Umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe ntiyemeranya n’ikinyamakuru CNN cyo muri Amerika ku makuru cyavuze ko Jackie Umuhoza watawe muri yombi ashinjwa ubutasi n’ubugambanyi yashimuswe.
CNN yanditse iyi inkuru ku wa 24 Ukuboza ifite umutwe ugira uti: “Umukobwa wa Pasiteri wo mu Rwanda afunzwe akekwaho ubugambanyi, umuryango we uvuga ko ibyo ashinjwa ari ibihimbano.” Igika gifungura iyi nkuru kivuga ko Jackie Umuhoza wari uvuye muri ‘salon’ yatwawe n’abagabo batanu, bamushyira mu modoka nk’uko umuryango we wabitangaje.
Iki kinyamakuru cyashyize iyi nkuru ku rubuga rwa Twitter, gishyiraho ubutumwa bugira buti: “Muri iki gihugu, hari abantu benshi bashimutirwa ku muhanda…”
Amb. Nduhungirehe yabajije CNN niba koko Jackie Umuhoza, umukobwa wa Pasiteri Deo Nyirigira uri mu buhungiro muri Uganda yaba yarashimutiwe ku muhanda. Agereranya ifatwa ry’Umuhoza n’ibyo Urwego rw’Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aha akabaza ati: “Ese iyo FBI itaye muri yombi umuntu akekwaho icyaha, ikabitangaza, ibitangazamakuru byo muri Amerika bivuga ko yamushimuse?”

Ikibazo cy’uburyo ibitangazamakuru byo mu mahanga bitangaza amakuru nyuma akanengwa n’abo areba kimaze kuba karande, aho bivugwa ko ibyo ku mugabane w’Uburayi ndetse n’Amerika bikunze kugaragaza umugabane w’Afurika nabi. Aha bigaragara iyo byerekana imiyoborere mibi, imibereho mibi, inzara, intambara, rikirengagiza ibyiza bigaragara. Ni byo Amb. Nduhungirehe yashatse kuvuga ku makuru CNN yatangaje, nk’uko bigaragara ku ruhande rwe, yabifashe nko kwirengagiza ukuri.
Urwego rw’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje tariki ya 28 Ugushyingo 2019 ko rwataye muri yombi Jackie Umuhoza tariki ya 27, akurikiranweho ubutasi n’ubugambanyi. Ni nyuma y’ubutumwa bw’uwitwa Ivan Mugisha, yanditse kuri Twitter avuga ko inshuti ye yitwa Jackie Umuhoza yabuze, uwamenya aho ari yamumenyesha, yaba yatawe muri yombi, akamenya aho afungiwe, akajya kumusura. Ubu butumwa bwa Mugisha bwarebaga RIB n’umuvugizi wa Polisi y’Igihugu. Uwo munsi, RIB yahise imusubiza ko yajya ku kicaro cyayo kugira ngo ahabwe amakuru yatuma hakorwa iperereza ribona aho aherereye.

Pasiteri Deo Nyirigira aba muri Uganda, yakomeje gutungwa urutoki n’u Rwanda ko yaba akorana n’ ishyaka RNC rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
We n’umuhungu we, Felix Mwizerwa bavuzweho ubushize kujyana Abanyarwanda 46 mu myitozo y’umutwe wa RNC mu misozi ya Minembwe iri mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Iyi myitozo ya RNC n’ihuriro rya P5 bikaba byaravuzwe yari imyiteguro yo gutera u Rwanda. Ifatwa rya Jackie Umuhoza hakaba hari ababifata ko yaba yarazize ibikorwa se na musaza we baregwa.
Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu , Amnesty International wanditse ibaruwa tariki ya 20 Ukuboza 2019, usaba RIB kugeza Jackie Umuhoza imbere y’ubutabera. Amategeko mpuzamahanga avuga ko nyuma yo gutabwa muri yombi, ukekwaho icyaha agomba kugezwa imbere y’ubutabera bitarenze iminsi itanu. Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yavuze (nk’igisubizo kuri iyi baruwa) ko iperereza ku byaha Jackie Umuhoza akekwaho rigikorwa, akazangezwa mu butabera rirangiye.

4 Responses
Iyo FBI yafunze ukekwaho icyaha, ibitangazamakuru byo muri Amerika bivuga ko yamushimuse?-Nduhungirehe abaza CNN
Abana ba Paul Kagame bazazira amakosa se akorera abanyarwanda? “uyu mukobwa rero ntiyazira amakosa ya se keretse niba ariwo muco tugomba kugendera ho nkuko abo kwa Rwigara bose bazize se.
Iyo FBI yafunze ukekwaho icyaha, ibitangazamakuru byo muri Amerika bivuga ko yamushimuse?-Nduhungirehe abaza CNN
Ntagihe akarengane katazabaho ,mugihe hatarabaho ubucamanza bwigenga ,nicyo abantu bakwiye guharanira kuko inzangano nizo zikora abantu bihimura kubandi kubera ari abategetsi.