Abapolisi bifashishije ibyuka biryana mu maso

Mu mateka: Urugamba hagati y’abayoboke ba Kabila, aba Tshisekedi na polisi

Sangiza iyi nkuru

Hari ku wa gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo mu 2011, umunsi wa nyuma wari uwo kwiyamamariza amatora y’Umukuru w’Igihugu kuri sitade mpuzamahanga ya Martyrs iri i Kinshasa.

Abiyamamazaga bari bahanganye cyane bari Joseph Kabila wari umukuru w’igihugu akaba umukandida wigenga, Etienne Tshisekedi w’ishyaka riharanira demukarasi n’iterambere ry’abaturage, UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social) na Vital Kamerhe wahoze ayoboye Inteko Ishinga Amategeko, akaba yari ahagarariye ishyaka UNC (Union de Nation des Congolais).

Byageze saa saba n’igice (13h30), Guverineri Andre Kimbuta wa Kinshasa atangaza ko uku kwiyamamaza kutakibaye bitewe n’akavuyo k’abashyikiraga Tshisekedi bari bitwaje inkoni, amabuye, imihoro, ibyuma n’ibiturika ariko Etienne Tshisekedi n’abari bamushyigikiye babyumva nk’uburyo bwo kubakandamiza kuko ngo Bwana Kimbuta yari inshuti ikomeye ya Kabila.

Mu nzira, Tshisekedi (se wa Felix uyoboye Congo ubu) ubwo yajyaga i Kinshasa avuye muri Bas-Congo, yategetswe guhagarika indege ye ku kibuga cya Ndolo kandi byari byateganyijwe ko ihagarara ku cya N’djili; byombi biri i Kinshasa, ubundi we n’abayoboke be bagakomereza kuri sitade ya Martyrs.

Abari bashyigikiye Etienne Tshisekedi bari buzuye umuhanda ugana ku kibuga cy’indege ku buryo bitari korohera Joseph Kabila kuhanyura. Byatumye ajya guparika mu masambu ye muri Kingakati, maze azira muri kajugujugu, yakirizwa urusaku n’abari hasi ngo ‘Zongisa ye na Rwanda’. Ubu butumwa buri mu rurimi rw’Ilingala, bisobanuye ngo ‘Mumusubize mu Rwanda.”

‘Mumusubize mu Rwanda’ kimwe n’andi magambo yavugwaga muri iki gihugu afite aho ahuriye n’u Rwanda nko kwita umuntu ‘umunyarwanda’ babikoraga mu buryo bw’ivangura.

Mu nzira igana mu kibuga cy’indege cya N’djili muri komine ya N’djili na Matete, habaye imirwano hagati y’abari bashyigikiye Kabila n’aba Tshisekedi ndetse hanabayeho guhangana gukomeye kw’aba Tshisekedi na polisi, hapfamo abantu bane abandi barakomereka. Imodoka ya Guverineri Kimbuta n’iya Kabila (gusa ntiyari ayirimo) na zo zatewe amabuye.

Ibyuka biryana mu maso,amazi, ndembo n’amasasu ni byo abapolisi (biswe aba Kabila) bifashishije mu gihe bahanganaga n’aba baturage bavugaga ko barenganyijwe, cyane ko na Tshisekedi ubwe yivugiye ko kwiyamamaza bitarahagarara.

Abapolisi bifashishije ibyuka biryana mu maso
Abapolisi bifashishije ibyuka biryana mu maso

Inkuru ya France 24 ivuga ko Tshisekedi yamaze amasaha arindwi ahagaze ku kibuga cy’indege cya Ndolo aho polisi yari yamubujije kurenga ngo ntajye kwiyamamariza muri Sitade.

Uwari Umunyamabanga mukuru wa ONU, Ban Ki-moon n’intumwa ya SADC yari yoherejwe kuba indorerezi y’amatora, Malefetsane Nkhahle banenze leta ya Congo/Kinshasa ku bw’izi mvururu. Ki-moon yasabye ko hakorwa igishoboka amatora akaba mu mahoro n’umutekano.

Amatora yabaye ku wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2011, komisiyo yigenga y’amatora itangaza ko Kabila yatsinze ku majwi 48.9 %, Etienne Tshisekedi agira 32.3% na ho Vital Kamerhe agira 7.7%.

Insinzi ya Kabila ntiyavuzweho rumwe kuko Etienne Tshisekedi yanze ibyavuye mu matora uko byatangajwe na Komisiyo y’amatora, bityo arahirira imbere y’abayoboke be ku cyicaro cy’ibiro by’ishyaka rye ko ari we mukuru w’igihugu watowe, ibintu bitagize icyo bitanga. Gusa amakuru anyuranye yemezaga ko ari we koko watsinze ayo matora hashingiwe ku kuba yararushije cyane Kabila no mu murwa mukuru, Kinshasa. Indorerezi kandi nazo zaje kwemeza ko ayo matora yabayemo uburiganya n amakosa menshi.

Kabila yagize ubwiganze bw’amajwi mu burasirazuba bwa Congo no mu ntara ya Katanga akomokamo ugereranije no bindi bice aho atagize amajwi menshi. Ubwo bwiganze bw’amajwi bikaba byaravuzwe yabikesheje abari abarwanyi ba CNDP bari bayobowe na Gen. Bosco Ntaganda.

Abarwanyi ba CNDP bari barafashe igice cy’uburasirazuba bwa Congo/Kinshasa, gusa amasezerano y’amahoro yo ku wa 23 Werurwe 2009 basinyanye na leta ya Kabila yatumye bumvikana, baba inshuti. Byavuzwe ko aba barwanyi bashobora kuba baratoresheje abaturage, amajwi menshi akajya kuri Kabila.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *