Mu gihe Iran na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bidacanira uwaka mu muyoboro wa Hormuz, Minisiteri y’Ingabo mu Bushinwa yatangaje kuri uyu wa 26 Ukuboza 2019 ko ingabo zirwanira mu mazi z’igihugu ke zigiye kwifatanya n’iz’Uburusiya na Iran mu myitozo zizatangira gukorera mu Nyanja y’Ubuhinde no mu kigobe cya Oman, Ubushinwa bukaba buroherezamo ubwato bw’intambara bwitwa Xining busenya za misile.
Amerika na Iran ni ibihugu bisanzwe bifitanye ikibazo bitewe n’uko Amerika itemera ko Iran yakomeza gucura ibitwaro bya kirimbuzi yifashishije ingufu za ‘Iranium’ ibitse ku bwinshi. Iran yakomeje kubirengaho, Amerika iyifatira ibihano by’ubukungu nyuma yo kwivana mu bihugu 6 byari bizagura na yo intwaro za kirimbuzi mu 2015.
Ingabo zirwanira mu mazi z’ibi bihugu zagiye zihurira mu Nyanja rwagati, kimwe kigashinja ikindi kukivogerera amazi nk’uko byagenze ubwo ubwato bw’Ubwongereza bwitwa ‘Stena Impero’ byafatirwaga mu muyoboro wa Hormuz muri Nyakanga. Ingabo za Iran zabufashe zifashishije indege ya kajugujugu, zibumarana amezi abiri.
Muri Kamena 2019, ingabo za Iran zarasiye indege y’Amerika itagira umupilote (drone) muri Hormuz, ishinja kuyivogerera ikirere; ibi bikaba bihabanye n’amategeko agenga iby’ingendo zo mu kirere nk’uko Iran yabivuze. Iran yavuze ko iyi ndege yari mu gikorwa cy’ubutasi gusa Amerika ntiyabyemeye ahubwo yakurikijeho umugambi wo kwihorera. Icyo gihe umugambi wo kugaba igitero kuri Iran wari usa n’uwanogejwe, gahunda ihinduka ku munota wa nyuma. Byavuzwe ko Amerika yahagaritse imashini za Iran ziyobora ibisasu.
Nta wamenya niba Uburusiya n’Ubushinwa bigamije gutera akanyabugabo Iran, bikaba bigiye guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo biturishe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika; igihugu gikomeye mu nguni zose, gifite ububasha bwo gufatira ingamba ibindi bihugu.
Amateka n’ibiriho ubu bigaragaza ko nta kiza Ubushinwa ndetse n’Uburusiya byakwifuriza Amerika kuko ahanini bigaragara bihangana mu buryo buziguye. Ntibyigeze bibaho kumva ngo Amerika yarashe misile mu Burusiya cyangwa ngo Uburusiya bubigenze butyo. Icyo ibi bihugu bikora ni ukutumvikana ku ngingo runaka ireba amahanga cyangwa imiryango mpuzamahanga, cyangwa se igihugu kimwe gicuditse n’iki kigahinduka umwanzi w’ikindi. Ibi bihugu kandi bigira igisa n’ihiganwa mu gutunga intwaro zigezweho kandi nyinshi, nk’aho buri cyose kiba kiteguye urugamba kandi kizeye kurutsinda.
Ubushinwa n’Amerika byo nta guhangana byari bisanzwe bigirana ariko kubera ko muri iyi myaka buri kuzamuka cyane mu bukungu, bihanganira mu bucuruzi (Trade War). Aha igihugu kimwe gifata umwanzuro wo kuzamura umusoro ku bicuruzwa bituruka mu kindi, hakaba n’ubwo kimwe kimye ikindi serivisi zituruka iwacyo nk’uko byagenze ubwo Google (yo muri Amerika) yavuze ko telephone za Huawei (mu Bushinwa) zizagera aho zitagishoresha serivisi za Android.
Umuyoboro wa Hormuz uhuza ikigobe cya Oman n’icya Perise. Byo n’inyanja y’Ubuhinde ni inzira inyuramo ibicuruzwa bijya mu masoko mpuzamahhanga gusa ibi bigobe bikagira umwihariko wo kunyuzwaho cyane amavuta. Kohereza amato y’intambara muri utu duce kw’ibi bihugu bitatu ngo hakorerwe imyitozo birashoboka koko ko byaba ari ukugira ngo haboneka ituze n’umutekano ariko kubera ko Amerika na yo isanzwe ifitemo amato yayo, bishobora kubyara intambara (yaba iy’amagambo cyangwa iy’amasasu) cyane ko byakurikirana n’uko uruhande rumwe rwashinja urundi kurusagararira.



2 Responses
Uburusiya, Ubushinwa na Iran byaba bigiye guhanganira n’Amerika mu nyanja?
Nyamara mu isi harimo gututumba intambara ya 3 y’isi nkuko abahanga benshi bavuga,barimo Dr John Perry,wahoze ari Defense Minister wa America.Mwibuke ibitwaro bikomeye byitwa Hypersonic Missiles Russia na China baherutse kwereka isi.Nta kindi gihugu kibifite ku isi.Byatumye America igira ubwoba.Gusa ntabwo tuzi uko imperuka izaba imeze.Ni ukubitega amaso.
Uburusiya, Ubushinwa na Iran byaba bigiye guhanganira n’Amerika mu nyanja?
Nyamara mu isi harimo gututumba intambara ya 3 y’isi nkuko abahanga benshi bavuga,barimo Dr John Perry,wahoze ari Defense Minister wa America.Mwibuke ibitwaro bikomeye byitwa Hypersonic Missiles Russia na China baherutse kwereka isi.Nta kindi gihugu kibifite ku isi.Byatumye America igira ubwoba.Gusa ntabwo tuzi uko imperuka izaba imeze.Ni ukubitega amaso.