Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi, Pascal Barandagiye avuga ko igihugu cye cyagize amahirwe mabi yo guturana n’u Rwanda. Abivuze mu gihe umubano w’ibihugu byombi udahagaze neza.
Umubano w’ibihugu byombi ngo usaba ko Abenegihugu barinda buri gice ku manywa n’ijoro nk’uko Radio Ijwi ry’Amerika dukesha amwe muri aya makuru yabitangaje.
“Nta we uhitamo umuturanyi. Twagize amahirwe mabi yo guturana n’u Rwanda. Ntabwo ari twe twabihisemo ahubwo ni Imana. Bidusaba kurinda buri gice; ikinini n’igito ku manywa na nijoro.” Minisitiri Ntahondagiye.
U Burundi bushinja u Rwanda kubugabaho ibitero bigera mu 9 kuva mu 2015. Ibi harimo n’icyagabwe mu gicuku cyo ku wa 17 Ugushyingo 2019 muri Komine ya Mabayi iri mu Ntara ya Cibitoke ariko u Rwanda rwarabihakanye, ruvuga ko atari ubwa mbere rushinjwe ibidafite ishingiro.
Mu gitero cyo muri Mabayi ku birindiro by’ingabo z’u Burundi muri Twinyoni, iki gihugu cyatangaje ko abateye baturutse mu Rwanda, bikurikirana n’itangazo ryasinywe n’Umugizi wa leta, Pierre Ntahorwamiye ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu ribishimangira.
Iri ryavugaga ko ritazihanganira ubushotoranyi bw’u Rwanda, rihamagarira imiryango mpuzamahanga kwinjira muri iki kibazo, bitaba ibyo umutekano w’akarere ugakomeza kuzamba.
Iby’iyi baruwa Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yayifashe nk’uburyo bwo kurangaza amahanga.
“Iyo baruwa u Burundi bwandikiye amahanga nta mpungenge iteye u Rwanda kuko atari ubwa mbere leta y’u Burundi iyandikira, kandi ko buri gihe biba bigamije ‘kurangaza.” Olivier Nduhungirehe.
Ibi bihugu bisanzwe bishinjanya gufasha abarwanya ubutegetsi bwa buri kimwe. U Rwanda rushinja u Burundi gufasha abarwanya ubutegetsi bahungabanya umutekano baturutse mu ishyamba rya Nyungwe rifatanye na Pariki ya Kibira mu Burundi, bwo bugashinja u Rwanda gufasha imitwe nka Red Tabara.

4 Responses
Burundi: Minisitiri avuga ko ari amahirwe mabi guturana n’u Rwanda
Ahubwo u Rwanda nirwo rwagize ibyago guturana namwe mwabasazi mwe abaturage buburundi ntakibazo dufitanye ariko guturana nabantu bafatanya ninterahamwe nikibazo kuki mwiriza nkabana buruhinja ibitero bihungabanya umutekano wacu ntibituruka i Burundi ko ntacyo mubivugaho

nibareke kubeshera urwanda.
Burundi: Minisitiri avuga ko ari amahirwe mabi guturana n’u Rwanda
nibareke kubeshera urwanda.