Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2019, abaturage batuye mu mugi wa Beni muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo barashinja ingabo za ONU ziri mu butumwa bw’amahoro (MONUSCO) kubarasa mu gihe bigaragambiriza ubwicanyi bukomeje kubakorerwa.
Aba baturage bari gufunga imwe mu mihanda batwitse ibiro by’izi ngabo biri muri Beni ndetse n’imoka yazo. Amafoto yaturutse muri Beni agaragaza iki kigo cya MONUSCO kigurumana n’umwotsi mwinshi wuzuye ikirere cyaho, ndetse bivugwa ko cyanasahuwe, MONUSCO itangira guhungisha abakozi bayo.
Mu muhanda werekeza kuri ibi biro hagaragaraga abantu benshi bafite ibikoresho bitandukanye byo kurwanisha harimo n’inkoni. Bari bafite urusaku rwinshi ubwo basatirage kuri iki kicaro gusa humvikana n’urusaku rw’amasasu bivugwa ko ari ingabo za MONUSCO ziri kuyarasa. Ubu abantu 8 mu bigaragambya ni bo bamaze kuhasiga ubuzima.
Abaturage ba Beni bashaka ko MONUSCO iva iwabo mu saha atarenze 48 kuko ngo ikomeje kurebera ubwicanyi bubakorerwa. Mu rwego rwo kwifatanya na Beni, Butembo na Goma ahitwa Majengo na ho bakoze imyigaragambyo.
Amafoto yo ku Majengo agaragaza abaturage benshi barunze amabuye manini cyane mu muhanda kugira ngo hatagira uhatambuka atifatanyije nabo. Bose barashaka ko MONUSCO igenda gusa aba bo ku Majengo baboneyeho gusaba leta kwirukana impunzi z’Abarundi basaga 200 mu gace ka Nyiragongo, mu giturage cya Bugamba.
Kuva tariki ya 5 Ugushyingo kugeza ubu, abaturage barenga 75 bo muri Beni bamaze gupfira mu bitero bagiye bagabwaho n’imitwe y’inyeshyamba irimo ADF, umutwe witwaje intwaro waturutse muri Uganda. Bafashe ingamba zo kwigaragambya mu gihe bivugwa ko ibitero bigamije guhashya iyi mitwe bikorwa n’igisirikare cya Congo, FARDC gusa, habe n’ubufasha bwa MONUSCO ifite ubutumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano aho bitari.
MONUSCO yahise ikorera inama y’igitaraganya mu mugi wa Kinshasa kugira ngo harebwe icyakorwa.
Mu cyumweru gishize hari inkuru zacicikanye zivuga ko MONUSCO ifatanya n’abarwanyi ba ADF buvuga ngo baba bashaka ko ako gace gahora mu kaga kugira ngo bagume mu butumwa bw’amahoro bityo bakomeze babone uburyo bwo gusahura amabuye y’agaciro.
Ikigaragara ni uko abarwanyi ba ADF bariye karungu kuva ku wa 30 Ukwakira, ubwo FARDC yatangiraga kugaba ibitero simusiga ku mitwe y’inyeshyamba, cyane nka ADF. Ntibyigeze bibaho ko mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri gusa haba hamaze kwicwa abaturage barenga 75; barashwe, abandi batewe ibyuma.
Perezida Tshisekedi yatumijeho inama y’igitaraganya
Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yahise atumizaho inama irebana n’umutekano wa Beni, yabereye i Kinshasa.
Yatumiwemo uhagarariye umunyamabanga mukuru wa ONU muri Congo/Kinshasa, Madamu Leila Ziougoui kugira ngo asobanure imiterere y’umutekano wa Beni, Minisitiri w’Intebe wa mbere wungirije, Gilbert Kankonde ndetse na Aime Ngoy Mukena atumirwa nk’uhagarariye FARDC.
Inama yarangiye bafashe imyanzuro ibiri: gushyira ibiro bikuru bishyinzwe ibikorwa bya gisirikare mu mugi wa Beni n’ubufatanye hagati ya MONUSCO na FARDC mu bikorwa byo guhashya umutwe wa ADF uyogoje umutekano w’iyi teritwari.



Urusaku rw’amasasu mu myigaragambyo ku muhanda ugana ku kicaro cya MONUSCO i Beni. Kana hano urebe uko byagenze https://twitter.com/wembi_steve/status/1198897499949412352
Abigaragambya bamaze kugera kuri MONUSCO https://twitter.com/wembi_steve/status/1198932269085396992


