Ubuhamya bw’umubyeyi w’abana bahatiwe gusambanira imbere y’abantu

Amazina yanjye ni Cynthia. Tariki ya 14 Mutarama 2018 nagiye kuryama, mbanza guhitira mu cyumba , nifuriza ijoro ryiza umwana wanjye w’umuhungu(w’imyaka 22 y’amavuko) n’undi w’umukobwa(w’imyaka 18) nuko twese tuba turaryamye. Nka saa cyenda zishyira saa kumi z’igicuku haje abagabo badutera mu nzu yacu baje kutwiba ariko ku bw’amahirwe babuze icyo batwara. Ku bw’uburakari, babwiye […]

Burundi: Hon. Festus Ntanyungu yavuye muri CNDD-FDD ya Nkurunziza yinjira muri FRODEBU

Festus Ntanyungu yemerewe kwinjira muri FRODEBU ku wa 2 Mutarama 2020

Festus Ntanyungu, umunyapolitiki wari ukomeye mu ishyaka rya rya perezida Nkurunziza (CNDD-FDD ) mu Burundi, nyuma yo kurivamo bitunguranye mu Kwakira 2019, yemerewe kujya muri FRODEBU, amakuru akavuga ko ari uburyo bwo gushaka kwiyamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Gicurasi uyu mwaka. Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yashyizweho na Nkurunziza Patrick uri mu bunyamabanga bwa […]

Uganda: Umusore yari mu myitozo yo kwinjira mu gisirikare bimuviramo gusara

Amakuru aturuka mu gisirikare cya Uganda avuga ko umusore witwa Patrick Olet yatakaje ubwenge (gusara) ubwo yari mu myitozo y’abashaka kwinjira mu gisirikare cya Uganda. Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda muri Diviziyo ya 4, Maj. Caeser Olweny yavuze ko uyu musore uturuka mu karere ka Agweng yatakaje ubwenge ubwo yari amaze kwiruka ibilometero bitanu. Nyuma yo […]

Ibikorwa n’imyemerere yo ku ‘munsi wo gutera inda’ wizihizwa muri Mutarama

Uyu mubumbe dutuyeho ugira iminsi rusange wizihirizwaho, ukagira n’iyizihizwa nk’umwihariko w’ibihugu runaka. Mu minsi yizihizwa muri rusange harimo Ubunani tariki ya 1 Mutarama, mu Rwanda honyine hakaba ‘Umunsi w’Umuganura’ kimwe n’andi mahanga agira iminsi yihariye. Mu Bwongereza bizihiza Umunsi wo Gutera Inda, ari na wo tugiye kuvugaho byinzi biwuranga. Uyu munsi wizihizwa buri tariki ya […]

Umupolisi avugwaho kwaka umushoferi 3000 RWF amuhora ipine y’ubwiteganyirize ishaje

pol-2.png

Polisi y’igihugu igiye gukurikirana umupolisi ukorera mu karere ka Rusizi ukekwaho kurya ruswa y’amafaranga 3000 RWF yasabye umushoferi ngo kuko yari afite ipine y’ubwiteganyirize (reserve) ishaje. Aya makuru yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Mutarama 2020 na Alfred Ntakirutimana. Abicishije ku rubuga rwa Twitter, Ntakirutimana yagize ati: “ Mu muhanda Bugarama-Kamembe Rusizi aho […]

Kenya: Amasasu na kajugujugu ni byo biri kwifashishwa mu kwirukana udukoko tw’ inzige

FAO yatangaje ko inzige zizagenda ziyongera kugeza mu mpera za Mutarama

Udukoko tw’inzige tumaze iminsi duteye mu duce dutandukanye twa Kenya turimo Wajir ndetse na Mandera. Abaturage n’inzego z’umutekano bari gukora ibishoboka byose ngo utu dusimba tuve aha ngaha bifashishije urusaku, amasasu na kajugujugu. Inzige ziri kwangiza imyaka y’abaturage, ntizigire na mike zisiga ihagaze. Abaturage ba Wajir mu gihe bategereje ubufasha buturutse mu nzego z’umutekano bari […]

Gasabo: Umusaza akurikiranweho kwica umwana w’imyaka ine amusambanyije, yarangiza agafata nyina ku ngufu

Mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kinyinya, Urwego rw’u Rwanda rw’ubugenzacyaha bwataye muri yombi umusaza uri mu kigero cy’imyaka 60 ukekwaho kwica umwana w’imyaka ine nyuma yo kumusambanya, yamara agafata ku ngufu na nyina. Amakuru dukesha urubuga rwa Radio/TV Flash avuga ko umurambo w’uyu mwana wari umaze iminsi itanu yarabuze wabonetse mu gishanga cya Mbonwa. […]

Turayishimye wari umuvugizi wa RNC ahakana iby’ibura rya Ben Rutabana ashinjwa

Turayishimye Jean Paul wari umuvugizi w’ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ntiyemera uruhare ashinjwa ku ibura rya Benjamin Rutabana ryatumye yeguzwa. RNC yatangaje mu minsi ishize ko ifite ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwa Turayishimye mu izimira rya Rutabana. Gusa we aganira na BBC yavuze ko bimutangaza mu gihe Gen. Kayumba Nyamwasa ukuriye iri […]

Tanzania: Umugore akurikiranweho gukeba igitsina cy’umugabo we

Umugore witwa Flora Adam akurikiranweho gukeba igitsina cy’umugabo we w’umupolisi ukorera mu ntara ya Shinyanga muri Tanzania ku wa 28 Ukuboza 2019, amakimbirane mu muryango ni yo avugwa kuba intandaro y’iki gikorwa. Ikinyamakuru Mwananchi kivuga ko uyu mupolisi wakebwe igitsina yitwa Kazimili. Ibi byemejwe n’umuyobozi wa polisi mu ntara ya Shinyanga, Deborah Magiligimba ejo ku […]

Papa Francis yakubise inshyi ku kaboko umugore wamukururaga

Umushumba wa Kiliziya Gatulika, Papa Francis yakubise inshyi umugore wamukuraga ubwo yasuhuzaga abari bitabiriye umuhango wo kumva ijambo yagombaga kugeza ku bakirisitu ku itangira ry’umwaka mushya wa 2020 i Vatican. Tariki ya 31 Ukuboza 2019, Papa Francis yatambukaga yerekeza aho avugira ijambo, uyu mugore utamenyekanye yamukuruye amwiyegereza na we mu buryo bwo kumwiyaka, amukubita inshyi […]

Umwaka 2019: Ukuboko kurekure k’ubutabera

Guhunga no gucika ubutabera biragora. Kubera ko bugira ukuboko kugera no mu mashyamba ya Congo no mu mahanga ya kure. Ni uko, kimwe n’abandi banyabyaha bari mu Rwanda, nka Neretse Fabien mu Bubiligi na Sankara muri Comores, uyu mwaka wabashyikirije ubutabera. 2019 wabaye umwaka w’ubutabera. Mu mwaka wa 2019, habayeho ibikorwa n’amakuru menshi byerekeranye n’ubutabera. […]

Imyaka itanu iri imbere ishobora kurangira EAC ifite abakuru b’ibihugu bashya batanu

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu bitandatu by’ibinyamuryango birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania na Sudani y’Epfo. Bitanu muri ibi bihugu, bishobora kuzaba bifite abaperezida bashya mu myaka itanu iri imbere. U Rwanda ruyobowe na Kagame Paul wagiye kuri uyu mwaka mu 2000 ubwo yari ayoboye inzibacyuho, atorwa mu 2003 nk’Umukuru w’Igihugu. Ubu ari […]

Amajyaruguru: Gitifu weguye kubera ko atesheje imihigo, ntazongera kwimurirwa ahandi

Inama yarimo Guverineri Gatabazi, abayobozi b'uturere, polisi y'igihugu n'abanyamakuru

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019 ko nta munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge uzongera kwimurirwa ahandi mu gihe yananiwe kwesa imihigo aho yari asanzwe ayobora. Ni imwe mu ngingo zikubiye mu butumwa yatangiye mu kiganiro n’intara y’amajyaruguru, abayobozi b’uturere tuyigize, urwego rwa polisi ndetse n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu munsi […]

Intambara ikinishwa n’abatayizi; ushaka kuyimenya azabaze abakuru asome n’amateka

‘Intambara irasenya ntiyubaka, utazi ibibi byayo azabaze abakuru cyangwa asome amateka’ ni bumwe mu butumwa bugenewe abantu bose bifuza intambara, birengagije cyangwa se batazi ingaruka zayo. ‘Unizwe ahagaze agira ngo ijuru riri hafi’ kandi ‘ijoro ribara uwariraye!’ Abantu bumva babwirwa intambara mu magambo ariko abazi ububi bwayo nabo si bake. ” Iyo uvuze intambara, Umunyarwanda […]

Ikiciro Rusange 2019: Abakoze ibizamini bya leta 60.6% bari mu byiciro bibiri bya nyuma

Imbonerahamwe y'uko ibizamini bya leta mu kiciro rusange byakozwe n'ibyavuyemo

Amanota y’abakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, ikiciro rusange mu mashuri yisumbuye ndetse n’amashuri nderabarezi (TTC) yasohotse uyu munsi tariki ya 30 Ukuboza 2019. Abakoze ibizamini mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye 60.6% bagaragaye mu byiciro bibiri bya nyuma mu mitsindire. Habaho ibyiciro bitanu mu mashuri abanza ndetse n’ikiciro rusange mu mashuri yisumbuye: I kigaragaza […]

Burundi: Ubushinjacyaha bwasabye ko abanyamakuru bafatiwe ahagabwe igitero bakatirwa imyaka 15

Ubushinjacyaha mu Burundi bwasabye urukiko ko rwakatira abanyamakuru bo mu b’ikinyamakuru cya Iwacu ndetse n’umushoferi wabo igifungo cy’imyaka 15. Abasabiwe iki gihano ni : Terence Mpozenzi, Agnes Ndirubusa, Egide Harerimana, Christine Kamikazi na shoferi Adolphe Masabarakiza. Bafashwe batara amakuru muri komine ya Musigati mu ntara ya Bubanza tariki ya 22 Ukwakira 2019, aho abitwaje intwaro […]

Ibyaba bikubiye mu butumwa bwa Museveni kuri Kagame bwazanwe na Amb. Ayebare

Amb. Adonia Ayebare na Perezida Kagame

Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2019, Intumwa idasanzwe ya Perezida Museveni wa Uganda, Adonia Ayebare yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, amuzaniye ubutumwa bwihariye bwa Perezida Museveni burebana n’ umubano hagati y’ ibihugu byombi. Ntabwo byatangajwe ku mugaragaro icyari gikubiye muri ubwo butumwa. Ibi bibaye bitunguranye nyuma y’ aho kuwa 13 Ukuboza 2019 i […]

Amagambo mabi ya Muzito na Nkurunziza ku Rwanda, Noheli y’ibiza -inkuru zaranze icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 23 kirangira tariki ya 29 Ukuboza 2019. Cyaranzwe n’amakuru y’umutekano mu Rwanda no mu mahanga, umunsi mukuru wa Noheli, ubutabera, imikino, imyidagaduro ndetse n’utuntu tudasanzwe. Inkuru z’ingenzi zaranze icyumweru gishize turazihera ku magambo ya Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo/Kinshasa, yavuze ku Rwanda. Adolphe Muzito ngo guterwa u Rwanda […]

Urusengero rwa EAR/Karambi rwubatswe imyaka 40 rwatashywe ku mugaragaro

Uru rusengero rwubatswe kuva mu 1979

Urusengero rwa Paruwasi ya Karambi mu itorero rya EAR ruri mu karere ka Huye mu Ntara y’Amagepfo, rwari rumaze imyaka 40 rwubakwa, rwatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 29 Ukuboza 2019. Uru rusengero rwiswe ‘Umusamariya Mwiza’ rwubatswe kuva mu 1979 kugeza muri uyu mwaka w’2019. Rwafunguwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’akarere ka Huye na Diyoseze ya […]

Uganda: umubare w’amenyo wagize ingaruka ku bashaka kujya mu gisirikare

Urubyiruko rwatangiye kwinjira mu gisirikare tariki ya 27 Ukuboza

Tariki ya 27 Ukuboza 2019 muri Uganda, urubyiruko rwatangiye kwinjizwa mu gisirikare cy’igihugu. Iyi gahunda yatangiriye mu gace ka Kololo, kari guhuriramo uruturutse muri Kampala. Mu bisabwa kugira ngo ushaka kujya mu gisirikare yemererwe harimo kuba yujuje amenyo. Iki gikorwa kigomba kubera mu gihugu hose kuri gahunda iteye itya: abazahurira muri Kololo ni abaturutse muri […]

Urukiko rwafashe umwanzuro ku bujurire bwa Col. Tom Byabagamba na Gen. Rusagara

Nyuma y’isubikwa ry’umwanzuro ku rubanza rw’ubujurire ku gifungo bakatiwe ryabaye inshuro eshatu, kuri uyu wa 27 Ukuboza 2019, Urukiko rw’Ubujurire rwahanishije Col. Tom Byabagamba na Rtd. Gen. Frank Rusagara igifungo cy’imyaka 15 ndetse Byabagamba yamburwa n’impeta za gisirikare. Tom Byabagamba wabaye umuyobozi w’abarinda Umukuru w’Igihugu yahamwe n’ibyaha birimo icyaha cyo gusuzugura iberendera ry’igihugu i Darfur […]

Kenya: Abajura bizera ko kuryama mu mva iminota 30 no kunywa ikirahuri cy’amaraso buri munsi bibarinda gufatwa no kwicwa

Bamwe mu bajura b’i Nairobi muri Kenya bakora urugendo bajya muri Uganda gushaka abapfumu kugira ngo babarinde ibibazo birimo gufatwa no gupfa barashwe n’abapolisi. Mu migenzo basabwa gukora harimo kuryama mu isanduku bashyinguramo iminota igera kuri 30. Ibi ngo bituma abapolisi badashobora kubabona cyangwa se bakaba ibiremwa bidapfa ku buryo bakubitwa cyangwa bakaraswa. Kuryama mu […]

Ubukene n’amikoro make bituma abaturage bahuka ishyamba rya Gabiro

Mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Rwimbogo, abaturage babeshejweho n’ubuhinzi bw’ibigori, ibishyimbo, amasaka n’urutoki. Abafite ubushobozi bwisumbuyeho bahinga inyanya, umuceri, ubunyobwa na Soya. Abarorora, borora inka, ihene ndetse n’ingurube. Ni agace k’amayaga nk’uko bisanzwe bizwi mu cyahoze ari Umutara, aho ubuzima bugoye iyo izuba ryavuye cyane. Muri iki gihe, abaturage bavuga ko imvura yabaye […]

Uburusiya, Ubushinwa na Iran byaba bigiye guhanganira n’Amerika mu nyanja?

Mu gihe Iran na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bidacanira uwaka mu muyoboro wa Hormuz, Minisiteri y’Ingabo mu Bushinwa yatangaje kuri uyu wa 26 Ukuboza 2019 ko ingabo zirwanira mu mazi z’igihugu ke zigiye kwifatanya n’iz’Uburusiya na Iran mu myitozo zizatangira gukorera mu Nyanja y’Ubuhinde no mu kigobe cya Oman, Ubushinwa bukaba buroherezamo ubwato bw’intambara bwitwa […]

Iyo FBI yafunze ukekwaho icyaha, ibitangazamakuru byo muri Amerika bivuga ko yamushimuse?-Nduhungirehe abaza CNN

Ikibazo cya Amb. Olivier Nduhungirehe kuri CNN

Umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe ntiyemeranya n’ikinyamakuru CNN cyo muri Amerika ku makuru cyavuze ko Jackie Umuhoza watawe muri yombi ashinjwa ubutasi n’ubugambanyi yashimuswe. CNN yanditse iyi inkuru ku wa 24 Ukuboza ifite umutwe ugira uti: “Umukobwa wa Pasiteri wo mu Rwanda afunzwe akekwaho ubugambanyi, umuryango we uvuga […]

Umusaza yibye amafaranga muri banki, ayajugunyira abantu ngo bizihize Noheli

Iyi ni Academy Bank uyu musaza yibyemo amadolari 10,000

Umusaza w’imyaka 65 wo muri Colorado muri Amerika witwa David Wayne Oliver avugwaho kwiba amadolari muri banki ya Academy Bank tariki ya 23 Ukuboza 2019 yamara akayajugunya mu baturage abifuriza Noheli nziza. Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) bivuga ko David Wayne ufite ubwanwa bwinshi bw’umweru yakanze abo muri iyi banki, bagira ngo afite intwaro, gusa polisi […]

Nta muntu n’umwe turi mu irushanwa, ni nge mutware ngenyine-Tshisekedi

Mu gihe hari bamwe mu banyapolitiki bavuga ko uwari Perezida Kabila arisha inyuma akanakoresha ubutegetsi buriho muri Congo, Perezida Tshisekedi yashimangiye, mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique ku wa gatanu 13 Ukuboza 2019, ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idafite undi mukuru w’igihugu usibye we wenyine kandi ko atari mu ipiganwa n’uwariwe wese. Yagize ati: […]

RDC: Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe asanga u Rwanda rukwiriye guterwa no komekwa kuri Congo

Itangazo rya Bemba na Katumbi nyuma y'ubutumwa bwa Muzito

Aya ni amagambo Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ubu akaba ari umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa leta ya Congo rya LAMUKA , yatangarije itangazamakuru kuri uyu wa 23 Ukuboza i Kinshasa. Kuri we, uyu ni wo muti w’umutekano muke umaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba […]

Tanzania: Hari abagabo bonka abagore babo kugira ngo bagabanye ubukana bw’inzoga

Bamwe mu bagabo bo muri Tanzania mu ntara ya Iringa bavugwaho konka amabere y’abagore babo kugira ngo bagabanye ubukana bw’inzoga (gusinda) mu mubiri wabo. Ibi byatangajwe ejo tariki ya 22 Ukuboza 2019, ubwo habaga ubukangurambaga ku ndyo yuzuye, bigaragara ko aba bagabo bari mu mbogamizi zituma abana bari mu gihe cyo konka batabona intungamubiri yuzuye […]

Ireme ry’uburezi; inkingi ya mwamba ku buzima bw’igihugu, imbogamizi ziburimo zakemurwa zite?

Mu Rwanda si ubwa mbere havuzwe ‘ireme ry’uburezi’ bigasobanura uburezi cyangwa se imyigishirize ituma abanyeshuri bagira ibyo batora mu byo bize, ibikorwaremezo mu burezi bikiyongera kandi bikabyazwa umusaruro. Igikomeye gikomozwaho cyane ni icyo umunyeshuri ashobora gukora nk’umusaruro uturuka mu byo yize; aha ashobora kwikorera cyangwa agakorera abandi (akitwa intyoza mu kazi). Uburezi bw’u Rwanda bwageze […]

#Umushyikirano2019: Ubutumwa bw’umuhungu wa Komanda wa FDLR, Gen. Omega

Mukiza Willy Maurice ni umuhungu wa Gen. Maj. Ntawunguka Pacifique, umuyobozi wa FDLR uzwi nka Gen. Omega. Uyu munsi tariki ya 19 Ukuboza 2019 yateranye n’urundi rubyiruko ruri muri Intare Arena mu nama y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 17. Mukiza yavuze ko ko we n’umuryango we bicara bakaganira, ntibumve ukuntu leta y’u Rwanda ibitaho. Avuga […]

Uganda: Minisitiri Mateke yavuze ku ruhare ashinjwa mu gitero cya RUD Urunana i Musanze

Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ubutwererane mu karere, Philemon Mateke arahakana uruhare rwe mu gitero cyagabwe mu Karere ka Musanze mu ntangiriro z’Ukwakira 2019. Ni nyuma y’uko havuzwe ko hari ibimenyetso byo gufasha abarwanyi ba RUD Urunana muri iki gitero. Tariki ya 13 Ukuboza 2019 ni bwo komisiyo ihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda na Uganda […]

Abarwanyi barenga 400 ba CNRD/FDLR barambitse intwaro, abandi barafatwa

Tariki ya 18 Ukuboza 2019, ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (FARDC) zafashe abarwanyi ba CNRD/FDLR, abandi 400 barambika intwaro muri teritwari za Kabare na Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amagepfo. Umutwe wa CNRD (National Council for the Renaissance and Democracy) wiyomoye kuri FDLR yombi irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Imaze hafi ukwezi igabwaho ibitero […]

RDC: Umushoramari w’Umurundi yarashwe

Umushoramari ukomoka mu Burundi witwa Hubert Bizimana bivugwa ko yaraye ategewe mu Minembwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo maze araraswa gusa ntiyapfuye. SOS Media dukesha aya makuru ivuga koi bi byabaye ejo hashize, ubwo Bizimana usanzwe ari nyir’umuryango witwa Jimbere Fund usanzwe ugurisha amafunguro mu miryango ifasha impunzi. Ubwo yaraswaga, Bizimana yari agiye kugura […]

Abarwanyi 291 b’umutwe wa CNRD urwanya ubutegetsi bagejejwe mu Rwanda

cnrd2.jpg

Abarwanyi b’umutwe wa CNRD urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barenga 291 bagejejwe mu Rwanda baturutse mu mugi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Aba ni abaherutse gufatirwa mu bitero ingabo za Congo/Kinshasa zagabye muri Teritwari ya Kalehe iri mu Ntara ya Kivu y’Amagepfo. Aba barwanyi bazanye n’abana babo bagera kuri 11 nk’uko 7 SUR […]

Ndambiwe kuyobora igihugu-Perezida Magufuli

Mu nama yagiranaga n’abanyamuryango b’ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi riri ku butegetsi kuri uyu wa 13 Ukuboza 2019, Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli yavuze ko arambiwe kuyobora igihugu. Perezida Magufuli yavuze ko ari akazi gakomeye, kandi ishyaka rye ririmo abantu bamusimbura beza kumurusha. Yagereranyije iri shyaka (CCM) n’uruganda rw’abayobozi beza. “Ni ukuri dambiwe kwicara […]

Kigali: Hakenewe gahunda ihamye mu kwimura abatuye mu manegeka

Aba ni bamwe mu basenyewe

Mu mugi wa Kigali hari ibikorwa bibarirwa mu 7,222 biri mu bishanga mu gihe mu karere ka Nyarugenge honyine hari imiryango irenga 13,000 ituye mu manegeka. Ubuyobozi mu turere tugize uyu mugi bwafashe gahunda yo kwimura bwangu bamwe mu bahatuye bitewe n’imvura nyinshi iteganyijwe kugeza uyu mwaka urangiye no kugira ngo habungabungwe ibishanga gusa bamwe […]

Gucikamo ibice muri RNC, u Rwanda na Uganda n’ifatwa ry’abo muri CNRD mu nkuru z’ingenzi zaranze icyumweru gishize

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 9 Ukuboza kirangira ejo tariki ya 15 Ukuboza 2019. Cyaranzwe n’amakuru yibanze ku mutekano w’akarere, ububanyi n’amahanga ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Abagera kuri 18 batandukanye n’ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi Iri shyaka ryasohoye itangazo rivuga ko ryirukanye bane mu barihagarariye muri Canada: Simeon Ndwaniye wari Umuhuzabikorwa w’akarere […]

Perezida wa Zambia yasabye ko ambasaderi ushyigikira abatinganyi amuvira mu gihugu

Perezida wa Zambia, Edgar Lungu yasabye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gukurayo mu gihugu ambasaderi wazo nyuma yo kugaragaza ko ashyikiye abagabo babiri b’abatinganyi. Mu kwezi gushize, Ambasaderi Daniel Foote yanenze urukiko rukuru rwafashe umwanzuro wo gukatira aba bagabo igifungo cy’imyaka 15 bazira ko ari abatinganyi. Yasabye leta ya Zambia kureba uburyo yavanaho ingingo ihana abakoze […]

Ingabo za RDC ziri gutozwa kurwanira mu mashyamba

Ingabo za Brazil ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ziri gutoza ingabo z’iki gihugu kurwanira mu mashyamba kugira ngo zizashobore kujya zihangana n’imitwe yitwaje intwaro icumbitse mu mashyamba ari mu burasirazuba. Izi ngabo ziri gutorezwa mu mashyamba ari muri teritwari ya Beni yiganjemo inyeshyamba z’umutwe wa ADF, uvugwaho kuba ufitanye isano […]

Uganda: Gen. Tumwine na Lt. Gen. Angina bahuriye mu mpaka z’ubutaka

Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Gen. Elly Tumwine na Lt. Gen. Charles Angina bahuriye mu mpaka z’ubutaka bw’abakire mu gace ka Muyenga muri Kampala tariki ya 13 Ukuboza 2019 mu buryo buvugwa ko bwatunguranye. Ubutaka ni ubw’umushoramari, Godfrey Kirumira. Yashwanaga na Dr. Ben Khingi usanzwe ari muganga mu bitaro bya Mulago bapfa imbago zabwo. Daily Monitor […]

Sudani: Bashir wahoze ari Perezida yakatiwe imyaka ibiri

Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2019, urukiko rwo muri Sudani rwakatiye Gen. Omar al Bashir wahoze ari Umukuru w’iki gihugu igifungo cy’imyaka ibiri azira ruswa avuga ko ari amafaranga yahawe n’umuryango w’Umwami wa Arabia Saudite, Salman bin Abdulaziz Al Saud. Miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika yiswe ruswa ni ayo basanze mu nzu ye ubwo yahirikwaga […]

Inteko z’abaturage zagizwe ebyiri mu cyumweru ntizivugwaho rumwe

shyaka1.png

Inteko y’Abaturage ni inama ihuza abaturage hagamijwe gushyira ahagaragara ibibazo bihari kugira ngo bishakirwe umuti. Iyi nama ubusanzwe yabaga ku wa kabiri mu masaha ya nyuma ya saa sita ariko ubu izajya iba kabiri mu cyumweru nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anasthase kuri uyu wa 13 Ukuboza 2019. Prof. Shyaka yatangaje ko […]

Igisubizo cya Perezida Museveni na Obiang Nguema ku mpunzi muri Afurika

Kuri iyi tariki ya 13 Ukuboza 2019, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na mugenzi we Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinee Equatorial baganiriye i Kampala ku kibazo cy’ubuhunzi bwugarije umugabane w’Afurika. Ni mu ruzinduko rw’iminsi ibiri perezida Obiang agiirira muri Uganda. Abo bakuru b’ibihugu byombi bagaragaje ko impunzi ziri mu byiciro bitandukanye kandi biterwa n’impamvu […]

Avuga ko yahawe akazi kubera ko umusuzi we wica imibu iri muri metero 6

Joe Rwamirama ni Umugande ufite imyaka 48 y’amavuko, akaba atuye mu mugi wa Kampala. Avuga ko iyo asuze, imibu iri muri metero esheshatu ipfa, bikaba byaramuhesheje akazi. Rwamirama waganiriye na talkofnaija.com, yavuze ko ibi byamugize icyamamare muri uyu mugi. Ngo ni umuntu usanzwe, ufite impumuro nk’iy’abandi ndetse n’umusuzi we ukaba nk’uw’abandi gusa umwihariko wawo ni […]

Inama hagati y’u Rwanda na Uganda irateranira i Kampala kuri uyu wa 13 Ukuboza 2019

Igisubizo cya Opondo ku wamwandikiye avuga ku by'Abanyarwanda bafungwa n'abahohoterwa

Ni nyuma y’inama ikurikira iyateraniye Kigali ku wa 16 Nzeri 2019, nk’uko byemejwe mu masezerano y’Abakuru b’ibihugu yashyizweho umukono i Luanda muri Angola. Muri ayo masezerano, abakuru bemeje ko hajyaho komisiyo y’impuguke zihuriweho n’impande zombi zigizwe n’Abaminisitiri, abashinzwe umutekano n’iperereza b’impande zombi mu rwego rwo gutegura uko iby’umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda byagenda neza […]

Dr. Habumugisha wavuzweho gutoroka ubutabera yishyikirije RIB

Ubutumwa bwa Minisitiri Busingye

Dr. Habumugisha Francis wavuzweho gutoroka ubutabera kubera icyaha yari akurikiranweho cyo gukubitira umukobwa mu ruhame, yagarutse mu Rwanda yishyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha. Aya makuru tuyakesha Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston wayacishije ku rubuga rwe rwa Twitter, agira ati: “Habumugisha Francis yagarutse mu ijoro ryakeye, yishyikiriza RIB. Ubutabera bugiye gukora imirimo yabwo.” Tariki ya 5 Nzeri 2019 ni […]

Ubuhamya bwa Nteziyaremye warenze umweko w’umubyeyi, akajya gukora jenoside

Nteziyaremye ni uw'ibumoso ufashe 'micro'

Nteziyaremye Rugumire akomoka mu murenge wa Busogo, akarere ka Musanze, mu ntara y’amajyaruguru. Ari mu bagororwa basabye imbabazi imiryango y’abakorewe Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere. Iyi gahunda yaranzwe n’ubuhamya bw’abagororwa batandukanye, barimo abayoboye abakoraga jenoside. Mu buhamya yatanze, Nteziyaremye avuga ko yarenze umweko w’umubyeyi we, ararenga ajya gukora amahano. Nteziyaremye avuga ko yari Interahamwe […]

Gicumbi: 119 bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe babimburiye abandi mu gufata inguzanyo

Guverineri Gatabazi yatangije iyi gahunda ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru

Uyu munsi tariki ya 11 Ukuboza 2019, mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Cyumba ni ho Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yatangije mugaragaro gahunda yo guha inguzanyo abaturage bafite imishinga ibyara inyungu bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, abagera ku 119 barayitahana. Muri iyi gahunda yitwa VUP Financial Services, abaturage batanze imishinga […]

Kenya: Umuturage yahagaritse imodoka zirinda Perezida, amusaba akazi

Ubwo imodoka ya Perezida Uhuru Kenyatta n’izimurinda harimo na moto zari mu muhanda ugana ku ngoro ye, umuturage witwa Uvanalies Nyabuto yamuhagaritse maze amusaba akazi mu gisirikare cy’igihugu. Nyabuto yari afite urubaho rwanditseho ubutumwa bugira buti: ” Nyakubahwa Perezida, mumpe amahirwe yo kujya mu gisirikare cy’igihugu. Mumbabairre kuba nubahutse umutekano wanyu.” Ikinyamakuru Standard Media kivuga […]

Tanzania: Abakobwa bari munsi y’imyaka 15 bogeshwa umuti ukurura abagabo

Ababyeyi bo Shinyanga muri Tanzania bajyana abakobwa babo bari hagati y’imyaka 10 na 15 koga umuti ukurura abagabo, kikaba ari igikorwa bamwe bafata nko gushyigikira ubusambanyi. Aba bakobwa bajyanwa ahantu, bagakuramo imyambaro, ubundi bakogeshwa amazi arimo uyu muti witwa ‘Samba’. Nk’uko Bongo 5 ibivuga, Umuyobozi w’umuryango urwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore, Yassin Ally yagiye gusura […]

Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiyitiririra Ubugenzacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru abagabo batatu bafungiye kuri sitasiyo yayo iri mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana bakekwaho kwiyitirira uru urwego . Aba bagabo batuye mu turere twa Muhanga , Kayonza na Rwamagana. Umwe ufite imyaka 28 utuye mu karere ka Rwamagana yabwiye itangazamakuru ko yafashwe kubera ko yigize umukozi w’urwego […]

Gicumbi: Ba Gitifu basinyiye imbere ya Guverineri gukemura ikibazo cy’ubwiherero, utazabikora akirukanwa

Guverineri Gatabazi yavuze ko utazubahiriza aya masezerano azirukanwa

Kuri uyu wa 10 Ukuboza 2019, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari mu karere ka Gicumbi basinyiye kurangiza ikibazo cy’ubwiherero bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2019, utazabikora akirukanwa ku mirimo ye. Ni mu nama Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yagiranye n’aba banyamabanga ndetse n’abashinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu muri aka karere ku ngamba zo […]

RIB yataye muri yombi uwahaga umukozi wayo ruswa

Ubutumwa bwa RIB ku itabwa muri yombi rya Mukandayisenga

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu karere ka Rwamagana rwataye muri yombi Mukandayisenga Saidati wahaga ruswa umugenzacyaha wayo. RIB ivuga ko Mukandayisenga yatangaga ruswa kugira ngo umugenzacyaha arekure umugabo we n’umufatanyacyaha baregwa gucuruza ibiyobyabwenge nk’uko yabitangarije kuri Twitter. Uyu mugenzacyaha ngo yanze ruswa maze afata Mukandayisenga, akaba abishimirwa ndetse na bagenzi be bagashishikarizwa kwanga no kuyirwanya. […]

Dr. Kayumba ashinja polisi kumuhohotera ku kibuga cy’indege

Bumwe mu butumwa busubiza ubwa Dr. Kayumba

Mu gitondo cy’uyu wa 10 Ukuboza 2019, Dr. Kayumba Christopher yanditse ubutumwa kuri Twitter ashinja polisi y’igihugu ihohotera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, avuga ko yabujijwe kugendera mu ndege polisi ivuga ko yari yakerewe. Dr. Kayumba yagizi ati: “Ndi ku kibuga cy’indege, ndajya i Nairobi mu ndege ya saa 1h10 ariko imiryango irafunze. Polisi […]

Burundi: Abanyeshuri basaga 6000 bo muri RDC ntibafite ibyangombwa bibemerera kubayo

Abanyeshuri bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo basaga 6000 bari kwiga mu Burundi bashobora kwirukanwa ku bwo kutagira ibyangombwa bibemerera kuba mu mahanga. Amakuru dukesha Interview.CD avuga ko leta y’u Burundi yahaye abarimo aba banyeshuri umunsi ntarengwa wa tariki ya 23 Ukuboza kugira ngo bazabe bamaze kubona ibi byangombwa nk’uko yabibwiwe na Vital Girhuza, […]

Gen. Kayumba Nyamwasa na bagenzi be 4 bashobora kwirukanwa muri RNC

Biravugwa ko bamwe mu banyamuryango b’ishyaka rya RNC (Rwanda National Congress) rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bashobora kuba bifuza kwirukana Kayumba Nyamwasa n’abandi bane nk’uko bigaragara mu itangazo rizenguruka ku mbuga nkoranyambaga. Iri tangazo rivuga ko abanyamuryango ba RNC bakoze inama yabereye muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa 8 Ukuboza 2019. Abo banyamuryango biganjemo abahagaritswe muri […]

Gushegeshwa kw’imitwe irwanya ubutegetsi na Uganda mu kongera imbaraga mu gisirikare mu makuru y’ingenzi yaranze icyumweru gishize

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 2 Ukuboza kirangira ejo tariki ya 8 Ukuboza 2019. Havuzwe amakuru atandukanye, gusa ayibanda ku mutekano w’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, u Burundi na Uganda ni yo yiganje. Gushegeshwa kw’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC zatangiye ku mugaragaro operasiyo Sokola 2 […]