AMWE MU MAKURU Y’INGENZI YARANZE ICYUMWERU GISHIZE

Sangiza iyi nkuru

Muri gahunda y’amakuru y’ingenzi yaranze icyumweru gishize, twishimiye kubagezaho ayo muri iki cyatangiye tariki ya 17 Ugushyingo 2019, kirangira tariki ya 24 Ugushyingo 2019.

Amakuru ari mu byiciro bitandukanye harimo: aya politiki, umutekano, ubutabera, ububanyi n’amahanga,…, imikino, imyidagaduro ndetse n’adasanzwe (utuntu n’utundi).

Intambara ikomomeye mu Karere k’Ibiyaga Bigari

Ubu ni ubusesenguzi bwakozwe n’umunyamakuru wacu tariki ya 19 Ugushyingo, agaragaza ibimenyetso byerekana ko igihe imbarutso yaba ikozweho, intambara mu karere yarota.

Iyi nkuru ishingira ku mubano utifashe neza hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Uganda n’u Rwanda n’u Burundi, hakiyongeraho ibikorwa byo kurandura imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bivugwa ko ifashwa n’ibihugu by’ibituranyi.

Hari aho yagize ati: “Umwuka mubi uvugwa hagati y’ibihugu bimwe byo mu karere bishobora kuba intandaro y’intambara. Ibi n’ubwo abakuru b’ibihugu babivuga mu buryo bworoshye ngo nta ntambara ishoboka, ngo hari ikizere ko bizakemuka, nsangamo imvugo ya politiki gusa, kuko niba byoroshye habura iki ngo bikemuke? Kubera iki byarunze abasirikari ku mipaka n’ibitwaro biremereye? Kubera iki nta rujya n’uruza rw’abaturage n’ibyabo nkuko byahoze mbere?”

Avuga ko niba nta gikozwe ngo hirindwe intambara, nta kabuza izabaho akarere kagahinduka umuyonga abantu, ibyabo harimo n’umutungo bikahatikirira.

Abahoze mu mutwe wa M23 bagiye gukurirwaho impapuro zibata muri yombi, ababishaka basubire muri Congo/Kinshasa

Iyi nkuru yo ku wa 23 Ugushyingo ivuga ko Umuhuzabikorwa w’ibiganiro ku masezerano ya Addis Abeba muri Ethiopia agamije gusubizamuri Congo ku bushake abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 warwanyaga ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Bwana Ibalanky Ekolomba Claude wandikiye Umushinjacyaha Mukuru w’Igisirikare cy’iki gihugu amusaba kubahiriza aya masezerano.

Hakozwe inama ku matariki ya 11 na 12 Nyakanga ndetse na 28 Ukwakira (bivugwa ko yabereye mu Rwanda) igamije kwiga kuri aya masezerano. Yahuzaga itsinda ry’abayobozi bo muri Congo n’abahagarariye abahoze muri M23.

Aba bahoze muri uyu mutwe bahungiye mu bihugu by’u Rwanda na Uganda. Kugira ngo basubire iwabo birasaba ko babanza gukurirwaho impapuro zibata muri yombi nk’uko impande zombi zabyumvikanyeho muri aya masezerano.

USA: Urupfu rw’Umunyarwanda wiciwe hafi y’akabare rwateye urujijo

Amakuru yamenyekanye tariki ya 19 Ugushyingo yavugaga ko hakomeje kuba urujijo ku rupfu rw’Umunyarwanda, Yves Gakuba wabaga muri Leta ya Colarado wishwe nyuma yo kuva mu kabari ku wa 2 Ugushyingo hafi y’ahitwa Mariposa.

Gakuba w’imyaka 34 nk’uko CBS4 dukesha iyi nkuru ivuga ko amakuru y’uko uyu Munyarwanda yishwe yamenyekanye nyuma y’aho yari avuye mu Kabari kitwa Pioneer kari hafi ya Kaminuza ya Denver.

Inama ya ba Minisitiri babiri muri UTAB isize Dr. Ndahiro yeguye

Tariki ya 21 Ugushyingo 2019, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugene Mutimura na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase bagiriye inama muri Kaminuza ya UTAB mu rwego rwo kwiga ku kibazo cy’umwuka mubi hagati y’abayobozi bayo, basiga Dr. Ndahiro Alfred wari ukuriye Inama y’Ubutegetsi yeguye.

Padiri Dr. Nyombayire yanditse ibaruwa isubiza Musenyeri, agaragaza ko kumweguza birimo akarengane, kubogama, akagambane no kwica nkana amategeko ajyanye no kweguza. Yagaragaje ko ibibazo bivugwa ko yagizemo uruhare runini ari ibi by’amakimbirane hagati ye, Niyibizi Mbabazi Justine umwungirije (na we yaregujwe) ndetse na Dr. Alfred Ndahiro, we Padiri yavuzeho kuba intandaro y’ibibazo byose bitewe n’agasuzuguro no kwivanga mu nshingano nk’uko bigaragara mu ibaruwa ya Padiri Nyombayire yo ku wa 13 Ugushyingo.

Nyanza: Gitifu yafungiwe gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rubanza rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki ya 22 Ugushyingo 2019, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, Habineza Jean Baptitse ukurikiranweho kuzimaganya ibimenyetso no gutanga ubuhamya bw’ikinyoma mu rubanza rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

RIB yatangarije ku rubuga rwayo rwa Twitter ko Habineza agiye gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Leta y’u Burundi yasabwe kureka kurera amaboko irebera ikiswe ’agasuzuguro k’u Rwanda’

Ishyaka FNL rihagarariwe na Jacques Bigirimana ryasabye Leta y’u Burundi guhumuka ikareka gukomeza kurera amaboko mu gihe ngo irimo gusuzugurwa cyane n’u Rwanda.

Bigirimana aganira na Nawe TV, yatangaje ibi nyuma y’igitero bise ko gikaze, cyagabwe ku ngabo zabwo mu ishyamba rya Kibira ahitwa Twinyoni mu Ntara ya Cibitoke, muri Commune Mabayi, ni mu ntera iri munsi ya 15Km uvuye ku mupaka w’u Rwanda.

Nyuma y’iki gitero, Kuri televiziyo y’u Burundi, Maj Emmanuel Gahongano uyobora ibiro bishinzwe amakuru mu ngabo z’u burundi yatangaje ko abateye baturutse mu Rwanda bakanasubirayo.

Nahawe ibihumbi 100 by’amadolari ngo nzice Museveni- Umusirikare wa Uganda

Inkuru y’umukozi nu rwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI), Issa Arinaitwe Furaha wavuze ko yahawe ikiraka cyo kwica Perezida Museveni umaze imyaka 33 ayobora iki gihugu yamenyekanye ku wa 19 Ugushyingo.

Ibaruwa uyu musirikare w’umu ofisiye yandikiye Perezida Museveni yamutangarije ko yari yahawe ibihumbi 100 by’Amadorali ya Amerika, kugira ngo amwice ndetse ko na Gen Kale Kayihura wari umuyobozi wa Polisi ya Uganda yari azi iby’iyo misiyo.

Ikinyamakuru Thegrapevin gitangaza ko muri iyi baruwa yashimiye Museveni ku bw’ibyo akorera abagande, ati “Nyakubahwa mbasabye kwakira indamutso yanjye ndetse no kubashimira ubwo kutikunda ahubwo ugashyira imbaraga zose mu kuyobora Abagande, ubarindira ubuzima ndetse no kubarinda ubukene.

Uganda ntabwo ishobora gufungura Abanyarwanda yita intasi

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Richard Karemire yavuze kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2019 ko urwego rw’ubutasi (CMI) rudashobora gufungura Abanyarwanda bavugwaho kuba intasi.

Brig. Gen. Karemire yatanze ubu butumwa nk’igisubizo ku rukiko rukuru rwategetse ko bamwe muri aba banyarwanda bafungurwa. Daily Monitor dukesha aya makuru ivuga ko ari abantu 15 gusa bamwe mu banyamategeko bahagarariye abafunzwe bavuze ko barenga 100.

Gen. Karemire yavuze ko igisubizo kuri aba bantu kiri mu maboko ya komisiyo yashyizweho n’amasezerano y’Angola agamije gucoca amakimbirane ari hagati y’u Rwanda gusa Amb. Olivier Nduhungirehe ufite mu nshingano ubunyamabanga bwa leta muri Minisiteri yavuze ko inama iyi komisiyo izakorera i Kampala itazaba igamije gufunguza aba bantu, ahubwo izaba igamije gusuzuma niba koko barafunguwe nk’uko amasezerano abivuga.

IMIKINO

APR FC, Rayon Sports na Police FC zasoje icyumweru neza, AS Kigali na Kiyovu Ziratsikira

Shampiyona y’u Rwanda yasubukuwe kuri uyu wa 22 Ugushyingo APR FC yatsinze Espoir FC yakiraga ibitego 3-1, tariki ya 23 Ugushyingo, AS Kigali na Kiyovu Sports zaguye miswi 0-0. ku wa 24 Ugushyingo Rayon Sports yatsindiye Gicumbi FC 1-0, Police FC itsindira Etincelles i Rubavu 1-0 na none kuri uyu wa 24.

Ubu APR FC iri ku mwanya wa mbere w’urutonde rw’agateganyo n’amanota 21, ikazigama ibitego 10. Inganya amanota na Police FC ya kabiri, ariko iyirusha igitego kimwe mu byo izigamye.

IMYIDAGADURO

Social Mula yamuritse ‘album’ ya mbere nyuma y’imyaka 7 atangiye umuziki
Muri Camp Kigali kuri uyu wa 23 Ugushyingo, Umuhanzi Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula yamuritse umuzingo w’indirimbo wa mbere kuva yatangira umuziki, yise ‘Ma Vie’ witiranwa n’indirimbo ye.

Social Mula yari ashyigikiwe n’abahanzi nka Bruce Melody, Marina, Yvery, Yvan Buravan, King James na Gisa cy’Inganzo, ndetse n’abayobozi barimo Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edward na Nyirasafari Esperance wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, ubu akaba ari umusenateri.

Bamporiki Edward ari mu bizihiwe muri iki gitaramo maze arahaguruka, aramushimira, amugabira inka.

UTUNTU N’UTUNDI

Gicumbi: Imirwano yadutse mu rusengero itewe n’ubuhanuzi

Hadutse icya kwitwa imirwano mu masengesho yo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo, mu itorero rya ADEPR Bugunga mu Murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi bitewe n’ukutumvikana hagati y’abakirisitu kwakuruwe n’ubuhanuzi bw’umwe muri bo.

Izi mvururu zadutse ubwo umwe mu bakiristu yuzuraga umwuka, afata mikofone ahereza undi mukiristu ngo amusemurire ibyo yavugaga mu ndimi zisanzwe zivugwa n’abuzuye umwuka.

Umwe mu bakristu wari uri mu rusengero utifuje ko Rwandatribune dukesha iyi nkuru itangaza amazina ye, yavuze ko uwasemuraga yavugaga ko abaririmbyi badasenga Imana ahubwo baba bari kuyikerensa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *