Bamwe mu baturage bo mu ntara ya Mwaro bagaragaje ko bari barayobye ubwo bashyigikiraga ishyaka rya CNDD-FDD ririmo Perezida Pierre Nkurunziza. Bagaragaza ko ubu Agathon Rwasa ari we bashyigikiye.
Amashusho yagiye ahagaragara yerekana amagana y’Abarundi bari kuririmba ngo: ” Iyo menya ko Rwasa ari ho, sinari gutera avoka”Ibi babikora birukanka, bimwe bya ‘Mucaka mucaka.’
Iyi mvugo irayobeje ariko uwakora ubusesenguzi buto bisa n’aho bashakaga kuvuga ko iyo baza kumenya ko Agathon Rwasa ashoboye, batari gushyigikira Nkurunziza cyangwa mo kimwe ishyaka rya CNDD-FDD.
Avoka ni urubuto. Amagambo yabo agaragaza ko urwo rubuto bateye kuri CNDD-FDD ruteze nk’uko babyifuzaga, wenda bakaba babona urwo kwa Agathon Rwasa rwabarumbukira.
Muri aya mashusho kandi, amajwi arimo avuga ngo: ” Twarabahinyuye, ni ugutora Rwasa”. Ibi bishatse kuvuga ko uruhande bari basanzwe barimo (CNDD-FDD) bamaze kuruhindura, bakerekera urwa Rwasa.
Impamvu aba baturage bari muri aya mashusho dukesha UBM News bagaragaza itumye biyegurira Rwasa ngo ni ubwicanyi bumaze igihe bukorerwa abari mu mashyaka ategamiye kuri leta ndetse n’ifungwa rya hato na hato ry’abayobozi bayo.
Aba Mwaro bavuze aya magambo mu gihe bivugwa ko hari abo muri Ngozi biganjemo abo mu ishyaka CNL na bo batinyutse batangaza ko batagishyigikiye CNDD-FDD na none ku bw’ibikorwa byo guhonyora ubuurenganzira bw’abaturage, bigizwemo uruhare n’umutwe w’iri shyaka w’Imbonerakure ndetse n’abashinzwe umutekano.
Kuva mu 2015 mu Burundi havugwa umutekano muke watewe n’uko Perezida Nkurunziza yiyamamarije manda ya gatatu, bikaba byari bihabanye n’itegekonshinga. Mu gihugu habaye imvururu, ubwicanyi buhabwa intebe, abantu barahunga, kugeza ubu bikaba bivugwa ko nta mutekano uragaruka.


