Uducurama dukunda kuba mu matsinda magari, ahantu nko mu buvumo

Ubuzima bw’uducurama, inyamaswa zifite umwihariko wo kuba mu matsinda y’inyamabere n’inyoni

Sangiza iyi nkuru

Agacurama ni yo nyamaswa rukumbi iri mu itsinda ry’inyamabere n’inyoni. Ku isi hari amoko y’uducurama turi hagati ya 800 n’1200.

Ikinyamakuru CGTN cyo mu Bushinwa cyateguye icyegeranyo kivuga byinshi biranga ubuzima bw’izi nyamaswa zidasanzwe.

Ku isi hari ubwoko bw’uducurama hagati ya 800 n’1200

Ushobora kubona uducurama ugatekereza ko ari ubwoko bumwe ariko si ko bimeze. Ku isi hari ubwoko bwatwo bubarirwa hagati ya 800 n’1200, ndetse mu nyamaswa zonsa zose tugize 1/5 cyazo. Uducurama dukunda kuba mu matsinda magari, aho usanga hari itsinda ribamo uturenga miliyoni [mu bihugu twiganjemo].

Uducurama dukunda kuba mu matsinda magari, ahantu nko mu buvumo
Uducurama dukunda kuba mu matsinda magari, ahantu nko mu buvumo

Ubunini bw’uducurama buratandukanye

Uburebure bw’agacurama gato mu bwabayeho bwose ni sentimetero ebyiri, kagapima amagarama abiri (2 g) ariko ibaba ryako ripima sentimetero 15. Agacurama kanini kurusha utundi gafite ibaba ripima sentimetero 170 (ni ukuvuga metero 1.7), kagapima ikiro kirenze 1.1.

Uducurama twinshi ntitureba neza

Uducurama hafi ya twose ntitureba neza, ahubwo dushingira ku majwi y’inyigana (echo) twumva nk’udukoko dushaka kurya. Utunini two tureba neza, tukarya ibyo tubona aho kubanza kumviriza. Utwinshi muri two dutungwa n’udukoko duto (insects) ndetse n’imbuto.
curama.jpg
Hari uducurama tw’ama ‘Vampire’

Vampire ni ijambo ryakunze kumvikana mu mafilime. Ni inyamaswa itungwa no kunywa amaraso iyakuye mu kintu kizima cyangwa cyapfuye. Hari uducurama dutunzwe gusa no kunywa amaraso ava ku mu nyamaswa zitandukanye, harimo n’aturuka mu bikomere.

Agacurama kagendera ku muvuduko uri hejuru

Ntabwo gashobora kuguruka intera ndende ariko mu ngufi gashoboye kaguruka ku bilometero 160 ku isaha (160km/h). Ikindi ni uko aka kanyamaswa kadashobora kugendera mu kirere hejuru cyane.
crm.jpg
Utucurama turya byinshi

CGTN ivuga ko agacurama karya udukoko tungana n’120% by’umubiri wako (karya ibiryo bikubye 1.2 uburemere bw’umubiri wako), mu gihe uturya imbuto turya 200% by’umubiri wako. Uducurama tuba muri Texas mu buvumo bwa Bracken Cave ngo turya udukoko duto dupimye hafi toni 200 mu ijoro rimwe.

Bamwe badufata nk’udutera umwaku

Umwaku ni ijambo rikoreshwa iyo abantu bashaka ‘gusobanura amahirwa make’. Mu bihugu byinshi twiganjemo, agacurama bagasanisha n’urupfu, ikibi, umwijima n’umwaku ariko mu bihugu nk’Ubushinwa bo bagafata nk’amahirwe cyangwa se umugisha. Impamvu Ubushinwa bugafata nk’ikimenyetso cy’amahirwe ni uko kavugwa kimwe n’ijambo ‘umugisha’, iwabo bavuga ngo ‘fu’.

Agacurama ntabwo kagenda gacuramye

Hari batekereza ko iyi nyamaswa igenda icuramye bitewe n’uko aho ihagaze cyangwa se iyo yasinziye igaragara icuramye ariko ukuri guhari ni uko iyo iguruka itaba icuramye. Izindi nyamaswa n’umuntu arimo ntabwo zashobora kumara igihe kinini nk’icyo agacurama kamara gacuramye kubera ako amaraso yamanuka mu mutwe, bikaba byazigiraho ingaruka mu buzima bwo mu mutwe ariko CGTN ivuga ko agacurama kagira imikaya ikomeye [ugereranyije n’umubiri wako] ituma kataruha cyangwa se ya maraso atirunda mu mutwe, ahubwo agakomeza gutembera bisanzwe.

Buri bwoko bw'uducurama tugira amabara yabwo
Buri bwoko bw’uducurama tugira amabara yabwo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *