Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Gen. Elly Tumwine na Lt. Gen. Charles Angina bahuriye mu mpaka z’ubutaka bw’abakire mu gace ka Muyenga muri Kampala tariki ya 13 Ukuboza 2019 mu buryo buvugwa ko bwatunguranye.
Ubutaka ni ubw’umushoramari, Godfrey Kirumira. Yashwanaga na Dr. Ben Khingi usanzwe ari muganga mu bitaro bya Mulago bapfa imbago zabwo. Daily Monitor dukesha aya makuru ivuga ko Lt. Gen. Angina yari mu ruhande rwa Dr Khingi, mu gihe Kirumire yatakiraga Gen. Tumwine, amusobanurira uko ikibazo giteye.
Lt. Gen. Angina byavuzwe ko yazindutse saa kenda z’igicuku (mu Rwanda ni saa munani) aje muri ibyo bibazo by’ubutaka ariko ari mu ruhande rwa Dr. Khingi.
Gen. Tumwine yahageze ari kumwe n’abashinzwe umutekano ndetse n’abayobozi. Yabajije Lt. Gen. Angina impamvu yazindutse igicuku aza muri iki kibazo, amubuza no gutesha agaciro igisirikare cy’igihugu (UPDF).
“Saa kenda z’igicuku! Kubera iki wabikoze mu ijoro, ntubikore ku manywa? Wumvishe? Ntugakoreshe nabi ububasha uhabwa n’igisirikare; wowe n’abapolisi. Twese tugira ubwumvikane buke ariko ntidukoresha ububasha bwacu dutya. Ese niba uri mu kuri, kuki utabikoze ku manywa?” Gen. Tumwine abwira Gen. Angina.
Gen. Tumwine yibaza ukuntu bakoze uko bashoboye ngo basigasire isura nziza y’igisirikare cy’igihugu. Yumva ko akabazo nk’aka kagakemuwe n’ubuyobozi bw’umugi, aho kugira ngo abantu nka Gen. Angina bivangemo. Uko Gen. Tumwine yavugaga ni ko Gen. Angina yikirizaga nk’uko bigenda iyo umusirikare mukuru aha amabwiriza umuto.
Gen. Angina yabayeho umwungiriza w’Umugaba w’Ingabo za Uganda, ubu akaba yungirije Gen. Salim Saleh ku buhuzabikorwa bwa Operasiyo ya Wealth Creation. Arabura inyenyeri imwe kugira ngo anganye amapeti na Gen. Tumwine.



2 Responses
Uganda: Gen. Tumwine na Lt. Gen. Angina bahuriye mu mpaka z’ubutaka
Nk’iyi nkuru iraturebaho iki?
Uganda: Gen. Tumwine na Lt. Gen. Angina bahuriye mu mpaka z’ubutaka
Nk’iyi nkuru iraturebaho iki?