Ubwo yagiraga ikiganiro kuri televiziyo ya NBS muri Uganda, Depite Muhammad Nsereko yatangaje ko nta mwanya yatakaza kuri Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba ku kuba yasimbura se Museveni ku mwanya w’umukuru w’igihugu kuko atavukiye muri Uganda.
Amakuru avugwa ko Museveni yateguye Gen. Muhoozi ahereye mu gisirikare, bikaba bikekwa ko ashobora kuzamubera umusimbura. Depite Nsereko uhagarariye umugi wa Kampala avuga ko itegekonshinga rya Uganda ritemerera umuntu utaravukiyeyo atayiyobora.
” Ibya Muhoozi simbiha agaciro. Ni uwo kuvugwa n’abantu babuze ibyo kuvuga. Itegekonshinga rikurikijwe, ntiyarinda ashaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda. Ntabwo yavukiye mu gihugu; mbese sinamutakazaho umwanya wange.” Depite Nsereko.
Abanyamategeko bo bavuga ko Depite Nsereko yibeshya kuko kuvuga ngo umunyagiguhu w’amavuko ntibivuze kuba warakivukiyemo nk’uko Chimp Reports dukesha aya makuru yabitangaje.
Ingingo y’102 mu itegekoshinga rya Uganda ni yo Depite Nsereko yifashishije, ikaba ivuga ku muntu ugomba kuba Perezida harimo n’amavuko ye. Ingingo ya 10 yo isobanura ubwenegihugu bw’amavuko, ari yo abanyamategeko bifashishije.
Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yavukiye i Dar es Salaam muri Tanzaniya tariki ya 24 Mata, 1974 kuri Yoweri Kaguta Museveni na Janet Kataaha Museveni. Ubu ni umujyana mukuru wa Perezida mu bya gisirikare.
Ibyo kuba Gen. Muhoozi yasimbura se ku ngoma y’Umukuru w’Igihugu bigaragara ko atari ibya vuba kuko nyir’ubwite (Museveni) yitangarije ko aziyamamariza kuyobora igihugu mu 2021. Iki gihe azaba n’abarimo Dr. Kizza Besigye na Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) nibemererwa kwiyamamaza.


