Guverineri Gatabazi yatangije iyi gahunda ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru

Gicumbi: 119 bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe babimburiye abandi mu gufata inguzanyo

Sangiza iyi nkuru

Uyu munsi tariki ya 11 Ukuboza 2019, mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Cyumba ni ho Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yatangije mugaragaro gahunda yo guha inguzanyo abaturage bafite imishinga ibyara inyungu bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, abagera ku 119 barayitahana.

Muri iyi gahunda yitwa VUP Financial Services, abaturage batanze imishinga izabafasha kwiteza imbere, bagateza imbere n’abandi bazahabwa ibihumbi ijana (100,000 RWF) kuri buri umwe, nyuma y’umwaka bakazishyura bageretseho inyungu ya 2%.

Guverineri Gatabazi yasabye abagenerwabikorwa b’iyi gahunda gutekereza ku mishinga ibyara inyungu kandi itanga akazi ku bantu benshi. Ikindi abibukije ni ugukurikirana neza imishinga yabo, bakirinda igihombo kandi bakirinda no gukoresha amafaranga y’umushinga mu zindi gahunda.

Abasaba kandi gukoresha aya mafaranga icyo yagenewe no gukurikirana imishinga yabo buri munsi.

“Murasabwa gushora inguzanyo mu mishinga mwayigeneye. Ntabwo ari amafaranga yo kurya, si ayo kunywera, ntabwo ari amafaranga yo kugura imyenda ahubwo ni amafaranga yo gushora noneho ibivuye mu gishoro akaba ari byo bikemura ibibazo. Murasabwa na none gukurikirana imishinga yanyu buri munsi, musuzuma ko mwunguka cyangwa se muhomba.” Guverineri Gatabazi.

Guverineri Gatabazi yavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze “bafite inshingano zo gukurikirana abo bose bahawe amafaranga kugira ngo barebe koko niba imishinga basabiye amafaranga ari yo bari gukora.” ahabaye kurengera (amafaranga adakoreshwa icyo yagenewe), bagafatanya n’abaturage bakabigaragaza hakiri kare.

Muri rusange, inguzanyo izatangwa muri uyu murenge wa Cyumba ingana na miliyoni cumi n’imwe n’ibihumbi magana cyenda (11,900,000 RWF), ikazahabwa imiryango igihumbi n’ijana na mirongo ikenda (1190).

Iyi mishinga 119 ya mbere yahawe inguzanyo ni yo yujuje ibisabwa mu isaga 1000 yari yatanzwe gusa iyasigaye na yo izafashwa mu gihe izaba yavuguruwe. Mu baturage bahawe harimo abagore 58, abagabo 40 ndetse n’urubyiruko (abatarashaka) 21.

Guverineri Gatabazi yatangije iyi gahunda ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru
Guverineri Gatabazi yatangije iyi gahunda ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru

gv2.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gicumbi: 119 bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe babimburiye abandi mu gufata inguzanyo
    Byiza cyane. Ese babaguriza nta ngwate ko arizo kibazo mumabanki

  2. Gicumbi: 119 bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe babimburiye abandi mu gufata inguzanyo
    Byiza cyane. Ese babaguriza nta ngwate ko arizo kibazo mumabanki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *