Susan Senkubuge wari umujyanama w’akarere ka Tswane, Pretoria muri Afurika y’Epfo yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa 29 nyuma y’aho amajwi yafashwe asambana na Meya w’uyu mugi agiriye hanze.
Amakuru dukura kuri Chimp Reports avuga ko Susan wari umaze imyaka itatu kuri iyi mirimo yasambaniye muri biro bye na Meya Stevens Mokgalapa.
Ikinyamakuru Iol cyo muri Afurika y’Epfo kivuga ko muri aya majwi, Meya Mokgalapa na Susan bavugaga ku mugambi w’ibanga wo kweguza abayobozi bakomeye muri Tswane.
Susan wafashe uyu mwanzuro ku bushake avuga ko yabonye ko atakomeza gukora izi nshingano kuko ngo ” kwaba ari ukugambanira ishyaka ndetse n’ubwitange abamubanjirije bagize, hiyongereyeho ikizere abaturage bamugiriye ngo abakorere.”
Meya Mokgalapa na we yategetswe kwegura kuri iyi mirimo bitarenze muri Mutarama 2020. Byabaye nyuma y’amatora y’ikizere (Vote for Confidence).
Susan Senkubuge yatorewe uyu mwanya mu 2016, ubwo yari aturutse mu cyo twakwita ‘njyanama’ y’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Democratic Alliance ryo mu gace ka Tswane. Gutorwa afite ubwenegihugu bwa Uganda byateje impaka, bituma bamwe mu bayobozi basaba Komisiyo y’Amatora yigenga gusobanura uko byagenze.



