Ngiyi tweet ya FRB-ABARUNDI

Burundi: Imiryango y’abasirikare biciwe i Mabayi yangiwe gukora ikiriyo

Sangiza iyi nkuru

Imiryango y’abasirikare b’u Burundi biciwe mu gitero i Mabayi tariki ya 17 Ugushyingo 2019 irashinja leta kutabemerera gukora ikiriyo nk’uko bisanzwe ku babuze ababo.

Iyi miryango igizwe n’abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke mu duce twa Mugina, Rugombo na Buganda. Ubusanzwe, mu rwego rwo guha icyubahiro uwapfuye, ngo hubakwa amahema, imiryango ikaririra abayo, bagakora igicaniro, bagatanga ubuhamya, bakabaza ibibazo ndetse bakanafotora ariko ngo batewe ubwoba, babuzwa kubikora ahubwo ngo umwe wabirenzeho yatawe muri yombi.

Aba baturage bibaza igituma babuzwa gukora imigenzo isanzwe ikorwa ndetse n’ikibyihishe inyuma.

“Kubera iki batubuza gukora imigenzo y’ikiriyo? Ese ni iki baduhisha? Umuvandimwe wacu yapfuye akorera igihugu.” Umwe mu bapfushije umusirikare.

SOS Media dukesha aya makuru ivuga ko yavuganye n’umwe mu bayobozi b’ingabo z’u Burundi (FDNB), avuga ko umusirikare wa mbere waguye muri biriya bitero yashyinguwe mu irimbi rya Mpanda riri mu Ntara ya Bubanza tariki ya 22 Ugushyingo, ubu rikaba rimaze gushyingurwamo 10, abandi bakaba bakiri mu buruhukiro bw’ibitaro.

Iki gitero cyavuzweho byinshi. Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Maj. Emmanuel Gahongano yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko abagabye iki gitero baturutse mu Rwanda banyuze mu ishyamba rya Nyungwe rifatanye n’iry’iwabo rya Kibira. Impamvu zatanzwe harimo n’uko ngo izi ngabo zagabye igitero zari zifite ibikoresho bigezweho, bigoranye kubibonana inyeshyamba.

U Rwanda mu ijwi ry’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, rwahakanye aya makuru ndetse ruvuga ko atari ubwa mbere u Burundi bushinje u Rwanda ibintu nk’ibi bidafite aho bishingiye.

U Burundi bwari busanzwe bushinja u Rwanda gufasha imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo, u Rwanda na rwo rukabushinja gufasha umutwe wa FLN wahoze uvugirwa na Maj. Sankara Callixte. Icyakoze impande zombi ntizahwemye kubihakana.

Umutwe utari usanzwe uvuga ko uharanira impinduramatwara mu Burundi, FRB-Abarundi waje kwigamba iki gitero mu buryo bwo kubeshyuza amakuru yavuzwe mbere. Uyu mutwe watangaje ku wa 19 Ugushyingo ko wishe ingabo z’u Burundi 38, ukomeretsa 18, izindi 100 zirabura.

“Turabeshyuza umuvugizi wa FDN, aho yavuze ko abateye u Burundi baturutse mu gihugu c’Urwand. Ingabo za FRB-ABARUNDI abarundi ziri mugihugu hagati, turaboneyeho gusaba abarundi bari mugihugu hagati no hanze kudushigikira kugira twomore intwaro y-abicanyi (CNDD-FDD”
Ubutumwa bw’uyu mutwe kuri Twitter (Icyitonderwa: mbwanditse uko bwanditswe nta cyo mpinduye).

Ngiyi tweet ya FRB-ABARUNDI
Ngiyi tweet ya FRB-ABARUNDI

Iki gitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo biri ku musozi wa Twinyoni mu Ntara ya Cibitoke. Umubare w’ingabo z’u Burundi zaguyemo wagiye wiyongera, ukaba bivugwa ko wageze kuri 60 gusa ngo n’abakigabye hapfuyemo 20. Cyaje gikurikira icyari giherutse kuvugwa kikanigambwa na FLN mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi mu Rwanda.

Kwangira abaturage gukora ikiriyo cy’ababo rero birashoboka ko igisirikare cy’u Burundi cyaba kidashaka ko hacika igikuba cyangwa ko hakemenyekana umubare nyakuri w’ingabo zaguye mu gitero cy’ i Mabayi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *