Mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kinyinya, Urwego rw’u Rwanda rw’ubugenzacyaha bwataye muri yombi umusaza uri mu kigero cy’imyaka 60 ukekwaho kwica umwana w’imyaka ine nyuma yo kumusambanya, yamara agafata ku ngufu na nyina.
Amakuru dukesha urubuga rwa Radio/TV Flash avuga ko umurambo w’uyu mwana wari umaze iminsi itanu yarabuze wabonetse mu gishanga cya Mbonwa.
Nyina w’uyu mwana ngo yabajije uyu musaza witwa ‘Mathias’ aho umwana we ari, amwemerera ko ari we wamwishe, na we ahita amufata ku ngufu.
Birakekwa ko Mathias yaba yaranduye SIDA, akaba yari afite intego yo kwanduza abandi iyi ndwara nk’uko abaturage babivuga. Ngo yarangwaga n’umuco wo kwikundisha ku bana, ku buryo bikekwa ko yaba yarasambanyije n’abandi.
Mu ntango z’Ukwakira 2019, mu kagari ka Gasharu mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge na bwo umusaza w’imyaka 85 witwa Munyampanzi Dominique yatawe muri yombi akurikiranweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 7.
Mu 2012, umusaza w’imyaka 87 witwa Ntibizigirwa Stephano yatawe muri yombi akurikiranweho gufata ku ngufu umwana w’imyaka itandatu, icyaha byavugwaga ko yagikoreye mu kagari ka Kibingo, Umurenge wa Gihombo mu karere ka Rusizi.


