Abaturage bagiye kureba iby'iyi nkuru adasanzwe

Tanzania: Umugore yiyiciye umwana, aramuteka arangije aramurya

Sangiza iyi nkuru

Hagati ya tariki ya 22 na 23 Ugushyingo 2019, Tanzaniya mu gace kitwa Njombe kari mu magepfo y’igihugu, umugore Christina Mlelwa yacunze umugabo atariyo, yica umwana we, aramuteka arangije aramurya.

Aya makuru dukesha SDE avuga ko umuyobozi muri aka gace yavuze ko uyu mugore yari yasigaye mu rugo n’umwana we wari ukiri muto. Ubwo umugabo yagarutse mu masaa kumi n’ebyiri y’umugoroba, abaza aho umwana ari gusa ngo umugore yamusubije n’uburakari ndetse n’agasuzuguro kuko ngo atishyuye inkwano.

” Umugabo yari yagiye mu isambu nko mu bilometero icumi. Ubwo yagarukaga mu rugo ni cyo gihe byatangiye gukekwa ko umugore yishe umwana we.” Umuyobozi muri Njombe.

Abaturage banze kunyurwa, bakomeza gushyira igitutu kuri uyu mugore, maze byose abisobanura uko byagenze, nta na kimwe ahishe. Yaramwishe, aramuteka, arangije aramurya, gusa igice cyasigaye cyabonetse ni umutwe gusa, ibindi bikaba bigishakishwa.

Ubu Mlelwa n’umugabo we bari mu maboko ya polisi mu gihe iperereza rigikomeje, gusa birakekwa ko uyu mugore afite ikibazo cyo mu mutwe.

Abaturage bagiye kureba iby'iyi nkuru adasanzwe
Abaturage bagiye kureba iby’iyi nkuru adasanzwe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *