaneza (Mbappe) uherutse kwegukana irushanwa ryo muri Senegal (Tour du Senegal 2019). Uru rutonde kandi ruzaho Merhawi Kudus, umunya-Erithrea wegukanye Tour du Rwanda 2019, ubwa mbere yari yashyizwe ku kiciro cya 2.1. […]

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 28 Ugushyingo 2019

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2019, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 10 Ukwakira 2019. 2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe umushinga w’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu Rwanda ugamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere. […]

U Burundi bwatangaje ko butazihanganira ubushotoranyi bw’u Rwanda

Prosper Ntahorwamiye, Umuvugizi wa Leta y'u Burundi

Umuvugizi akaba n’umunyamabanga wa leta y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye avuga ko igihugu ke kidashobora kwihanganira agasuzuguro k’u Rwanda gaturutse ku bitero burushinja. Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko ubutumwa buri mu itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu riraburira, rikanihanangiriza u Rwanda. Uyu muvugizi avuga ko u Burundi buzafata imyanzuro ikwiriye kuri ibi bikorwa bushinja u […]

Abanyarwanda 33 bari bafungiwe i Kisoro boherejwe ku mupaka wa Cyanika

img_20191127_222839.jpg

Leta ya Uganda yohereje ku mupaka wa Cyanika abanyarwanda 33 mu bari bafungiwe muri gereza z’i Kisoro nyuma yo gufatira mu mukwabu. Aya makuru dukesha Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Gatabazi JMV ku rubuga rwa Twitter, wavuze ko aba baturage bazanwe mu ikamyo bagashyirwa ku mupaka. Gov. Gatabazi avuga ko aba baturage bambuwe ibyabo ndetse bamwe […]

Kinshasa: Indege ya Turkish Airlines igonganye n’iya Ethiopian Airlines

indeg2.jpg

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2019, indege ya Kompayi ya Turukiya (Turkish Airlines) n’iya Ethiopian zigonganiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Amakuru aturuka kuri Media Congo avuga ko indege ya Ethiopian Airlines yari yaparitse ku kibuga cy’indege, mu gihe iya Turukiya yururukaga igendera […]

Umuturage yabwiye Magufuli ko niba ashaka kugumya kuyobora yasuka ifaranga

Umuturage wo muri Tabora muri Repubulika ya Tanzaniya witwa Abel Mbinga hyasabye Perezida John Pombe Magufuli ko niba ashaka kuyobora ntazave ku butegetsi yarekura amafaranga. Amshusho dukesha Swahili Times atwereka Abel wari uzengurutswe n’abaturage, iki kinyamakuru kivuga ko aganira na Perezida Magufuli i Tabora. Gusa amaze kuvuga icyamugenzaga kiri hano hasi, abaturage basetse cyane ariko […]

Ubukwe bw’umugeni waziye mu isanduku bashyinguramo-amafoto & video

mva2.png

Abatashe ubu bukwe ndetse n’ababonye amashusho ku mbuga nkoranyambaga batunguwe n’ubukwe bw’umugeni waziye mu isanduku bashyinguramo abapfuye. Kuba yaje mu isanduku ni biratangaje ariko ibyakurikiyeho na byo ntibisanzwe. Amashusho agaragaza isanduku y’umweru iteretse hagati mu bantu bacanye telefone biteguye gufotora no gufata amashusho. Umugabo we bagiye gushyingiranwa (utagaragara neza) yari ahagaze iruhande rw’iyi sanduku yari […]

Burundi: Imiryango y’abasirikare biciwe i Mabayi yangiwe gukora ikiriyo

Ngiyi tweet ya FRB-ABARUNDI

Imiryango y’abasirikare b’u Burundi biciwe mu gitero i Mabayi tariki ya 17 Ugushyingo 2019 irashinja leta kutabemerera gukora ikiriyo nk’uko bisanzwe ku babuze ababo. Iyi miryango igizwe n’abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke mu duce twa Mugina, Rugombo na Buganda. Ubusanzwe, mu rwego rwo guha icyubahiro uwapfuye, ngo hubakwa amahema, imiryango ikaririra abayo, bagakora igicaniro, […]

Tanzania: Umugore yiyiciye umwana, aramuteka arangije aramurya

Abaturage bagiye kureba iby'iyi nkuru adasanzwe

Hagati ya tariki ya 22 na 23 Ugushyingo 2019, Tanzaniya mu gace kitwa Njombe kari mu magepfo y’igihugu, umugore Christina Mlelwa yacunze umugabo atariyo, yica umwana we, aramuteka arangije aramurya. Aya makuru dukesha SDE avuga ko umuyobozi muri aka gace yavuze ko uyu mugore yari yasigaye mu rugo n’umwana we wari ukiri muto. Ubwo umugabo […]

Umurwayi yakuwemo impyiko ipimye ibiro birenze 7

Impyiko y'umurwayi wa 'Autosomal Dominant Polycystic Kidney Disease' ni uku imera

Mu Buhinde, abaganga bakuye mu murwayi impyiko ipimye ibiro 7.4 mu gihe impyiko y’umuntu usanzwe ipima hagati y’ikiro 0.12 (amagarama 120) na 0.15 kg. BBC dukesha aya makuru yatangaje ko umwe mu baganga bakuye impyiko muri uyu murwayi yemeza ko bisanzwe ko umuntu urwaye iyi ndwara agira impyiko isumba isanzwe gusa uburemere bw’iyi ntibusanzwe. Ubunini […]

Mu mateka: Urugamba hagati y’abayoboke ba Kabila, aba Tshisekedi na polisi

Abapolisi bifashishije ibyuka biryana mu maso

Hari ku wa gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo mu 2011, umunsi wa nyuma wari uwo kwiyamamariza amatora y’Umukuru w’Igihugu kuri sitade mpuzamahanga ya Martyrs iri i Kinshasa. Abiyamamazaga bari bahanganye cyane bari Joseph Kabila wari umukuru w’igihugu akaba umukandida wigenga, Etienne Tshisekedi w’ishyaka riharanira demukarasi n’iterambere ry’abaturage, UDPS (Union pour la DĂ©mocratie et le Progrès […]

Umugore wa Joel Mutabazi arasaba Perezida Kagame guca inkoni izamba nk’umubyeyi we

Umugore wa Lt. Joel Mutabazi, Gloria Kayitesi aramusabira imbabazi kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda nyuma y’umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire wo ku wa 22 Ugushyingo 2019 rwamugumishirijeho igihano cya burundu. Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika, Gloria Kayitesi uba muri Finland avuga ko Perezida Kagame ari we mubyeyi wa Joel Mutabazi kubera ko ngo yinjiye […]

Ubu twabahinyuye, ni ugutora Rwasa-abaturage b’i Mwaro

Bamwe mu baturage bo mu ntara ya Mwaro bagaragaje ko bari barayobye ubwo bashyigikiraga ishyaka rya CNDD-FDD ririmo Perezida Pierre Nkurunziza. Bagaragaza ko ubu Agathon Rwasa ari we bashyigikiye. Amashusho yagiye ahagaragara yerekana amagana y’Abarundi bari kuririmba ngo: ” Iyo menya ko Rwasa ari ho, sinari gutera avoka”Ibi babikora birukanka, bimwe bya ‘Mucaka mucaka.’ Iyi […]

Umwihariko wa Fidel Castro wamaze imyaka 49 ku butegetsi

Fidel Alejandro Castro ni umunyapolitiki wamenyekaniye mu mpinduramatwara zimakaza umuco wa gikominisime. Yavukiye mu gace ka Biran muri Cuba tariki ya 13 Kanama 1926, apfira muri Havana tariki ya 25 Ugushyingo 2016. Castro ni umwe mu banyapolitiki bamaganye cyane umuco wa ‘capitalisme’, aho umutunzi aba afite uburenganzira bwose ku byo atunze, hatitawe ku badafite. Yashatse […]

AMWE MU MAKURU Y’INGENZI YARANZE ICYUMWERU GISHIZE

Muri gahunda y’amakuru y’ingenzi yaranze icyumweru gishize, twishimiye kubagezaho ayo muri iki cyatangiye tariki ya 17 Ugushyingo 2019, kirangira tariki ya 24 Ugushyingo 2019. Amakuru ari mu byiciro bitandukanye harimo: aya politiki, umutekano, ubutabera, ububanyi n’amahanga,…, imikino, imyidagaduro ndetse n’adasanzwe (utuntu n’utundi). Intambara ikomomeye mu Karere k’Ibiyaga Bigari Ubu ni ubusesenguzi bwakozwe n’umunyamakuru wacu tariki […]

Ubukana bw’amatora ya Perezida w’Amerika ahanganisha abaherwe mu 2020

Mu bantu 22 bashaka kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 2020, harimo abaherwe babiri bitezweho kuzashyushya aya matora azaba tariki ya 3 Ugushyingo. Inkuru yatunguye isi nzima ubwo umuherwe Michael Bloomberg (mu 2018 yari ku mwanya wa 9 n’amadolari y’Amerika miliyari 55.5) yatangazaga ko agiye guhangana na Donald Trump kuri uyu […]

Goma: 25 ni bo bapfuye harimo n’abahiriye mu nzu indege yagonze

Abaguye mu mpanuka bavanwaga mu bisigazwa by'indege n'inzu yahiye

Indege ya kompanyi ya Busy Bee ifite izina rya Dornier-228 imaze guhanukira hafi y’ikibuga cy’indege cya Goma ubwo yerekezaga mu mugi wa Beni uri mu bilometero 380. Amakuru yabanje ku binyamakuru bitandukanye bikorera mu burazirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yavugaga ko iyi ndege yari itwaye abantu 19 barimo abakozi bayo 2 yaguye mu […]

Amafoto y’ubukwe bw’uwakoresheje amashilingi miliyoni 30 atera ivi

Umuhango wo gutera ivi watwaye miliyoni 30 z'amashilingi

Umunyamategeko, Simon Ssenyonga n’umunyamakuru wa televiziyo ya UBC, Sharon Kyomugisha bakoze ubukwe bw’umuhango wo gusaba buvugwaho gutwara akayabo k’amafaranga bitewe n’ibyakoreshejwemo. Muri nzeri ni bwo inkuru ya Simon Ssenyonga yasakaye, ivuga ko yakoresheje amashilingi ya Uganda miliyoni 30, yose yagendeye mu muhango wo guterera ivi umukobwa yita ‘uwo ubuhanuzi bwamuhishuriye’. (source: My Wedding) Aya mashilingi […]

Erithrea: Abaturage burira imodoka ya Perezida bashaka kumusuhuza-amafoto+video

erit0.jpg

Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto y’abasore bo muri Erithrea burira imodoka itwaye Umukuru w’iki gihugu, Perezida Isaias Afwerki na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed. Bitewe n’umutekano w’abakuru b’ibihugu ukazwa cyane mu mahanga yose, ntabwo biba byoroshye ko umuturage amugeraho ngo amusuhuze. Yewe ikimenyimenyi ni uko iyo ari kugendera mu muhanda runaka, aba aherekejwe n’izindi […]

U Rwanda ntirwemeranya na Uganda ku mpamvu ivuga itafungura Abanyarwanda yita intasi

Ubutumwa bwa Olivier Nduhungirehe kuri Twitter mu rurimi rw'Icyongereza

Leta y’u Rwanda ntiyemera impamvu umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yavuze ko urwego rw’ubutasi (CMI) rudashobora gufungura abanyarwanda rwita intasi. Ku wa gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2019, Brig. Gen. Richard Karemire yavuze ko ikibazo cy’aba banyarwanda kiri mu maboko ya komisiyo yashyizweho n’Amasezerano y’Angola igamije gucoca ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi. Gen. Karemire yasubizaga Urukiko […]

Abahoze muri M23 bagiye gukurirwaho impapuro zibata muri yombi, ababishaka basubire muri RDC

Aba ni bamwe mu bahoze muri M23 bahungiye mu Rwanda (ifoto: Kigali Today)

Ushinjacyaha Mukuru w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo arasabwa gushyira mu bikorwa ikurwaho ry’impapuro zita muri yombi abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23, hashingiwe ku masezerano yasinyiwe i Addis Abeba muri Ethiopia. Mu ibaruwa dufitiye kopi yashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa w’ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2019, Bwana Ibalanky Ekolomba Claude […]

Uganda ivuga ko idashobora gufungura Abanyarwanda yita intasi

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Richard Karemire yavuze kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2019 ko urwego rw’ubutasi (CMI) rudashobora gufungura Abanyarwanda bavugwaho kuba intasi. Brig. Gen. Karemire yatanze ubu butumwa nk’igisubizo ku rukiko rukuru rwategetse ko bamwe muri aba banyarwanda bafungurwa. Daily Monitor dukesha aya makuru ivuga ko ari abantu 15 gusa bamwe mu […]

Tumeze nk’umugore utwite kuko agenda yigengesera-Minisitiri mu Burundi

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2019, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Burundi, Pascal Barandagiye yasabye itangazakuru kudatangaza byose mu matora y’umukuru w’Igihugu azaba muri Gicurasi 2020. Minisitiri Barandagiye agereranya igihugu mu gihe cyegereje amatora no mu matora n’umugore utwite. ” Igihe cy’amatora gisaba kutavuga buri kimwe kubera ko tumeze nk’umugore utwite, wigegengesera […]

Uganda: Umwuka mubi mu karere ni wo ugiye gusubiza abademobe mu gisirikare?

Gen. Muhoozi imbere y'itangazamakuru

Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2019 mu mugi wa Kampala, Igisirikare cya Uganda, UPDF cyatangiye kubarura abahoze mu gisirikare n’izindi nzego z’umutekano kugira ngo basubizwemo. Iki gikorwa cyatangije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba wavuze ko bashaka ko abahoze mu ngabo bategurwa, bagakora inshingano nk’iz’ingabo z’igihugu harimo kurinda amahoro n’umutekano w’igihugu. Chimp Reports […]

Ntava mu nzu kuko bamwita umurozi azira kuvukana amano 19 n’intoki 12-amafoto

nayak3.jpg

Kumar Nayak ni umukecuru w’imyaka 63 y’amavuko utuye mu giturage cya Ganjam mu Buhinde. Yavukanye amano 19 ku birenge byombi n’intoki 12. Kubera imiterere ye, abaturage bamwita umurozi, igihe kini akakimara yifungiranyije mu nzu. Daily Mail Dukesha iyi nkuru ivuga ko Nayak yari kuvurwa agakira ariko bitewe n’ubushobozi buke ntibyakozwe. Ubuzima bwe bwose yabubayemo atotezwa […]