Mu nama yagiranaga n’abanyamuryango b’ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi riri ku butegetsi kuri uyu wa 13 Ukuboza 2019, Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli yavuze ko arambiwe kuyobora igihugu.
Perezida Magufuli yavuze ko ari akazi gakomeye, kandi ishyaka rye ririmo abantu bamusimbura beza kumurusha. Yagereranyije iri shyaka (CCM) n’uruganda rw’abayobozi beza.
“Ni ukuri dambiwe kwicara kuri uyu mwanya. Ndashaka kubabwira ko CCM rifite abantu benshi, kandi ku bwa gahunda yayo nziza yagiye ivamo abayobozi barimo ngewe. Hazaboneka undi muntu mwiza kundusha kuko ni uruganda. Ariko ndagira ngo mbasobanurire kandi mbisubiremo; aka kazi karavunnye. Kuva saa sita z’ijoro kugeza ubu ntabwo ndaryama.” Magufuli (Mharirishaji).
Perezida Magufuli yabaye Perezida wa Tanzania mu 2015, asimbuye Jakaya Kikwete, bombi bo mu ishyaka rya CCM. Kuva ku bwa Julius Nyerere washinje iri shyaka mu 1977, ni ryo ryonyine rivamo abakuru b’igihugu (Julius Nyerere, Benjamin Mkapa, Jakaya Kikwete na Magufuli).
Guhererekanya ububasha muri iki gihugu mu mahoro byabaye umuco mu gihe ahandi cyane muri Afurika bisaba ko haba intambara cyangwa se imyigaragambyo, byose bitikiriramo imbaga y’abantu. Perezida Magufuli na we atanga ikizere cyo kuzagendera muri uyu mujyo bitewe n’imyitwarire ye iranga buri muyobozi mwiza.

8 Responses
Ndambiwe kuyobora igihugu-Perezida Magufuli
sorry wibagiwe Mwinyi yarari mu masezerano yamahoro ARUSHA

uyu musaza ndamuzi CHATO ni umnutu uri neutre ku bantu bose kandi nta nda mbi agira kuko afite ubutunzi bugereranyije kandi avuka mu muryango udasaba umunyu .Jye mwifurije ubugingo n’impagarike kugirango azanayobore indi manda kuko ku butegetsi bwe nibura abanyarwanda barahumetse muri TZ

Wibagiwe Ali Hassan MWINYI nawe yabaye president wa TZ